Uruhare rw’umurezi
Uruhare rw’umurezi ni ugushyira abana mu mikino no mu bikorwa bitandukanye bifasha buri mwana kugera ku ntego n’ubushobozi bumwitezweho.
Umurezi akwiriye gutegura ahantu heza habugenewe ho gukinira n’ibikoresho byo gukinisha.
Mu bikorwa bitandukanye byose, abarezi bagakwiriye gushyiraho urugero bakanakomeza banayabora mu isuku, basubiza ibikinisho aho babikuye nyuma y’ibikorwa bitandukanye, bandurura bakanajugunya imyanda ahabugenewe buri gihe.
Last modified: Friday, 28 January 2022, 11:46 AM