Iteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi ni iki?
Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yo mu mashuri y’ inshuke yashyizwe hanze muri Mata 2015 na minisiteri y’uburezi, yateguriwe abana bari hagati y’imyaka 3-6.
Uburyo bw’ibanze muri iyi nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bureba ahanini ku myigire n’imyigishirize ku bumenyingiro n’ubushobozi kurusha kwibanda ku bumenyi gusa cyangwa inyurabwenge mu myigire.
Integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi inoza imyigire ku rwego ruhanitse rutanga ibibazo n’imyigire ku byabaye bishingirwaho bisaba gutekereza byimbitse kurusha kubifata mu mutwe. Yibanda ku byo abana bakora kurusha ibyo bazi.
Iyi ntambwe yo gutanga ubumenyingiro n’indangagaciro bifitiye umwana umumaro mu kubaka sosiyete nyarwanda no kongera imibereho myiza kuri bose.