• UMUTWE WA 6: Ikoranabuhanga

    Mudasobwa mu iterambere


    Ikiganiro kuri mudasobwa

    Munyawera:Yewe Mwumvane, iyi si iravuduka mba nkuroga.

    Mwumvaneza: Kagire inkuru!

    Munyawera:Vuga uti: “Kagire abo kuzibarira na ho inkuru zo nzifite ku bwinshi.” Isi n’umuvuduko nyibonana, Mwumvaneza we! Niturangara ni ukuri iradusiga dusigare dusiganuza abandi batwanikiye.

    Mwumvaneza:Ibyo byo rero ntubeshya.

    Munyawera:Uheruka mu mugi ryari? Si cya gihe ubwo wajyaga kwa nyokorome mu mugi ugasanga barimutse? Ntiwari ugiye kubwerabwera iyo utambona mvuye ku ishuri ngo guhe amafaranga agucyura?

    Mwumvaneza:N’incyuro se zari zirimo? Bahungu mwe! Ubundi se tugeze mu rugo ntibayagusubije? Baranakugaburiye kandi wariye ibikoro utari ubizi!

    Munyawera:Nagira ngo nkubwire icyo bita ikoranabuhanga sha! Mu mahugurwa dukubutsemo twahuguwe ku iterambere risobanutse ureke bimwe twigaga kera ngo turandikisha imashini.

    Mwumvaneza:Ahaa! Ubwo urarenzwe. Imashini ni yo yatumye ubona akazi, ikurerera abana none ngo...

    Munyawera:Ubu twahuguwe kuri mudasobwa birenze uko twari tuyizi. Si ya yindi yo kwandika no kubika amakuru gusa. Ibyo se si byo twigaga gusa kera mudasobwa zicyaduka?

    Mwumvaneza:Aho ho ntubeshye. Nge shahu nta mahugurwa mperukamo. Basigaye bohereza ba basore bakubutse muri za kaminuza.

    Munyawera:Mwumvaneza we, ubu ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ukaba wamenya ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko atandukanye.

    Mwumvaneza:Oya, wivunika. Nabonye ka gahungu gashinzwe gusana za mudasobwa karimo kuganira n’umukunzi wako barebana sha! Ubwo kandi aba yibereye i Burayi.

    Munyawera:Nge uwanyereka uwakoze mudasobwa namukurira ubwatsi. Uyu munsi batweretse uko ushobora kwandika izina ry’ahantu hose ushaka ku isi ugahita uhabona. Ubwo se urumva atari ikoranabuhanga mu iterambere?

    Mwumvaneza:Iterambere? Vuga uti: “Ngako akaga ahubwo”! Ubwo se abajura tuzabakira! Umuntu azajya yivira muri banki guhembwa udufaranga tw’intica ntikize, uko atambuka bamureba. Urumva bizacura iki?

    Munyawera:Umva rero nkubwire mugenzi wange. Bene iyo myumvire ntikigezweho. Wowe urabona ibyiza biraza bidusanga ukirebera ingaruka mbi gusa? Ibyiza ni byo byinshi.

    Mwumvaneza:Ngaho mbwira ikiza ubona muri iryo koranabuhanga. Ibyo wikoreye byose bazajya bakurebuza. Wari uzi ko n’amabanga yawe yose buriya uvugira kuri terefoni baba bayumva?

    Munyawera:Biramaze. Nyine ikoranabuhanga ni iritugeza ku majyambere. Tugomba kurikoresha mu bintu byubaka kandi biteza imbere Igihugu. Ubwo wiyibagije igihombo wigeze kugira kubera ko utari wakamenya mudasobwa? Ubika amakuru ku mpapuro, mwakwimura ibintu ukayoberwa aho urupapuro umukiriya yari yarabasinyiye aguza miriyoni yose rwagiye! Ntiwayishyuye se da!

    Mwumvaneza: Yego di! No kohererezanya amafaranga ubu bisigaye ari nk’ubufindo?

    Munyawera: Unteye kwibuka n’ikindi. Uzi ko wa mubyara wange uba i Bwotamasimbi nange yanyoherereje ku madorari?

    Mwumvaneza: Barayankase ariko!

    Munyawera:Yego ariko ikibazo kigakemuka. Wowe uracyakinisha ikoranabuhanga! Uzansure ariko nkwereke ya nzu nshaka kubaka uko imeze.

    Mwumvaneza: Nawe noneho uri umuti w’amenyo! Urayinyereka utari wanasiza ikibanza?Munyawera: Ni rya koranabuhanga nakubwiraga nyine rya mudasobwa! Igishushanyo cyayo kiri muri mudasobwa nyine!

    Mwumvaneza: Yewe, ngo ararekwa ntashira ni aho mu kanya; ubwo ndaza kwihera ijisho ibyiza by’ikoranabuhanga. Ariko rero abantu bage bita no ku buziranenge bwaryo! Kuko muri iyi minsi hajya habonekamo na ba “rusahuriramunduru” baryihisha inyuma bagapfunyikira abantu ikibiribiri!

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome ikiganiro bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho.

    • Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Mu mwandiko baravugamo ko isi ivuduka. Iravuduka mu biki?

    2. Vuga ingaruka zaba ku warangara muri uyu muvuduko w’isi.

    3. Amahugurwa ba Munyawera bakubutsemo yavugaga ku biki?

    4. Gereranya ibyo abantu bigaga kuri mudasobwa zicyaduka n’aho bigeze kuri ubu wifashishije umwandiko.

    5. Tanga nibura ingero enye z’ibyiza by’ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa byagaragajwe mu mwandiko.

    6. Tanga izindi ngero eshatu z’ibikoresho by’ikoranabuhanga uzi unasobanure umumaro wabyo

    II. Inyunguramagambo:

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko:

    a) Batwanikiye

    b) Kubwerabwera

    c) Gukura ubwatsi

    d) I Bwotamasimbi

    e) Intica ntikize

    III. Imyitozo yo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo mu nteruro ziboneye

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi kandi ziboneye:

    a) Ibikoro

    b) Dukubutsemo

    c) Zicyaduka

    d) Bizacura iki?

    e) Bagapfunyikira abantu ikibiribiri

    2. Huza amagambo yo mu ruziga A n’ibisobanuro byatanzwe mu ruziga B

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Erekana ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko.

    2. Garagaza uko ubona izo ngingo zihura n’ubuzima bwa buri munsi tubamo.

    3. Ubona ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa ryamara iki mu myigire yawe?

    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro:

    Mu matsinda mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko mwahawe, mwubahiriza uko bikorwa, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    Insanganyamatsiko: “Gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ntibyagira ingaruka mbi

    Mugaragaze uko mubibona ku banyeshuri no ku iterambere ry’igihugu muri rusange, mwibanda ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga .

    Imimaro y’amagambo: ruhamwa, inshinga, icyuzuzo

    Ruhamwa

    Soma izi nteruro zikurikira nurangiza witegereze amagambo yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri hanyuma uvuge icyo yerekana mu nteruro.

    - Incyuro se na zo ziteganyijwe mu kiganiro cyacu

    - Nituba maso ikoranabuhanga rizadufasha ibintu byinshi.

    - Gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi.

    - Imashini ikoresha uwabyize.

    Ubonye aya magambo agaragaza iki mu nteruro?

    Inshoza ya ruhamwa

    Ruhamwa ni ijambo rigaragaza ukora igikorwa cyangwa uwo berekezaho imimerere cyangwa imiterere bikubiye mu nshinga. Muri rusange ruhamwa iba igizwe n’izina ryonyine cyangwa ikaba ari itsinda ry’izina n’andi magambo arisobanura nka ntera, igisantera, n’ayandi. Ruhamwa ishobora no kuba izina ntera, ikinyazina, imbundo, umugereka,...

    Ingero:

    - Ababyeyi bita ku bana babo.

    - Umunyamabanga Nshingwabikorwa agira imirimo myinshi.

    - Urubyiruko mwese nimutozwe ikoranabuhanga.

    - Umunyeshuri mwiza yubaha abarezi n’ababyeyi.

    - Iyo ikamwa menshi

    - Kwiga biteza imbere.

    - Ejo hazaza hazaba heza.

    - Niturangara buzacya abandi badusize kubera ikoranabuhanga.

    - None se urumva ari ikoranabuhanga rizana ibibi?

    - Hazabaho guhuguka kugira ngo ikoranabuhanga ritadusiga.

    Amoko ya ruhamwa

    Ruhamwa ibamo amoko atatu: Ruhamwa mboneranteruro, ruhamwa nyurabwenge na ruhamwa mburabuzi.

    a) Ruhamwa mboneranteruro

    Ruhamwa mbonerantururo ni yo igenga interuro mbonezamvugo, ikanashingirwaho isanisha ry’amagambo yose agize interuro. Ni yo ivugwaho igikorwa cyangwa imimerere bikubiye mu nshinga hakurikijwe isanisha risanzwe.

    Ingero:

    - Ababyeyi bita ku bana babo.

    - Umunyamabanga Nshingwabikorwa agira imirimo myinshi.

    - Umunyeshuri mwiza yubaha abarezi n’ababyeyi

    b) Ruhamwa nyurabwenge

    Ruhamwa nyurabwenge yerekezwaho igikorwa cyangwa imimerere bikubiye mu nshinga ariko ntigenga isanisha risanzwe.

    Ingero:

    - Imboga zibona abana (hano imboga si zo zibona ahubwo abana nibo babona)

    - Iki kizamini kizatsinda umuhanga rwose (umuhanga niwe uzatsinda si ikizamini)

    c) Ruhamwa mburabuzi

    Ruhamwa mburabuzi mu nteruro igaragara igihe hakoreshejwe inshinga itagaragaza ijambo yisanisha na ryo. Icyo gihe ruhamwa igaragazwa n’indanganshinga. Cyane ku nshinga nkene ifite igicumbi – ri n'nshinga zakoreshejwe mu nteko ya 12, 14 na 16 ku buryo budasanzwe.

    Ingero:

    - Niturangara buzacya abandi badusize kubera ikoranabuhanga.

    - None se urumva ari ikoranabuhanga rizana ibibi?

    - Hazabaho guhuguka kugira ngo ikoranabuhanga ritadusiga.

    Umwitozo

    Mu matsinda ya babiribabiri mutahure mu nteruro amoko ya ruhamwa yakoreshejwe.

    Erekana ruhamwa mu nteruro zikurikira:

    a) Ikoranabuhanga rizatugeza kuri byinshi.

    b) Ibi biryo byatetse umuhanga.

    c) Aka kanya burakeye.

    d) Harakabaho ikoranabuhanga.

    Inshinga

    Soma izi nteruro zikurikira nurangiza witegereze amagambo yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri hanyuma uvuge icyo yerekana mu nteruro:

    - Iwacu bakugaburiye ibikoro utari ubizi.

    - Ikoranabuhanga rifite akamaro.

    - Imashini yatumye ubona akazi.

    - Ntituzarangare.

    Ubonye aya magambo agaragaza iki mu nteruro?

    Inshoza y’inshinga

    Inshinga mu nteruro ni ijambo ribumbatiye cyangwa rigaragaza igikorwa, imico,imiterere cyangwa imimerere bya ruhamwa. Ni yo zingiro ry’ubutumwa bukubiye mu nteruro. Inshinga ishobora kurema interuro yonyine kandi igatanga ubutumwa bwuzuye. Ishobora no kuzuzwa n’indi nshinga nta bundi bwoko bw’ijambo bukoreshejwe.

    Ingero z’inshinga zikoresheje muri ubwo buryo bwose tubonye:

    - Uzitabire inama. (igikorwa)

    - Abanyeshuri barabyibushye. (imimerere)

    - Kagenzi na Gatesi barakubagana. ( imico)

    - Ntuzibe.

    - Mugende mwihuta.

    Umwitozo

    Mu matsinda ya babiribabiri mutahure mu nteruro icyo inshinga igaragaza kuri ruhamwa.

    1. Erekana inshinga ziri muri izi nteruro unavuge icyo zigaragaza kuri ruhamwa.

    a) Ba bana banyu baritonda.

    b) Ikoranabuhanga ririhuta cyane.

    c) Uwo ukunda ararwaye.

    Icyuzuzo

    Soma izi nteruro zikurikira nurangiza witegereze amagambo yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri hanyuma uvuge icyo yerekana mu nteruro:

    - Uwakoze mudasobwa akwiye ibihembo.

    - Mudasobwa si iyo kwandika no kubika amakuru gusa.

    - Abantu bage bagenzura ubuziranenge bwaryo.

    - Ndaharanira kujijuka ni yo mpamvu ngomba kujya mu ishuri.

    Ubonye aya magambo agaragaza iki mu nteruro?

    Inshoza y’icyuzuzo

    Icyuzuzo ni ijambo cyangwa urwunge rw’amagambo biherekeza inshinga birushaho gusobanura neza ubutumwa buyikubiyemo. Ibyuzuzo bishobora kugira amoko atandukanye ariko ay’ingenzi ni: icyuzuzo ruhamya, icyuzuzo mbonera, icyuzuzo nziguro n’icyuzuzo k’ingereka.

    a) Icyuzuzo ruhamya

    Ruhamya ni ijambo rivuga isano y’imiterere cyangwa isano y’imico icyuzuzo gifitanye na ruhamwa. Ruhamya ihuzwa na ruhamwa n’inshinga z’imimerere cyangwa imiterere hamwe n’inshinga “kuba” cyangwa imvugaruhamwa “ni”.

    Ingero:

    - Umwana ni umutware

    - Amazi ni meza ku buzima

    - Arimo umunyeshuri mwiza

    b) Icyuzuzo mbonera

    Icyuzuzo mbonera kigizwe n’ijambo cyangwa amagambo aherekeza inshinga akuzuza igitekerezo cyayo. Icyuzuzo mbonera giherekeza inshinga kitanyuze ku rindi jambo cyangwa ngo kigire ibindi bisobanuro by’umwihariko cyongeraho. Ni ukuvuga ko hagati y’inshinga n’icyuzuzo mbonera nta rindi jambo rizamo. Gishobora kuba kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa menshi. Muri rusange gisubiza ibi bibazo: nde?, iki?

    Ingero:

    - Tuzitabira ikoranabuhanga. (Tuzitabira iki? Ikoranabuhanga)

    - Iterambere turikesha abayobozi beza. (Turikesha nde? Abayobozi beza)

    - Muzatsinda ikizamini k’Ikinyarwanda. (Muzatsinda iki? Ikizamini k’Ikinyarwanda)

    Ikitonderwa: Ibyuzuzo mbonera bishobora gukoreshwa icyarimwe ari bibiri. Icyo gihe tugira icyuzuzo mbonera ntega n’icyuzuzo mbonera ntegesha.

    Icyuzuzo mbonera ntega usanga gisubiza ibibazo nka nde? Iki? Zingahe? Gukora iki?

    Ingero:

    - Nkunda mwarimu. Nkunda nde? Mwarimu

    - Tuzatsinda ikizamini. Tuzatsinda iki? Ikizamini

    - Data atunze inka ijana. Atunze inka zingahe? Inka ijana

    - Bagiye kuryama. Bagiye gukora iki? Kuryama

    Icyuzuzo mbonera ntegesha usanga kivuga ikigenewe icyuzuzo ntega, icyo bifashisha mu gukorera igikorwa icyuzuzo ntega, icyo icyuzuzo ntega kivamo, ikibereye umutungo icyuzuzo ntega, ikiri ku cyuzuzo ntega, icyo icyuzuzo ntega giteganyirijwe, n’ibindi.

    Ingero:

    - Umubyeyi agurira umwana umugati (ikigenewe icyuzuzo ntega)

    - Umushumba yakubise inka inkoni (icyo bifashisha)

    - Uruganda rukora amavuta mu bihwagari (icyo icyuzuzo ntega kivamo)

    - Umujura yibye umuturanyi intama (umutungo w’icyuzuzo ntega)

    - Umubyeyi yahanaguye umwana amarira (ikiri ku cyuzuzo ntega)

    - Ikoranabuhanga ryorohereza abantu imirimo (igiteganyirijwe icyuzuzo ntega)

    c) Icyuzuzo nziguro

    Icyuzuzo nziguro cyuzuza inshinga akenshi kibanje guca ku rindi jambo nk’icyungo cyangwa indangahantu, kigasobanura uburyo igikorwa gikorwa, igihe gikorerwa, ahantu gikorerwa, impamvu gikorwa, inshuro gikorwa n’ibindi.

    Ingero:

    - U Rwanda rurakataje mu ikoranabuhanga (icyuzuzo nziguro cy’ahantu)

    - Abakinnyi bagenda bushuhe (icyuzuzo nziguro cy’uburyo)

    - Ubukwe buzaba ejo mu gitondo. (icyuzuzo nziguro k’igihe)

    - Abanyarwanda benshi ku munsi barya inshuro eshatu. (icyuzuzo nziguro k’inshuro)

    - Bavuye ku ishuri. (icyuzuzo nziguro cy’ahantu)

    - Arayura kuko ashonje. (icyuzuzo nziguro k’impamvu)

    - Ahora ameze nk’umurwayi (icyuzuzo nziguro kigereranya)

    - Abanyeshuri bagomba guca ukubiri no gutukana (icyuzuzo nziguro cyunga)

    Ikitonderwa: Aya moko yombi y’ibyuzuzo (icyuzuzo mbonera n’icyuzuzo nziguro) ashobora gukoreshwa icyarimwe mu nteruro.

    Ingero:

    - Ikigo cyacu cyaguze mudasobwa mu mugi. ( “mudasobwa” ni icyuzuzo mbonera; “mu mugi” ni icyuzuzo nziguro).

    - Umpere umwana imiti nimugoroba. (“umwana, imiti” ni ibyuzuzo mbonera; “nimugoroba” ni icyuzuzo nziguro).

    d) Icyuzuzo k’ingereka

    Icyuzuzo k’ingereka ni icyuzuzo kizanwa n’uko ingereka yongerewe ku nshinga cyangwa se icyuzuzo k’inshinga kigatuma igira ingereka. Hari n’ingereka zituma inshinga igira icyuzuzo kibanjirijwe n’icyungo.

    Ingero:

    - Umwana arakinana inkweto

    - Iyi nzu yubakwa n’umufundi

    - Gatera yigana na Mwiza

    Umwitozo

    Mu matsinda ya babiribabiri mutahure mu nteruro amoko y’ibyuzuzo byakoreshejwe, munakoreshe neza ibyuzuzo mu nteruro ziboneye.

    1. Tahura ibyuzuzo biri mu nteruro zikurikira hanyuma uvuge n’ubwoko bwabyo.

    a) Imyanya y’icyubahiro yicayemo abayobozi.

    b) Abashyitsi bariye kabiri.

    c) Abanyeshuri bacu babonye amanota meza mu bizamini bya Leta.

    d) Muhe uwo mutetsi umuceri n’amavuta.

    2. Shaka interuro zawe bwite ebyiri zikoreshejemo ibyuzuzo mbonera n’ebyiri zikoreshejemo ibyuzuzo nziguro unabigaragaze.

    Itangazamakuru mu iterambere


    Mu mibereho y’abantu, hari uburyo butandukanye bw’itumanaho no kugezanyaho amakuru n’ibyo batekereza. Ibyo biriho kuva mu ntangiriro, umuntu ageze ku isi. Bashobora gukoresha imvugo cyangwa inyandiko, ibimenyetso by’umubiri cyangwa ibikoresho gakondo. Nko mu Rwanda bakoreshaga ingoma ibwami basakaza amakuru amwe n’amwe. Bakoreshaga kandi ihembe mu kumenyesha umuhigo, bagakoresha umwirongi wamenyesha ahabaye igitaramo, kandi byose bikubahiriza imvugiro bahuriyeho cyangwa bumvikanyeho.

    Uko iminsi yagiye ihita indi igataha, uburyo bwo gusakaza amakuru bwagiye butera imbere. Mbere y’umwaduko w’abazungu, abantu baragendereranaga kugira ngo bahane amakuru yo kunoza umubano. Hakaba n’ubwo banyuranye mu nzira. Habagaho kandi amakuru y’ibibera mu gihugu nk’intambara, yatangwaga n’intasi, ubundi agatangwa n’abavuzi b’amacumu bagiraga ijwi ritomoye,... Ushaka kumenya amakuru y’ibikorwa n’ibyabaye ku ngoma izi n’izi yategaga amatwi ibisigo by’abasizi birimo nk’impakanizi. Iri tara n’itangazamakuru gakondo ryatumaga abantu bamenya aho ibihe bigeze, bityo rubanda igakora ibikwiye mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Aho abazungu bagereye mu Gihugu badukanye gahunda nshya yo gutangaza amakuru, hakoreshejwe ibinyamakuru byanditse na radiyo. Radiyo yatumye habaho abiyemeza kujya batara ayo makuru, mu buryo bw’urucuruzo, bakayageza ku bantu binyuze mu nyakiramajwi zabo. Byakomeje bityo kugeza n’ubwo habonetse ababigize umwuga, batara amakuru bakayegeranya, bakanayatangaza bagahembwa amafaranga. Havutse ibigo by’itangazamakuru, ryakorwaga mu buryo buciriritse, amaradiyo ntagaragaze amashusho n’amajwi icyarimwe cyangwa ibinyamakuru byanditswe bigasohoka bifite inyandiko n’amafoto byakoreshejwe mu buryo butanoze.

    Ubu, uburyo bw’itara n’itangazamakuru bwarakataje kubera ikoranabuhanga. Bwihutisha amakuru cyane kandi bukoresha amajwi n’amashusho ameze neza. Hari ibyuma kabuhariwe bifata amajwi n’amashusho, za terefone, mudasobwa, ibyogajuru n’ibindi bikoresha ikoranabuhanga. Mu itangazamakuru ubu hakoreshwa amaradiyo, amatereviziyo, ibyogajuru, interineti, imbuga nkoranyambaga n’ibindi, tutibagiwe n’ibinyamakuru bikoresha inyandiko ku mpapuro ariko ku buryo bunoze. Abanyamakuru bamenyekanisha gahunda za Leta, iz’ikerekezo k’igihugu, ibyabaye hirya no hino n’ibindi.

    Usibye iri tangazamakuru rikorwa n’abanyamakuru b’umwuga kandi babihemberwa, hari ubundi buryo bw’itangazamakuru bugenda bwaguka kandi bwisanzurwamo na buri wese. Abaturage bafite terefoni cyangwa mudasobwa zikoresha interineti bahanahana amakuru ndetse agasakara ku isi yose. Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi cyangwa ishoramari, abantu b’imihanda yose basomera icyarimwe amakuru kuri terefoni cyangwa mudasobwa zabo bakamenya aho barangurira cyangwa bashora imari zabo biyicariye iwabo mu ruganiriro.

    Mu Rwanda itangazamakuru rikorerwa kuri terefoni rimaze gutera imbere. Abanyarwanda baganirira kuri terefoni bagapanga imishinga ibafitiye inyungu. Amabanki akoresha ubutumwa bugufi, amenyesha abantu bayazigamamo uko umutungo wabo uhagaze, umuturage uhuye n’ikibazo mu rugendo, cyangwa abonye ibintu bidasanzwe nk’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, magendu, ubujura se, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, na we abimenyesha porisi akoresheje terefoni igendanwa. N’ubwo iri tangazamakuru rikorwa n’ubonetse wese, ntawemerewe kuvugira ibyo abonye byose kuri terefoni cyangwa ngo yandike ibintu by’urukozasoni kuri interineti, mu gihe nta kamaro bifite.

    Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni na ko itangazamakuru ritera imbere, maze ryakoreshwa neza rikageza abaturage ku iterambere. Mu gutangaza amakuru umuntu akwiriye gutangaza amakuru afitiye Igihugu n’abagituye akamaro. Ndetse abanyamakuru na bo bage bibuka gukora umwuga wabo bubahiriza umuco w’amahoro n’indangagaciro nyarwanda. Mu mwuga wabo bakumire ibitekerezo bibi biganisha kuri jenoside kuko iterambere rirambye tuzarigezwaho no guhora twunze ubumwe kandi turi mu mudendezo usesuye. Itangazamakuru rikoreshwe neza kuko rikoreshejwe nabi ryakwangiza byinshi.

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome umwandiko bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho.

    • Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe igika ku gika kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Rondora ibikoresho byakoreshwaga mu gutangaza amakuru mu Rwanda rwo hambere bigaragara mu mwandiko uvuge n’icyo byamenyeshaga.

    2. Erekana inshoza cyangwa intero y’ijambo amakuru ukurikije uko yavuzweho mu mwandiko.

    3. Tanga ingero enye z’ibitangazamakuru biriho muri iki gihe?

    4. Vuga ibikoresho bine byifashishwa mu gufata amakuru no kuyatangaza.

    5. Tandukanya itangazamakuru ryo mu buryo bwa kera n’iryo mu buryo bw’iki gihe tugezemo.

    6. Garagaza uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’Igihugu.

    7. Ugendeye ku mwandiko erekana isano iri hagati y’ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

    8. Sobanura ukuntu itangazamakuru rigezweho rishobora kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.

    II. Inyunguramagambo

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko:

    a) Bwarakataje

    b) Ritomoye

    c) Imvugiro

    d) Bwaguka

    e) Kwisanzura

    2. Shaka impuzanyito z’aya magambo akurikira:

    a) Gusakaza

    b) Igataha

    c) Bunoze

    3. Shaka imbusane z’aya magambo akurikira:

    a) Intangiriro

    b) Hasi

    c) Bwihutisha

    III. Imyitozo yo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo mu nteruro ziboneye

    Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi kandi ziboneye:

    a) Bya gakondo

    b) Ihembe

    c) Urucuruzo

    d) Bunoze

    e) Butangaje.

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Erekana ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko.

    2. Ikoranabuhanga mu itumanaho ritumariye iki mu buzima bwacu bwa buri munsi?

    3. Ese hari ingaruka umuntu ashobora kugira bitewe no kutamenya amakuru?

    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro

    Umunyeshuri umwumwe akore umukoro wo kwandika inkuru ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu itangazamakuru.

    Andika inkuru wihimbiye ushishikariza abantu kwitabira ikoranabuhanga rikoreshwa mu itangazamakuru.

    Ikinyazina ndafutura

    Soma uzi nteruro nurangiza witegereze neza amagambo yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri uvuge uko ubona yitwaye mu nteruro:

    - Hari ibindi bintu ikoranabuhanga ryatuzaniye.

    - Ahandi bafite itumanaho ryateye imbere.

    - umuntu ahamagara undi kuri terefoni bakavugana.

    - Ejo naguze indi tereviziyo nyuma y'uko iyindi yanze gukora neza.

    Aya magambo: ibindi, ahandi, undi, indi, iyindi, urabona yitwaye ate mu nteruro?

    Inshoza y’ikinyazina ndafutura

    Ikinyazina ndafutura ni ikinyazina kidasobanura neza ijambo kigaragiye cyangwa gisimbuye ari nayo mpamvu kitwa ikinyazina ndafutura cyangwa ndasigura.

    Uturango tw’ikinyazina ndafutura

    Ikinyazina ndafutura giherekeza izina cyangwa kikarisimbura kirishyira mu kiciro runaka, ariko icyo kiciro kidasobanuye neza. Ikinyazina ndafutura kigira amoko abiri y’ibicumbi ari yo – ndi ibanguka (itarimo ubutinde) na – ndi itinda ( irimo ubutinde)

    a) Igicumbi – ndi kibanguka, gikorana n’indangakinyazina zigizwe n’inyajwi kandi nta ndomo kigira.

    Ingero:

    - Mu nteko ya mbere: Undi muntu

    - Mu nteko ya gatatu: Undi musozi

    - Mu nteko ya kane: Indi mirima

    - Mu nteko ya gatandatu: Andi masaka

    - Mu nteko ya kenda: Indi nzu

    b) Igicumbi – ndi gitinda cyandikwa hifashishijwe utudomo tubiri: –:ndi , gikorana n’indangakinyazina zo mu nteko ya mbere kugera ku ya cumi na karindwi.

    Ingero:

    - Mu nteko ya mbere: Uwundi muntu

    - Mu nteko ya kabiri: Abandi bantu

    - Mu nteko ya karindwi: Ikindi kibindi

    - Mu nteko ya cumi: Izindi nka

    Intego y’ikinyazina ndafutura

    Ikinyazina ndafutura kigira intego zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’igicumbi cyakoreshejwe. Intego y’ikinyazina ndafutura gifite igicumbi – ndi ibanguka, igizwe n’uturemajambo tubiri aritwo indangakinyazina (z’inyajwi) n’igicumbi –ndi. Nta ndomo kigira. Mu mpine byandikwa muri ubu buryo Rkz – C.


    Intego y’ikinyazina ndafutura gifite igicumbi – ndi itinda, igizwe n’uturemajambo dutatu aritwo indomo, indangakinyazina n’igicumbi – :ndi . Mu mpine byandikwa muri ubu buryo D –Rkz –C.

    Ku kinyazina ndafutura gifite igicumbi gitinda indangakinyazina zigizwe n'inyajwi zishobora kwitwereza inyerera, bityo inyajwi y'inyuma igafata inyerera "w" na ho inyajwi y'imbere n'iyo hagati zigafata inyerera "y".

    Ikitonderwa:

    a) Ikinyazina ndafutura gishobora kwisubiramo ku buryo mu ntego usanga igice cya mbere kigizwe n’igicumbi kibanguka kigira intego igizwe n’indangakinyazina n’igicumbi, na ho igice cya kabiri kigizwe n’igicumbi gitinda kigira intego igizwe n’indomo, indangakinyazina n’igicumbi, icyo gihe mu ntego igice cya kabiri gitakaza indomo.

    b) Ikinyazina ndafutura gishobora kwisubiramo ku buryo mu ntego usanga igice cya mbere kigizwe n’igicumbi gitinda kigira intego igizwe n’indomo, indangakinyazina n’igicumbi, igice cya kabiri na cyo kigizwe n’igicumbi gitinda kigira intego igizwe n’indomo, indangakinyazina n’igicumbi ariko indomo yacyo igatakara.

    c) Ikinyazina ndafutura gifite igicumbi gitinda gitakaza indomo iyo gikurikiye ijambo kigaragiye cyangwa gikurikiwe n’irindi jambo mu mvugo zimwe na zimwe.

    Imbonerahamwe y’ikinyazina ndafutura



    Umwitozo

    Mu matsinda ya babiribabiri mutahure ibinyazina ndafutura mu nteruro, mubisesengure mugaragaza intego n’amategeko y’igenamajwi, munakoreshe ibinyazina ndafutura mu nteruro ziboneye.

    1. Erekana ibinyazina ndafutura biri muri izi nteruro unabishakire intego werekana n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.

    a) Itangazamakuru rikoresha amajwi yonyine irindi rigakoresha amajwi n’amashusho.

    b) Amateka y’itangazamakuru arazwi andi ntazwi.

    c) Imashini irashaje mu gihe ebyiri zikiri nshya; tuzagura iyindi yo kuyisimbura.

    d) Ubundi si byiza gutangaza ibinyoma kuko bibangamira abandi bantu.

    2. Tanga interuro eshanu zikoreshejemo ibinyazina ndafutura kandi uvange ibibanguka n’ibitinda hanyuma ubishakire intego werekana n’amategeko y’igenamajwi.

    3. Koresha ibi binyazina ndafutura mu nteruro ziboneye.

    a) Ukundi

    b) Andi

    c) Indi

    d) Izindi

    e) Abandi

    Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa gatandatu

    Muri uyu mutwe twasesenguye imyandiko ivuga ku nsanganyamatsiko y’ikoranabuhanga. Twabonye ko gukoresha mudasobwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bifite akamaro gakomeye bikaba bidusaba kuryitabira. Twabonyemo kandi ko itangazamakuru ry’igihe tugezemo rigomba gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo rirusheho kunoga.

    Mu kibonezamvugo twabonye imimaro y’amagambo aho twabonye ko ruhamwa ari ijambo rigaragaza ukora igikorwa cyangwa uwo berekezaho imimerere cyangwa imiterere bikubiye mu nshinga. Ruhamwa ishobora kuba “mboneranteruro, nyurabwenge cyangwa mburabuzi.” Inshinga ni ijambo rigaragaza igikorwa, imimerere cyangwa imiterere bacira ruhamwa, akaba ari yo zingiro ry’interuro.

    Icyuzuzo cyo ni ijambo cyangwa urwunge rw’amagambo biherekeza inshinga birushaho gusobanura neza ubutumwa buyikubiyemo. Ibyuzuzo bishobora kugira amoko atandukanye ari yo: Ruhamya, icyuzuzo mbonera, icyuzuzo nziguro n’icyuzuzo k’ingereka.

    Twabonye ko ikinyazina ndafutura giherekeza izina cyangwa kikarisimbura ariko ntikirisobanure neza; ari na yo mpamvu kitwa “ndafutura” cyangwa “ndasigura”. Kigira ibicumbi by’ubwoko bubiri aribyo –ndi ibanguka na –:ndi itinda bityo n’ intego zacyo ugasanga hamwe kigira indangakinyazina n’igicumbi ( Rkz – C) ku gicumbi –ndi kibanguka, na ho ku gicumbi gitinda intego ikaba igizwe n’indomo, indangakinyazina n’igicumbi (D – Rkz – C ). Twabonye kandi ko ikinyazina ndafutura gishobora kwisubiramo.

    Iby’ingenzi nshoboye

    - Gusesengura no guhanga umwandiko uvuga ku ikoranabuhanga.

    - Kwitabira gukoresha ikoranabuhanga no kubikangurira abandi.

    - Gusesengura interuro ngaragaza ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo.

    - Gutahura mu nteruro ibinyazina ndafutura, kubisesengura no kubikoresha neza mu nteruro

    Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu

    Isuzumwa rikorwa n’abanyeshuri bose kandi buri munyeshuri agakora ku giti ke yubahiriza amabwiriza yahawe.

    Umwandiko: Ikoranabuhanga ni ingenzi

    Imyaka yatambutse ari myinshi Abanyarwanda birwanaho mu buryo bwa gakondo, bagakora imirimo itandukanye. Aha twavuga byinshi mu bijyanye n’ibyo Abanyarwanda bageragezaga kwikorera, bifashishije ibikoresho gakondo, umuntu yavuga ko ryari ryo koranabuhanga ryabo. Abanyarwanda bacuraga kandi bakibumbira ibikoresho byo mu rugo, bikoreraga intwaro zo kwirwanaho nk’imiheto, imyambi n’amacumu, birwanagaho mu kwishakira imyambaro, mu kubaka amazu, mu kwihamurira imiti yo kuvura indwara zinyuranye n’ibindi.

    Ibyo tuvuze, bwari bwo buzima bw’Abanyarwanda kandi babubayemo igihe kirekire, mbere na nyuma gato y’umwaduko w’abazungu. Ubwo buryo bwa gakondo Abanyarwanda bakoreshaga birwanaho, twavuga ko budashinga, wasangaga ari ugupfundikanya. None uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere, aho tugeze ubu harashamaje kuko ryakemuye byinshi. Mu mirimo itandukanye hakoreshwa mudasobwa. Mu kwandika, kubara, kubika no gutwara inyandiko zitandukanye, gutegura ibishushanyo mbonera by’amazu, iby’imihanda n’ibiraro, iby’imigi itandukanye n’ibindi.

    Ntitwakomoza kuri mudasobwa gusa n’ubwo ahanini iyo bavuze ikoranabuhanga, abenshi bahita bakoma agatima kuri mudasobwa kuko yifashishwa muri byinshi. Urugero nko mu itangazamakuru amaradiyo ntiyatanzwe, ibyogajuru sinakubwira birajagajaga ikirere bitara amakuru hirya no hino, mu buvuzi n’ahandi ubu ni ryo gusagusa,... mbese ntawarondora ngo abirangize. Muri iki gihe k’ikoranabuhanga nka terefoni zoroheje imirimo itari mikeya. Zifashishwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi n’andi makuru, mu gutara no mu gutangaza amakuru. Ndetse hari n’izijyanye n’igihe tugezemo, zifata amafoto zikohereza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Ikoranabuhanga nirikomeze ritere imbere kuko rifasha cyane kandi imirimo rikoranwe ugasanga irushijeho gutungana. Gusa twibuke ko ubundi ikoranabuhanga atari irishingiye kuri mudasobwa gusa. Ahubwo ko ari irishingiye ku kerekezo kizima kiganisha ku iterambere; nk’iyo tuvuze ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, bishatse kuvuga ubuhinzi n’ubworozi bukozwe mu buryo bujyanye n’igihe kandi buzanira iterambere ababukora ndetse n’abagerwaho n’ibivuyemo nk’umusaruro.

    Ntitwabura kuvuga ko n’ubwo ikoranabuhanga rifasha muri byinshi, iyo rikoreshejwe nabi ryangiza byinshi. Hari abakoresha ikoranabuhanga mu buryo butari bwo; twavuga nko gukoresha ibikoresho by’itumanaho mu gutanga ruswa, mu bugambanyi, mu kunyereza umutungo, gukora no gucuruza ibiyobyabwenge, inganda zikoresha ikoranabuhanga mu gukora imiti yica ubuzima n’ibitwaro bya kirimbuzi n’ibindi. Imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri ubwo buryo ntikwiye.

    Mucyo rero dukanguke twitabire ikoranabuhanga, twiteze imbere muri byinshi. Nidukoreshe ikoranabuhanga mu mirimo yacu ya buri munsi kuko ryihutisha iterambere kandi rikarushaho kunoza ibyo dukora. Ntawakwishimira gusigara inyuma y’abandi. Ibyo ikoranabuhanga rimaze kutugezaho ni byinshi kandi birafatika. Ikoranabuhanga ni ingenzi nta kabuza nituryitabira tuzagera kuri byinshi.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Mu mwandiko bavuga ko uburyo imirimo yakorwaga mbere y’uko ikoranabuhanga riza bwari bumeze bute?

    2. Rondora imirimo ikoreshwa mudasobwa yavuzwe mu mwandiko.

    3. Ni iyihe mirimo Abanyarwanda bikoreraga mu buryo bwa gakondo?

    4. Garagaza uruhare rwa terefoni zigezweho mu ikoranabuhanga ukurikije ibivugwa mu mwandiko.

    5. Ni ubuhe buryo budakwiye ikoranabuhanga rishobora gukoreshwamo?

    II. Inyunguramagambo:

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko:

    a) Harashamaje

    b) Ntiyatanzwe

    c) birafatika.

    2. Shaka impuzanyito z’aya magambo:

    a) Ibiraro

    b) Ntawakwishimira

    c) Gutara

    3. Shaka imbusane z’aya magambo:

    a) Umugi

    b) Yica

    c) Abanyarwanda

    III. Ikibonezamvugo

    1. Tahura ruhamwa mu nteruro zikurikira nurangiza uvuge ubwoko bwazo.

    a) Isuzuma rye ritsinda umuhanga.

    b) Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.

    c) Abanyeshuri bariga ikoranabuhanga mu itangazamakuru.

    2. Mu nteruro zikurikira erekana ruhamwa, inshinga n’ibyuzuzo.

    a) Abanyarwanda birwanagaho mu buryo bwa gakondo.

    b) Terefoni zoroheje imirimo.c) Ikoranabuhanga ni ingenzi

    3. Soma neza umwandiko ushakemo ibinyazina ndafutura unabisesengure ugaragaza intego n’amategeko y’igenamajwi.

    4. Koresha ibi binyazina ndafutura mu nteruro zubatse neza.

    a) Andi

    b) Ikindi

    c) Irindi

    d) indi

    IV. Ihangamwandiko

    Hanga umwandiko utarengeje imirongo mirongo itatu ugaragaza ibyiza by’ikoranabuhanga.

    UMUTWE WA 5: Umuco nyarwandaUMUTWE WA 7: Umuco w’amahoro