Ikigwa 3: Uburezi budaheza
Buri shuri rizagira amatsinda y’abana batandukanye. Buri mwana mu ishuri ryawe arihariye afite umwihariko mu byo ashoboye.
Ibikorwa by’indimi bisaba gutegurwa kugira ngo abana bose mu bushobozi bwabo babashe gukora. Hano hari ibitekerezo byagufasha gutegura ikigwa nta mwana uheje mu ishuri ryawe:
- Menya neza ko abana bose bafite igikorwa barimo ndetse na babandi bakeneye ubufasha bwihariye mu myigire ntibagasigazwe inyuma. Urugero niba ari umwanya wo gusoma, gerageza uhe amahirwe buri mwana kuvuga no gusoma. Niba babangamiwe no gusoma basabe banakoreshe amarenga ariko bakore. Niba igikorwa kirimo kwandika, reka abana bahabwe igihe kirutanwa hakurikije ubushobozi bwabo n’urugero rutandukanye bitewe n’ibyo umwana ashoboye noneho buhoro buhoro wubakire kuri icyo kibazo afite umufashe.
- Niba abana bamwe na bamwe bahura n’ingorane mu kurangiza ibikorwa runaka, cagagura ibyo bikorwa mu bikorwa ubyoroshye aho abana bose babasha gukora igikorwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Urugero: niba hari abana batabasha kwandukura imibare, basabe gucisha uturongo mu tudomo dukoze uwo mubare aho kuwandukura.
- Gushyira abana bose mu biganiro byo mu matsinda, ibikorwa byo gusoma no kwandika ni uburyo bwiza bwo guteza imbere imivugire yabo, kumva no kwandika. Ibi binubaka ikizere mu bana bikanabatera imbaraga mu kwitabira gukora imikoro itandukanye yo mu ishuri.
- Niba abana bagize ikibarangaza ntibabashe gukurikira umwanya muremure bareke bahitemo ibikorwa bashaka gukora, fasha abana mu bikorwa bahisemo niba ari ngombwa mu gihe abandi bari gukora ibindi bikorwa ku giti cyabo.
- Buri gihe jya ubavugisha ubabaze ibibazo kenshi, hagati mu isomo bibasaba gusubiza, aho uba uri guteza imbere ururimi rwabo.
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:27 PM