Ikigwa 2: Ababyeyi babigizemo uruhare
Imyaka ya mbere y’ imikurire y’ umwana, abana bayimarana n'ababyeyi, umuryango mugari n’abarezi babo. Ni iby’agaciro gakomeye cyane mu kubungabunga ubu busabane n’isano mu myigire yabo itangirira mu rugo kugeza ubwo batangiye amashuri yabo . Ingingo zikurikira zerekana uko abarezi n’ ababyeyi mu guteza imbere imyigishirize ishingiye kw’iterambere rusange ry’Umwana:
- Mwarimu yakagombye gusangiza ababyeyi akamaro ko gukurikirana abana babo mu rugo ibyo bigiye ku ishuri niyo yaba ari abarezi babo babareberera mbere bakabafasha.
- Saba ababyeyi kujya bafasha abana imikoro y’imibare baba bahawe yo gukorera mu rugo niba binashoboka bajye babongera undi mikoro mu rugo yo kugira ngo bafate neza ibyo bize ku ishuri.
- Gutegura umunsi w’amahugurwa y’ababyeyi ku ishuri mu rwego rwo kwereka ababyeyi akamaro ko kuba abana biga bakina. Basobanurire uko bafasha abana babo kumva neza amasomo yabo bakoresheje ibyo abana bize kunishuri.
- Shishikariza ababyeyi kureka abana bajye bakina n’ibintu babasha kubara, gutondeka no kugereranya, bababaza amazina yabyo, amabara y’ibikoresho babona bibegereye n’umubare wibyo babona.
- Kangurira ababyeyi kujya bashyira abana babo mu mirimo itandukanye mu rugo nko gusasa, gukoropa, gukubura.Kwibanda ku nsanganyamatsiko bariho icyo cyumweru mu kubafasha kwiga neza.
- Gukangurira ababyeyi kwita ku myigire y’abana babo ubavugisha nk’ umurezi ukaboherereza ubutumwa ubabaza rimwe na rimwe niba hari impinduka babona mu rugo cyangwa niba hari icyiyongera ku mwana. Abarimu bakwiye guha ababyeyi ibibazo bijyanye n’ikigwa bahawe icyo cyumweru kugira na bo babafashe kumva neza ibyo bigiye ku ishuri.
- Gutegura umunsi ababyeyi basuriraho abana bari ku ishuri niyo byaba akanya gato kugira barebe uko abana baba bameze ku ishuri. Shimira umwana niba hari ibintu bishya byiza agenda yiga n’ibyo gushyiramo imbaraga mu shishikarize kubikora.
- Kangurira ababyeyi kujya bakusanya bakabika imiheha, imifuniko y’uducupa, udukombe twavuyemo ibintu batagikoresha mu rugo. Bakajya bareka abana babikinisha mu mikino itandukanye y’imibare nko kubara, gutondeka no kugereranya.
- Saba ababyeyi kugirana n’abana babo akanya banabafasha imikoro yo mu rugo baba babahaye ku ishuri , ababyeyi banasaba mwarimu kujya abaha ibindi bikorwa by’inyongera bakorana n’abana babo kugira ngo bamarane akanya bababwira ku nsanganyamatsiko bari kwigaho mu rwego rwo kuzishimangira.
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:23 PM