NI NGE NANGE
Ese wari uzi imwe mu mbogamizi ituma abakobwa batabaza ibibazo birebana n’ubuzima bw’imyororokere? Hari abatinya kuvugwa ko ari abashizi b’isoni cyangwa bagakekwaho gushaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nawe byakubayeho?
Ibi ntibizakubuze kuko kubaza kuri iyi ngingo ni uburenganzira bwawe byatuma umenya byinshi. Dore ko abakiri bato nkawe mufite amahirwe yo kuganirizwa ku byo mwibaza bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ujya wumva bavuga ijambo umwangavu? Baba bavuze umukobwa uri hagati y’imyaka 10 na 19. None se utekereza ko ari iyihe mpamvu bamwita umwangavu?
Ijambo “Umwangavu” rigizwe n’amagambo abiri “kwanga” n’ijambo “ivu”. Uyu mukobwa ngo aba ageze mu myaka yanga umwanda. Umukobwa ugeze muri iki kigero amera amabere, akagira amataye, akajya mu mihango ndetse akiyumvamo n’ibindi bimenyetso.
Abahungu bari muri iyi myaka bo babita ingimbi. Kubera iki?
Ubugimbi biva ku ijambo kugimbuka cyangwa kujya hejuru. Uyu muhungu atangira guhindura ijwi akariniga, akagara mu gatuza, akamera ubucakwaha, ndetse n’ubwanwa. Arakura mu gihagararo, n’ibindi.
Yaba umwangavu cyangwa ingimbi batangira kugira ibyiyumvo byo gukunda no gushaka gukundwa n’uwo badahuje igitsina. Ese nawe byakubayeho? Ni ibisanzwe rwose. Ikiyongeraho, muri iyi myaka mutangira kwibaza ibibazo by’amatsiko byinshi bijyanye n’uko umubiri uba uhinduka. Dore aho wakura amakuru nyayo kuri ibyo uba wibaza: