Ikigwa 1: Ubushobozi bw'umwana urangije ikiciro cya mashuri y'inshuke
- Umwana urangije ikiciro k’inshuke, mu Bumenyi bw’ibidukikije agomba kuba:
- Kwerekana ko yiyizi nk’umuntu mu muryango, akanumva ko abantu bagira ibyo bahuriraho nibyo batandukaniraho.
- Azi kurinda umubiri we awugirira isuku, arya indyo yuzuye anirinda akanarinda abandi indwara.
- Yerekana ko azi ibimera, inyamanswa, ibintu kamere n’ibikorwa na muntu asanga mu mudugudu no kubyitaho, kubibungabunga, kubana na byo no gushima Imana yabiremye.
- Yerekana ko azi ibikorwa bitandukanye bibera aho batuye n’akamaro kabyo mu iterambere ry’abantu bahatuye.
- Kugereranya ibintu ukurikije igihe byakorewe kugira ngo amenye gutandukanya igihe cyubu n’igihe cyashize.
- Yasobanura ibyo abona ku ikarita iriho mu rugo, ishuri, inzira ihahuza, n’ahandi hantu hakikije aho hombi.
- Gutandukanya ibihe by’umunsi agendeye ku kirere akanahindura imyifatire uko igihe gihindutse. Urugero: hashyushye, hakonje, ku izuba mu imvura n'ibindi.
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:19 PM