Ikigwa 4: Uburezi budaheza
Birasanzwe ko muri buri shuri usangamo amatsinda y’abana bagiye batandukanyije ubushobozi ndetse buri mwana afite umwihariko we, ibyo ashoboye n’ibyo adashoboye. Usanga abana bamwe bashobora kubona ibikorwa byo kigwa runaka biboroheye abandi bikabasaba ubufasha mu kurangiza ibikorwa runaka. Rimwe na rimwe uzakenera gufata umwanya w’inyongera mu kumenyereza abana bamwe ibikorwa runaka cyangwa ukazajya ufata abashoboye cyane ukabashyira mu itsinda rimwe n’abafite ibibazo mu myigire. Ibikorwa by’ubugeni n’umuco bigomba kuba ari byinshi kandi bitandukanye kuburyo buri mwana wese agira ibyo yisangamo mu bushobozi bwabo.
Hano hari ibitekerezo byagufasha mu gutegura ibikorwa by’abana n’aho bigira nta mwana uhejwe:
Niba ari igihe cyo kwiga kuririmba no kubyina, shishikariza buri mwana kubikora mu buryo bwe ubamenyereze kwigaragaza uko babishoboye.
Shyira imbaraga z’umwihariko mu gushyira abana bakeneye bufasha bwisumbuyeho mu gushushanya, gusiga amarangi, ubukorikori n’ibikorwa bya muzika, mu kububakamo ikizere no kubakangurira kujya bitabira n’ibindi bikorwa bitandukanye mu ishuri.
Shakira abana bafite ibibazo by’umwihariko ahantu habo hagutse bakorera ibikorwa ku giti cyabo ari ugusiga amarangi, gukata ibintucyangwa gushushanya ibintu bitandukanye niba gukorana n’abandi bituma bumva batakaye.
Tegura ibikorwa byo mu ishuri ku buryo butuma ubonera akanya kisumbuyeho ba bana bakeneye ubufasha bwisumbuyeho mu gihe abandi bana bari gukora bisanzuye ku giti cyabo ibi birafasha cyane cyane iyo ufite abana bo mu myaka itandukanye mu ishuri rimwe.