Ikigwa 1: Isuzuma
Isuzuma
Isuzuma ni uburyo bwo gukusanya amakuru yuko umwana agenda atera imbere mu myigire ye. Ni ingenzi cyane ko umurezi akoresha isuzuma kenshi nyuma y’Ikigwa kugira ngo mu gusuzuma uko umwana yivugurura bigendanye no kugera ku bushobozi umutezeho.
Ibi bigenzurwa mu byiciro binyuze mu bikorwa bya buri munsi bigamije gukusanya amakuru y’ibyo umwana yagezeho ugereranyije nibyo umutezeho.
Ibi bikurikira ni ibigenderwaho mu isuzuma ry’ubumenyi bw’ibidukikije mu mwaka wa 1, 2 na 3.
Abana bagomba kuba bagaragaza ubushobozi bwo:
Kuvuga amazina yabo , igitsina n’imyaka yabo imbere ya bagenzi babo
Kuvuga ibice by’ingenzi bigize umuntu nicyo bikora
Kuvuga abantu bose bo mu muryango muto n’isano na buri muntu
Gutandukanya ibice bitandukanye bigize mu rugo aho batuye n’akamaro ka buri gice nuko wakigirira isuku
Kuvuga amoko atandukanye y’ibiribwa n’ibinyobwa basanga mu rugo nuko babigiria isuku
Gutandukanya abarezi be mu bandi, gutandukanya ishuri rye mu yandi, kuvuga ibikoresho asanga mu ishuri rye nicyo bikora, gukoresha neza inyubako
Kuvuga insengero zitandukanye, abantu, ibikoresho, n’ibikorwa byo mu rusengero, iminsi itandukanye y’imyemerere itandukanye
Kuvuga uburyo butandukanye bwo gutwara ibintu n’abantu ku butaka no kuba yashushanya imodoka ku butaka
Kuba yavuga , akanabasha gukinisha ibikoresho bitandukanye by’itumanaho
Kuvuga ibikorwa by’ibanze biba mu minsi mikuru yabo mu muryango
Gutandukanya ibimera bitandukanye bimera aho batuye no ku ishuri
Gutandukanya amatungo akanatanga akamaro ka buri tungo
Kuvuga akamaro k’amazi mu buzima bwa buri munsi n’ibibazo bizanwa no kubura amazi
Gutandukanya no kuvuga ibitanga urumuri kamere
Gutandukanya ibihe by’ikirere bitandukanye nuko bitwara muri buri gihe
Gutandukanya amoko y’ubutaka, ikiburanga n’akamaro ka buri bwoko