Ikigwa 1: Akamaro k’iki kigwa

12Ubumenyi bw’ibidukikije ni ingenzi cyane ku bana bato kuko bashira amatsiko ku bintu bikanafasha:

​​ Kumva neza ibidukikije no kubonera ibisubizo ibibazo nka “Iki ni Iki?”, “gikora iki”, “gikora gute” n’ibindi.

​​ Guteza imbere imyifatire ikwiriye bagomba kugira muri sosiyete harimo uko bafata abana n’ibintu bibakikije.

​​ Kwigisha abana kurinda ubuzima bwabo n'ubuzima bw'abandi bakanatanga inkunga yabo mu kurinda ibidukikije.

​​ Abana bato bumva neza iyo babasha kureba, gukoraho no kwitoza neza ibyo bigishijwe. Ibi bibafasha kumva neza igisobanuro cy’ intu nk’ isuku  y’umubiri wabo, inshingano zabo, ukuntu ibintu runaka bikorwa nko guteka, gukoropa, no gutera ibimera mu buryo bujyanye.


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:15 PM