Ikigwa 4: Akamaro k’iki kigwa
Ubugeni n’umuco ni ingenzi cyane ku bana bato kuko bibaha urubuga rwo guhanga udushya no gutera imbere mu marangamutima yabobikagerwaho cyane cyane binyuze mu bugeni mberajisho n’umuziki.
Ibi ni ingenzi cyane ku gutera imbere k’umwana:
Ubugeni mberajisho bufasha:
Kwagura imitekerereze y’umwana n’ubushobozi bwe bwo gushyira mu nyurabwenge
Gukora neza kw’ imiyego mito n’iminini by’abana bato
Kwishimira ubwiza bw’ibihangano by’abandi bana biciye mu bugeni mberajisho
Kugaragaza ibitekerezo byabon’amarangamutima yabo
Indirimbo n’umuco:
Biteza imbere ururimi
Bifasha abana gufata mu mutwe
Bitera imbaraga zo guhanga udushya
Bifasha mu gukura kw’imiyego mito n’imini byh’abana bato
Bikuza ubwonko ikanakoresha neza ubushobozi bw’ibyiyumviro
Byubaka ikizere mu bana