Ikigwa 3: Akamaro k’iki kigwa
Akamaro k’iki kigwa
Gusoma ni ingenzi cyane ku bana bato kuko bibaha ubumenyi bw’ingenzi bwo gutumanaho harimo kumva, gusoma no kwandika. Binafasha:
- Kwigisha abana bakiri bato gusabana mu biganiro n’abandi no kuba bakurikirana amabwiriza bahabwa n’abakuru.
- Bifasha abana gutandukanya amajwi n’inyuguti mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi biga.
- Bifasha abana kumenya amagambo nyayo yo gukoresha mu gihe bavugisha abantu batandukanye cyangwa bisobanura ibibazo runaka.
- Binabatoza umuco wo gusoma bakiri bato bakabasha kunguka ubumenyi bushya vuba.
- Bishimangira ihuriro riri hagati y’ururimi rw’ikinyarwanda n’umuco ubaranga, indangagaciro by’umurage w’abanyarwanda
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:25 PM