Ikigwa 1: Intangiriro

Intangiriro

11Abana bo mu mashuri y'inshuke banezezwa cyane no kuvumbura ibintu bishya kandi mu busanzwe bagira amatsiko menshi y’ibintu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi. Bakunda kubaza ibibazo byinshi nka:

  1. ​​ Iki ni iki?
  2. ​​ Gikora iki?
  3. ​​ Gituruka hehe?
  4. ​​ Kuki kiri hariya?
  5. ​​ Ese gikora gute?

Imbonerahamwe y'ubumenyingiro bw’ibidukikije yegeranyijwe kugira ngo  imare amatsiko abana babashe kumva neza ibidukikije n'isi muri rusange.

Ubumenyi bw’ibidukikije bujyanye n’abantu, ibimera, inyamanswa, ibintu karemano n’ibyakozwe n’abantu aho dutuye.


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:15 PM