Ikigwa 2: Akamaro k’iki kigwa

Imibare 2Imibare ni ingenzi cyane ku bana bato kuko ibaha Ubumenyingiro mu buryo bw’imitekerereze, gushyira mu gaciro n’inyurabwenge. Ifasha kandi:

  • ​​ Ubwonko bw’Umwana bukora akiri muto, akamenya gutondeka, kubara, kugereranya no gupima ibintu ku giti ke.
  • ​​ Ibubakamo urukundo rw’imibare bakiri bato ari nabyo bibaha umusingi ukomeye  uzabafasha bagiye mu mashuri abanza.
  • ​​ Ibaha ubumenyi bwo gukemura ibibazo, gushyira mu nyurabwenge no gutekereza bizabafasha mu buryo bw’imitekerereze yabo mu bihe bitandukanye.
  • ​​ Ibaha ubumenyingiro buzabafasha mu buzima bwa buri munsi nko gukoresha amafaranga iyo uhaha ibintu mu iduka.

Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:21 PM