Uburezi budaheza
Mu isuzuma ry’umwana rya nyuma y’ibyigwa, abarezi bakwiye kumenya igikenewe, icyo bisaba buri mwana n’uko bamufasha binoze mu kugera ku ubushobozi bumwitezweho.
Muri buri shuri iryo ari ryo ryose haba harimo ibyiciro by’ubushobozi butandukanye aho abana bamwe bashoboye kurusha abandi.
Abarezi bagomba gutegura ibikorwa bitandukanye muri buri kigwa ku buryo mu matsinda mato abana bashoboye bafasha abadashoboye.
Ibi bishobora gukorerwa buri mwana ku giti ke cyangwa muri buri gikorwa gitangiwe mu itsinda. Mu buryo bwo kwagura inzego zose zuzuzanya, aho bigira hakagombye kubakira ku bushobozi bwabo hakanatanga amahirwe yo kunguka ubundi bushobozi binyuze mu bikorwa bitandukanye bigendanye n’ubushobozi bwa buri mwana ku giti ke.