Ikigwa 4: Ubushobozi bw'umwana urangije ikiciro cya mashuri y'inshuke
Mu birebana n’Ubugeni n’Umuco, umwana urangije ikiciro cy’inshuke azaba ashobora:
- Gushushanya yifashishije ibikoresho mu buryo bworoheje no kugaragaza ibitekerezo n’imbamutima bye ku bishushanyo yakoze
- Gutaka ibishushanyo binyuranye yifashishije amabara atandukanye
- Kubaka amashusho anyuranye ahereye ku bice biyagize no gushima icyo yagezeho
- Kubumba amashusho yigana ibikoresho binyuranye abona aho atuye no kuvuga ku gihangano cye
- Gukora ibikoresho n’ibikinisho byo mu bukorikori yifashishije ibikoresho biboneka aho batuye, akoresheje uburyo bunyuranye
- Kuririmba indirimbo n’imbyino zinyuranye zo mu muco nyarwada n’iz’ahandi yizihiwe no kwihimbira indirimbo n’imbyino
- Gukoresha ibikoresho bya Muzika akunze kubona aho atuye yifitiye icyizere
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:33 PM