Ikigwa 1: Uburezi budaheza
Mwibuke ko muri buri shuri usangamo inzego n’ubushobozi bitandukanye, aho abana bamwe baba bafite ubushobozi kurusha abandi . Ugomba kumenya ubushobozi bwa buri mwana mu ishuri ryawe, ukanamenya abakeneye ubufasha burenzeho. Ibi bituma abashoboye kurusha abandi bagira ibyo bahabwa b’inyongera byisumbuye ho hanyuma abafite ubushobozi bwo hasi bagahabwa ubufasha. Ibi bikurikira byagufasha gutegura uburezi budaheza mu ishuri ryawe:
Mu ishuri menya neza ko buri mwana ari gutanga igitekerezo ke kuri iyo nsanganyamatsiko. Niba hari abana batabasha kuvuga biboroheye wabasaba no gukoresha ibimenyetso. Niba abana bose badashoboye ibikorwa byose kimwe, nk’ umurezi wabicamo uduce duto tworoshye ku buryo buri mwana agira icyo akora mu bikorwa.
Hari abana bahura n’ibibazo bitandukanye bahe akanya bavuge mu biganiro mu ishuri, ibikorwa /imyitozo yo guhuza ibisa, gusiga amabara bijyanye bw’ibidukikije kuburyo ububakamo icyizere. Ukanabatera imbaraga zo gufata inshingano zimwe na zimwe mu ishuri.
Shakira abana bahura n’ibibazo bitandukanye mu ishuri akanya kabo aho bakubakira, bagahuza ibisa, niba gukorana n’abafite ubushobozi bwo hejuru cyane bituma bumva batakaye cyangwa bagenda buhoro. Komeza ugenzure uko bivugurura unabafashe aho bikenewe.
Niba abana bafite ibibazo bikomeye cyane bareke bihitiremo ibikorwa bashaka gukora , fata umwanya ubafashe umwe umwe mu gihe abandi bana bari gukora indi myitozo ku giti cyabo.
Ukoresheje imikoro yo mu matsinda, vanga abana bafite ubushobozi bwo hejuru n’abafite ubushobozi bwo hasi ubasabe kubaka ikintu hamwe, haba kubaka inzu cyangwa ikindi . Saba abana bari imbere cyane bafashe bagenzi babo mu itsinda.