Ikigwa 2: Isuzuma
Isuzuma
Isuzuma ryateguwe rigomba kubaho mu mwaka, mu buryo buhoraho. Muri ubu buryo umurezi ashobora gukusanya amakuru yerekana iterambere ry’umwana mu myigire ye bijyanye no kugera ku bushobozi ategerejweho.
Isuzuma rishobora gukorwa mu byiciro by’ibikorwa bya buri munsi hagamijwe gukusanya amakuru y’ibyo umwana yagezeho ugereranyije nibyo ategerejwe kuba ashoboye.
Ingero z’Ibyo wagenderaho mu Mibare y’umwaka wa 1, 2 na 3.
Abana bagomba kuba bagaragaza ubushobozi bwo:
Kuririmba, kuvuga imivugo babara bigendanye n’amabwiriza babahaye
Gukurikiranya, anashyira mu matsinda hakurikijwe amabwiriza
Kugereranya ibintu bibiri akurikije ingano n’ubugari.
Gukora ibikorwa bamusabye mu gihe bamuhaye.
Gutandukanya amafaranga n’ibindi bintu no kuvuga akamaro kayo.
Kwerekana aho ibintu biherereye akoresheje indangahantu nyazo.