Ikigwa 2: Ubushobozi bw'umwana urangije ikiciro cya mashuri y'inshuke

Imibare 6Umwana urangije ikiciro mu mashuri y'inshuke mu mibare agomba kuba azi:

  • ​​ Gutondeka no gushyira ibintu mu matsinda agendeye ku mabwiriza yahawe; -nk’amabara, ibinyampande, akamaro kabyo, aho gikomoka n’ibindi…
  • ​​ Gukoresha amagambo yabugenewe ari mu kugereranya ibintu no kubikurikiranya akurikije ubugari, ibiro, Uburemere n’ingano
  • ​​ Kubara abikurikiranya neza kuva kuri 1-20
  • ​​ Kubara,agasoma, akanandika imibare kuva kuri 1-10
  • ​​ Guteranya, gukuramo no kugabanya imibare itarenze 10
  • ​​ Gutandukanya iminsi y’icyumweru no gukurikiza gahunda ya buri munsi yaba iyo mu rugo cyangwa ku ishuri
  • ​​ Gukurikiranya uko ibintu byabaye mu gihe cyabyo, urugero: ejo hashize, twashushanyije imodoka, uyu munsi twize indirimbo, ejo hazaza tuzakina umupira w’amaguru
  • ​​ Kwerekana ko azi agaciro k’amafaranga mu buryo ayakoreshamo akanayabika, gupima ibintu akoresheje uburyo gakondo (urugero: Gupimisha intoki, intambwe z’ibirenge…) bitarenze inshuro 10
  • ​​ Gutandukanya ibinyampande (mpandenye zitangana, mpandeshatu, n’uruziga) kwifashisha indangahantu mu kuyobora no kuranga ahantu
  • ​​ Gukomerezaho atondeka urugero rw'uruhererekane bamuhaye

Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:24 PM