Ikigwa 3: Intego
Intego
Nyuma y’iki kigwa abarezi bazaba bashobora:
- Kumva akamaro ko guteza imbere ururimi rw’umwana binyuze mu kumushishikariza kuvuga
- Kumva neza ibikorwa bitandukanye byafasha mu kumva, kuvuga, gusoma no kwandika
- Gukoresha imbere no hanze h’ishuri mu bikorwa binyuranye byo gusoma n’ibikorwa bifasha mu ndimi
- Gushyiraho no kubaka umuco wo gusoma mu bana babasomera bakanabashishikariza gusoma ku giti cyabo
- Kumva neza uburyo bwo gufasha ababyeyi kugira uruhare rwabo mu bikorwa bishoboza abana kugira umuco wo guhora biga no kwiyungura ubumenyi no korana na bo neza
- Kwemera no kumva akamaro ko kudaheza umwana mu bikorwa bimwe na bimwe ,baha abashoboye cyane ibirenzeho byo gukora banafasha by’umwihariko abakeneye ubufasha bwihariye
- Kumenya uburyo butandukanye bwo gusuzuma abana bizabafasha mu kugenzura iterambere abana bamaze kugerho mu mwaka
- Gushishikariza abana guteza imbere ubushobozi bwo kumva bakurikiza amabwirizwa bahawe, basubiza ibibazo, banasubiramo ibyo bumvishe.
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:25 PM