Ikigwa 1: Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko

Ukoresheje imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko. Tuzareba ku biri mu Ubumenyi bw’ibidukikije by’Imbumbanyigisho n’inyigisho ebyiri bizaza mu mwaka wa 1,2 na 3:

ImyakaImbumbanyigishoInyigisho
Umwaka wa 1-3 
(Imyaka iri hagati 3-6)
Abantu naho batuyeUmubiri wange
Umwaka wa 1-3 
(Imyaka iri hagati 3-6)
IbinyabuzimaInyamanswa

Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko isobanura ko ushobora gushaka isano rifasha imyigire mu bindi byigwa mu gihe uri kwigisha Ubumenyi bw’ibidukikije.

Hano hari ingero n’ibitekerezo by’ibikorwa byakoreshwa muri izi nyigisho uri kwigisha Ubumenyi bw’ibidukikije ku bana bo muri mwaka wa 1-3.

Imbumbanyigisho: Abantu naho batuye

Inyigisho: Umubiri wange

  • Umurezi azegeranya abana ku musambi baririmbane akaririmbo gato kajyanye n’insanganyamatsiko “Head shoulders knees and toes, nose and mouth.” 
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: ubugeni n’umuco –indirimbo bamenyereye n’imbyino)
  • Saba umwana umwe umwe kuvuga ibice bigize umubiri we mu kinyarwanda bitewe n’ikigero barimo (umwaka 1, 2, 3).
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Indimi-Ikinyarwanda, -Kumva no kuvuga)
     
  • Bwira abana inkuru ivuga ku bice by’umubiri “umubiri wange” nurangiza ubabaze ibice by’umubiri bumvishe mu nkuru banasangize abandi akamaro ko kwita ku bice bigize umubiri wabo.
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Indimi- Kumva inkuru)
     
  • Babiri babiri, umwana umwe azajya avuga igice k’umubiri undi ahite yerekana igice k’umubiri cyavuzwe. Urugero: Kora ku mutwe wawe, kora kunda yawe, n’ahandi n’ahandi..
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Indimi-kumva no kuvuga)
     
  • Mu kibuga hanze y’ishuri, Umurezi azashushanya ibiziga bine buri kiziga n’igice cy’umubiri. Umurezi asaba abana kwiruka bagahagarara mu ruziga rurimo igice cy’umubiri ababwiye abana bakiruka bajya mu ruziga rurimo igice k’umubiri avuze.
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Imiyego y’ingingo nini n’intoya)
     
  • Saba abana gushushanya, basige banavuge amazina y’ibice by’umubiri bashushanyije. Ibi byakorwa mu ishuri hifashishijwe amakaramu y’ibiti, ingwa, amarangi n’urupapuro, undi mwarimu ashobora kujyana andi matsinda hanze akabaha udukoni akabasaba gushushanya hasi ku butaka cyangwa ibaraza bifashishije udukoni. Mwarimu akagendagenda kuri buri tsinda ababaza ibyo bashushanyije. Abato cyane batarabasha gushushanya wabaha agatabo cyangwa amashusho bakagenda bakubwira uko ibice by’umubiri byitwa.
    (Ihuriro n’ibindi byigwa: Indimi –kumva no kuvuga)


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:16 PM