Ikigwa 1: Ibikoresho by’ingenzi/ Imfashanyigisho zikenewe/ Ibikenerwa
Imfashanyigisho n’ibikoresho bikenerwa ni ingenzi cyane mu kwigisha abana kuko bibafasha kumva neza Ibyigwa n’ibirimo. Hano hari ibikoresho n’imfashanyigisho mwakoresha mu byigwa bitandukanye mu Ubumenyi bw’ibidukikije:
- Ibikoresho byo mu ishuri: amakaramu, amarangi, ingwa, amakaramu y’amabara
- Ibikinisho bitandukanye/ ibipupe byo gukinisha
- Ibishushanyo/ amashusho/ ibitabo bigaragaza ahantu hatandukanye kuri buri mutwe
- Inkuru zishushanyije ku mpapuro ndende z’umweru/ iz’amabara zikomeye ndende(manila)
- Udukarita duto waciye mu mpapuro ndende zikomeye ziriho ibishushanyo bitandukanye bari kwiga urugero: inyamanswa, ibimera, ibitanga urumuri n’ibindi
- Ibikoresho dusanga mu kigo. Urugero: amatara, idarapo ry' uRwanda, ibiribwa,ibinyobwa,udukoni/inkoni/amabuye mato/amababi/ indabo/ amazi/ icyondo
- Ibikoresho by’imyemerere. Urugero: bibiriya, ikorowani, isengesho, udutabo tw’indirimbo,ingoma, rozari, umusaraba n’ibindi.
- Ibikoresho bidufasha kuvoma, gukusanya ibintu no gukoresha amazi
- Amasaka, udutambaro twavuye ku myenda, amakoma, imigozi yo gusimbuka, imbaho,insinga n’ibindi.
- Imifuniko y’amacupa, amacupa, impapuro, udusorori, indondo ,n’imigozi, n’ibindi
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:18 PM