Ikigwa 3: Ababyeyi babigizemo uruhare

Uburere bw’umwana buhera mu mu muryango. Iyo umwana atangiye ikiciro cya mashuri y’inshuke, urugendo rw’umubyeyi mu burezi bw’umwana  ntiruba rurangiye. Ni ingenzi cyane, niyo mpamvu ari ngombwa gushishikariza no gusigasira ubu busabane bw’imyigire y’umwana naho atuyemu rugo iyo batangiye mu mashuri y’ inshuke. Hano hari ibitekerezo bitandukanyeburyo ababyeyi, imiryango, abarezi bafasha mu myigishirize ishingiye ku iterambere rusange ry’umwana bakanabafasha mu iterambere mu nzego zose:

  • ​​ Umurezi akwiye gusangiza ababyeyi uburyo ari ingezi cyane gukurikirana abana babo mu rugo kubyo bigiye ku ishuri nubwo bajya kuzanwa n’abandi barezi bo mu rugo.
  • ​​ Saba ababyeyi kujya bafasha abana imikoro y’indimi babahaye niba binashoboka basabe kujya babaha n’indi myitozo mu rugo ishimangira ibyo bize.
  • ​​ Tegura umunsi w’amahugurwa y’ababyeyi yo kwereka ababyeyi ukuntu ari ingenzi ko abana bigira mu mikino. Sobanura uko bafasha abana babo mu kumva ibyo biga binyuze mu byo babafasha mu rugo bijyanye nibyo bize ku ishuri.
  • ​​ Kangurira ababyeyi gukorana cyane n’abarezi mu gutegura ibikorwa byinshi by’indimi abana bakorera mu rugo.
  • ​​ Kangurira ababyeyi kugira uruhare mu myigire y’abana babo ubavugisha kenshi, uboherereza ubutumwa bugufi. Saba ababyeyi kujya bavugisha umurezi mu giihe babonye impinduka cyangwa umwana ari  kuva ku rwego rumwe ajya kurundi, cyangwa igihe bumva bakeneye ubufasha mu isomo runaka.
  • ​​ Guma uhererekanya n’ababyeyi amakuru yuko abana babo bameze ku ishuri. Bahe ingero z’uburyo babafashamo, niba ari na ngombwa ha ubwo butuma abarezi babacyura.
  • ​​ Tegura umunsi ababyeyi Banasura abana ku ishuri niyo byaba umwanya muto ariko bakamenya uko abana babo bahagaze mu ndimi. Ishimire ubumenyi bushya abana bagenda bagaragaza kubyobize, garagaza ibyo bakigerageza kwiga binasaba imbaraga nyinshi.
  • ​​ Saba ko ababyeyi bafasha abana mu ndimi babafasha gusoma ibyapa n’inyandiko igihe batembereye nko kugenda bavuga amazina y’ibintu mu muhanda, kuvuga ku mashusho bari kubona nko ku maduka.
  • ​​ Reka ababyeyi bamenye agaciro ko gukangurira abana kuvuga. Saba ababyeyi bagirane ibiganiro n’abana babo  kuburyo bamenyera kwisobanura neza byumvikana badategwa.
  •  Saba ababyeyi kumara akanya bakorana imikoro yo mu rugo babahaye. Ababyeyi banasaba umurezi kubaha ibikorwa birenzeho bakorana n’abana babo ku buryo bamarana akanya bashimangira ibyo bize mu ishuri.


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:28 PM