Ikigwa 3: Intangiriro
Nubwo abana baba bashoboye kugenda iyo batangiye amashuri yinshuke, akenshi baba bakiga kwigenza batarakomera cyane ngo bigirire ikizere mu migendere yabo. Rimwe na rimwe bashobora no kugwa mu gihe bari kwiruka cyangwa gukina na bagenzi babo cyangwa abavandimwe.
Kuri iyi myaka abana baba bakitabwaho n’ababyeyi babo cyangwa abarezi mu byo bakora byose.
Integanyanyigisho y’ibonezabuzima yahanzwe kugira ngo honerwemo imikino n’ibikorwa bifasha umwana mu gutera imbere kw’imiyego mito n’imini bikanakomeza ibice by’umubiri binafasha ingingo nto(Intoki n’ibiganza) n’ingingo nini (amaguru, amaboko) gukora neza. Iyi nteganyanyigisho yashyizweho mu gukangura ibyiyumviro byo kureba, kumva, kwihumurirwa, kumva icyanga/uburyohe, no gukoraho. Byiyongeyeho ibi bikorwa bifasha guteza imbere ubushobozi bwo kuba umwana yakwimenyereza isuku mu rwego rwo kwirinda indwara. Akanarya indyo yuzuye.