Ikigwa 3: Ubushobozi bw'umwana urangije ikiciro cya mashuri y'inshuke
Mu gusoza ikiciro cya mashuri y’inshuke, mu rurimi rw’ikinyarwanda, umwana agomba kuba:
- Agaragaza ubushobozi bwo kumva neza akurikira amabwiriza bamuha, asubiza ibibazo bijyanye n’inkuru, gusubiramo ibyo bumvishe
- Gukoresha ururimi nyarwo abwira abandi ibyo yabonye, yumvishe, cyangwa yakoze cyangwa azakora, akanasangiza abandi ibitekerezo bye n’ibyiyumviro bye
- Gutandukanya amajwi y’inyuguti n’inyuguti z’ururimi rw’ikinyarwanda akagaragaza ko asobanukiwe ko ijambo rigirwa n’amajwi y’inyuguti atandukanye kandi ko inyuguti imwe ihindutse byahindura uko ijambo risomeka cyangwa risobanura
- Gutandukanya inyandiko n’amashusho, agaragaza ibigize/ibice by’igitabo, akaba yakirambura neza
- Kumenya no gusoma neza inyuguti z’ikinyarwanda, into n’inkuru mu myandikire
- Kwandika inyuguti nto n’inkuru , akaba yanakwandukura amagambo mu nyuguti nkuru n’inyuguti ntoya
- Mu mpera z’ikiciro cya mashuri y’inshuke, mu rurimi rw’icyongereza umwana agomba kuba:
- Yumva akanakurikiza amabwiriza yoroheje ahawe, kwitabira no gusubiramo agaragaza inkuru zijyanye n’indimi
- Akoresha ikinyabupfura mu mivugire mu bibazo bitandukanye mu bijyanye n’uko avugisha abandi n’uko asobanura ibyiyumviro bye binyuze mu mivugo n’indirimbo
- Gukoresha indagihe agaragaza igihe mu mivugire ye asubiza ibibazo
- Gukoresha amagambo agaragaza ibintu, nyiri bintu, n’abanziriza ibintu iyo ari kuganira
- Gukoresha imvugo n’amagambo yize mu insanganyamatsiko, indirimbo, n’imikino
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:29 PM