• INYIGISHO YA 14 UBUTAKA

    14.0. Intangiriro

    Kwigisha abana ubutaka bizabafasha gutandukanya amoko y’ubutaka no gusobanura akamaro kabwo. 

    Muri iyi nyigihso abana bazasobanurirwa ko bagomba kwirinda kurya ibitaka, kwirinda gukinira mu bitaka 

    ibyo ari byo byose no gukaraba neza intoki igihe bamaze gukina n’ibitaka. Abana kandi bazashishsikarizwa

    kwirinda kwangiza bamena bimwe mu bikoresho byakozwe mu butaka nk’inkono, ibibindi by’imitako n’ibindi. 

    Muri iyi nyigisho kandi umurezi azasobanurira abana ko ubutaka bushobora gutera impanuka bitewe n’imiterere yabwo.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira

    ok

    14.1 Amoko y’ubutaka (umwaka wa mbere)

    14.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku moko y’ubutaka babona aho batuye bagaragaza

    ibiburanga n’akamaro kabwo.

    14.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazashishikarizwa kwirinda kwanduza ubutaka 

    babutamo imyanda  nk’amashashi, amacupa n’ibindi.

    Abana babifashijwemo n’umurezi, bazatera ibiti ku ishuri kugira ngo barinde ubutaka gutwarwa n’isuri. 

    Mu rwego rwo gukomeza kurinda ubutaka isuri,abana bazahabwa ubutumwa bwo kubwira ababyeyi 

    babo ko bagomba guca imiringoti n’amaterasi mu rwego rwo kubungabunga ubutaka.

    • Uburere mbonezabukungu: abana bazashishikarizwa kwirinda kwangiza bamena ibyakozwe mu butaka

     nk’inkono, icyungo cyangwa ibibindi by’indabo kuko bigurwa amafaranga.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kudasigana ibitaka cyangwa ibyondo 

    igihe cyo gukina, cyangwa guterana imicanga /ibitaka mu maso kuko bibabaza bagenzi babo.

    • Umuco w’ubuziranenge: abana bazashishikarizwa gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza nyuma

     yo gukina n’ibitaka. Bazibutswa kandi ko bagomba gukina neza batiyanduza igihe cyo gukina n’ibitaka.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo: Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko

     buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bungana ku bikorwa bikoresha ubutaka nko kubaka kandi ko bafite uburenganzira bungana ku ikoreshwa ry’ ibikoze mu 

    ibumba  nko guteka mu nkono, gutegura indabo mu bibindi byabugenewe n’ibindi.

    14.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Amoko y’ubutaka

    a. Intego y’isomo

    Gutandukanya amoko y’ubutaka, gusobanura akamaro kabwo no kwirinda impanuka

    zaterwa n’imiterere y’ubutaka.

    b. Imfashanyigisho

    Ubutaka bunyuranye, amazi, isuka, igitiyo,…

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    ok

    14.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    • Uyu mutwe uteganyijwe kwigishwa mu mwaka wa mbere ariko umurezi azazirikana ko azaha abana bo mu yindi myaka:

     uwa kabiri n’uwa gatatu, amahirwe yo gukina n’ubutaka abinyujije mu mikino yo mu nguni.

    •  Gusobanurira abana ko hashobora kubaho impanuka zaterwa n’imiterere y’ubutaka. 

    Umurezi ashobora gutanga urugero rw’ahabaye inkangu niba abana bahazi cyangwa ahatengutse byaba 

    ngombwa bakahasura; agasobanurira abana ko batagomba guhagarara munsi y’umukingo kuko ushobora kubagwaho. 

    Ni no muri uru rwego umurezi azabwira abana ko bibujijwe kujya mu birombe bigana abantu bakuru cyangwa

     babakurikiyeyo ku bana babituriye.

    •   Umuvugo wakwifashishwa mu ntangiriro

    Akabindi kange

    Akabindi kange uri keza

    Akabindi kange ndagakunda

    Akabindi kange nzagufata neza

    Akabindi kange sinzakumena.

    14.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    14.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Gukina imikino inyuranye bigana abakoresha ubutaka, gukora ibikinisho bakoresheje ibumba, gukina mu mucanga.

    Umurezi azategura inguni eshatu z’ubutaka : iy’ibumba, iy’umucanga n’iy’ubutaka

    buhingwa maze asabe buri mwana age mu nguni ashaka maze akore cyangwa akine

    ibyo ashaka akoresheje ubutaka ahasanze.

    14.2 kubumba ibintu bitandukanye (Umwaka wa 2,3)

    Mu waka wa 2 n’uwa 3 abana bazahabwa umwanya wo kubumba ibintu bitandukanye bashatse babona aho batuye.

    Singombwa ko ibyo babumbye biba byiza ku rwego rw’umunyabugeni. 

    Umwana abikora ku rwego rwe agasobanura icyo yabumbye.

    INYIGISHO YA 13 IBIHE BY’IKIREREINYIGISHO YA 15 KWIHANGIRA IBIKINISHO