Ikigwa 4: Ibikoresho by’ingenzi/ Imfashanyigisho zikenewe/ Ibikenerwa
Akamaro k’imfashanyigisho n’ibikoresho, bifasha mu kumva imbumbanyigisho bikanafasha gushimangira amasomo mu bana bato. Hepfo hari bimwe mu bikoresho byagufasha gutegura imfashanyigisho z’ubugeni n’umuco:
- Ibikoresho byo kwandika: Ikaramu z’ibiti, ikaramu z’amabara, n’amarangi
- Ibikoresho byifashishwa mu kubaka ibinyampande no gushushanya: utubaho, ibikarito, imodoka, inzu, ibiti, udukoni, impapuro zikomeye, ibimatira n’imikasi
- Ibikoresho byo kubumba: Ibumba amacupa ya parasitike, imifuniko y’amacupa
- Ibikoresho bikoreshwa mu bukorikori: urudodo, urushinge, amasaro, amakoma,umupira ubanze mu makoma, imigozi yo gusimbuka, agataro, umusambi, inkooko, ingobyi n’ibindi
- Ibikoresho bisohora amajwi n’amashusho bibaye bihari
- Ibikoresho bya muzika: ingoma, imirishyo ,gitari n’ibind
- Ibikoresho by’isuku: Ikibase, amazi, isabune, agatebo k’imyanda
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:33 PM