Ikigwa 3: Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko

Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko

Dukoresheje imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko, tuzareba indimi mu masomo yizi mbumbanyigisho n’inyigisho dukuye mu bumenyi bw’ibidukikije mu mwaka wa 1,2 n'uwa 3

ImyakaImbumbanyigishoInyigisho
Mwa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6)Abantu naho batuyeUmubiri wange
Mwa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6)IbinyabuzimaInyamanswa

 

Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko bivuga ko ibyigwa byose bishobora kwigishirizwa ku nsanganyamatsiko imwe hagashakwa  ihuriro ry’ikigwa runaka nk’indimi n’ibindi byigwa.

Hano hari ingero n’ibitekerezo by’ibikorwa bitandukanye byakoreshwa muri izi nyigisho ebyiri ukwigisha indimi ku bana bo mu mwaka wa 1-3.

Imbumbanyigisho: Abantu naho batuye

Inyigisho: Umubiri wange

  • Babwire inkuru ivuga “nge n’umubiri wange” hanyuma usabe abana kuvuga amazina y’ibice bitandukanye byavuzwe mu nkuru.
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –Umubiri wange, Indimi-Kumva no kuvuga)

     
  • Baza abana akamaro k’ibi bice by’umubiri mu Kinyarwanda kugira ngo ubashishikarize kwisobanura neza.
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –Umubiri wange, Indimi-Kumva no kuvuga)

     
  • Kora udukarita dushushanyijeho ibice bigize umubiri bize, n’udukarito turiho inyuguti ibanza kuri buri zina ry’igice cy’umubiri. Urugero: “U”= Ukuboko, “A”=amaso. Saba abana guhuza amashusho y’ibice bigize umubiri n’inyuguti za mbere z’ibyo bice bigize umubiri.
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –Umubiri wange, Indimi-Kumva no kuvuga)

     
  • Vuga cyane inyuguti y’igice k’umub

Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:27 PM