• INYIGISHO YA 15 KWIHANGIRA IBIKINISHO

    15.0. Intangiriro

    Kwigisha abana kwihangira ibikinisho bizabafasha kumva agaciro k’ubukorikori,

    kwishimira ibihangano bakoze n’impano za buri wese. Bagashimira Imana yaremye

    abantu ikabaha ubwenge bwo gukora ubushakashatsi bityo bikazabafasha kwihangira

    ibikinisho. Bizabafasha kandi guha agaciro ibiboneka aho batuye no gukunda ibikorerwa iwabo.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho aragaragara mu mbonerahamwe ikurikira

    ok

    15.1 Kwihangira ibikinisho (umwaka wa kabiri)

    15.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora guhanga ku rwego rwabo ibikinisho bihitiyemo bakoresheje

    ibikoresho boboneka aho batuye cyangwa bidahenze.

    15.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari

    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye

    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone

    mu isomo rijyanye no gukora ibikinisho.

    •  Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kumva agaciro k’ubukikori, gufata neza ibikoresho

    • Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gushyira mu kamwa ibikinisho bakoze

    cyangwa ibyo bakoresha.

    • Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.

    Abana bose, abahungu n’abakobwa batozwa gukora ibikinisho bimwe.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana bazatozwa umuco wo gufata neza ibikinisho bazirikana ko harimo ibigurwa.

    •  Kwita kubidukikije:

    Abana bazatozwa gutoragura imyanda iri aho bakoreye ibikinisho.

    15.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo: Kwihangira ibikinisho mu bikoresho babona aho batuye kandi bidahenze

    a. Intego y’isomo

    Kwihangira ibikinisho mu bikoresho babona aho batuye.

    b. Imfashanyigisho:

    Ibikenyeri, udukombe, ibitambaro, udupfundikizo tw’indobo, ubudodo, uducupa

    twavuyemo amazi, udukarito,…..

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    15.1.4. Inama n’amakuru ku myigishirize y’uyu mutwe

    • Umukino : FUNGA FUNGURA IBIGANZA

    Abana barakina bafunga bafungura ibiganza bakurikije amabwiriza y’umurezi.

    • Uyu mukino ufasha umwana kumenyereza intoki bityo bikamworohera gufata

    ibikoresho mu gihe cyo gukora imfashanyigisho.

    • Mu gukora ibikinisho umurezi azibanda ku mfashanyigisho ziboneka aho abana batuye

    • Umwana azahabwa uburenganzira bwo gukora igikinisho ashaka

    • Ibikinisho abana bakoze bikwa mu ishuri, abana bazajye babikinisha igihe babishatse.

    15.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    15.1.6. Isuzumabushobozi risoza umutwe

    Mu gusuzuma ubushobozi abana bungukiye muri uyu mutwe, umurezi azabikora

    buhorobuhoro uko umwana agenda yiyungura ubushobozi mu guhanga ibikinisho.

    Aya makuru umurezi azajya agenda ayabika mu gitabo cyabugenewe.

    15.2 Kwihangira ibikinisho (umwaka wa gatatu)

    15.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kwihangira ibikinisho bifashishije ibikoresho biboneka aho batuye n’uburyo bworoheje.

    15.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu

    nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo guhanga ibikinisho nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye

    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye no gukora ibikinisho.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kumva agaciro k’ubukorikori no gufataneza ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gushyira mu kanwa ibikinisho bakoze cyangwa ibyo bakoresha.

    Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.

    Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa gukora ibikinisho bimwe.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana ba zatozwa umuco wo gufata neza ibikinisho bazirikana ko harimo ibigurwa.

    •  Kwita ku bidukikije:

    Abana bazatozwa gutoragura imyanda iri aho bakoreye ibikinisho.

    15.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo: Ingero z’ibikinisho: Gukora imodoka, indege inzu, ibendera, indorerwamo, ubwato, umupira

    a. Intego y’isomo

    Gutahura igikinisho cyakorwa mu gikoresho runaka no gukora ibikinisho binyuranye.

    b. Imfashanyigisho

    Ibikinisho n’ibikoresho binyuranye byo kwifashisha mu gukora ibikinisho

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    15.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    • Mu gukora ibikinisho umurezi azibanda ku mfashanyigisho ziboneka aho abana batuye
    •  Umwana azahabwa uburenganzira bwo gukora igikinisho ashaka ku rwego ashoboye kabone n’iyo wabona atabishoboye neza.
    •  Ibikinisho abana bakoze bibikwa mu ishuri kugira ngo abana bazajye babikinisha igihe babishatse.
    •  Abana bazemererwa gutahana bimwe mu bikinisho bakoze babyereke ababyeyi babo.

    15.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    ok

    15.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Mu gusuzuma ubushobozi bw’umwana umurezi azashingira ku bikinisho umwana

    yakoze kandi azabikora umunsi ku munsi. Iterambere umwana agezeho umurezi azajya

    aryandika mu gitabo cyabugenewe.

    IBITABO BYIFASHISHIJWE

    MINEDUC. (2018). Ibipimo ngenderwaho by’ibanze ku mashuri y’inshuke mu Rwanda.

    Kigali: MINEDUC.

    REB. (2015). Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali: REB.

    REB. (2015). Inyoborabarezi ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali: REB.

    REB. (2018). Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu. Umwaka wa 1, 2, 3. Kigali: REB.

    REB. (2019). Inyamaswa ziba mu mazi, umwaka wa 3. Kigali: REB.

    REB. (2019) . Inyamaswa zo mu gasozi umwaka wa 2. Kigali: REB.

    REB. (2019). Amatungo, umwaka wa 1. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye: Umwaka wa 1, 2, 3. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 3. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ngewe n’umuryango wange umwaka: wa 2. Kigali: REB.

    REB. (2019).Ubugeni n’umuco umwaka wa 1, 2, 3. Kigali: REB.

    INYIGISHO YA 14 UBUTAKATopic 9