Ikigwa 2: Ibikoresho by’ingenzi/ Imfashanyigisho zikenewe/ Ibikenerwa

Imfashanyigisho n’ibikoresho bikenerwa ni ingenzi cyane mu kwigisha abana kuko bibafasha kumva neza Ibyigwa n’ibirimo. Hano hari ibikoresho n’imfashanyigisho mwakwifashisha muhanga imfashanyigisho zakoreshwa mu mibare:

  • ​​ Ibikoresho byo mu ishuri: amakaramu, amarangi, impapuro, ingwa, amakaramu y’amabara, ibitabo
  • ​​ Ibikoresho biva mu bidukikije: indabo, amababi, udukoni, utubuye, imbuto, ibikombe, ibicupa bya parasitike, uduce tw’udupapuro, imifuniko y’uducupa, ibikarito
  • ​​ Ibiceri n’amanoti, imipira n’ibindi bikinisho
  • ​​ Udukarita mwarimu yakoze turiho imibare
  • ​​ Udukarita mwarimu yakoze turiho inyamanswa, ibimera n’andi mashusho ajyanye n’insanganyamatsiko bakoresha mu myitozo yo gushyira mu matsinda
  • ​​ Amashusho ya mpande enye, uruziga, na mpande eshatu
  • ​​ Amashusho agaragaza icyerekezo
  • ​​ Ibikoresho byo mu biti: udukinisho two kubakisha


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:24 PM