Ikigwa 3: Ibikoresho by’ingenzi/ Imfashanyigisho zikenewe/ Ibikenerwa
Imfashanyigisho n’ibikoresho ni ingenzi cyane mu gufasha no kumva imbubanyigisho n’amasomo atandukanye iyo wgisha abana bato. Hano hari urutonde rwa bimwe mu bikoresho wakwifashisha mu gukora imfashanyigisho zagufasha mu ndimi:
- Amakaramu y’ibiti
- Amakaramu y’amabara
- Ibitabo by’inkuru zijyanye n’insanganyamatsiko
- Ibitabo by’imivugo, indirimbo bijyanye n’insanganyamatsiko
- Amashusho ajyanye n’inkuru
- Ibikinisho by’abana
- Amakarita mato arimo uturongo
- Ibimatira by’amazi (Glue) n’impapuro
- Ibikoresho biboneka iwacu
- Amakarita/utubaho turiho inyuguti nto n’inkuru, inyajwi n’ingombajwi
- Ibikoresho bifatika byo mu ishuri
- Ibikoresho nyabyo dusanga aho dutuye
- Ibipupe
- Ibitabo by’inkuru zifite amashusho
- Amakarita ariho ibikoresho bitandukanye
- Impapuro z’amabara atandukanye zikomeye (manila)
- Ibikoresho bimwe byo kwifashisha mu gukina udukino nk’ikinamico
- Ibikoresho bisohora amajwi n’amashusho: imivugo, indirimbo, inkuru zigaragara ku mashusho
- Impapuro nini zimanitse mu ishuri ziriho ibikoresho bitandukanye bize mu ishuri
- Amashusho n’amafoto
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:28 PM