Ikigwa 4: Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko
Hifashishijwe imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko, tuzareba ubugeni n’umuco bikubiye mu mbumbanyigisho ebyiri dukura mu bumenyi bw’ibidukikije bwo mu mwaka wa 1, 2 n’uwa 3
Imyaka | Imbumbanyigisho | Inyigisho |
---|---|---|
Umwaka wa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6) | Abantu n'aho batuye | Umubiri wange |
Umwaka wa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6) | Ibinyabuzima | Inyamanswa |
Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko bisobanura ko ibikorwa byo mu bugeni n’umuco byigisha hashingiwe ku nsanganyamatsiko igezweho ari nayo ibindi byigwa biba biri kwigishwa bishingiyeho.
Hano hari ingero zimwe n’ibitekerezo by’ibikorwa binyuranye byakoreshwa muri izi nyigisho ebyiri mu gihe uri kwigisha Ubugeni n’umuco mu bana bigamu mwaka wa 1,2 n’uwa3.
Imbumbanyigisho: Abantu naho batuye
Inyigisho: Umubiri wange
- Umurezi asaba abana gushushanya umuntu bagasiga amabara mu mashusho yabo bakagenda bavuga amazina y’ibice bigize umubiri w’umuntu bashushanyije, niba badafite ibikoreshoumurezi yajyana abana hanze akbasaba gushushanya hasi bakoresheje udukoni. Umurezi yanashushanya ibice bimwe na bimwe akabasaba kuzuzamo ibiburamo
- Umurezi yashushanya uruziga rusa nk’umutwe agasaba abana kuzuzamo ibibura, niba kole imata muyifite mwayikoresha mu guha abana udupapuro cyangwa amababi yo gutakisha igishushanyo cyabo banashyiramo umucanga mu gusiga imisatsi y’igishushanyo cyabo. Wanyuranya ibikorwa bitewe n’ibikoresho mufite mu kigo cyanyu
- Shushanya umuntu ku rupapuro ukoreshe icyondo n’intoki mu gusiga mu gishushanyo cyanyu mushyire impapuro hanze zumuke. Niba ibikoresho mufite bidahagije wafata manila izi mpapuro nini z’amabara bamanika mu ishuri, ukarukata ugashyira abana mu matsinda bakayakoreraho. Manila idahari mwanakoresha ibikarito mukabicamo ibice hanyuma abana bagashushanyaho bakanasigamo ibyo bashaka bagakora amashusho bashaka
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:32 PM