Ikigwa 1: Intego
Nyuma y'iki kigwa abarezi bazaba bashobora:
Kumva uburyo ari ingenzi cyane ku bana bato ko biga binyuze mu mikino, banavumbura byinshi cyane binyuze muri ubu buryo bwo kwiga.
Kumenya uko wategura ikigwa gishimisha abana binyuze mu guha abana ibikorwa bitandukanye n'amahirwe yo gusesengura isi.
Gukora ibikoresho n’imfashanyigisho no kubona ibitekerezo bigendanye n’imfashanyigisho wakora bifasha mu bumenyi bw’ibidukikije.
Guha abana ibikorwa bitandukanye harimo n’ibikorwa byo hanze y’ishuri harimo n’urugendo shuri rubafasha mu bumenyi bw’ibidukikije.
Kumenya gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo no kubaka ubusabane hagati yanyu.
Gusobanukirwa akamaro ko gushyira abana bose mu bikorwa bitandukanye nta bahejwe uha ibindi bikorwa imbere mu myigire unafasha abakeneye ubufasha.
Gusobanukirwa uburyo butandukanye wasuzumamo abana kuburyo wagenzura iterambere rya buri mwana.