Ikigwa 2: Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko
Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko
Dukoresheje imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko, tuzarebera imibare mu masomo yizi mbumbanyigisho n’inyigisho ebyiri biza mu mwaka wa 1, 2 na 3
Imyaka | Imbumbanyigisho | Inyigisho |
---|---|---|
Umwaka wa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6) | Abantu naho batuye | Umubiri wange |
Umwaka wa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6) | Ibinyabuzima | Inyamanswa |
Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko ivuga ko washaka amahuriro yo gufasha imyigire mu rindi somo mu gihe uri kwigisha imibare.
Hano hari ingero zimwe na zimwe n’ibitekerezo by’ibikorwa wakoresha muri izi nyigisho mu gihe uri kwigisha imibare abana bo mwaka wa 1-3.
Imbumbanyigisho: Abantu naho batuye
Inyigisho: Umubiri wange
- Bara kugeza kuri kabiri: bara cyane ibice bibiri bibiri bigize umubiri, nk’amazuru abiri, amaso abiri, amaboko abiri, ibiganza bibiri, amaguru abiri. Banakoresha ibiganza byabo n’intoki bahakora mu gihe bari kubibara n’akanwa kabo.
(Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –Umubiri wange, Indimi- Kumva no kuvuga)
- Koresha yaba imifuniko y’uducupa, imiheha cyangwa udukoni mu kubara kuva kuri 1-10, niba umubare muri kwibandaho ari 3, saba abana kubara ibintu bitatu gusa babizamure banazamure umubare 3 ku ntoki zabo bereke mwarimu.
(Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –umubiri wange, Indimi- Kumva no kuvuga)
- Mu matsinda saba abana kuvuga ibice bibiri bibiri bigize umubiri wabo, amaso, amatwi, amaguru, amaboko
(Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –umubiri wange, Indimi-kumva no kuvuga)
- Andika imibare hasi ukoresheje ingwa cyangwa byaba kuva kuri 1-5 cyangwa 1-10, saba abana bagiye bahwnaye n’umubare wanditse hasi guhagarara inyuma yaw a mubare noneho mubabarire hamwe cyane n’ishuri ryose.
(Ihuriro n’ibindi byigwa: Ubumenyi bw’ibidukikije –umubiri wange, Ibonezabuzima-imiyego y’ingingo nini n’intoya)
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:22 PM