Ikigwa 1: Ababyeyi babigizemo uruhare
Ababyeyi babigizemo uruhare

Saba ababyeyi kujya bagira akanya bagafasha abana babo gukora imikoro yo mu rugo Umurezi yabahaye, banababaze ibyo bihuguye cyangwa bavumbuye ku ishuri.
Saba ikigo gutegura amahugurwa y'ababyeyi, mu bereke ko uburyo bwo kwiga bakina ari ingenzi. Mu basobanurire uburyo bafashamo abana babo mu myigire yabo bakanabafasha kunva neza ibyo biga ku ishuri.
Kangurira ababyeyi kujya bashyira abana babo mu mirimo itandukanye igendanye n&rsquo imyaka yabo nko gusasa, gukoropa, gukubura. Bagomba kwibanda ku nsanganyamatsiko bariho icyo cyumweru mu kubafasha kwiga neza.
Gukangurira ababyeyi kwita ku myigire y’abana babo ubavugisha nka mwarimu, ukanaboherereza ubutumwa ubabaza rimwe na rimwe niba hari impinduka babona mu rugo cyangwa niba hari icyiyongera kumyigire y’ abana. Abarimu bakwiye guha ababyeyi ibibazo bijyanye n’ikigwa bize icyo cyumweru kugira ngo na bo babafashe kumva neza ibyo bigiye ku ishuri, banavumbure ibindi.
Gutegura umunsi ababyeyi basuriraho abana babo ku ishuri niyo byaba akanya gato kugira ngo barebe uko abana baba bameze ku ishuri. Shima umwana niba hari ibintu bishya byiza agenda yiga hanyuma umwereke n’ibyo agomba gushyiramo imbara