Uzuza urutonde rw’ibibazo byo kwisuzuma bya buri
cyumweru. Kubisubiza biragufasha kumenya uko washoboye gusobanukirwa n’uburyo
bw’imyigishirize mishya bwagaragajwe muri iyi nyigisho ndetse n’uko uzashobora
cyangwa utazashobora kubushyira mu bikorwa wongerera ubushobozi abanyeshuri
wigisha. Ibisubizo utanga kandi, bizafasha abategura inyigisho kugira ibyo
bahindura hagamijwe kurushaho gutegura neza inyigisho zizakurikiraho kugira ngo
wowe na bagenzi bawe murusheho kwiyungura ubushobozi