Ikigwa 2: Uburezi budaheza
Mu ishuri ryawe, buri mwana afite umwihariko we. Buri mwana agira aho afite imbaraga n’ubushobozi bimutandukanya n’ undi mugenzi we. Abana bamwe bazaba bafite ubushobozi bwo hejuru bwo gukora imikoro imwe n’imwe.
Abandi bana bazaba bafite ubushobozi bwo hasi bazakenera ubundi bufasha kugira ngo barangize imikoro yabo. Ushobora gukenera kumenyereza ibikorwa bimwe na bimwe ku bana runaka cyangwa ukabashyira mu matsinda ya babiri babiri ufashe abafite ubushobozi bwo hejuru ukabajyanisha n’abakeneye ubufasha.
Ugomba kureba neza ko wateguye ibikorwa by’imibare kuburyo abana bose mu bushobozi bwabo bisangamo.
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:23 PM