Uzuza urutonde rw’ibibazo byo kwisuzuma bya buri cyumweru. Kubisubiza biragufasha kumenya uko washoboye gusobanukirwa n’uburyo bw’imyigishirize mishya bwagaragajwe muri iyi nyigisho ndetse n’uko uzashobora cyangwa utazashobora kubushyira mu bikorwa wongerera ubushobozi abanyeshuri wigisha. Ibisubizo utanga , bizafasha abategura inyigisho kugira banoza hagamijwe kurushaho gutegura neza inyigisho zizakurikiraho kugira ngo wowe na bagenzi bawe murusheho kwiyungura ubushobozi.