• UMUTWE WA 4: Ubuzima

    Ubuzima buzira umuze


    Imibereho y’umuntu ikwiye gutekerezwaho hakiri kare kuko uko yitaweho mu bihe bye byo mu bwana bigira uruhare rukomeye mu mibereho ye igihe amaze kuba mukuru. Umugabo n’umugore bagomba gutekerereza hamwe uko abana bavukana ubuzima bwiza, bakanabukurana.

    Leta y’u Rwanda yahagurukiye guteza imbere gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana mu minsi igihumbi ibanza y’ubuzima bwe; ni ukuvuga kuva umwana agisamwa kugera agejeje imyaka ibiri. Umubyeyi ukimara kumenya ko yasamye yihata indyo yuzuye, akitabira gahunda zose zireba umugore utwite zirimo kwisuzumisha no gukurikiza inama n’amabwiriza ahabwa n’abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima.

    Igihe cyo kubyara iyo kigeze umugore utwite agomba kwitabira kubyarira kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’abaganga kandi agezweho ibikenewe byose bituma umwana avuka neza. Umwana uvutse agomba gukurikiranwa, agahabwa kandi agakorerwa ibishoboka byose bimufasha gukura neza. Agomba konswa nibura amezi atandatu, nyuma y’icyo gihe agatangira guhabwa imfashabere kuzageza acutse. Agomba gukingizwa uko biteganyijwe, nta rukingo asimbutse cyangwa ngo aruhabwe igihe cyararenze. Umwana agombwa guhabwa indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibiwurinda indwara n’ibitera imbaraga.

    Umwana rero agomba kugirirwa urukundo no kumenyerwa isuku yaba iy’umubiri, iy’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’iy’imyambaro. Uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa, akishyurirwa amashuri n’ibigendanye na yo byose nta vangura iryo ari ryo ryose. Agomba kurindwa ihungabana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, nk’irishingiye ku gitsina, ntakoreshwe imirimo imurenze n’ibindi bituma umuruho utangira kumwokama akiri muto. Agomba guteganyirizwa, agatozwa umuco wo kuzigama, akigishwa inyigisho zijyanye no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’izijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hakiri kare.

    Umuntu mukuru na we agomba guharanira kugira ubuzima buzira umuze, yita ku mirire ye na we agafata indyo yuzuye irimo ibikomoka ku matungo, ibikomoka ku bihingwa birimo ibinyamafu, ibinyampeke imboga n’imbuto. Agomba kwita ku isuku mu buryo bwose. Umuntu ufututse ufite ubuzima bwiza kandi, akora siporo n’imyitozo ngororamubiri ku buryo buhagije kugira ngo ayaze ibinure, agatutubikana maze imyanda iri mu mubiri igasohoka.

    Ntitwasoza tutavuze ko umuntu agira ubuzima bwiza iyo aruhuka. Gukora ubutaruhuka bitera umuntu guhora ananiwe, umubiri ntukore neza akarwara kamufashe kakamuzahaza. Umuntu urwara akivuza neza kandi kare usanga ameze neza. N’abantu bakuru babungabunga ubuzima bitabira gahunda y’inkingo ziteganywa na minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo. Nk’ubu abana b’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura. Umuntu nyamuntu agomba kandi kwirinda ibyamuhungabanya nk’ibiyobyabwenge, ingeso z’ubusambanyi yakwanduriramo indwara zitandukanye n’ibindi.

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome umwandiko bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho.

    • Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe igika ku gika kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana Leta yitayeho cyane ireba umwana wo mu kihe kigero?

    2. Vuga ibintu bine biranga umuntu ufite ubuzima buzira umuze.

    3. Garagaza ibintu nibura bitanu umuntu akeneye byamufasha kugira ubuzima buzira umuze.

    4. Ku bwawe kuki umugore utwite agomba kwipimisha kandi igihe cyo kubyara cyagera akabyarira kwa muganga?

    5. Uhereye no ku bivugwa mu mwandiko vuga ibintu bine bishobora gutuma umuntu akurana ihungabana.

    6. Ni ibihe bintu bivugwa mu mwandiko umuntu akwiye gutozwa kuva akiri muto?

    7. Sobanura ihuriro riri hagati y’ubuzima buzira umuze n’ishuri ugendeye ku bivugwa mu mwandiko.

    8. Sobanura uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwagaragajwe mu mwandiko.

    II. Inyunguramagambo

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo yakoreshejwe mu mwandiko

    a) Umuze

    b) Imfashabere

    c) Inkingo,

    d) Ihungabana

    e) Nyamuntu.

    2. Shaka amagambo ahuje igisobanuro n’aya akurikira

    a) Kwibaruka

    b) Abavuzi

    c) Imyambaro

    3. Shaka amagambo abusanyije igisobanuro n’aya akurikira

    a) Ibanza

    b) Amahirwe

    c) Neza

    III. Imyitozo yo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe arakoresha neza amagambo mu nteruro ziboneye

    1.Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi kandi ziboneye

    a) Kwisuzumisha

    b) Gukurikiranwa

    c) Ubumuga

    d) Afututse

    e) Kokama

    2. Mu byerekezo byose bishoboka, shaka amagambo avuga ku buzima ari muri iki kinyatuzu.

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Erekana ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko.

    2. Vuga insanganyamatsiko ikubiye muri uyu mwandiko unayihuze n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

    3. Ku bwawe wumva ute ubuzima buzira umuze? Ese umuntu atabuharaniye byamutwara iki?

    Impuzanyito, imvugwakimwe, impuzashusho, ingwizanyito n’imbusane

    Mwitegereze interuro zikurikira maze mutahure imiterere y’amagambo atsindagiye mu rwego rw’inyito.

    a) Iyo inkoko yanitseho amasaka inkoko ishobora kuyatora

    b) Umwana wa Kamana yashyingiwe umwaka ushize none yabyaye umwana uyu munsi.

    c) Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza agomba gufata amafunguro cyangwa indyo yuzuye.

    d) Mu buzima habamo ibyishimo n’ibyago.

    e) Gutera intabire si kimwe no gutera ipasi

    Murabona amagambo atsindagiye ahuriye he mu nyito zayo?

    1. Impuzanyito

    Inshoza y’impuzanyito

    Nk’uko izina ribivuga impuzanyito ni amagambo ahuje inyito. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba atavugitse kimwe, atanandikwa kimwe ariko ahuje igisobanuro ku buryo rimwe ryasimbura irindi mu nteruro igitekerezo ntigihinduke.

    Ingero:

    a) - Umugabo n’umugore we bagomba gutekereza uko abana babo bazagira ubuzima bwiza.

    - Umugabo n’umufasha we bagomba gutekereza uko urubyaro rwabo ruzagira ubuzima bwiza.

    b) - Umubyeyi ukimara kumenya ko yasamye yihata indyo yuzuye.

    - Umubyeyi ukimara kumenya ko yasamye yihata igaburo ryuzuye.

    - Umubyeyi ukimara kumenya ko yasamye yihata ifunguro ryuzuye.

    Amagambo akurikira, ukurikije uko yagiye akoreshwa mu nteruro zinyuranye, ni impuzanyito:

    - umugore, umufasha

    - abana, urubyaro

    - indyo, igaburo, ifunguro

    Izindi ngero:

    - Umugore utwite: Umugore ufite inda.

    - Umwanya wo gukora siporo: Igihe cyo gukora siporo.

    - Umwana: Ikibondo- Ibyago: Amakuba, ibibazo

    - Gufutuka: Gusobanuka, gukosoka

    - Kuzahaza: Kurembya, kunegekaza

    - Umuhanzi: Umuhimbyi

    2. Imvugwakimwe

    Inshoza y’imvugwakimwe

    Nk’uko izina ribivuga imvugwakimwe ni amagambo yandikwa kimwe kandi agasomwa kimwe ariko nta ho ahuriye mu bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa mu rwego rw’imyandikire ariko adafitanye igisobanuro kimwe. Iyo uyarebye ugira ngo ni ijambo rimwe risobanuye kimwe; ariko si ko biri.

    Ingero:

    a) - Umugabo n’umugore bafatanya guteganyiriza ababakomokaho.

    - Iyo bakuba imibare batanga umugabo w’ikenda ngo barebe ko bakubye neza.

    - Ubwo uvuga ko nagukubise uzatange umugabo wabibonye.

    b) - Mu bigize umubiri w’umuntu habamo ibiyaga nk’ibinure n’ibindi.

    - Mu byiza bitatse u Rwanda habamo imisozi, ibyanya by’inyamaswa, ibiyaga, imigezi n’ibindi.

    c) - Ni byiza ko iyo igihe cyo kubyara kigeze, umugore utwite abyarira kwa muganga.

    - Icyo gisabo utagikuye mu nzira abana bashobora kukigwira bakagiteza kubyara.

    Amagambo akurikira, ukurikije uko yagiye akoreshwa mu nteruro zinyuranye, ni imvugwakimwe:

    - umugabo, umugabo, umugabo

    - ibiyaga, ibiyaga

    - kubyara, kubyara

    Izindi ngero:

    Inka

    - Itungo ryo mu rugo

    - Amasaro bakinisha igisoro

    - Izo bakoresha mu mukino w’ikibariko

    Gukarabya

    - Umuntu ugiye kurya

    - Kwima burundu umuntu ibyo yari agenewe

    3. Impuzashusho

    Inshoza y’impuzashusho

    Nk’uko izina ribivuga impuzashusho ni amagambo yandikwa kimwe ariko adasomwa kimwe kandi nta ho ahuriye mu bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa

    Ingero:

    a) - Mu bikenerwa mu mirire bikomoka ku matungo habamo n’inyama y’inkoko.

    - Inkoko ni igikoresho bafashaho imyaka cyanecyane mu cyaro.

    b) - Umuntu wese akwiye kugirira isuku umubiri n’imyenda yambara.

    - Imyenda myinshi yaba iya banki yaba iy’abandi bantu irahangayikisha.

    c) - Abantu batagira isuku barwara inda ziza mu myambaro cyangwa mu mutwe.

    - Kugira inda nini si indangagaciro y’Abanyarwanda.

    Amagambo akurikira, ukurikije uko yagiye akoreshwa mu nteruro zinyuranye, ni impuzashusho:

    - inkoko (itungo ryo mu rugo), inkoko (igikoresho cyo mu rugo)

    - imyenda (bambara), imyenda (amadeni)

    - inda (agakoko gaterwa n’umwanda), inda (igice cy’umubiri)

    Izindi ngero:

    Gutara:

    - Gutara: Gushyira ibitoki mu rwina

    - Gutara: Gushakashaka cyangwa gukusanya ibintu bitatanye cyane

    Ikiraro

    - Ikiraro: Iteme bambukiraho

    - Ikiraro: Inzu y’inka cyangwa andi matungo

    Gutaka

    - Gutaka: Kuvuga ko ubabaye

    - Gutaka: Gushyira amabara ku kintu

    Guhuma

    - Guhuma: Kurwara amaso

    - Guhuma: Kuvuga kw’impyisi

    4. Ingwizanyito

    Inshoza y’ingwizanyito:

    Nk’uko izina ribivuga ingwizanyito ni ijambo riba rifite inyito zitandukanye. Ni ukuvuga ko inyito z’iryo jambo ziba zifite aho zihurira, ariko zikagenda zitandukanaho gato bitewe n’uko ijambo ryakoreshejwe. Hashobora kuba mu nyito mbonera cyangwa se mu nyito shusho.

    Ingero:

    a) - Abana bakeneye indyo yuzuye kugira ngo bakure neza.

    - Abana b’uriya musaza bose barashatse.

    b) - Inka iri mu matungo Abanyarwanda bakunda korora.

    - Iyo banegura umuntu w’umuswa cyane mu Kinyarwanda bavuga ko ari inka.

    c) - Abagabo bose bagomba kujya inama n’abagore babo ku cyateza imbere urugo rwabo.

    - Abantu bose bakora ibikorwa by’indashyikirwa bitwa abagabo.

    Amagambo akurikira, ukurikije uko yagiye akoreshwa mu nteruro zinyuranye, ni ingwizanyito:

    - abana (abakiri bato), abana (ababyawe na runaka n’ubwo baba bakuze)

    - Inka (itungo ryo mu rugo), inka (umuntu w’umuswa cyane)

    - abagabo (abashatse abagore), abagabo (abakoze neza kabone n’aho yaba ari umugore)

    Izindi ngero

    Gusoma

    - Gusoma inyandiko

    - Gusoma ikinyobwa

    - Gusoma umuntu

    Intama

    - Itungo ryo mu rugo

    - Umuntu ucecetse

    Umukobwa

    - Umuntu w’igitsina gore utarashaka

    - Umuntu w’igitsina gore bamugereranya n’umubyeyi we kabone n’iyo yaba yarashatse

    Umuhungu

    - Umuntu w’igitsina gabo ukiri muto (utarashaka)

    - Umuntu w’igitsina gabo bamugereranya n’umubyeyi we kabone n’iyo yaba yarashatse

    5. Imbusane

    Inshoza y’imbusane

    Nk’uko izina ribivuga imbusane ni amagambo afite inyito zinyuranye ari byo byitwa kubusana. Ni ukuvuga ko inyito zayo zivuguruzanya mu ngingo abumbatiye. Mu Kinyarwanda bakunda gukoresha iki kimenyetso ≠ bagaragaza amagamboy’imbusane.

    Ingero:

    a) - Buri mugabo akunde umugore we.

    b) - Umuntu wese akwiriye kurangwa n’isuku akirinda umwanda.

    - Umuntu agomba kubaho neza yirinda kubaho nabi kugira ngo agire ubuzima bwiza; bitaba ibyo akagira bubi.

    Amagambo akurikira, ukurikije uko yagiye akoreshwa mu nteruro zinyuranye, ni imbusane:

    - umugabo ≠ umugore

    - isuku ≠ umwanda

    - neza ≠ nabi

    - bwiza ≠ bubi

    Izindi ngero:

    Ubuzima bworoshye ≠ ubuzima bugoye

    Indyo nziza ≠ indyo mbi

    Igihe kirekire ≠ igihe kigufi

    Umuhungu ≠ umukobwa

    Kugaya ≠ gushima

    Ubukire ≠ ubukene

    Amanywa ≠ ijoro

    Agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina


    Agakoko gatera SIDA kazwi cyane ku izina rya “virusi” ni gato ntikaboneshwa ijisho, kinjira mu mubiri, kakororoka kikuba inshuro nyinshi, kakamunga abasirikare bawurinda. Gatangira gaca intege ubwirinzi bwose bw’umubiri bityo indwara zikawubonerana. Ako gakoko kagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1981, nyuma y’aho abaganga bari basigaye bavura indwara zisanzwe zikanga gukira, twavuga nk’inkorora, ibisebe, igituntu n’izindi; bahise bihutira gushakisha impamvu ibitera, basanga agakoko gatera SIDA ari ko gatuma zivurwa ntizikire.

    Ijambo SIDA rituruka mu rurimi rw’Igifaransa; tugenekereje mu Kinyarwanda ni uruhererekane n’uruhurirane rw’indwara zituruka ku kuba umubiri waramaze gucika intege bitewe n’agakoko gatera iyo ndwara ya SIDA. Iyi ndwara rero irandura kandi ikagaragazwa n’ibyuririzi. SIDA ntipimishwa ijisho. Kwa muganga ni ho honyine bafite ubushobozi bwo gupima amaraso bakamenya ko umuntu yanduye cyangwa atanduye. Iyo rero ibizamini by’amaraso bigaragaje ko umuntu afite ako gakoko, bavuga ko abana n’ubwandu bwa SIDA.

    Bavuga ko umuntu arwaye SIDA iyo atangiye kugaragaza ibimenyetso no kwibasirwa n’indwara z’ibyuririzi. Mu buryo bunyuranye yanduriramo harimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’uwanduye n’utanduye, gukoresha ibikoresho bikomeretsa hagati y’uwanduye n’utanduye cyanecyane ku bivuriza kwa magendu ariko byaba ari agahomamunwa habaye hari abakivurizayo, guhanahana amaraso arimo ubwandu kwa muganga, igihe umubyeyi abyara afite ubwandu atarabanje kwipimisha ngo kwa muganga babyiteho bakize umwana kuvukana ubwandu ndetse n’igihe umubyeyi ufite ubwandu yonsa. Gusa mu mibonano mpuzabitsina ni ho SIDA ikunda kwandurira kimwe n’izindi ndwara nka mburugu, imitezi, uburagaza n’izindi.

    Agakoko gatera SIDA gakunda kwibera cyane mu maraso, mu matembabuzi no mu rurenda biba mu gitsina, ahandi hakaba mu mashereka. Aho hantu havuzwe, ni yo ndiri yako. Ahandi hose hasigaye mu mubiri w’umuntu, udukoko tuba ari duke cyane ku buryo tudashobora kwanduza. Twavuga nko mu macandwe n’ahandi. Usibye SIDA, n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigira ingaruka ku buzima bw’imyororokere. Zangiza bikabije imyanya myibarukiro ku buryo zishobora gusigira ubumuga bwo kutabyara umuntu wazirwaye tutibagiwe n’ubundi busembwa ku mubiri.

    Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zigaragara vuba ku bantu b’igitsina gabo naho ku bagore, zihisha igihe kirekire nyamara ari ko bazikongeza igihe k’imibonano mpuzabitsina idakingiye. Izo ndwara ziravurwa zigakira, iyo zivujwe hakiri kare, naho iyo uwazanduye atinze kuzivuza zanamuhitana. SIDA yo nta muti nta n’urukingo irabonerwa. Gusa hari uburyo bwo kwirinda SIDA kimwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Uburyo bwa mbere ni ukwifata buri wese akumva ko imibonano mpuzabitsina igira igihe nyacyo cyo kuyikora, urubyiruko rugomba guha agaciro ubusugi n’ubumanzi bwarwo, abashakanye bakirinda irari bimakaza ubudahemuka basezeranye, ntibacane inyuma. Igihe kwifata byananiranye hagakoreshwa agakingirizo. Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko agakingirizo katizewe ijana ku ijana kuko hari n’igihe kaba katujuje ubuziranenge. Ndetse amadini amwe n’amwe ntagashyigikiye, yigisha abayoboke bayo kubaha Imana, bakirinda icyaha cy’ubusambanyi. Ikindi ni ukurwanya ibitera umwuga w’uburaya no gushakira ababwishoyemo uburyo babuvamo, bakababumbira mu mashyirahamwe bakabatoza indi mirimo ibyara inyungu ndetse bakanabajijura.

    Nk’uko byavuzwe rero, kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo by’agakoko gatera SIDA byari byashyirwa ku mugaragaro. Icyakora imiti igabanya ubukana bwayo yo yarabonetse. Ubu ku mavuriro yose yo mu Rwanda iyo miti iratangwa. Nyamara ariko kandi ikiruta byose ni uko twese tugomba kubigira intego bityo tukirinda kandi tugakumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome umwandiko bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho.

    Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe igika ku gika kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Agakoko gatera SIDA kangana iki ukurikije uko kagaragara? Ako gakoko iyo kageze mu mubiri w’umuntu gakoramo iki?

    2. Garagaza nibura butatu mu buryo umuntu ashobora kwanduramo agakoko gatera SIDA bwavuzwe mu mwandiko.

    3. Rondora izindi ndwara zandurira mu guhuza ibitsina zavuzwe mu mwandiko.

    4. Umuntu akubajije icyo SIDA ari cyo wamusubiza iki?

    5. Garagaza impamvu ari ngombwa kwipimisha kwa muganga cyangwa mu kindi kigo kibishinzwe ngo umuntu amenye ko yanduye SIDA?

    6. Ni gute umuntu yakwirinda kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?

    7. Gereranya izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA ku bijyanye no gukira ndetse no ku myitwarire yazo ku bagabo n’abagore.

    II. Inyunguramagambo:

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko:

    a) Ubwirinzi

    b) Ibyuririzi

    c) Magendu

    d) Agahomamunwa

    e) Ubusembwa

    III. Imyitozo yo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo mu nteruro ziboneye

    1. Koresha aya magambo dusanga mu mwandiko mu nteruro wihimbiye:

    a) Indiri

    b) Ubudahemuka

    c) Kwifata

    d) Ubusembwa

    e) Ubuziranenge

    2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo wungutse:

    a) Indwara zandurira mu ..... iyo zivujwe zitinze zishobora gusigira umuntu ubusembwa.

    b) Naho ..... yo nta muti nta n’.....

    c) Abashyingiranywe bakwiye kwirinda ..... inyuma abo bashakanye.

    d) Agakingirizo gashobora gutuma umuntu yandura agakoko gatera ... iyo katujuje ...

    e) Irinde gukora ... mpuzabitsina utarashinga urugo.

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Shaka ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko.

    2. Umuntu wanduye SIDA n’umuntu urwaye SIDA baba batandukaniye hehe?

    3. Indwara ya SIDA yagira izihe ngaruka ku iterambere ry’umuryango?

    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro:

    Mu matsinda mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko mwahawe, mwubahiriza uko bikorwa, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda. Buri munyeshuri kandi akore umukoro wo guhanga umwandiko.

    Kugirana ikiganiro ku ngingo ikurikira:

    Ni izihe mpungenge ubona cyangwa wumvana abandi ku bijyanye na SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyanecyane mu rubyiruko?

    Umukoro wo guhanga umwandiko

    Hanga umwandiko muto uvuga ku ngaruka mbi za SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ikomorazina mvazina

    Soma interuro zikurikira nurangiza uzitegereze hanyuma ugire icyo uvuga ku nkomoko y’amagambo yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri.

    - Umuntu akwiye kwisuzumisha SIDA ku bantu bize iby’ubuganga.

    - Kwisuzumisha agakoko gatera SIDA bifasha umuntu kumenya uko yitwara.

    - Mu bashinzwe kubungabunga imibereho y’Abanyarwanda habamo n’abanyabuzima.

    - Buri muntu akwiye gufata indyo yuzuye.

    - Avuye kwisuzumisha SIDA Mahirwe yishimiye ko atanduye.

    - Ahantu h’igitakazi hera ibijumba bigirira umubiri akamaro.

    - N’amahenehene burya na yo abamo intungamubiri.Urabona aya mazina akomoka ku ki?

    Inshoza y’ikomorazina mvazina

    Mu kinyarwanda, amazina ashobora kuba ari amazina y’ “umwimerere” cyangwa akaba akomoka ku yandi moko y’amagambo. Ikomorazina mvazina ni uburyo bwo kurema amazina bafatiye cyangwa bahereye ku yandi mazina. Izina risanzwe rigira intego igizwe n’indomo, indanganteko n’igicumbi (D- RT-C )

    Itegereze amagambo y’umukara tsiri mu nteruro zikurikira maze utahure inzira y’ikomorazina mvazina yishashishijwe kugira ngo aboneke.

    Igisembesembe k’intama kigira amavuta menshi.

    Ibicumucumu ni ibyatsi bimera mu rutoki.

    Igitenetene kivura indwara nyishi.

    Umukobwa ufite uburanga bavuga ko ari ikizubazuba.

    Kwisuzumisha agakoko gatera SIDA bifasha umuntu kumenya uko yitwara.

    Umurwayi urangije imiti ashakirwa uturyo twiza ngo agarure agatege.

    Abarimukazi ni benshi muri ki Gihugu.

    Iyo baserereza umugabo bavuga ko nta cyo amaze bamwita ikigabazi.

    Ahantu h’itaka riseseka bahita igitakazi.

    Umunyeshuri mwiza arangwa n’isuku n’ikinyabupfura.

    Semana akunda kuvugana n’abanyamakuru.

    Mahame ni umukinnyi w’umuhanga.

    Mugisha avuye kwiga.

    Uwamahoro yakirana abashyitsi urugwiro.

    Inzira z'ikomorazina mvazina

    Habaho inzira zitandukanye zo gukomora amazina ku yandi. Ikigaragara ni uko izina rikomotse ku rindi mu buryo ubwo ari bwo bwose inyito yaryo igira uko ihindukaho ugereranyije n’iy’iryo zina ryakomotseho, ariko ugasanga izo nyito zombi zikomeza kugirana isano. Muri izo nzira twavuga:

    a) Ikomorazina mvazina rishingiye ku nteko z’amazina.

    Mu Kinyarwanda tugira inteko cumi n’esheshatu z’amazina. Mu kurema amazina bishingiye ku nteko, bikorwa izina rihindurirwa inteko ryari ririmo, rigahabwa indi nteko, ibyo biba ahanini bishingiye ku gupfobya, gutubya cyangwa gukuza.

    b) Ikomorazina mvazina rishingiye ku ndomo

    Mu kurema amagambo bishingiye ku ndomo z’amazina; izina rusange rishobora gutakaza indomo rigatanga izina bwite. Mu Kinyarwanda amazina bwite menshi akomoka ku mazika rusange.

    c) Ikomorazina mvazina rishingiye ku kwisubiramo kw’igicumbi

    Mu kurema aya mazina usanga aba ashingiye ku kwisubiramo kw’igicumbi k’izina, bityo izina rikagira indi nyito nshya ariko ifitanye isano n’izina rya mbere.

    d) Ikomorazina mvazina rishingiye ku kongera umusuma inyuma y’ijambo

    Mu Kurema amazina bongera umusuma inyuma y’ijambo, usanga ayo mazina ahita ahindura inyito ahanini bitewe n’ubwoko bw’umusuma wakoreshejwe. Mu misuma ishobora gukoreshwa harimo: - kazi, -azi.


    e) Ikomorazina mvazina rishingiye ku kongera akabimbura mu izina

    Mu kurema amazina hakoreshejwe akabimbura, bikorwa hongerwa utubimbura mu mazina asanzwe, bityo hagahangwa andi bifitanye isano. Amazina aremwa hakoreshejwe utubimbura usanga amenshi ari amazina rusange yitirirwa abantu ndetse n’amazina bwite y’abantu. Mu tubimbura dukoreshwa harimo: nya, sa, se, nyiri, ka,...


    Gusesengura amazina akomoka ku ikomorazina mvazina

    Amazina abyawe n’ikomorazina mvazina ( kubaka amazina uhereye ku yandi mazina) akenshi aba afite intego isanzwe ( D-RT-C ) bityo uturemajambo tw’amazina akomoka ku yandi usanga twitwara nk’utw’izina nyakimwe cyangwa turenze tugasa nk’utw’izina ry’urusobe bitewe n’imiterere yaryo.

    Imyitozo ku ikomorazina mvazina

    1. Tahura amazina akomoka ku yandi mazina ari muri izi nteruro uyaceho akarongo:

    a) Abanyabuzima bafite uruhare rukomeye mu gutabara abantu.

    b) Ibyibo byinshi bigira utubara twiza.

    c) Serugendo ni umuganga w’umuhanga.

    d) Inka yariye ibigorigori igira umukamo utubutse.

    e) Umwami n’umwamikazi barubahwaga cyane.

    2. Sesengura (erekana intego) aya mazina akomoka ku yandi ugaragaze n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe mu mpine.

    a) Igitaka            b) Ubugabo

    c) Ibiganogano       d) Umunyakarambi         e) Samusure

    Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kane

    Muri uyu mutwe twasesenguye imyandiko ivuga ku nsanganyamatsiko y’ubuzima. Twabonye ko ubuzima buzira umuze ari isoko y’amajyambere; bityo bukaba bugomba kwitabwaho guhera umuntu agisamwa kugeza igihe azavira mu mubiri. Mu kubungabunga ubuzima kandi harimo kwirinda icyabuhungabanya nk’ingeso z’uburaya, ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Twasesenguye ubumenyi bw’ururimi bujyanye n’inshoza, ingero by’impuzanyito, imvugwakimwe, impuzashusho, ingwizanyito n’imbusane. Twabonye kandi ikibonezamvugo kijyanye n’ikomorazina mvazina aho twarebye inshoza n’inzira z’ikomorazina mvazina ndetse n’isesengura ry’amazina akomoka ku yandi mazina.

    Iby’ingenzi nshoboye

    - Gusesengura imyandiko ku buzima n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

    - Gukangurira abantu kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    - Gukoresha impuzanyito, imvugwakimwe, impuzashusho, ingwizanyito n’ imbusane mu nteruro

    - Gusesengura amazina akomoka ku yandi no kuyakoresha mu nteruro.

    Isuzuma risoza umutwe wa kane

    Isuzumwa rikorwa n’abanyeshuri bose kandi buri munyeshuri agakora ku giti ke yubahiriza amabwiriza yahawe.

    Umwandiko: Amagara araseseka ntayorwa

    Mu buzima bwa muntu, hari abagira amahirwe yo kwitabwaho kuva bakiri bato, abandi ayo mahirwe ntabasekere. Ibyo nta buryo buhari bwo kubirwanya. Nyamara ariko iyo umuntu amaze guca akenge agomba kumenya uko agenda aharanira kugira imibereho myiza ndetse n’ubuzima buzira umuze. Icyo umuntu azaba cyo aba agomba no kugiharanira. Ni yo mpamvu umuntu agomba kwitabira ishuri akajijuka, kuko ku ishuri ahigira kubungabunga ubuzima bwe kugira ngo butamuca mu myanya y’intoki, kandi akumva ko ari we wa mbere bizagirira akamaro.

    Mu kubungabunga ubuzima hari byinshi umuntu agomba kwitaho nko kurya indyo yuzuye, ni ukuvuga igizwe n’ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga ndetse n’ibiwurinda indwara, gukora siporo ku buryo buhagije kandi buhoraho; kutinaniza, kugira isuku, kugira ubwishingizi bw’ubuzima n’ubw’indwara; kwivuza hakiri kare igihe yarwaye no kwikingiza igihe cyose bibaye ngombwa; kubaho mu mutekano no kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Hari ibintu byinshi byateye bishaka gusumira ubuzima bwa muntu ngo bibunyuze mu ryoya! Umuntu yavuga indwara zinyuranye zirimo nka marariya, iziterwa n’imirire mibi ndetse n’isuku nke, izandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA ivuza ubuhuha, mburugu, imitezi n’uburagaza.

    Umuntu agomba kwirinda n’izindi mpanuka yakwitera nko kwiyahura mu businzi no mu biyobyabwenge. Kuko igihugu kigira inyungu ikomeye mu gihe abagituye bafite amagara mazima, bafite imbaraga zo kugikorera mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwacyo, nko mu bikorwa biteza imbere ubukungu, mu kugicungira umutekano no kukibungabungira ubusugire, mu bikorwa by’uburezi, iby’imibereho myiza n’ibindi. Uwavuga igihombo igihugu kigira mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikururwa n’indwara zinyuranye wasanga biteye ubwoba! Umutungo utagira ingano ugendera mu gutumiza imiti hanze, mu guhemba abakozi bashinzwe ibyo bikorwa! Umubare w’abo izo ndwara zihitana abandi zikabasiga ari ibisenzegeri n’ibindi.

    Igihe cyose umuntu agomba guharanira gushaka icyatuma agira ubuzima buzira umuze, ntiyibere “Ntibindeba” ngo ibibonetse byose bize bimwitura hejuru nk’aho atagira ubwenge. Umuntu nyamuntu akwiye kandi kwirinda ibintu byose bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, ntiyishore mu bikorwa bimwangiriza ubuzima nk’ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi. Naho ubundi “umwana utazi koga uruzi ruramujyanye.”

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Erekana uko umuntu yagira uruhare mu gutegura ubuzima bwe bw’ejo hazaza n’ibyo yakora mu rwego rwo kubungabunga ubuzima.

    2. Uhereye no ku mwandiko garagaza impanuka zishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu yabigizemo uruhare.

    3. Gira icyo uvuga kuri aya magambo dusanga mu mwandiko: “Icyo umuntu azaba cyo hari igihe agomba kugiharanira”.

    4. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’umutwe wahawe.

    5. Garagaza inyungu igihugu kigira mu kuba gituwe n’abantu bafite ubuzima buzira umuze.

    II. Inyunguramagambo

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

    a) Ntabasekere                     b) Guca akenge

    c) Gusumira                          d) Guca ibintu

    e) Bibunyuze mu ryoya          f ) Ivuza ubuhuha.

    2. Shaka impuzanyito z’aya magambo akurikira:

    a) Imibereho                    b) Kugiharanira                   c) Butamuca

    3. Shaka imbusane z’aya magambo akurikira:

    a) Nyuma                      b) Kubirwanya                        c) Byinshi

    III. Ikibonezamvugo n’ubumenyi bw’ururimi

    1. Mu magambo make ashoboka sobanura amagambo akurikira utange n’ingero ebyiri zayo nuragiza uzikoreshe mu nteruro ngufi kandi ziboneye:

    a) Impuzanyito

    b) Imvugwakimwe

    c) Impuzashusho

    d) Ingwizanyito

    e) Imbusane

    2. Tanga inshoza y’ikomorazina mvazina, unatange nibura inzira ebyiri mu nzira z’ikomorazina mvazina utanga n’ingero ebyiri kuri buri nzira muri izo watanze.

    3. Sesengura amazina yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri mu nteruro zikurikira werekane n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe mu mpine:

    a) Umuntu umaze guca akenge yita ku kubungabunga ubuzima bwe.

    b) Uwakwigira indangare ubuzima bwe bwamuca mu myanya y’intoki.

    c) SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziraca ibintu.

    d) Mu nyigisho y’Ikinyarwanda twigamo n’indangagaciro harimo no kwirinda ingeso mbi nk’ubusinzi, ubusambanyi, ibiyobyabwenge.

    IV. Ihangamwandiko

    1. Mu mirongo itarenze maakumyabiri n’itanu, hanga umwandiko uvuga ku nsanganyamatsiko y’ubuzima buzira umuze.

    UMUTWE WA 3: Uburinganire n’ubwuzuzanyeUMUTWE WA 5: Umuco nyarwanda