• INYIGISHO YA 10 INYAMASWA

    10.0 Intangiriro

    Kwigisha abana amatungo, inyamaswa n’inyoni bitandukanye bifasha abana gutandukanya amatungo aboneka aho batuye, aho aba n’ibyo arya n’akamaro kayo. Iyi nyigisho izafasha abana gutandukanya inyamaswa zo mu gasozi ni zo mu mazi zinyuranye harimo n’udukoko duto cyanecyane udutera indwara n’uburyo bwo kwirinda indwara. Abana bazishimira kandi bamenye agaciro k’inyamaswa Imana yaremye. Bazatozwa kwirinda gushotora inyamaswa n’udukoko bishobora kugirira nabi umuntu. Abana bazatozwa umuco wo gushimira Imana yaremye inyamaswa.

     Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

    OK

    10.1 Amatungo (umwaka wa mbere)

    10.1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya amatungo aboneka aho batuye bagaragaza bimwe mu biyaranga.

    10.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Uburezi budaheza

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi. 

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwita ku matungo aboneka aho batuye. Bashimira

    Imana yaremye inyamaswa.

    •  Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku mu gihe bita ku matungo

    bakaraba intoki nyuma yo kwita ku matungo cyangwa nyuma yo gusura aho amatungo aba.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo

    Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa kwita ku matungo kimwe.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana bazatozwa umuco wo kwita ku matungo no kumenya akamaro kayo mu bukungu bw’umuryango.

    10.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Ingero z’amatungo yo mu rugo

                a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya amatungo aboneka aho batuye.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho y’amatungo

    c. Imigendekere y’isomo

    OK

    OK

    OK

    Ikitonderwa

    Aya masomo aho amatungo aba n’ibyo amatungo arya yigishwa nk’irya mbere.

    Umurezi azategura imfashanyigisho zijyanye n’aya masomo.

    Isomo rya 2: Aho amatungo yo mu rugo aba

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga aho amatungo yo mu rugo aba.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho agaragaza aho amatungo aba, Igitabo cy’umunyeshuri: “Amatungo”.

    Isomo rya 3: Ibyo amatungo yo mu rugo arya.

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibyo amatungo yo mu rugo arya.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho agaragaza ibyo amatungo arya, Igitabo cy’umunyeshuri, “Amatungo”

    10.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,

    imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’amatungo, aho aba n’ibyo arya.

    Abana bagomba kandi gutozwa gukunda no kubaha Imana, guha agaciro amatungo

    bakanatozwa gusenga bashimira Imana ko yaremye amatungo mu buryo butandukanye.

    Aya masomo yose yigishwa kimwe n’iry’amatungo. Bazatozwa gutandukanya ibyo amatungo yo mu rugo arya. Umurezi ahindura isomo n’imfashanyigisho kandi akagenda yagura ibibazo abaza abana.

    10.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    OK

    10.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Ubushobozi bw’umwana buzasuzumwa buhorobuhoro hifashishwa imyitozo itandukanye nko kuvuga izina ry’itungo yeretswe, gukora amatsinda y’amatungo ari ku dukarita, guhuza uduce tw’ishusho ry’itungo bakase, kugenda bigana itungo,...

    10.2 Inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’udukoko duto (umwaka wa 2)

    10.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gutandukanya inyamaswa zo mu gasozi n’udukoko dutera indwara no kwirinda izabagirira nabi.

    10.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’udukoko duto.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira no kumenya agaciro k’inyamaswa Imana yaremye no Kwirinda inyamaswa zishobora kubagirira nabi n’utundi dukoko twose ndetse bagashimira Imana yaremye inyamaswa.

    • Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku, mu gihe bakoze ku dusimba duto bagakaraba intoki.

    10.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Inyamaswa zo mu gasozi

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga amazina n’imiterere y’inyamaswa zo mu gasozi no kuzitandukanya.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho agaragaza inyamaswa zo mu gasozi

    c. Imigendekere y’isomo

    OK

    OK

    OK

    Ikitonderwa

    Aya masomo yigishwa nk’isomo ryo ku nyamaswa zo mu gasozi. Umurezi azifashisha

    amashusho ajyanye n’iri somo.

    Isomo rya 2: Inyoni zinyuranye

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga amazi y’inyoni zinyuranye babona aho batuye.

    b. Imfashanyigisho:

    Amashusho agaragaza inyoni zinyuranye

    Isomo rya 3: Udusimba duto

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’udusimba duto tunyuranye.

    OK

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho agaragaza udusimba duto tunyuranye, Igitabo cy’umunyeshuri:

    “Inyamaswa zo mu gasozi, Umwaka wa 2”.

    10.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,

    imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zinyuranye n’udusimba duto.

    Abana nanone bagomba gutozwa gukunda no kubaha Imana, guha agaciro inyamaswa, inyoni n’udusimba duto.

    Bagomba kandi gutozwa gusenga bashimira Imana yaremye inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’udukoko duto mu buryo butandukanye. Aya masomo yose yigishwa kimwe n’iry’inyamaswa zo mu gasozi. Bazigishwa kandi udukoko dutera indwara n’uko batwirinda.

    10.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    OK

    10.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Ubushobozi bw’umwana buzasuzumwa buhorobuhoro umurezi yifashishije ibikorwa nko kuvangura inyamaswa (inyamaswa nini, Inyoni, udukoko duto), gukina bigana inyamaswa n’ibindi.

    10.3 Inyamaswa zo mu mazi (umwaka wa 2)

    10.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya inyamaswa zo mu mazi.

    10.3.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa zo mu mazi.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro:

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira no kumenya agaciro k’inyamaswa Imana yaremye no kwirinda inyamaswa zo mu mazi zishobora kubagirira nabi. Bashimira Imana yaremye inyamaswa zo mu mazi.

    •  Umuco w’ubuziranenge:

    Abana bazatozwa kurya amafi atarangiritse.

    Uburere mbonezabukungu

    Abana bazasobanurirwa ko amafi atanga amafaranga.

    10.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya 3: Inyamaswa zo mu mazi

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’inyamaswa zo mu mazi no kuzitandukanya.

    b. Imfashanyigisho

    ˍ Amashusho y’amafi, imvubu, ingona, indagara.

    ˍ Imfashanyigisho zifatika: Indagara zumye, ifi iramutse ibonetse.

    c. Imigendekere y’isomo

    OK

    OK

    ok

    Isomo rya 2: Akamaro k’amafi

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro k’amafi

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho y’amafi

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    10.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’inyamaswa zo mu mazi n’akamaro k’amafi.

    Abana bagomba kandi gutozwa guha agaciro inyamaswa zo mu mazi, bakanatozwa no gusenga bashimira Imana yaremye inyamaswa zo mu mazi mu buryo butandukanye.

    10.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    10.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi azasuzuma ubushobozi bw’abana buhorobuhoro agenda ategura ibikorwa

    bifasha abana kwerekana ibyo bashoboye nko gushushanya amafi, kuvangura amafi

    mu zindi nyamaswa n’ibindi.

    10.4 Inyamaswa n’aho ziba (Umwaka wa gatatu)

    10.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya no gusobanura inyamaswa bagaragaza aho ziba, ibyo zirya no kwirinda izabagirira nabi.

    10.4.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.

    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa n’aho ziba.

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro

    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira no kumenya agaciro k’inyamaswa Imana

    yaremye no kwirinda inyamaswaizo ari zo zose zishobora kubagirira nabi. Bashimira

    imana yaremye inyamaswa kubera akamaro kazo.

    • Umuco w’ubuziranenge

    Abana bazatozwa kugira uruhare mu kugirira inyamaswa isuku naho ziba no koga nyuma yo kuva aho inyamaswa ziba.

    •  Uburere mbonezabukungu

    Abana bazigishwa ko inyamaswa zitanga amafaranga.

    10.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Aho inyamaswa ziba

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya inyamaswa n’aho ziba.

    b. Imfashanyigigisho

    Amashusho y’inyamaswa zinyuranye.

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    ok

    Ikitonderwa

    Aya masomo azigishwa nk’isomo rya mbere

    Isomo rya 2: Ibyo inyamaswa zirya

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura ibyo inyamaswa zirya.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho y’inyamaswa n’ibyo zirya.

    Isomo rya 3: Inyamaswa zakwirindwa n’uburyo bwo kuzirinda.

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura uko bakwirinda inyamaswa za bagirira nabi.

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho y’inyamaswa zishobora kugirira nabi umuntu

    10.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’inyamaswa zitandukanye azirikana kuzamura urwego rw’imitekerereze ya buri mwana. 

    Azanibutswa ko zimwe mu nyamaswa dutunze harimo izo kwirinda urugero: imbwa n’injangwe.

    10.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    10.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi ashobora kwifashisha ibikorwa binyuranye nko kuvangura inyamaswa zo mu

    mazi mu zindi nyamaswa, kuzishushanya n’ibindi.

    IGICE CYA II: IMYIGISHIRIZE YA BURI NYIGISHOINYIGISHO YA 11 AMAZI