Uzuza urutonde rw’ibibazo byo kwisuzuma bya buri byumweru bibiri. Kubisubiza biragufasha
kumenya uko washoboye gushyira mu bikorwa ubumenyi wungukiye muri iyi nyigisho
yo kurinda, kurengera no kubungabunga umwana n’uko bizagirira akamaro
abanyeshuri bawe n’ikigo k’ishuri cyanyu. Ibisubizo utanga kandi, bizafasha
abategura inyigisho kugira ibyo bahindura hagamijwe kurushaho gutegura neza
inyigisho zizakurikiraho ndetse no kugira ngo wowe na bagenzi bawe muhabwe
ubufasha buboneye.