• INYIGISHO YA 13 IBIHE BY’IKIRERE

    13.0. Intangiriro

    Kwigisha abana ibihe n’imiterere y’ikirere bizabafasha kumenya ibiranga igihe, igihe k’izuba, ibihe by’imvura, 

    ibihe by’ibicu, ibihe by’umuyaga. 

    Ibyobikazabafasha kumenya uburyo bitwara mu bihe bitandukanye bambara imyambaro ijyanye na buri gihe.

    K’ikirere. 

    Abana bazishimira kandi bamenye agaciro k’ibihe by’ikirere bashimira Imana uburyo yaremye ibihe by’ikirere 

    bitandukanye. 

    Ibyo bizafasha buri mwana guhitamo imyambaro akurikije uko ikirere giteye bikabafasha kwirinda indwara.

    Amasomo azigishwa muri uyu mutwe agaragara ku mbonerahamwe ikurikira

    ok

    13.1 Ibihe n’imiterere yabyo(Umwaka wa mbere)

    13.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku kubihe by’ikirere no kubyerekana ku gishushanyo kibigaragaza.

    13.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu

    nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye

    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone

    mu isomo rijyanye n’ibihe n’imiterere yabyo.

    •  Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwifubika igihe hakonje no gukuramo umupira igihe hashyushye.

    • Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gutumura umukungugu mu gihe k’izuba,

    ba gatozwa kandi kudaterana ibyondo igihe k’imvura no kudaterana umukungugu igihe k’izuba.

    • Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.

    Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa kwita ku mihindagurikire y’ikirere kimwe.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana bazatozwa umuco wo gufata neza imyambaro, inkweto, inyubako birinda

    gukinira mu byondo cyangwa mu mazi igihe k’imvura.

    •  Kwita ku bidukikije

    Abana bazatozwa gutoragura imyanda yagushijwe n’umuyaga mu busitani bwo ku ishuri cyangwa mu rugo.

    Is1o3m.1o.:3 .I bInihaem bay k’uik imreyrieg:i sIhbiirhieza b yya’i zbuubria s, oibmihoe by’imvura, ibihe by’ibicu,

    ibihe by’umuyaga

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibihe by’ikirere no kugaragaza imyitwarire ikwiye ijyanye na buri gihe.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho agaragaza ibihe by’ikirere.

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    13.1.4. Izindi nama n’amakuru ku myigishirize y’uyu mutwe

    Kugira ngo abana basobanukirwe ibihe by’ikirere, umurezi azihatira gusohora abana bakitegereza ibihe bitandukanye, 

    akabaza ibibazo bibafasha kuzamura imitekerereze yabo bakora ubushakashatsi. 

    Umurezi agomba kugira ikarita mu ishuri igaragaza ibihe by’ikirere. 

    Abana bakazajya bimura urushinge bakurikije ibihe by’uwo munsi, ashishikariza abana kuvuga.

    13.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    ok

    13.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi azasuzuma ubushobozi bw’umwana umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye nko gushushanya

     ibihe by’ikirere bitandukanye no kuvuga ku bihe by’ikirere bya buri munsi..

    13.2 Imyambaro ijyanye n’ibihe by’ikirere(Umwaka wa kabiri)

    13.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku biranga buri gihe k’ikirere no kugaragaza imyifatire ikwiye ijyanye na buri gihe.

    13.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’ibihe n’imiterere yabyo.

    •  Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwifubika igihe hakonje no gukuramo umupira igihe hashyushye.

    •  Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gutumura no guterana umukungugu mu

    gihe k’izuba, bagatozwa kandi kudaterana ibyondo igihe k’imvura.

    •  Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.

    Abana bose, abahungu n’abakobwa batozwa kwita ku mihindagurikire y’ikirere kimwe.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana bazatozwa umuco wo gufata neza imyambaro, inkweto, inyubako birinda gukinira mu byondo cyangwa mu 

                  mazi igihe k’imvura.

    • Kwita ku bidukikije: Abana bazatozwa gutoragura imyanda yagushijwe n’umuyaga mu busitani bwo ku ishuri 

                  cyangwa mu rugo.

    13.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo: Imyambaro yambarwa ku zuba, mu mbeho no mu gihe k’imvura

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora imyambaro ijyanye na buri gihe k’ikirere.

    b. Imfashanyigisho

    Ingero z’imyambaro yambarwa hakonje nk’ikote, umupira w’imbeho, ingero

    z’imyambaro bambara ku izuba nk’isengeri, ishati,…

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    13.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Mu kwigisha uyu mutwe umurezi azajya ashingira ku bihe biteganyijwe uwo munsi.

    Ibihe nibihinduka undi munsi ashobora gusaba abana kubiganiraho kugira ngo abana babyumve neza.

    13.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    13.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Ubushobozi umwana azakura muri uyu mutwe buzajya bugaragara igihe cyose azajya ashobora kumemya uko igihe gihindutse haba igihe aje kwiga cyangwa atashye.

    Umurezi azajya asuzuma umunsi ku munsi niba umwana azi gutandukanya ibihe by’ikirere cya buri munsi. Uko igihe gihindutse umwana ashobora gukora ibikorwa bitandukanye byerekana ko asobanukiwe n’ihinduka ry’ibihe nko kubishushanya,

    gukina bigana umuntu ukonje, ugenda mu mvura cyangwa umuntu ufite ubushyuhe kubera izuba, guhitamo imyenda ijyanye n’igihe k’ikirere.

    13.3 Tumenye guteganya ibihe by’ikirere(umwaka wa gatatu)

    13.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora guteganya ibikorwa byabo bashingiye k’uko ikirere kiri bube kimeze, bahereye ku bimenyetso bakesha kwitegereza. Kugaragaza imyitwarire ijyanye n’uko ibihe by’ikirere biteganyijwe.

    13.3.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu

    nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’ibihe n’imiterere yabyo.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwifubika igihe hakonje ndetse no kwitwaza umupira

    mu gihe k’imbeho n’umutaka mu gihe k’imvura ateganya ko igihe gishobora guhinduka.

    • Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gutumura umukungugu mu gihe k’izuba,

    ba gatozwa kandi kudaterana ibyondo igihe k’imvura no kudaterana umukungugu igihe k’izuba.

    •  Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo.

    Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa kwifubika igihe hakonje no kwitwaza umutaka mu gihe k’imvura.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana bazatozwa umuco wo gufata neza imyambaro, inkweto inyubako birinda

    gukinira mu byondo cyangwa mu mazi igihe k’imvura.

    •  Kwita kubidukikije: abana bazatozwa gutoragura imyanda yagushijwe n’umuyaga

    mu busitani bwo ku ishuri cyangwa mu rugo.

    13.3.3. Inama ku myigishirirze y’amasomo

    Isomo rya mbere: Guteganya igihe witegereje imiterere y’ikirere

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora guteganya uko ikirere kiri bube kimeze, bahereye ku

    bimenyetso bakesha kwitegereza. Kugaragaza imyitwarire ijyanye n’uko ibihe by’ikirere biteganyijwe.

    b. Imfashanyigisho

    Amafoto yerekana imiterere inyuranye y’ibihe, amashusho ajyanye n’imyifatire ikwiye 

    ijyanye n’umunsi uteganyijwe

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    Ikitonderwa

    Iri somo rya kabiri rizahuza ibikorwa n’isomo rya mbere aho umurezi azibanda ku

    gushushikariza abana kugira imyitwarire ikwiye bitewe n’ibihe cyanecyane kwifubika

    igihe hakonje, kutagenda mu mvura n’ibindi.

    Isomo rya kabiri : Imyitwarire ikwiye bitewe n’ibihe biteganyijwe.

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora guhitamo imyambaro n’ibikoresho bijyanye n’ibihe by’ikirere biteganyijwe.

    b. Imfashanyigisho

    Amafoto yerekana imiterere inyuranye y’ibihe, amashusho ajyanye n’imyifatire ikwiye ijyanye n’umunsi uteganyijwe

    13.3.4. Izindi nama n’andi makuru kuri uyu mutwe.

    Mu kwigisha uyu mutwe umurezi azajya ashingira ku bihe biteganyijwe uwo munsi.

    Ibihe nibihinduka undi munsi ashobora gusaba abana kubiganiraho kugirango abana babyumve neza.

    13.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    13.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Ubushobozi umwana azakura muri uyu mutwe buzajya bugaragara igihe cyose azajya ashobora kumemya igihe 

    gihindutse haba igihe aje kwiga cyangwa atashye.  

    Umurezi azajya asuzuma umunsi ku munsi niba umwana azi gutandukanya ibihe by’ikirere cya buri munsi. 

    Uko igihe gihindutse umwana ashobora gukora ibikorwa bitandukanye byereka ko asobanukiwe n’ihinduka ry’ibihe cyane cyane agaragaza ko arangwa n’imyitwarire ikwiye bitewe n’ibihe by’ikirere nko kwifubika igihe hakonje kutagenda mu mvura, kudakinira mu biziba imvura ihise,..

    INYIGISHO YA 12 IBITANGA URUMURIINYIGISHO YA 14 UBUTAKA