Ikigwa 4: Ababyeyi babigizemo uruhare
Ubugeni n’umuco ni igice cyo guteza imbere hakiri kare umwana akiri muto bigakorwa n’ababyeyi n’abarezi be batandukanye. Kuririmba, kubyina, guhimba n’ubukorikori byose ni uburyo bwo kugaragaza neza impano zabo. Iyo umwana atangiye mu mashuri y’inshuke ibi bikorwa birakomeza mu buryo buteguwe neza akanakorana na bagenzi be.Ni ingenzi cyane gusigasira iri sano riri hagati y’ibyo umwana avana mu rugo n’ibyo bigira mu mashuri y’inshuke.Hano hari ibitekerezo by’uko ababyeyi n’imiryango n’abarezi bafasha abana babo gutera imbere mu buryo bwuzuye:
Abarezi bakwiye gukangurira ababyeyi gukurikirana abana babo mu rugo bababaza ibyo bize ku ishuri uwo munsi, bakunganira umurezi.
Ababyeyi bagomba gushishikarizwa gufasha abana babo gukora imikoro yo mu rugo nko kubafasha gusiga amabara. Ababyeyi banasaba abana babo kugaragaza ibyiyumviro byabo babaha akanya ko gushushanya no gusiga ibishushanyo amabara bashaka.
Gutegura umunsi w’amahugurwa w’ababyeyi abagaragariza ukuntu ari ingenzi ku bana kwiga binyuze mu mikino. Basobanurirwe uburyo bafasha mu myigire y’umwana wabo no kumva ko babafasha gusubiramo ibyo bize ku ishuri.
Abarezi bagomba kwereka ababyeyi ibindi bashobora gukora byafasha abana kunguka ubushobozi mu bijyanye n’ubugeni n’umuco mu rugo nko mu mikino cyangwa ibindi bikorwa byafasha abana babo.
Kangurira ababyeyi kwita ku myigire y’abana babo uboherereza ubutumwa bugufi kugira wumve niba hari impinduka babona, icyiyongera ku iterambere ry’umwana cyangwa niba hari ubufasha runaka bakeneye.
Guha ababyeyi amakuru y’uko abana bameze ku ishuri. Niba ari ngombwa waha ababyeyi ibitekerezo by’uko bafasha abana n’iyo ubu butumwa wabuha abatahana abana saa sita.
Tegura umunsi ababyeyi bashobora gusuraho abana ku ishuri ubereke ibikorwa bitandukanye bakoze mu bugeni n’umuco , unabereke ibikorwa bakoze mbere ubigereranyije n’uko bahagaze.
Niba hari ikibazo runaka cy’umwihariko gisaba gusangiza ababyeyi, menya uburyo bwiza bwo kubibabwiramo.
Kangurira abana guhanga bikoresho byabo bya muzika mu rugo nk’ingoma mu tubido duto mu dukombe duto cyangwa ukabashakira umwanya munini hanze aho bagaragaza ubuhanzi bwabo bashushanya cyangwa bubaka mu mucanga.