Ikigwa 3: Isuzuma

Isuzuma ryateguwe rigomba kuba rikomatanya mu mwaka cyangwa mu buryo buhoraho. Muri ubu buryo, umurezi yakwegeranya ibimenyetso byose by’uko umwana yagiye atera intambwe mu myigire ye bigendanye no kugera ku bushobozi bwari bumwitezweho.

Isuzuma rigenzurwa mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi bigamije gukusanya amakuru ku bijyanye n’ibyo umwana yagezeho ugereranyije n’ibyari bimwitezweho.

Ariko ubu tuzakenera kongeraho n'ururimi rw'Icyongereza.

Abana bagomba kuba bagaragaza ubushobozi bwo:

​​ Gukora igikorwa bigendanye n’icyo basabwe gukora

 Gusubiza ibibazo bijyanye n’indirimbo, inkuru cyangwa umuvugo

 Gusubiramo umuvugo mugufi, n’indirimbo

 Kuvuga no gusubiriramo abandi ibyo yabonye, yumvishe cyangwa yakoze asobanura ibitekerezo bye ku giti ke

 Kwitwara neza mu gihe ari kumva adaciye mu ijambo uri kuvuga

 Kumenya amajwi y’ibikoresho bitandukanye batabona barangiza bakabigereranya n’amajwi y’inyamanswa bijya kumera kimwe

 Gufata neza igitabo atacyangije, arambura impapuro neza akanavuga ibije kuri paji

 Gufata neza ibikoresho byo kwandika, gushushanya umurongo ugaragara ku mirongo igaragara


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:29 PM