• IGICE CYA II: IMYIGISHIRIZE YA BURI NYIGISHO

    INYIGISHO YA 1 UMURYANGO WANGE

    1.0 Intangiriro

    Kwigisha umwana umuryango we no kwivuga umwirondoro ni igikorwa k’ingenzi. Muri iyi nyigisho, azahabwa urubuga rwo kwibwira bagenzi be no kubatega amatwi; azahuriramo n’imikino imutoza kuvuga ashize amanga mu ijwi ryumvikana. Ubumenyi butandukanye bushingiye ku mazina ye ku mazina y’abagize umuryango we, ku mazina ya bagenzi be no kumenya ko habaho ibitsina bibiri: igitsina gabo n’igitsina gore, buzamwubakamo imbaraga zo kwigirira ikizere. Ibi byose bizakomeza kumutoza gushimira Imana yamuremye ikamuha umuryango n’inshuti. 

     Amasomo akurikira ntabwo yigishwa akurikiranye kugira ngo atarambira abana. Igihe azigishirizwa bigaragara mu isaranganyamasomo. Mu mbonerahamwe ikurikira akarongo kavuga ko uwo mutwe utigishwa muri uwo mwaka.

    good

    good

    1.1 Ngewe: Kwivuga umwirondoro (Umwaka wa mbere)

     1.1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga umwirondoro wabo mu ruhame mu ijwi ryumvikana; no kugaragaza ko Imana yaremye umuntu ikamuha ubushobozi bwishi.

    1.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku mwirondoro wabo, abana bazaba bashobora gutega amatwi bagenzi babo no guha agaciro igitekerezo cya buri wese. Bazitoza guhana umwanya mu mikino yo mu nguni no mu biganiro.

     • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana baganira ku mwirondoro wabo cyane cyane mu isomo bigamo igitsina gore n’igitsina gabo, bagomba kwibukiranya ko abahungu n’abakobwa badasumbanya uburenganzira n’ubushobozi. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino ndetse n’amatsinda bakoreramo aho hatabaho ayiganjemo igitsina kimwe.

     • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga umurezi agomba kubafasha mu buryo bundi bwabafasha gutanga ibitekerezo ku mwirondoro wabo bitabaye ngombwa ko bavuga.

    1.1.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo Isomo rya mbere:

     Kuvuga amazina ye n’imyaka ye

    a. Intego y’isomo

     Umwana azaba ashobora kuvuga amazina ye n’imyaka ye no gutega amatwi imyirondoro ya bagenzi be.

     b. Imfashanyigisho

     Ifoto y’umwana (aho bishoboka) cyangwa igishushanyo umwana yikoreye, ifoto y’umuryango (aho bishoboka) cyangwa igishushanyo umwana yikoreye, ibumba, umupira wo gukina, umugozi wo gusimbuka.

    c. Imigendekere y’isomo

    good

    good

    goodIkitonderwa 

    Aya masomo yombi akurikira yigishwa kimwe n’isomo rya mbere. Umurezi ariko arasabwa kugendera ku nama ziri mu ngingo 1.1.4 muri iki gitabo.

    Isomo rya 2: Kuvuga igitsina ke: gutandukanya abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore

    a. Intego y’isomo Abana bazaba bashobora gutandukanya abantu bashingiye ku gitsina 

    b. Imfashayigisho Igishushanyo kiriho abagize umuryango, umuhungu, umukobwa n’ababyeyi babo bombi. - ibipupe, igitabo: Ngewe n’umuryango wange umwaka wa 1.

    1.1.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Iyi nyigisho ijyanye n’umwirondoro isaba ubwigengesere buhanitse ku ruhande rw’umurezi: mu gihe abana bavuga ku bagize umuryango wabo n’amazina yabo, boroherezwa mu buryo bwo kudakoresha papa cyangwa se mama mu gihe abo bavugwa haruguru batabafite. N’umwana utabafite cyangwa se ubafite atazi ko abafite, ahabwa uburenganzira bungana n’abandi mu guhabwa ijambo ryo kuvuga ku muryango we n’ubwo utandukanye n’uteganyijwe mu nteganyanyigisho.

    1.1.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    good

    1.1.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Imbonerahamwe y’umwirondoro yateguwe mu isomo rya mbere izamanikwa ahagaragara ku buryo ikoreshwa buri munsi mu mwitozo wo kumenyekenisha ko ageze mu ishuri cyangwa se ko atashye. Mu gihe bakora uwo mwitozo, no mu gihe bakina indi mikino umurezi akomeza gusuzuma niba baramenye kuvuga umwirondoro wabo.

    1.2. Umuryango wange muto (umwaka wa mbere) 

    1.2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bagize umuryango wabo muto, isano bafitanye n’uruhare rwa buri wese ku mibereho myiza y’umuryango.

    1.2.2 Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bagize umuryango wabo, abana bazaba bashobora kuvuga uruhare rwa buri muntu ugize umuryango we n’amasano bafitanye no guha agaciro uruhare rwa buri wese. Abana bazakomeza kugira umuco wo gukorera hamwe nk’umuryango. Buri mwana azatozwa umuco wo gushimira Imana yabahaye umuryango no kugira umuco wo gufashanya.

     • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana baganira cyanecyane muisomo bigamo umuryango wabo bagomba kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya uburenganzira n’ubushobozi. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo. 

     • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga umurezi agomba kumufasha mu buryo bundi bwamufasha gutanga ibitekerezo ku mwirondoro we bitabaye ngombwa ko avuga.

    1.2.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo:

    Isomo rya mbere: Abagize umuryango muto: data, mama, abana

    a. Intego y’isomo 

    Kuvuga amazina y’abagize umuryango no kuvuga isano afitanye n’abagize umuryango we muto.

     b. Imfashanyigisho. 

    Amashusho yerekana umuryango, Ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho y’umuryango, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, ibirere, umupira wo gukina, umugozi wo gusimbuka.

     c. Imigendekere y’isomo

    good

    good

    good

    Ikitonderwa:

    Aya masomo abiri akurikira yigishwa kimwe n’isomo: “Abagize umuryango muto”. Umurezi azifashisha izindi nama zatanzwe mu mutwe wa kabiri.

    Isomo rya 2: Abagize umuryango muto ab’igitsina gore, n’ab’igitsina gabo, abakuru n’abato.

    a. Intego

     Abana bazaba bashobora kuvuga amatsinda mato y’abagize umuryango wabo.

     b. Imfashanyigisho 

    Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango, n’imyambaro ibagaragaza. - Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 3”.

    Isomo rya 3:Ubufatanye bw’abagize umuryango 

    a. Intego 

     Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo umuryango wabo ufatanya mu rugo 

    b. Imfashanyigisho

     Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango muto, n’imyambaro ibagaragaza. - Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1”.

    1.2.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 

     Twite ku nama zatanzwe ku mutwe : Kwivuga umwirondoro 

    1.2.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    good

    1.2.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:

     Ibihangano abana bakoze ku muryango wabo, bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko abagize umuryango wabo muto, isano bafitanye n’uruhare rwa buri wese mu mibereho myiza y’umuryango. 

     1.3 Umuryango mugari (Umwaka wa kabiri) 

    1.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gukoresha uko bikwiye amagambo aranga amasano y’abantu bo mu muryango mugari wabo no guha agaciro abagize umuryango.

    1.3.2 Ingingo nsanganyamasomo 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bagize umuryango 
    wabo mugari, abana bazaba bashobora gukomeza guha agaciro abawugize. 
    Bitoza kugira umuco mwiza wo gukundana no gufashanya, kubaha abantu 
    bakuze no kwita kubanyantege nke. Ingingo y’ubufatanye bw’abagize umuryango 
    izaganirwaho buri uko abana bagenda bamenya amasano bafitanye banasangiza 
    bagenzi babo uburyo bwo gufatanya mu miryango itandukanye. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 
    baganira cyane cyane mw’isomo bigamo ubufatanye bw’abagize umuryango 
    bagomba kwibukiranyako igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya 
    uburenganzira n’ubushobozi mu muryango. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino 
    itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina 
    kimwe mu matsinda bakoreramo. 
    Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 
    Mu busabane agirana n’ababyeyi, umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana 
    wese ari nk’undi; ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, bityo 
    n’abana bakitoza kubaha abakuru bafite ubumuga kimwe n’abatabufite mu 

    muryango wabo mugari. 

    1.3.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo: 
    Isomo rya mbere : Abagize umuryango mugari: papa, mama, mukuru, 
    murumuna, sogokuru, nyogokuru. 
    a. Intego y’isomo
    Kuvuga amazina y’abagize umuryango mugari no kuvuga isano bafitanye. 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho yerekana umuryango, ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho 
    y’umuryango, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, ibirere, umupira wo gukina, 
    umugozi wo gusimbuka. 

    c. Imigendekere y’isomo

    good

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Kuvuga abagize umuryango mugari
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bagize umuryango wabo mugari
    b. Imfashanyigisho
    Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango mugari, n’imyambaro ibagaragaza. - 

    Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.

    Isomo rya 3: Kuvuga abagize umuryago mugari no kurondora ibyo 
    bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo abagize umuryangobahuriyeho n’ibyo 
    batandukaniyeho.
    b. Imfashanyigisho
    Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango mugari, n’imyambaro ibagaragaza. - 
    Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
    Isomo rya 4: Ubufatanye bw’abagize umuryango
    a. Intego y’isomo 
    Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo abagize umuryango wabo bafatanya
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho agaragaza abagize umuryango bari gukora imirimo itandukanye
    1.3.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    • Ingingo UBUFATANYE BW’ABAGIZE UMURYANGO yateguwe nk’isomo, ifatwe 
    nk’indangagaciro igenda iganirwaho uko abana biga abagize imiryango yabo. Ni 
    byiza guhita baganira n’uburyo abagize umuryango bafatanya mu buzima bwa 
    buri munsi. 

    1.3.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    1.3.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe: 
    Mu gihe bakina bakoresha igiti cy’amasano bubatse, banakina imikino yigana mu nguni 
    umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko amasano bafitanye n’abagize 

    umuryango wabo, n’ubufatanye bwa buri wese mu mibereho myiza y’umuryango. 

    1.4 Ibyo abantu bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho (Umwaka wa gatatu)
    1.4.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora gutahura ko abantu bose ari bamwe n’ubwo bafite 
    ibibatandukanya. 
    1.4.2. Ingingo nsanganyamasomo 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku byo abantu bahuriyeho 
    n’ibyo batandukaniyeho abana bazaba bashobora gukomeza guha agaciro buri 
    muntu wese batitaye ku bimutandukanya n’abandi. Bitoza kugira umuco mwiza 
    wo kuzuzanya no gukorera hamwe
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 
    baganira bagomba kwibukiranya ko n’ubwo abantu b’igitsina gore n’ab’igitsina 
    gabo batandukanye, badasumbanya uburenganzira n’ubushobozi. Ibyo 
    bigashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, 
    hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo. 
    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 
    Mu busabane bagirana umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana wese ari 
    nk’undi; ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, bityo n’abana 
    bakitoza kubaha abakuru n’abato, abafite ubumuga kimwe n’abatabufite. 
    1.4.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo 
    Isomo rya mbere: Ibyo abantu bahuriyeho
    a. Intego y’isomo
    Kurondora ibintu abantu bahuriyeho. 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho yerekana abantu batandukanye basangir, Ibitabo by’umunyeshuri 
    by’ibidukikije, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, ibirere, umupira wo gukina, 

    umugozi wo gusimbuka, … 

    c. Imigendekere y’isomo

    good

    good

    good

    Ikitonderwa
    Isomo rya 2 ryigishwa kimwe n’isomo rya mbere.
    Isomo rya 2: Ibyo abantu batandukaniyeho.
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo abantu bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho.
    b. Imfashanigisho
    Amashusho y’abantu batandukanye. 
    • Rizatangwe nk’irya mbere. Ariko mu fashanyigisho umurezi azibande ku byo 

    abantu batandukaniyeho: ibara ry’uruhu, imyemerere, imiterere y’umubiri… 

    1.4.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    • Inkuru : 
    Umuryango wa Furaha
    Furaha ni umuganga iwacu muri Gisagara. Yavukiye mu gihugu cy’ubudage, ageze mu 
    Rwanda arahakunda, arahakorera ahubaka n’umuryango. Umugore we Uwamahoro 
    acuruza imyambaro mu rusisiro. Babyaranye abana batatu : Mahoro asa na se cyane 
    ari ku ruhu no ku isura.Ni muremure kandi arananutse afite n’misatsi y’amarende. 
    Muhire ni umwana w’umuhungu usa na nyina, arabyibushye kandi ni urukara cyane. 
    Kanyange ni we bucura, uruhu rwe ruravanze, ntiwamenya niba ari umuzungu cyangwa 
    umwirabura. Icyo tubakundira ni uko nubwo ari abasirimu, bataduheza mu busitani 
    bwabo. Kenshi baradutumira, tukambara neza, tugakina, tukanasangira amafunguro 
    yo ku cyumweru nimugoroba. 
    • Mu mashusho umurezi ategura gukoresha, aho bishoboka akoresha amafoto 

    asanzwe; kuko ni yo agaragaza neza bimwe mubiranga abantu.

    1.4.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa. 

    good

    1.4.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe: 
    Mu gihe bakina bakoresha amashusho y’ibintu n’abantu byakoreshejwe muri uyu 
    mutwe, banakina imikino yigana mu nguni umurezi aboneraho gusuzuma niba 
    baramenye koko ibyo abantu bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho.
    1.5 Abagize umuryango wange mugari (Umwaka wa gatatu)
    1.5.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    Abana bazaba bashobora gukoresha uko bikwiye amagambo aranga amasano y’abantu 

    bo mu muryango mugari wabo.

    1.5.2. Ingingo nsanganyamasomo: 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bagize umuryango 
    wabo mugari n’amasano bafitanye, abana bazaba bashobora gukomeza guha 
    agaciro abawugize, bitoza kugira umuco mwiza wo gukundana no gufashanya, 
    kubaha abantu bakuze no kwita ku banyantege nke. Ingingo y’ubufatanye 
    bw’abagize umuryango izaganirwaho buri uko abana bagenda bamenya amasano 
    bafitanye banasangiza bagenzi babo uburyo bwo gufatanya mu miryango 
    itandukanye. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 
    baganira cyanecyane mu mikino bigamo ubufatanye bw’abagize umuryango 
    bagomba kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya 
    uburenganzira n’ubushobozi mu muryango. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino 
    itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina 
    kimwe mu matsinda bakoreramo. 
    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 
    Mu busabane agirana n’ababyeyi, umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana 
    wese ari nk’undi; ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, bityo 
    n’abana bakitoza kubaha abakuru, abafite ubumuga kimwe n’abatabufite mu 
    muryango wabo mugari. 

    1.5.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo 

    Isomo rya mbere: Abagize umuryango mugari: papa, mama, mukuru, 
    murumuna, sogokuru, nyogokuru, data wacu, 
    mama wacu, masenge, marume

    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’abagize umuryango mugari
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho y’abagize umuryango mugari
    Isomo rya 2: Ubufatanye bw’abagize umuryango
    a. Intego y’isomo
    Kuvuga amazina y’abagize umuryango mugari, kuvuga isano bafitanye bazirikana ku 
    bufatanye bwabo mu iterambere ry’umuryango. 
    b. Imfashanyigisho:
    Amashusho yerekana umuryango mugari, ibitabo by’umunyeshuri byerekana 

    amashusho y’umuryango mugari, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, Ibirere.

    c. Imigendekere y’isomo

    g

    b

    d

    g

    h

    1.5.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Ingingo ubufatanye bw’abagize umuryango n’ubwo yateguwe nk’isomo ryihariye mu 
    nteganyanyigisho, ifatwe nk’indangagaciro igenda iganirwaho uko abana biga abagize 
    imiryango yabo n’amasano bafitanye. ni byiza guhita baganira n’uburyo abagize 
    umuryango bafatanya mu buzima bwa buri munsi. 

    1.5.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    g

    1.5.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Mu gihe bakina cyangwa baganira ku bagize imiryango yabo n’amasano bafitanye, 
    no mu gihe banakina imikino yigana mu nguni, umurezi aboneraho gusuzuma niba 
    baramenye koko amasano bafitanye n’abagize umuryango wabo, n’ubufatanye bwa 

    buri wese mu mibereho myiza y’umuryango.

    INYIGISHO YA 2 AHO DUTUYE

    Muri iyi nyigisho “aho dutuye” umwana azungukiramo ubumenyi bushingiye ku 
    miterere n’ibintu biboneka aho atuye ahereye iwabo mu rugo, inzu n’imiterere yayo, 
    mu mududgudu ndetse no mu gihugu ke. 

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho murayasanga mu mbonerahamwe ikurikira: 

    c

    2.1. Iwacu mu rugo (Umwaka wa mbere)
    2.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice bigize urugo no kuvuga akamaro ka buri 

    gice cy’urugo.

    2.1.2. Ingingo nsanganyamasomo 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bice bigize urugo 
    rwabo, abana bazaba bashobora kuvuga ku kamaro ka buri gice cy’urugo. Bityo, 
    bizateza imbere indangagaciro zitandukanye zirimo kugira isuku, gukoresha buri 
    gikoresho cyo mu rugo icyo cyagenewe no kugifata neza. Igihe itsinda rikorera 
    hamwe umwitozo wo kubaka urugo, abana bigiramo gukorera hamwe no kujya 
    inama. Muri uyu mutwe umwana azaboneramo ubumenyi bw’ingenzi bukuza 
    inyota n’umuco mwiza wo gukunda iwabo. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 
    baganira ku bice bigize ingo zabo banavuga ku kamaro ka buri gice, bagomba 
    kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya uburenganzira 
    n’ubushobozi ku birebana n’urugo rwabo. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino 
    itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina 
    kimwe mu matsinda bakoreramo. 
    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 
    Mu busabane umurezi agirana n’imiryango yabo, bagomba kurebera hamwe 
    uburyo abana bafite ubumuga badahezwa mu gukoresha ibice byose bigize 

    urugo rwabo uko babikeneye. 

    • Uburere mbonezabukungu: Mu gihe abana baganira ku buryo bwo gushyira 
    ibikoresho mu mwanya wabyo no kubirinda kononekara, umurezi ashobora 
    kwagura ikiganiro mu ruhare iyo myitwarire myiza igira mu icungamutungo. 

    2.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo

    a. Intego y’isomo
    Kurondora ibice bigize urugo
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho yerekana ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, Ibitabo by’umunyeshuri 
    byerekana amashusho y’ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, udutafari two 

    kubakisha, impapuro,uduti, ibirere

    Isomo rya 2: Akamaro ka buri gice cy’urugo
    a. Intego y’isomo
    Kurondora ibice bigize urugo no kuvuga akamaro ka buri gice cy’urugo.
    b. Imfashanyigisho 
    Amashusho yerekana ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, Ibitabo by’umunyeshuri 
    byerekana amashusho y’ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, udutafari two 
    kubakisha, impapuro,uduti, ibirere

    c. Imigendekere y’isomo

    god

    g

    d

    2.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    • Mu gihe gusohoka bidashobotse, intangiriro y’aya masomo ishobora kuba 
    umuvugo muto uvuga ku: IWACU MU RUGO. 

    2.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    g

    2.1.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibihangano abana bakoze ku bice bigize urugo, bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba 
    bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa 
    bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko 

    ibice bigize urugo n’akamaro kabyo.

    2.2 Inzu y’iwacu (Umwaka wa kabiri)
    2.2.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibyumba bigize inzu, akamaro ka buri cyumba 
    k’inzu n’ibikoresho bihaboneka. 
    2.2.2. Ingingo nsanganyamasomo: 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku byumba bigize inzu, 
    abana bazaba bashobora kuvuga ku kamaro ka buri cyumba. Bityo, bizateza 
    imbere indangagaciro zitandukanye zirimo kugira isuku, kugumisha ibikoresho 
    mu mwanya byagenewe, kubikoresha icyo byagenewe no kubifata neza. Igihe 
    itsinda rikorera hamwe umwitozo wo kubaka cyangwa gushushanya urugo 
    n’inzu, abana bigiramo gukorera hamwe no kujya inama. Muri uyu mutwe 
    umwana azaboneramo ubumenyi bw’ingenzi bukuza inyota n’umuco mwiza wo 
    gukunda iwabo no kwitoza kuhafata neza muri rusange. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 
    baganira ku byumba bigize inzu zabo banavuga ku kamaro kabyo, bagomba 
    kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya uburenganzira 
    n’ubushobozi ku birebana n’urugo rwabo. Ntibikwiriye ko umwana umwe ahabwa 
    icyumba kiza cyangwa kinini bashingiye ku gitsina ke. Ibyo bigashimangirwa no 
    mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakiridwa ubwiganze 
    bw’igisina kimwe mu matsinda bakoreramo. 
    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. Mu 
    busabane umurezi agirana n’imiryango yabo, bagomba kurebera hamwe uburyo 
    abana bafite ubumuga bahabwa uburenganzira bungana n’abavandimwe babo 
    mu gukoresha ibyumba bigize inzu uko babikeneye. 
    • Uburere mbonezabukungu: Mu giheabana baganira ku buryo bwo gushyira 
    ibikoresho mu mwanya wabyo no kubirinda kononekara, umurezi ashobora 
    kwagura ikiganiro mu ruhare iyo myitwarire myiza igira mu icungamutungo. 
    2.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo: 
     Isomo rya 1: Ibyumba by’ingenzi bigize inzu yacu n’ akamaro kabyo. 
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibyumba by’ingenzi bigize inzu y’iwabo 
    n’akamaro kabyo
    b. Imfashanyigisho

     Igishushanyo k’inzu

    Isomo rya 2: Ibikoresho biboneka mu byumba bitandukanye by’inzu. 
    a. Intego y’isomo
    Kurondora ibyumba bigize inzu n’akamaro kabyo no kuvuga bimwe mu bikoresho 
    bigaragara mu byumba bitandukanye by’inzu. 
    b. Imfashanyigisho 
    Amashusho yerekana inzu, ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho y’ibyumba 
    by’ingenzi bigize inzu, udutafari two kubakisha, impapuro, uduti, ibirere

    c. Imigendekere y’isomo

    f

    f

    Ikitonderwa
    Imbata y’iri somo irasa n’iy’isomo rya mbere gusa imfashanyigisho amashusho 
    bikongerwamo ibyo inzu ya kijyambere yihariye. 
     Isomo rya 3: Ibikoresho biboneka mu byumba bitandukanye by’inzu ya 
    kijyambere 

    a. Intego y’isomo
    Kurondora ibyumba bigize inzu ya kijyambere, akamaro kabyo no kuvuga bimwe mu 
    bikoresho bigaragara mu byumba bitandukanye by’inzu. 
    b. Imfashanyigisho
    Birasa n’ibyo mu isomo rya mbere, amashusho yihariye y’ibyumba biboneka gusa mu 

    nzu ya kijyambere.

    2.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    • Mu gihe gusohoka bishoboka n’inzu yo gusura ihari, ni byiza ko iryo somo 
    ritangwa mu rugendo shuri. 
    • Mu gihe abana bakora ibikoresho byo muri buri cyumba ni byiza kwemerera 
    abana gutanga ingero z’ibikoresho byose batekereza, kabone n’aho umurezi 
    yaba atabizi. 

    2.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    g

    2.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
    Ibihangano abana bakoze ku byumba bigize inzu bizamurikwa ahagaragara ku buryo 
    biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na 
    byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba 
    baramenye gutandukanya ibyumba bigize inzu n’akamaro ka buri cyumba n’ibikoresho 
    byihariye bya buri cyumba.
    2.3 Iwacu mu rugo (umwaka wa 3)
    2.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice bigize urugo n’inzu, akamaro ka buri gice 
    cy’urugo n’inzu n’ibikoresho bihaboneka.
    2.3.2. Ingingo nsanganyamasomo: 
    Murebe inama zatanzwe 
    • Iwacu mu rugo mu mwaka wa mbere. 

    • Inzu y’iwacu mu mwaka wa kabiri.

    2.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo: 
    Isomo rya mbere: Ibice by’ingenzi bigize urugo n’inzu
    a. Intego y’amasomo
    Kurondora ibice bigize urugo n’ibigize inzu no kuvuga akamaro ka buri gice kigize urugo 
    n’inzu. 
    b. Imfashanyigisho 
    Amashusho yerekana ibice by’ingenzi bigize inzu n’urugo, Ibitabo by’umunyeshuri 
    byerekana amashusho y’ibice by’ingenzi bigize urugo n’inzu, udutafari two kubakisha, 
    impapuro, uduti, ibirere, ibumba 

    c. Imigendekere y’isomo

    g

    w

    d

    Isomo rya 2:Ibikoresho bigaragara mu bice by’urugo n’inzu.
    a. Intego y’amasomo
    Kurondora bimwe mu bikoresho bigaragara mu bice bitandukanye bigize urugo n’inzu. 
    b. Imfashanyigisho 
    Amashusho yerekana bimwe mu bikoresho bigaragara mu bice bitandukanye bigize 
    urugo n’inzu, ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho ya bimwe mu bikoresho 
    bigaragara mu bice bitandukanye by’urugo n’inzu, udutafari two kubakisha, impapuro, 
    uduti, ibirere, ibumba, ---

    c. Imigendekere y’isomo

    3


    d

    a

    2.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
    • Mu gihe gusohoka bidashobotse, intangiriro y’aya masomo ishobora kuba 
    akavugo gato cyangwa akaririmbo kavuga ku: IWACU MU RUGO. 
    Urugero: NUGERA IWACU. 
    Nugera iwacu 
    Uzasanga hakeye.

    Uzabona uruganiriro

    Dutaramiramo twese.

    Nukebuka hirya 
    Ubone aho turira.
    Nzagutambagiza hose
    Ugere n’aho turara. 
    Nugera iwacu 

    Uzasanga hakeye.

    s

    2.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibihangano abana bakoze kuri bimwe mu bikoresho biboneka mu rugo no mu nzu, 
    bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha 
    buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi 
    aboneraho gusuzuma niba baramenye koko bimwe mu bikoresho biboneka mu rugo 

    no mu nzu

    2.4 Igihugu cyange (umwaka wa 3)
    2.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga izina ry’ igihugu n’amazina y’umukuru w’igihugu 
    2.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo 
    kugira igihugu , no kugira uhare mu bikorwa n’ imiyoborere y’icyo gihugu.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo 
    kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana asobanukirwe 
    n’iri somo.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri nyigisho umwana atozwa gukunda igihugu n’abagituye, kugira ishema ryo kwitwa umunyarwanda, gushimira Imana ko yamuhaye igihugu kiza no gusengera igihugu 
    ke.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bose bafite 
    uburenganzira bungana ku gihugu cyabo.
    • Uburere mbonezamyororokere:
    Muri iyi nyigisho, abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bakwiye guhesha agaciro 
    umuco w’igihugu bambika neza umubiri wabo n’imyanya ndangagitsina yabo. Abana 
    bagomba gusobanurirwa ko bagomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda 
    ndetse no kudaceceka ibikorwa byose bijyana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 
    bahuye na byo.
    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kugira umuco w’ isuku.
    2.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Igihugu cyange n’ amazina y’umukuru w’igihugu
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvuga izina ry’igihugu cyabo n’iry’ umukuru w’igihugu;
    b. Imfashanyigisho:
    Ikarita y’ igihugu n’ifoto y’umukuru w’ igihugu. Igitabo “ Ngewe n’umuryango wange, 

    umwaka wa 3”

    s

    s

    s

    s

    Aya masomo ahuza ibikorwa n’irya mbere ariko umurezi azajya ategura imfashanyigisho 

    zijyanye na buri somo.

    Isomo rya kabiri: Ibendera ry’igihugu cy’ u Rwanda n’amabara
    Abana bazaba bashobora kuvuga amabara agize ibendera ry’igihugu cyabo, gutahura 
    ibendera ry’igihugu cyabo mu yandi mabendera.
    d. Imfashanyigisho
    Ibendera ry’ igihugu ubwaryo, ishushanyo kigaragaza ibendera ry’igihugu, impapuro 
    z’amabara y’ ibendera. Igitabo: ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 3.
    Isomo rya gatatu: kuririmba indirimboyubahiriza igihugu cy’u Rwanda
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gusobonukirwa n’uko bifata iyo baririmba indirimo yubahiriza 
    igihugu, no kuririmba indirimo yubahiriza igihugu. 
    b. Imfashanyigisho
     Ibendera ry’ igihugu; igitabo: Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 3.
    2.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, 
    n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ igihugu cyange. Umurezi agomba gutoza 
    abana kuririmba neza indirimbo yubuhaririza igihugu no gukunda igihugu n’abagituye.
    Umukino wo gufora.
    Umurezi ategure udutebo tubiri ; kamwe gashushanyijeho ikarita y’u Rwanda, n’akandi 
    kadashushanyijeho. Ategure n’amafoto y’abantu batandukanye harimo n’ay’umukuru 
    w’igihugu cy’u Rwanda. 
    Uko umukino ukinwa :
    Amafoto yose yubitse, mu matsinda mato buri mwana atoranye ifoto imwe.
    Nabona ari iy’umukuru w’igihugu, amuvuge izina, ayishyire mu gatebo kariho ikarita 
    y’u Rwanda. Nabona atari umukuru w’igihugu, avuge ati,”oya si we”, ayishyire mu 

    gatebo kadashushanyijeho.

    2.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    s

    2.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Muri uyu mutwe, umurezi azajya agenda asuzuma ubushobozi umwana agezeho. 
    Azifashisha ibikorwa binyuranye nko gushushanya ibendera ry’ u Rwanda basiga 
    amabara ahuye n’ ay’ibendera ry’ igihugu, kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu 

    n’ibindi.

    INYIGISHO YA 3 UMUBIRI WANJYE

    3.0 Intangiriro
    Kwigisha abana umubiri wabo bibafasha kumenya no gutandukanya ibice by’umubiri 
    wabo, akamaro kabyo n’ubwuzuzanye bwabyo. Abana batozwa uburyo bwo gusukura 
    no kurinda umubiri wabokandi bagatozwa kwimakaza umuco w’isuku bakiri bato. 
    Muri iyi nyigisho abana basobanukirwa ko abantu baremye mu buryo butandukanye 
    kandi bufite umwihariko kuri buri wese. Iyi nyigisho kandi igamije gusobanurira abana 
    ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko nawe afite 
    ubushobozi.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.

    g

    s

    3.1 Ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu (Umwaka wa mbere)
    3.1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu 
    bagaragaza ibyo babona kuri ibyo bice, akamaro kabyo, no gushimira Imana yaremye 
    umuntu
    3.1.2 Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira nko kwiga, gukina,… kimwe n’abandi. 
    Bityo rero umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo. 
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo haba ari uwiga neza areba, yumva, akoraho cyangwa agendagenda.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko ibice by’imibiri yabo bitagomba gukoreshwa mu 
    bikorwa bibi nko kurwana, guterana imigeri, gucirana, gusekana n’ibindi. Batozwa 
    kandi ko hagize uhutaza undi akoreresheje ibice by’umubiri, bagomba gusabana 
    imbabazi bakanababarirana. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya. Bityo, ibikorwa byose n’imikino haba ku ishuri cyangwa 
    ahandi hose bagomba kubikorera hamwe kandi kimwe. 
    • Uburere mbonezamyororokere:
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa uko bakorera isuku imyanya ndangagitsina 
    n’uko bakwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kudaceceka ibikorwa 

    byose bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

     Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kuzirikana ko ibice by’umubiri wabo bigomba guhora bisukuye.
    3.1. 3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu: umutwe, 
    igihimba, amaboko n’amaguru
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu.
    b. Imfashanyigisho
    Ibishushanyo n’amafoto bigaragaza ibice by’umubiri w’umuntu, igipupe cy’umuhungu 
    n’icy’umukobwa, igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1”, 

    c. Imigendekere y’isomo

    z

    f

    s

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 
    aryigisha yereka abana akamaro ka buri gice k’igenzi cy’umubiri w’umuntu.
    Isomo rya 2: Akamaro k’umutwe, igihimba, amaboko n’amaguru
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora kuvuga no kugaragaza akamaro k’ibice by’ingenzi by’umubiri 
    w’umuntu (umutwe, igihimba, amaboko n’amaguru).
    b. Imfashanyigisho
    Ibishushanyo n’amafoto bigaragaza ibice by’umubiri w’umuntu, ibipupe. Igitabo 
    “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1”
    3.1. 4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
    Agakino ko gutangiza isomo: abana baravuga ibice byabo by’umubiri banabikoraho 
    Umutwe x3
    Umugongo x3
    Inda x3
    Amaguru x3

    Amaboko x

    Agakino ko gukoresha mu musozo w’isomo
    SIMONI ARAVUZE (rebera ku makarita ya Save the Children)

    3.1. 5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    s

    3.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
    Mu isuzumabushobozi ry’uyu mutwe, umurezi azifashisha ibikorwa bitandukanye nko 
    gusiga amabara atandukanye mu bice bitatu by’ingenzi by’umubiri w’umuntu: umutwe 
    (umutuku), igihimba (ubururu) amaguru n’amaboko (umuhondo); indirimbo n’imikino 
    ijyanye n’ibice bigize umubiri w’umuntu. Azibuka ko isuzuma rikorwa umunsi ku munsi 
    kandi agenda yandika amakuru ya buri mwana mu gitabo cyabugenewe.
    3.2 Ibyumviro by’umubiri wacu (Umwaka wa kabiri)
    3.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro k’ibyumviro by’umubiri wabo, n’uburyo 
    babifata neza. 
    3.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bushingiye ku 
    byumviro nko kutumva, kutabona, kutavuga,… ari umuntu nk’abandi kandi ko afite 
    uburenganzira kimwe n’abandi bwo kwiga, gukina, n’ibindi. Bityo rero umwana ufite 
    ubwo bumuga ntagomba kugira ibyo ahezwamo. 
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo haba ari uwiga neza areba, yumva cyangw akorakoraho. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko ibyumviro bye bitagomba gukoreshwa mu bikorwa 

    bibi nko gucirana, gusekana, kuryana inzara, n’ibindi.Batozwa kandi ko hagize ubabaza

    undi cyangwa umupfobeje akoreresheje ibyumviro, bagomba gusabana imbabazi 
    kandi bakababarirana. 
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kuzirikana ko ibyumviro byabo bigomba guhora bisukuye kandi ko 
    bagomba kwirinda ibyaribyo byose byakwangiza ibyumviro byabo.
    3.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Kubona
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kwerekana icyumviro cyo kubona, gusobanura akamaro 
    kacyo no gusobanura uko basukura ndetse bakanarinda icyumviro cyo kubona.
    b. Imfashanyigisho
    Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe 
    kigaragaza amaso neza, ibipupe, ibikoresho binyuranye kandi bifite amabara 
    atandukanye, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.

    c. Imigendekere y’isomo

    e

    e

    s

    Ikitonderwa
    Aya masomo akurikira ashobora kuyoborwa kimwe n’isomo rya mbere ariko umurezi 
    agomba guhindura imfashanyigisho ndetse n’imikino bijyanye n’icyumviro agezeho
    Isomo rya 2: Kumva ukoresheje ururimi
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kwerekana ururimi nk’icyumviro cy’uburyohe, ibisharira, 
    ibirura,… , no gusobanura akamaro kacyo ndetse n’uko barinda icyumviro cy’ururrimi. 
    b. Imfashanyigisho
    Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe 
    kigaragaza ururimi neza, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
    Isomo rya 3: Kumva ukoresheje amatwi
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kwerekana amatwi nk’icyumviro cyo kumva amajwi, 
    urusaku,… no gusobanura akamaro kacyo ndetse n’uko barinda icyumviro cy’amatwi.

    b. Imfashanyigisho

    Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe 
    kigaragaza amatwi neza, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”
    Isomo rya 4: Kumva ukoresheje uruhu
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kwerekana uruhu nk’icyumviro cyo kumva ibihanda, 
    ibyorohereye, ibinyerera, ibishyushye, ibikonje, … gusobanura akamaro kacyo, 
    uko barinda icyumviro cy’uruhu ndeste no gukoresha uruhu rwabo bumva ibintu 
    bitandukanye.
    b. Imfashanyigisho
    Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, ibikoresho bifite uruhu 
    rworohereye, runyerera, ruhanda; icupa ririmo amazi ashyushye, icupa ririmo amazi 
    akonje, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange umwaka wa 2”.
    Isomo rya 5: Guhumurirwa
    a. Intego y’ isomo
    Abana bazaba bashobora kwerekana amazuru nk’icyumviro cyo kumva ibihumura 
    n’ibinuka, gusobanura akamaro kacyo, uko barinda icyumviro cyo guhumeka ndeste 
    no gukoresha amazuru yabo bumva ibintu bihumura cyangwa binuka.
    b. Imfashanyigisho
    Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe 
    kigaragaza amazuru neza, ibintu bifite impumuro zinyuranye, igitabo: “Ngewe 
    n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
    3.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
    Umurezi azakoresha udukino n’indirimbo bitandukanye kugira ngo ayobore ibikorwa 
    by’uyu mutwe neza.
    Agakino : NDAVUGA IBYO NABONYE
    Umurezi arereka abana ibintu binyuranye hanyuma abihishe.

    Arabaza abana umwe umwe ibyo babonye.

    3.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    s

    3.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umurezi azazirikana ko isuzuma rikorwa kuva isomo ritangiye kugeza ku musozo waryo. 
    Agomba guhora yitegereza umwana kandi agahora yandika impinduka mu iterambere 
    rye. Azifashisha ibikorwa binyuranye nk’imivugo n’indirimbo bikomatanya akamaro 
    k’ibyumviro by’umuntu. Bakabivuga bakora n’ibimenyetso bijyanye. 
    Urugero rw’ umuvugo : IBYUMVIRO BYANGE
    Mfite amatwi abiri amfasha kumva
    Mfite izuru ritoya rimfasha kumva ibihumura
    Ururimi rwanjye rumfasha kumva ibiryoshye
    uuuuuuuuuh !
    Uruhu rwanjye ndarufubika iyo nkonje
    Iyo ndambuye amaso yanjye abiri mbona ibintu byose
    Iyo mpumirije ntacyo mbona !
    3.3 Imyambaro( Umwaka wa kabiri)
    3.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya imyamabaro, kugaragaza uruhare rwabo mu 
    isuku yayo no guhitamo ijyanye n’ibihe. 
    3.3.2. Ingingo nsanganyamasomo: 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku myamabaro yabo, 
    abana bazakomeza kungurana ibitekerezo mu muco w’amahoro mu mikinire 
    yabo, batarwanira imyamabaro itari iyabo, batangiza imyambaro ya bagenzi 
    babo mu gihe bakina, bayanduza cyangwa bayishanyagura. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe 
    abana baganira ku myamabaro, bibukiranya ko nta kibazo giterwa n’uko hari 
    imyamabaro igenewe igitsina kimwe n’indi ibitsina byombi bisangiye. Ibyo 
    biganiro bigashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa 

    bakora, hakiridwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo. 

    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 
    Mu busabane agirana n’ababyeyi, umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana 
    wese ari nk’undi; ko bose bafite uburenganzira bungana mu guhitamo no kwita 
    ku myamabaro yabo. Ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, 
    bityo bakitoza kubaha abafite ubumuga kimwe n’abatabufite; batozwa kudaseka 
    ababana n’ubumuga butuma bagira imyambaro itamenyerewe mu buzima 
    busanzwe. 
    3.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo: 
    Isomo rya mbere: Imyambaro y’abana
    a. Intego y’amasomo
    Kurondora amazina y’imyambaro y’abana itandukanye. 
    b. Imfashanyigisho 
    Imyambaro itandukanye, Amashusho yerekana amoko atandukanye y’imyambaro, 
    Ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho y’imyambaro, Akameza, Impapuro, 
    Udufashi tw’imyenda, Ibirere 

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    s

    d

    d

    Ikitonderwa
    Aya masomo akurikira ategurwe nk’isomo rya mbere. 
    Isomo rya 2: Imyambaro y’abakuru 
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora gutandukanya imyambaro y’abantu bakuru n’iy’abana
    b. Imfashanyigisho
     Imfashanyigisho zifatika z’imyambaro y’abantu bakuru
    Isomo rya 3: Imyambaro yambarwa ku zuba mu mbeho no mu gihe 
    cy’imvura

    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gutandukanya imyambaro yambarwa ku zuba n’iyambarwa 
    mu gihe cy’imvura.
    b. Imfashanyigisho

    Imfashanyigisho zifatika z’imyambaro itandukanye.

    3.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe. 
    • Ingingo ISUKU Y’IMYAMBARO n’ubwo yateguwe nk’isomo ryihariye mu 
    nteganyanyigisho, ifatwe nk’indangagaciro igenda iganirwaho uko abana biga 
    kurondora amazina y’imyambaro. Ni byiza guhita baganira n’uburyo bwo 
    kuyigirira isuku burimo: kutavangavanga imeshe n’itameshe, kuyimesa igihe 
    yanduye no kuyibika neza aho yagenewe igihe isukuye. 
    • Iyi ndirimbo ishobora kwifashishwa mu ntangiriro y’aya masomo.
    Urugero: INJANGWE YANGE. 
    Injangwe injagwe yange 
    Irwaye mu mutwe 
    Mama azayigurira ingofero nziza
    Ingofero nziza , n’udukweto twiza trala
    N’udukweto twiza. 
    Injangwe injangwe yange 
    Irwaye mu matwi 
    Mama azayigurira utwuma tw’amatwi.
    Utwuma tw’amatwi, ingofero nziza, n’udukweto twiza trala
    N’udukweto twiza. 
    Injagwe injangwe yange 
    Irwaye mu maso
    Mama azayigurira amataratara
    Amataratara, utwuma tw’amatwi, ingofero nziza,n’udukweto twiza trala
    N’udukweto twiza. 

    3.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa. 

    d

    s

    3.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe: 
    Imyambaro n’ibihangano abana bakoze ku myambaro, bizamurikwa ahagaragara ku 
    buryo biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina 
    na byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba 
    baramenye koko kurondora amazina y’imyambaro. 
    3.4 Ibice by’umubiri w’umuntu n’ isuku yabyo (Umwaka wa gatatu)
    3.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ibice by’ ingenzi bigize umubiri w’ umuntu, kandi 
    basobanukiwe n’ uburyo bwo kubigirira isuku.
    3.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bushingiye ku gice 
    cy’ umubiri we ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira kimwe n’abandi 
    bwo kwiga, gukina, n’ibindi. Bityo rero umwana ufite ubwo bumuga ntagomba kugira 
    ibyo ahezwamo. 
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo yaba ari ufite ibice by’ umubiri byuzuye ndetse n’ ufite ibituzuye.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko ibice by’ umubiri we bitagomba gukoreshwa 
    mu bikorwa bibi bihutaza abandi. Batozwa kandi ko hagize ubabaza undi cyangwa 
    umupfobeje ashingiye ku bice by’umubiri , agomba kumusaba imbabazi undi na we 
    akamubabarira. 
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kuzirikana ko ibice by’ umubiri byabo bigomba guhora bisukuye 

    kandi ko bagomba kwirinda ibyari byo byose byakwangiza ibice by’umubiri wabo.

    3.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Ibice bigize umutwe
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kwerekana igice cy’umutwe, kuvuga ibice by’ ingezi bigize 
    umutwe, akamaro kabyo no gusobanura uko isuku yabyo ikorwa.
    b. Imfashanyigisho
    Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’ingenzi bigize umutwe w’ umuntu 
    (agahanga, umusatsi, ugutwi, ijisho, umunwa, izuru, akananwa), ibipupe, igitabo: 
    “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 3”.
    c. Imigendekere y’isomo
    de
    s
    d
    s
    s
    Ikitonderwa
    Aya masomo ashobora kuyoborwa kimwe n’isomo rya mbere ariko umurezi agomba 
    guhindura imfashanyigisho ndetse n’imikino bijyanye n’isomo agezeho.
    Isomo rya 2: Ibice bigize igihimba
    a. Intego y’isomo

    Umwana azaba ashobora kugaragaza ibice bigize igihimba no kugira uruhare mu isuku 
    yabyo
    b. Integanyanyigisho
     Ibishushanyo cy’ umubiri w’ umuntu , Igitabo “ Ngewe n’ umuryango wange; umwaka 
    wa 3)
    Isomo rya 3: Imyanya ndangagitsina
    a. Intego y’isomo
    Umwana azaba ashobora kuvuga uko bakorera isuku imyanya ndangagitsina n’ uko 
    bakwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
    b. Imfashanyigisho
    Ibishushanyo by’ umubiri w’ umuntu n’ ibikoresho by’isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe 
    n’ umuryango wange: umwaka wa 3”
    Isomo rya 4: Ibice bigize amaboko
    a. Intego y’isomo
    Umwana azaba ashobora kugaragaza ibice bigize amaboko no kugira uruhare mu isuku 
    yabyo.
    b. Imfashanyigisho
    Ibishushanyo by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe 
    n’ umuryango wange: umwaka wa 3”
    Isomo rya 5: Ibice bigize amaguru
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora kugaragaza ibice bigize amaguru no kugira uruhare mu isuku 

    y’ abyo 

    b. Imfashanyigisho
     Ibishushanyo by’ umubiri w’ umuntu n’ ibikoresho by’ isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe 
    n’ umuryango wange, umwaka wa 3”
    Isomo rya 6: Isuku y’ibice by’umubiri w’umuntu
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kugaragaza ibice bigize umutwe n’igihimba no kugira uruhare 
    mu isuku yabyo. 
    b. Imfashanyigisho
     Ibishushanyo by’ umubiri w’ umuntu n’ ibikoresho by’ isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe 
    n’ umuryango wange: umwaka wa 3”
    3.4. 4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 
    imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka aho batuye cyangwa aho ishuri riri. 
    Abana nanone bagomba gutozwa ko isuku igomba guhoraho hitawe kandi ku bibazo 
    byihariye bya buri mwana (urugero: Gukaraba mu ntoki mbere yo kurya na nyuma 
    yo kurya, uvuye mu bwiherero , n’ ibindi…), guca inzara, koga umubiri buri munsi….
    Umurezi agomba kuganiriza abana akamaro k’ibyo byose. Kwibutsa abana kunyurwa 
    n’uko Imana yabaremye kandi ko buri wese afite umwihariko we.

    3.4.5. Ingero z’ibyigwa bihuza uyu umutwe n’ibindi byigwa

    d

    3.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    • Ibikorwa binyuranye nko gushushanya umuntu no kuvuga ibice by’ umubiri we; 
    kuvuga uburyo bunyuranye bwo kugirira isuku umubiri wabo; gukina umukino 
    werekana ibice by’ umuburi wabo. Umurezi yakoresha ibi bikorwa asuzuma 
    ubushobozi bw’umwana. Ariko ibi bikorwa ntibikorwa rimwe, umurezi ahora 
    yitegereza umwana kugira ngo arebe ubushobozi agezeho.
    Urugero rw’ akaririmbo: “KEZA ARAVUZE, MUGABO ARAVUZE, ARAVUZE, FATA 
    UMUTWE WAWE……..” 
    • Ibikorwa byo gushushanya, gukina no kuririmba bishobora no kunganirwa 
    n’ibindi bitandukanye bitewe n’imiterere y’ishuri.
    Urugero: 
    4.0 Intangiriro
    Kwigisha abana ibiribwa n’ibinyobwa bibafasha kumenya no gutandukanya amoko 
    y’ibiribwa n’ibinyobwa n’akamaro kabyo. Abana bazasobanurira ko ari ngombwa 
    gusukura ibiribwa mbere yo kubirya cyangwa kubinywa. Muri iyi nyigisho kandi abana 
    bazatozwa umuco w’ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa no kwirinda ibisindisha.
    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
    – Ahari ibumba bashobora kubumba

    – Ahari urutoki bashobora gukora umwana mu mwanana

    INYIGISHO YA 4 IBIRIBWA N’IBINYOBWA

    4.0 Intangiriro
    Kwigisha abana ibiribwa n’ibinyobwa bibafasha kumenya no gutandukanya amoko 
    y’ibiribwa n’ibinyobwa n’akamaro kabyo. Abana bazasobanurira ko ari ngombwa 
    gusukura ibiribwa mbere yo kubirya cyangwa kubinywa. Muri iyi nyigisho kandi abana 
    bazatozwa umuco w’ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa no kwirinda ibisindisha.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.

    s

    4.1. Ibiribwa n’ibinyobwa biboneka iwacu (Umwaka wa mbere)
    4.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora gutandukanya amoko y’ibiribwa n’ibinyobwa biboneka aho 
    batuye, kubigirira isuku no gushimira Imana yabiremye. 
    4.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba kurya ndetse 
    bakanywa ibisukuye kandi bakabifatisha intoki zisukuye. Abana bazashishikarizwa 
    kwirinda kurya cyangwa kunywa ibyarengeje igihe cyangwa ibyagaze n’ibyaboze.
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurya no 
    kunywa ibyo abandi barya cyangwa banywa. Bityo rero umwana ufite ubumuga 
    ntagomba guhezwa mu gusangira n’abandi mu gihe barya cyangwa banywa. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    agomba gusangira n’abandi atarwana cyangwa ngo yiharire ibyo kurya cyangwa 
    kunywa. Batozwa umuco wo gusangira igihe cyose ari ngomwa.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kurya nk’ibyo undi 
    arya. Abahungu n’abakobwa bagomba gusangira igihe cyose bibaye ngombwa. 
    • Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko 
    batagomba gupfusha ubusa ibiryo cyangwa ibinyobwa (babimena cyangwa 
    babitokoza) kuko ababyeyi baba babitanzeho amafaranga babigura cyangwa 
    babihinga. 
    4.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Amoko y’ibiribwa biboneka aho batuye
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya amoko y’ibiribwa biboneka aho 
    batuye.
    b. Imfashanyigisho
     Amashusho, impapuro, ibase n’amazi, isabune, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu 

    dukino.

    c. Imigendekere y’isomo

    s

    ee

    sw

    r

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 
    aryigisha yifashishije ibinyobwa abana babona iwabo. 
    Isomo rya 2: Amoko y’ibinyobwa biboneka aho batuye
    a. Intego y’isomo

     Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya amoko y’ibinyobwa biboneka 
    aho batuye
    b. Imfashanyigisho
    Ibinyobwa binyuranye biboneka aho dutuye, amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku 
    bimera, igitabo: ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3
    Isomo rya 3: Isuku y’ibiribwa biboneka aho dutuye
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bunyuranye bwo gusukura ibiribwa 
    biboneka iwabo
    b. Imfashanyigisho
     Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye, Amashusho y’ibiribwa bikomoka ku bimera, 

    amazi, ibesani, igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3

    c. Imigendekere y’isomo

    se

    fre

    de

    d

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kane rihuza ibikorwa n’isomo rya gatatu ariko muri iri rya kane umurezi 
    yibanda ku isuku y’amazi yo kunywa no gushyira ibinyobwa mu bikoresho bisukuye 
    (amacupa, ibikombe). Azazirikana kandi kwibutsa abana ko ibinyobwa bigomba 
    gupfundikirwa kugira ngo bidatokorwa.
    Isomo rya 4: Isuku y’ibinyobwa biboneka aho batuye
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bunyuranye bwo gusukura ibinyobwa 
    biboneka iwabo.
    b. Imfashanyigisho
    Ibinyobwa binyuranye biboneka aho dutuye, Amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku 
    bimera, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1, 2, 3.
    4.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Agakino kafasha kuyobora uyu mutwe
    Umurezi arashyira ibiribwa binyuranye aho abana bose babireba
    Umwana umwumwe azajya agenda afate icyo akunda kurya
    Abandi barahita baririrmba
    Uku ni ko ndya ibishyimbo ibishyimbo ibishyimbo
    Uku ni ko ndya ibishyimbo buri munsi
    Uku ni ko ndya ibijumba ibijumba ibijumba

    Uku ni ko ndya ibijumba buri munsi

    Uku ni ko ndya ……… ………. ……….
    Uku ni ko ndya ……… buri munsi

    4.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    de

    4.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umurezi azasuzuma ubushobozi umwana ageraho umunsi ku munsi. Azamutegurira ibikorwa 
    binyuranye byamufasha guteza imbere ubushobozi bwe nko gusiga amabara atandukanye mu 
    biribwa; urugero: ibijumba (umutuku), ibitoki (icyatsi kibisi), imineke (umuhondo), kubumba 
    ibiribwa binyuranye n’ibindi.
    4.2 Ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku bimera (umwaka wa kabiri)
    4.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora gutandukanya no gutanga ingero z’ibiribwa binyuranye 
    bikomoka ku bimera.
    4.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba kurya 
    ndetse bakanywa ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku bimera bisukuye kandi 
    bakabifatisha intoki zisukuye. Abana bazashishikarizwa kwirinda kurya cyangwa 
    kunywa ibyarengeje igihe, ibyagaze, ibyaboze cyangwa ibisindisha.
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu 
    ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurya 
    no kunywa ibyo abandi barya. Bityo rero umwana ufite ubumuga ntagomba 
    guhezwa mu gusangira n’abandi mu gihe barya cyangwa banywa. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    agomba gusangira n’abandi atarwana cyangwa ngo yiharire ibyo kurya cyangwa 

    kunywa. Batozwa umuco wo gusangira igihe cyose ari ngomwa.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kurya no kunywa 
    nk’ibyo undi cyangwa arya. Abahungu n’abakobwa bagomba gusangira igihe 
    cyose bibaye ngombwa. 
    • Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko 
    batagomba gupfusha ibiryo cyangwa ibinyobwa ubusa (babimena cyangwa 
    babitokoza) kuko ababyeyi babo baba babitanzeho amafaranga babigura 
    cyangwa babihinga.
    4.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Ibiribwa bikomoka ku bimera: imboga, ibijumba/ 
    (imizi), imbuto
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gutandukanya amoko y’ibiribwa bikomoka ku bimera 
    b. Imfashanyigisho
     Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye, Amashusho y’ibiribwa bikomoka ku bimera, 
    imbuto zikoze mu mpapuro (papier maché), Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera 
    umwaka wa 1,2,3

    c. Imigendekere y’isomo

    f

    de

    d

    f

    f

    Ikitonderwa: 
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 
    aryigisha yifashishije ibinyobwa bikomoka ku bimera. 
    Isomo rya 2: Ibinyobwa bikomoka ku bimera
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvuga no gutandukanya amoko y’ibinyobwabikomoka ku 

    bimera

    b. Imfashanyigisho
    Ibinyobwa binyuranye bikomoka ku bimera, Amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku 
    bimera, igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera : umwaka wa 1,2,3
    4.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Umuvugo « IBIRIBWA BYANGE »
    Zunguza zunguza zunguza igiti cy’umwembe
    Umwe wawe n’undi wange
    Zunguza zunguza zunguza igiti cya voka
    Imwe yawe n’indi yange
    Randura randura randura karoti 
    Imwe yawe n’indi yawe
    Kata kata kata ishu
    Rimwe ryange n’irindi ryawe
    Kura kura kura ikijumba
    Kimwe cyawe n’ikindi cyange
     Kura kura kura umwumbati
    Umwe wange n’undi wawe
    Byose ni ibirbwa byange !
    Indirimbo: UMURIMA W’IMBOGA
    Iyo tugiye mu murima dukata imboga
    Dukata imboga x2
    Nanone ! ndakata imboga dukata imboga

    4.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    d

    4.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibikorwa bitandukanye nko kuvangura ibiribwa bikomoka ku bimera nk’aho abana 
    bazahabwa igitebo kirimo ibiribwa bikomoka ku bimera binyuranye maze bakabivangura, 
    bagashyira imboga ukwazo, imbuto ukwazo, ibinyabijumba ukwabyo n’ibindi ; bifasha 
    umurezi gusuzuma ubushobozi bw’umwana kandi yibuka ko bidakorwa rimwe.
    4.3 Ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku matungo (Umwaka wa gatatu)
    4.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku biribwa n’ibinyobwa bikomoka ku matungo 
    bagaragaza akamaro kabyo ku mubiri w’umuntu n’isuku yabyo.
    4.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba kurya 
    ndetse bakanywa ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku matungo bisukuye kandi 
    bakabifatisha intoki zisukuye. Abana bazashishikarizwa kwirinda kurya cyangwa 
    kunywa ibyarengeje igihe cyangwa ibyaboze.
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu 
    ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurya 
    no kunywa ibyo abandi barya. Bityo rero umwana ufite ubumuga ntagomba 
    guhezwa mu gusangira n’abandi mu gihe barya cyangwa banywa. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    agomba gusangira n’abandi atarwana cyangwa ngo yiharire ibyo kurya cyangwa 
    kunywa. Batozwa umuco wo gusangira igihe cyose ari ngomwa.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kurya no kunywa 
    nk’ibyo undi arya cyangwa anywa. Abahungu n’abakobwa bagomba gusangira 
    igihe cyose bibaye ngombwa. 
    • Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko 
    batagomba gupfusha ubusa ibiryo cyangwa ibinyobwa bikomoka ku matungo 
    (babimena cyangwa babitokoza) kuko ababyeyi babo baba babitanzeho 

    amafaranga kugira ngo babibone.

    4.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Ibiribwa bikomoka ku matungo
    a. Intego y’isomo

    Gutandukanya no gusobanura ibiribwa binyuranye bikomoka ku matungo 
    b. Imfashanyigisho
    Ibiribwa binyuranye bikomoka ku matungo, amashusho y’ibiribwa bikomoka ku 
    matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3.

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    d

    d

    g

    cd

    Ikitonderwa
    Isomo rya 2, 3 na 4 bihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri buri somo umurezi 

    aryigisha yifashishije imfashanyigisho zijyanye n’isomo kandi agenda ahindura imikino. 

    Isomo rya 2: Akamaro k’ibiribwa ku mubiri wacu
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro k’ibiribwa ku mubiri wacu.
    b. Imfashanyigisho
    Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye n’amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku 
    matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera: umwaka wa 1,2,3
    Isomo rya 3: Isuku y’ibiribwa bikomoka ku matungo
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura uko isuku y’ibiribwa bikomoka ku matungo 
    ikorwa.
    b. Imfashanyigisho
    Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye n’amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku 
    matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3
    Isomo rya 4: Ubwuzuzanye bw’ibiribwa bikomoka ku matungo 
    n’ibindi biribwa bazi
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gusobanura ubwuzuzanye bw’ibiribwa bikomoka ku matungo 
    n’ibindi biribwa bazi.
    b. Imfashanyigisho
    Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye n’amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku 
    bimera no ku matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera, umwaka wa 1,2,3
    4.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Umurezi azazirikana gukoresha imfashanyigisho zifatika kandi zibonaka aho abana 

    batuye kugira ngo abana basobanukirwe neza.

    4.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    c

    4.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 

    Muri uyu mutwe, umurezi azagenda asuzuma buhorobuhoro iterambere ry’umwana 

    yifashishije ibikorwa binyuranye nko kuvangura ibiribwa bikomoka ku matungo 

    n’ibiribwa bikomoka ku bimera, gusura ibiribwa mu murima, gukina bigana bakoresheje 

    ibiribwa n’ibindi.

    INYIGISHO YA 5 IBIGO N’IMIRIMO IKORERWA AHO DUTUYE

    5.0. Intangiriro 
    Kwigisha abana ibigo n’imirimo ikorerwa aho batuye bibafasha gusobukirwa imyuga 
    ikorerwa aho batuye, abayikora, n’akamaro kayo, bikazatuma umwana akura afite 
    ishyaka, akorana umurava, afata ingamba zo kuzaba umuyobozi cyangwa umukozi mu 
    bigo bimwe bigararagara aho atuye. Ibi bizatuma umwana akura yishimira gufasha 
    no gukorana n’abandi aho batuye, no gukura afite inyota yo guhanga udushya. Buri 
    mwana wese azatozwa kubaha Imana n’ibyo yaremye byose akagira umuco wo 
    gusenga Imana kandi akamenya ko abantu basengera ahantu hanyuranye nyamara 
    bose bemera Imana. 
    Muri iyi nyigisho abana basobonukirwa ko abantu baremye mu buryo butandukanye 
    kandi bufite umwihariko kuri buri wese. Iyi nyigisho kandi igamije gusobanurira abana 
    ko umuntu wese agira umwihariko we kandi ko ugomba guhabwa agaciro. 

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

    f

    d

    cf

    5.1 Ishuri ryange (Umwaka wa mbere)
    5.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    Abana bazaba bashobora gutandukanya abarezi babo n’abatari abarezi ku ishuri. 
    Gutandukanya ishuri yigamo n’andi mashuri. Gukoresha ibikoresho by’ishuri akurikije 

    umumaro wa buri gikoresho.

    5.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko abantu azabona 
    ku ishuri hashobora kubamo abafite ubumuga bunyuranye kandi agasobanurirwa 
    ko abo bantu bafite uburenganzira nk’ abandi. 
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana 
    wese yibone mu isomo haba ari ufite ubumuga ndetse ndetse n’ abatabufite.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kugira umuco wo kutikubira, no gusangira 
    n’abandi ibikoresho by’ishuri. Gutozwa gukunda ishuri, kubaha abarezi na 
    bagenzi be, gufata neza ibikoresho by’ishuri no kwandurura ibikoresho bamaze 
    gukoresha. Gushimira Imana yamuhaye abarezi beza, gusenga mbere na nyuma 
    y’amasomo. Abana batozwa kandi ko hagize ubabaza undi bagomba gusabana 
    imbabazi kandi bakababarirana. 
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba gufata neza ibyo babona ku ishuri no 
    kubigirira isuku. 
    5.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Abantu dusanga ku ishuri
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gutandukanya abarezi babo n’abandi barezi ndetse n’abndi 
    bantu baba ku ishuri. 
    b. Imfashanyigisho
     Abantu n’inyubako dusanga ku ishuri 

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    f

    d

    d

    Ikitonderwa
    Aya masomo ashobora kuyoborwa kimwe n’isomo rya mbere, ariko umurezi agomba 
    guhindura imfashanyigisho ndetse n’imikino bijyanye n’isomo agezeho.
    Isomo rya 2: Amazu agize ishuri
    a. Intego y’isomo

    Umwana azaba ashobora gukoresha buri nyubako icyo igenwe
    b. Imfashanyisho
    Amashusho n’inyubako z’ishuri
    Isomo rya 3: Ibigize inyubako z’ishuri
    a. Intego y’isomo 

     Umwana azaba ashobora gutandukanya no gukoresha nyubako y’ishuri icyo igenewe 
    (ibyumba by’ amashuri, ibiro by’ubuyobozi n’ubwiherero)
    b. Imfashanyigiho

    Amashusho n’inyubako

    Isomo rya 4: Ibikoresho dusanga mu ishuri
    a. Intego y’isomo

    Umwana azaba ashobora kuvuga no gufata neza ibikoresho biri mu ishuri.
    b. Imfashanyigisho
    Ibikoresho binyuranye dusanga mu ishuri
    Isomo rya 5: Ibikorwa babona ku ishuri ryabo
    a. Intego y’isomo

    Umwana azaba ashobora gutandukanya ibikorwa binyuranye abona ku ishuri 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho y’ibikorwa bikorerwa ku ishuri
    5.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 
    imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka ku ishuri. Abana nanone bagomba 
    gutozwa gukunda ishuri, gufata neza ibikoresho by’ishuri, bagatozwa no kubaha 
    abarezi n’abatari abarezi, nogutozwa umuco wo gukorera hamwe. Abana bakwiye 
    gutozwa indangagaciro yo gushimira Imana abarezi beza, abayobozi beza, ababyeyi 
    beza yabahaye, n’ ibindi.

    5.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    f

    5.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umurezi azasuzuma ubushobozi b’umwana muri uyu mutwe yitegreza imyitwarire 
    y’umwana ku ishuri areba ko ashibora gutandukanya abamurera, abayobozi b’ishuri 
    kandi ko ashobora kuvuga ibikoresho akoresha ku ishuri ndetse akaba azi kubikoresha 
    neza. Ibikorwa binyuranye bikorwa ku ishuri bishobora gufasha umurezi gusuzuma 
    iterambere ry’umwana mu bijyanye n’uyu mutwe.
    5.2 Urusengero (umwaka wa mbere)
    5.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bantu, ibikoresho n’ibikorwa babona mu 
    rusengero. 
    5.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kujya mu rusengero nk’abandi, 
    kandi na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bihakorerwa.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’urusengero, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa gukunda no kubaha Imana n’ibyo yaremye byose. 
    Agomba kwishimira gufasha no gukorana n’abandi mu rusengero, no kwiyumvisha ko 
    abantu basengera ahantu hanyuranye ariko bose bemera Imana imwe. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice by’umubiri wabo, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora ku rusengero. 
    • Uburere mbonezamyororokere:
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu rusengero 
    bagomba kujyayo bafite isuku ndetse no mu myanya ndangagitsina yabo no kutiyambika 
    ubusa bagaragaza imyanya ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko 
    bagomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse no kudaceceka ibikorwa 
    byose bijyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuye nabyo.
    • Umuco w’ubuziranenge

    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’isuku bikorerwa mu rusengero.

    5.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Abantu dusanga mu nsengero
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kugaragaza inshingano z’abantu batandukanye bakorera ku 
    rusengero 
    b. Imfashanyigisho
     Ibishushanyo n’amafoto bigaragaza abantu batandukanye bari mu rusengero 

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    d

    cf

    d

    Ikitonderwa
    Aya masomo ahuza ibikorwa n’irya mbere ariko umurezi azibuka gusobanura byimbitse 
    buri somo agendeye ku ntego zaryo
    Isomo rya 2: Ibikoresho dusanga mu rusengero
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kugaragaza akamaro k’ibikoresho bakunze kubona ku 
    rusengero
    b. Imfashanyigisho
    Umusaraba, Bibiliya, Korowani, Ibitabo by’indirimbo, ishapule, ingoma, buji, 

    ibitambaro, indabo, Igitabo: « Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye », n’ibindi.

    Isomo rya 3: Ibikorerwa mu rusengero
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kugaragaza akamaro k’ ibikoresho bakunze kubona ku 
    rusengero 
    b. Imfashanyigisho
    Umusaraba, Bibiliya, Korowani, Ibitabo by’indirimbo, ishapule, ingoma, buji, 
    ibitambaro, indabo, Igitabo: “Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye”, n’ibindi.
    Isomo rya 4: Iminsi basengeraho
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya iminsi rusange yo gusengeraho ku madini 
    n’amatorero anyuranye.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho cyangwa ikarita yerekana inyubako zisengerwamo ndetse n’iminsi yo 
    kujya aho basengera.
    5.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 
    imivugo n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka ku rusengero. Abana bagomba 
    kandi gutozwa gukunda no kubaha Imana, kwishimira gufasha no gukorana n’abandi 
    mu rusengero kandi bakamenya ko abantu basengera ahantu hanyuranye ariko bose 
    bemera Imana imwe.
    5.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
    s
    5.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ubushobozi bw’umwana muri uyu mutwe buzagenda bupimwa umunsi ku munsi 
    hagendewe ku bikorwa bitandukanye umwana azagenda akora nko guhuza abakuru 
    b’insengero n’insengero zabo (Padiri., Shehe, Pasitori, …...), kuganira ku bijayne n’idini 
    cyangwa itorero asengeramo n’ibindi.
    5.3 Iduka (umwaka wa kabiri)
    5.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku maduka bagaragaza ibicuruzwa, abayacururizamo 
    n’ibirebana n’ibikorwa byo ku gura no kugurisha.
    5.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu 
    nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kujya mu iduka guhaha nk’abandi, kandi 
    ko na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bihakorerwa.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’iduka, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira akamaro k’amaduka, gufata neza ibintu 
    bakura mu maduka, kugira umuco wo gukoresha amafaranga neza ndetse no kuzigama, 
    gusubiza amafaranga bagaruye mu gihe babatumye.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya mu byo ababyeyi batuma abana kugura. 
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’iwabo ba batoza kugura ibintu 
    mw`iduka ba kabanza gusuzuma ko bitaboze cyangwa byarengeje igihe.
    • Uburere mbonezabukungu
    Abana bazatozwa gufata neza amafaranga igihe bagiye babatumye guhaha mu iduka.

    Batozwa kandi gusubiza amafaranga babagaruriye bamaze guhaha.

    5.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana 
    iduka, indirimbo, imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye ziboneka mu iduka aho 
    batuye. Abana kandi bagomba gutozwa kugira umuco wo gufata neza ibyo baguze. 
    Kandi buri mwana akabihabwamo uruhare. Bagatozwa kugira umuco wo kubaha igihe 
    babatumye mu iduka.
    Isomo rya mbere: Abantu bakorera mu iduka, ibintu dusanga mu iduka
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibiceri n’inoti.
    b. Imfashanyigisho
    Ibintu bimwe bigaragara dusanga mu iduka, amashusho yerekana amaduka n’ibyo 
    tuhasanga 

    c. Imigendekere y’isomo

    e

    s

    d

    Ikitonderwa
    Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko umurezi azibuka kwifashisha 
    imfashanyigisho zifatika (nk’amafaranga) zijaynye na buri somo
    Isomo rya 2: Amafaranga
    a. Intego y’isomo

     Abana bazaba bashobora gutandukanya amafaranga n’ibindi bintu, kuvuga ku kamaro 
    k’amafaranga 
    b. Imfashanyigisho
    Amafaranga, inote, ibiceri, Igitabo cy’umunyeshuri: Ibigo n’imirimo ikorerwa aho 
    dutuye, umwaka wa 1,2,3
    Isomo rya 3: Kugura no kugurisha
    a. Intego y’isomo

     Gutandukanya ibikorerwa mu iduka, gutandukanya ibiceri n’inoti
    b. Imfashanyigisho
     Ibiceri, inoti, n’ibindi abana bakwishakira
    5.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 

    imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka mu iduka. Abana bagomba kandi 

    gutozwa uko bitwara igihe bagiye mu iduka, iyo bafite amafaranga n’icyo bagomba 
    kuyakoresha.

    5.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    d

    5.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Muri uyu mutwe umwana azagaragaza ubushobozi mu bikorwa binyuranye nko 
    gushushanya iduka n’abantu ndetse n’ibintu biboneka mu iduka berekana abagura 
    n’abagurisha bakoresheje amafaranga (ibiceri, inoti, n’ibindi), gukina igana abagura 
    n’abagurisha n’ibindi. Umurezi azagenda yitegereza iterambere ry’umwana muri uyu 
    mutwe maze agende abyandike mu gitabo cyabugenewe. 
    5.4 Isoko (Umwaka wa kabiri)
    5.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bintu no kubantu dusanga ku isoko no ku mirimo 
    ihakorerwa.
    5.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kujya mu isoko guhaha nk’abandi, 
    kandi na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bihakorerwa.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’isoko, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira akamaro k’isoko, gufata neza ibintu 
    bagura mu isoko, kugira umuco wo gukoresha amafaranga neza ndetse no kuzigama, 
    gusubiza amafaranga bagaruye mu gihe batumwe guhaha. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya mu byo ababyeyi batuma abana kugura mu isoko. 
    • Uburere mbonezamyororokere
    Abana bazasobanurirwa ko mu isoko ari ahantu hahurira abantu benshi kandi 
    banyuranye, bityo bakwiye kujyayo bambaye bikwije. 
    • Umuco mbonezabukungu 
    Abana basobanurirwa akamaro k’isoko mu mutungo w’urugo.
    • Umuco w’ubuziranenge
    Abana bazatozwa kugira umuco wo koza ibivuye mu isoko, kubibika neza no kureba 

    niba ibyo baguze mu isoko bikiri bizima, bigifite ubuziranenge. 

    5.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana 
    isoko, indirimbo, imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye ziboneka mu iduka aho 
    batuye. Abana nanone bagomba gutozwa kugira umuco wo gufata neza ibyo baguze 
    kandi buri mwana akabigiramo uruhare. Abana batozwa kugira umuco wo kubaha 
    igihe babatumye ku isoko.
    Isomo rya mbere: Abantu bakorera mu isoko
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga abantu banyuranye dusanga ku isoko. 
    b. Imfashanyigisho
    Ibintu bimwe bigaragara dusanga ku isoko, amashusho yerekana isoko n’ibyo 
    tuhasanga.

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    s

    f

    d

    ikitonderwa
    Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko umurezi azajya ayobora ibikorwa 
    abiganisha ku ntego y’isomo.
    Isomo rya 2: Ibintu dusanga mu isoko
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gushyira mu matsinda ibicuruzwa bigaragara ku isoko 
    bashingiye ku ngingo runaka, bahawe cyangwa bihitiyemo.
    b. Imfashanyigisho
     Bimwe mu bicuruzwa dusanga mu isoko, amashusho yerekana isoko n’ibyo tuhasanga, 
    amafaranga mato, ibiceri, inoti, Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 
    1,2,3.
    Isomo rya 4: Ibikorwa bikorerwa ku isoko
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibikorwa bikorerwa ku isoko 
    b. Imfashanyigisho
    Bimwe mu bicuruzwa dusanga mu isoko, amashusho yerekana isoko n’ibyo tuhasanga, 
    amafaranga mato, ibiceri, inoti, Igitabo : « Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1,2,3 »

    5.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    5.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    de

    5.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 

    Ubushobozi bw’abana buzasuzumwa biciye mu bikorwa binyuranye nko gushushanya 
    isoko n’abantu ndetse n’ibintu biboneka mu isoko berekana abagura n’abagurisha 
    bakoresheje amafaranga (ibiceri, inoti, n’ibindi), bakina bigana n’ibindi. Umurezi 
    azagenda yitegereza buri gikorwa uko umwana agenda agikora. 
    5.5 Ivuriro (umwaka wa 2)
    5.5.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bantu, ibikorwa n’ibintu dusanga ku ivuriro.
    5.5.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwitabwaho nk’abandi ku ivuriro 
    no koroherezwa igihe ari ngombwa, ari ku ivuriro cyangwa ajyayo.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’ivuriro, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa gusobakirwa n’akamaro k’ivuriro, kwita ku 

    banyantege nke, harimo n’abarwayi. Gusura no gusengera abarwayi. 

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya ku ivuriro kandi ko bafite uburenganzira bungana mu guhabwa 
    serivisi ku ivuriro.
    • Uburere mbonezabukungu
    Abana bazasobanurirwa uruhare rw’ivuriro mu kongera umutungo w’urugo. Abantu 
    bazima batarwaye bakora imirimo yongera umutungo.
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kugira umuco wo gukaraba, koga no kwisukura mu buryo bwo 
    kwirinda indwara. Gukurikiza amabwiriza ya muganga mu bijyanye n’ ubuziranenge 
    bw’ imiti bahawe, n’ ibindi. 
    5.5.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana 
    ibikorwa byo kuvura no kwivuza. 
    Isomo rya 1: Ivuriro n’ibihakorerwa
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibikorwa bikorerwa ku ivuriro 
    b. Imfashanyigisho
    Ibikoresho bimwe bigaragara dusanga ku ivuriro, amashusho yerekana ivuriro 
    n’imirimo ihakorerwa 

    c. Imigendekere y’isomo

    f

    d

    f

    Ikitonderwa
    Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere.
    Isomo rya 2: Ibintu dusanga mu ivuriro
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’ibintu bimwe na bimwe dusanga ivuriro 
    bashingiye ku ngingo runaka, bahawe cyangwa bihitiyemo
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho ya bimwe mu bikoresho dusanga mu ivuriro « Ibigo n’imirimo ikorerwa 
    aho dutuye, umwaka wa 1,2,3 »
    Isomo rya 3: Ibikorwa bikorerwa ku ivuriro
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga ibikorwa bikorerwa ku ivuriro
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho yerekana ivuriro n’ibyo tuhasanga « Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1,2,3 »
    5.5.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 
    imivugo, inguni zo mu ishuri n’imfashanyigisho zitandukanye ziboneka ku ivuriro. 
    Abana bagomba kumarwa ubwoba baterwa no kwa muganga.

    5.5.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    d

    5.5.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibikorwa birimo nko gushushanya ivuriro n’abantu ndetse n’ibintu biboneka mu ivuriro 
    byerekana abaganga abarwayi ibikoresho byo kwa muganga bizagaragaza ubushobozi 
    bw’umwana. Umurezi guhera mu ntagiriro y’uyu mutwe azajya areba impinduka mu 
    iterambere ry’umwana. Abana bashobora no gukina bigana uvura n’abivuza.
    5.6 Imyuga ikorerwa aho dutuye (Umwaka wa gatatu)
    5.6.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku myuga ikorerwa mu bigo biri aho batuye n’akamaro 
    kayo.
    5.6.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukora cyangwa kwiga imyuga 
    inyuranye ikorerwa aho dutuye.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo 
    kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu 
    isomo rijyanye n’imyuga ikorerwa aho batuye, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kubaha abantu bakora imyuga itandukanye bityo 
    kandi bagashima Imana yahaye abantu ubwenge n’ ubuhanga bwo gukora imyuga 
    itandukanye.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko nubwo abagabo n’abagore bashobora 
    kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba kubahana 
    no kuzuzanya mu gukora imirimo ijyanye n’imyuga ikorerwa aho batuye batarobanuye 
    igitsina.
    • Uburere mbonezabukungu
    Abana bazasobanurirwa akamaro k’imyunga ikorerwa aho batuye mu kongera 
    umutungo w’urugo.
    5.6.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana 

    ibikorwa bijyanye n’imyuga inyuranye igaragara aho batuye.

    Isomo rya 1: Imyuga ikorerwa aho batuye n’abayikora
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga imyuga ikorerwa aho batuye n’ abayikora.
    b. Imfashanyigisho
    Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2, 3”. Amashusho 
    atandukanye agaragaza imyuga ikorerwa aho batuye.

    c. Imigendekere y’isomo

    x

    s

    d

    f

    d

    Isomo rya 2: Akamaro k’imyuga ikorerwa mu bigo by’aho dutuye
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutahura akamaro k’ ibigo bikorera aho batuye. 
    b. Imfashanyigisho
    Ibikoresho cyangwa amashusho yerekana ibikorwa bijyanye n’imyuga ikorerwa hafi 
    y’aho batuye cyangwa ishuri riri. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1, 2, 3”.
    Isomo rya 3: Ubwuzuzanye bw’imirimo
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gusobanura aho imirimo ijyanye n’imyuga iboneka aho 
    batuye ihurira n’aho itandukaniye.
    b. Imfashanyigisho
    Ibikoresho cyangwa amashusho yerekana ibikorwa bijyanye n’imyuga ikorerwa hafi 
    y’aho batuye cyangwa ishuri riri. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1, 2, 3”.
    5.6.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 
    imivugo, inguni zo mu ishuri n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’imirimo 
    ikorerwa aho batuye cyangwa bigira. Abana bagomba kandi gutozwa uko bitwara igihe 
    bagiye gusura ibikorwa bijyanye n’umwuga uyu n’uyu.
    5.6.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
    d
    5.6.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umurezi azifashisha ibikorwa binyuranye mu gusuzuma ubushobozi bw’umwana 
    guhera mu ntangiriro y’uyu mutwe. Ibyo bikorwa ni nko kuganira ku cyo azakora 
    naba mukuru kijyanye n’imyuga, gukina agakina bigana abakora imyuga inyuranye 
    bihitiyemo. 
    5.7 Icungamutungo rirandeba (Umwaka wa gatatu)
    5.7.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kugaragaza uruhare rwabo mu micungire y’umutungo mu 
    rugo. 
    5.7.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu micungire 
    y’umutungo.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 

    mu isomo rijyanye n’icungamutungo, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite. 

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya mu bijyanye no gucunga umutungo, uko waba ungana kose. 
    • Uburere mbonezamyororokere
    Abana bazasobanurirwa ko umutungo ugomba gukoreshwa mu kubona imyambaro 
    yo kwambara yubahisha imyanya y’ibanga . Abana bagomba kwigishwa ko bagomba 
    kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bagamije kubangiriza imyanya 
    myibarukiro.
    • Uburere mbonezabukungu
    Abana basobanurirwa ibigize umutungo w’iwabo mu rugo ndetse no ku ishuri, 
    banatozwe kubifata neza.
    5.7.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana 
    ibikorwa bijyanye n’icungamutungo.
    Isomo rya 1: Ibigize umutungo w’urugo
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kubika ibikoresho byabo neza.
    b. Imfashanyigisho
     Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2, 3”. 
    Amashusho atandukanye agaragaza abantu babika neza ibikoresho.

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    s

    c

    Ikitonderwa
    Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere
    Isomo rya 2: Ubufatanye bw’abagize umuryango mu gucunga 
    umutungo w’urugo

    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gukorera hamwe mu gushaka no gukoresha neza umutungo 
    w’urugo . 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ibindi 
    bikoresho byifashishwa mu mikino. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1, 2, 3”.
    Isomo rya 3: Ibigize umutungo w’ishuri
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kwita no gukoresha neza ibikoresho byo ku ishuri. 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ibindi 
    bikoresho byifashishwa mu mikino. Igitabo: “Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1, 2, 3”.
    Isomo rya 4: Akamaro k’amafaranga
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro k’amafaranga
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ ibindi 
    bikoresho byifashishwa mu mikino.Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1, 2, 3”. Igitabo: “Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2, 

    3”

    Isomo rya 5: Gukoresha amafaranga neza no kuyazigama
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gukoresha neza amafaranga no kuyazigama
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ ibindi 
    bikoresho byifashishwa mu mikino. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, 
    umwaka wa 1, 2, 3”. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2, 
    3”.
    5.7.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, 
    inguni zo mu ishuri n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ICUNGAMUTUNGO.

    5.7.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    s

    5.7.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umurezi azasuzuma ubushobozi bw’umwana buhorobuhoro kuva mu ntagiriro z’uyu 
    mutwe. Umurezi ashobora kwifashisha ibikorwa bitandukanye nko gukina bigana 
    uko bafasha ababyeyi mu rugo bakora umwitozo wo gufata neza umutungo wo mu 
    rugo (urugero: Kwegeranya ibikoresho byo ku meza ngo bitangirika,…) , hanyuma 

    bakazabwira umurezi uko bakoze uwo mwitozo.

    INYIGISHO YA 6 UBURYO BWO GUTWARA ABANTU

    6.0. Intangiriro 
    Kwigisha abana uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bibafasha kumenya no 
    gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ari bwo: gutwara abantu n’ibintu 
    ku butaka, mu kirere no mu mazi. Muri iyi nyigisho kandi, abana bazasobanurirwa 
    uburyo bwo gukoresha neza umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira. 

    xd

     6.1 Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka (umwaka wa 
    mbere)
    6.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku 
    butaka no gukoresha umuhanda neza
    6.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kugenda ku 
    butaka, gutwara ibinyabiziga byabugenewe. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana batozwa ko 
    bagomba kugenda mu nzira cyangwa mu muhanda neza batarwana cyangwa 
    ngo bakandagirane. Abana batozwa kandi gukoresha neza umuhanda hagamijwe 
    kwirinda impanuka.
    Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda 
    cyangwa mu nzira no gutwara ibinyabiziga ibyo ari byo byose. 
    • Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza umuhanda. 
    Haba ari ugutamo imyanda cyangwa kwangiza indabo n’ibiti bikikije umuhanda.

    6.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Gutwara abantu n’ibintu ku butaka: kugenda 
    n’amaguru, kwikorera imitwaro, guheka abana no 
    guheka abantu barwaye mu ngobyi
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu 
    n’ibintu ku butaka: kugenda n’amaguru, kwikorera imitwaro, guheka abana, guheka 
    abantu barwaye mu ngobyi.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho n’ibikinisho bigaragaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka, 
    Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.
    c. Imigendekere y’isomo

    x

    d

    a

    d

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 
    aryigisha yifashishije amashusho n’ibikinisho bijyanye: igare, ipikipiki, imodoka 

    zinyuranye bihetse abantu cyangwa ibintu.

    Isomo rya 2: Gutwara abantu n’ibintu ku butaka: - gutwara ibintu ku 
    igare, ku ipikipiki, mu modoka, ku ngorofani n’ibindi
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu 
    n’ibintu ku butaka: - gutwara, ibintu ku igare, ku ipikipiki, mu modoka, ku ngorofani 
    n’ibindi.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho n’ibikinisho bigaragaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka. - 
    Igitabo: « Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3 ».
    6.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Mu kwigisha uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka umurezi azazirikana ko 
    agomba kujyana abana ku muhanda bakitegereza uburyo bunyuranye bwo gutwara 
    abantu n’ibintu ku butaka. Umurezi azasobanurira abana uburyo bwiza bwo kugenda 
    ku muhanda.

    6.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    d

    6.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibikorwa birimo gushushanya no gusiga amabara ibinyabiziga bitandukanye 
    bizagaragaza iterambere ry’umwana mu bushobozi buteganyijwe muri uyu mutwe. 
    Umurezi azitegereza impinduka zigenda ziba ku mwana guhera mu ntangiriro kandi 
    azagenda abyandika mu gitabo cyabugenewe.
    6.2 uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi no mu kirere 
    (Umwaka kabiri)

    6.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi 

    no mu kirere babona aho batuye

    6.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukora ingendo 
    mu mazi cyangwa mu kirere igihe cyose abikeneye. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo gukora ingendo mu 
    mazi cyangwa mu kirere igihe cyose abikeneye. 
    • Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibiyaga biirinda 
    gutamo imyanda.
    6.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi: 
    Ubwato
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bukoreshwa 
    mu mazi
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho, impapuro, ibase n’amazi, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu dukino
    c. Imigendekere y’isomo

    d

    d

    e

    xs

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 
    aryigisha yifashishije ibikinisho by’indege. Kubw’amahirwe indege itambutse mu 
    kirere bari kwiga iri somo, yasohora abana hanze bakayireba cyangwa akazayibereka 
    undi munsi izahita.
    Isomo rya 2: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere: Indege
    a. Intego y’isomo 

    Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bukoreshwa 
    mu kirere.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho, amafoto, impapuro, urudodo, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu 
    dukino.
    6.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Kugira ngo abana bige uyu mutwe banezerewe kandi babishaka, umurezi azabaha 
    amahirwe yo gukina bigana ibinyabiziga ndetse no gukora ibikinisho bijyanye na byo.

    6.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    z

    6.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibikorwa byo guhuza uburyo butandukanye bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka, 
    mu mazi no mu kirere, gukina bigana ubwato n’ibindi bizafasha umurezi gusuzuma 
    iterambere ry’umwana kuva mu ntangiriro.
    6.3 Uburyo butandukanye bwo gutwara abantu n’ibintu (umwaka wa 
    gatatu)
    6.3.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku buryo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka, 
    mu mazi no mu kirere.
    6.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha 
    uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ubwo ari bwo bwose haba ku butaka, mu 
    mazi cyangwa mu kirere.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    agomba kugenda mu nzira cyangwa mu muhanda neza atarwana cyangwa ngo 
    akandagirane. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwo 
    gutwara abantu n’ibintu ubwo ari bwo bwose haba ku butaka, mu mazi cyangwa 
    mu kirere. Buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa 
    umuhungu, yemerewe gutwara ibinyabiziga nk’imodoka, igare, ipikipiki, indege, 
    ubwato,…
    • Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza umuhanda 
    no kuwukoresha neza birinda impanuka. Haba ari ugutamo imyanda cyangwa 
    kwangiza indabo n’ibiti bikikije umuhanda cyangwa guta imyanda mu biyaga.
    6.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu: ku butaka, 
    mu mazi no mu kirere. 
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu 

    n’ibintu ku butaka, mu mazi no mu kirere.

    b. Imfashanyigisho
     Amashusho n’ibikinisho bigaragaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka, 
    Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.

    c. Imigendekere y’isomo

    s

    d

    s

    s

    d

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 

    aryigisha yifashishije urugendoshuri maze agasobanurira abana imyitwarire ikwiye 
    kuri buri buryo bwo gutwara abantu n’ibintu. 

    Isomo rya 2: Imyitwarire ikwiye kuri buri buryo bwo gutwara abantu 
    n’ibintu. 
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gusobanura imyitwarire ikwiye kuri buri buryo bwo gutwara 
    abantu n’ibintu
    b. Imfashanyigisho
    Urugendoshuri, amashusho y’ibintu byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu, 
    ibikinisho. - Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1,2, 3”
    Isomo rya 3: Gukora ibikinisho bifitanye isano n’uburyo bwo gutwara 
    abantu n’ibintu.
    a. Intego Y’isomo
    Abana bazaba bashobora gukora ibikinisho bifitanye isano n’uburyo bwo gutwara 
    abantu n’ibintu (imodoka, indege, ubwato, igare,…)
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho, amafoto, impapuro, urudodo, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu 
    dukino no gukora ibikinisho bifitanye isano n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
    • Iri somo rya gatatu rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya gatatu 
    umurezi aryigisha yifashishije ibikinisho bikoze abana bareberaho kandi 

    7.0. Intangiriro 

    Kwigisha abana uburyo bw’itumanaho bibafasha kumenya, gutandukanya no 

    gusobanura uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho batuye batanga. Abana 

    bazatozwa gutanga ubutumwa nkuko babuhawe kandi bashishikarizwa kugira umuco 

    wo kuvugisha ukuri. Batozwa kandi umuco wo gusoma no kwirinda guca ibinyamakuru 

    kuko biba bibumbiyemo ubumenyi bushobora gukoreshwa no mugihe kizaza. 

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikiraazategura imfashanigisho zihagije zizafasha abana gukora ibi bikinisho. Umurezi 
    azaha abana uburenganzira bwo gukora igikinisho bashatse kandi uko bashatse. 
    Isomo rizarangira abana bakinisha ibikinisho bakoze.
    6.3. 4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Kugira ngo abana bige uyu mutwe banezerewe kandi babishaka, umurezi azabaha 
    amahirwe yo gukina bigana ibinyabiziga ndetse no gukora ibikinisho byabyo.Umuvugo 
    umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe.
    « INDEGE YANGE »
    Indege yange
    Indege yange
    Kunda indege
    Mama yagiye mu ndege
    Ngewe nkunda ubwato
    Ubwato bwange 
    Ubwato bwange
    Nagiye mu bwato ku Kivu
    Imodoka yange 
    Imodoka yange
    Nzajya mu mugi 

    Mu modoka. 

    6.3. 5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    s

    6.3. 6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umurezi azifashisha ibikorwa bitandukanye mu isuzumabushobozi kuva umutwe 
    utangiye kugeza urangiye. Ibyo bikorwa ni nko guhuza uburyo butandukanye bwo 
    gutwara abantu ku butaka, mu mazi no mu kirere ndetse no kubikina bigana
    6.4 Kwirinda impanuka mu muhanda
    6.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kwitwara neza ku muhanda bifashishije ibyapa bihaboneka 
    n’amabwiriza areba abanyamaguru.
    6.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha 
    uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu kandi ko atagomba guhutazwa haba mu 
    muhanda cyangwa ahandi.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    agomba kugenda mu muhanda neza akirinda kubangamira abandi cyangwa 
    ibinyabizizga mu buryo bwo kwirinda impanuka.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, 
    umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo gukoresha uburyo 
    bwo gutwara abantu n’ibintu kandi ko agomba kurindwa impanuka iyo ariyo 
    yose ndetse bagafashwa mu buryo bumwe igihe cyose haba habaye ikibazo 
    k’impanuka. 
    6.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Uburyo bwo kwirinda impanuka ku muhanda. 
    a. Intego y’ isomo:
    Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bakwirinda impanuka ku muhanda.
    b. Imfashanyigisho
     Urugendoshuri, amashusho n’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda impanuka - Igitabo 

    cy’ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1,2, 3.

    c. Imigendekere y’isomo

    s

    z

    d

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 
    aryigisha yifashishije ibyapa binyuranye kandi bakora urugendoshuri ku muhanda 

    kugira ngo abana babone ibyapa bige n’icyo bisobanura babireba.

    Isomo rya 2: Bimwe mu byapa byifashishwa mu buryo bwo kwirinda 
    impanuka mu muhanda
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura bimwe mu byapa byifashishwa mu buryo bwo 
    kwirinda impanuka mu muhanda.
    b. Imfashanyigisho
    Urugendoshuri, amashusho n’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda impanuka, 
    amashusho y’ibyapa, Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho, umwaka wa1,2,3”
    6.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Muri uyu mutwe umurezi azazirikana ko azakorera urugendoshuri ku muhanda 
    umwegereye uko uri kose waba ari kaburimbo cyangwa uw’ibitaka.

    6.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    s

    6.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Gukina udukino dutandukanye tugaragaza uburyo bwo kwambuka umuhanda birinda 
    impanuka ndetse no kwambuka neza umuhanda batashye bizagaragaza ubushobozi 
    umwana azakura kuri uyu mutwe. Umurezi azajya asuzuma umunsi ku munsi icyo 

    umwana yunguka bigendeye ku bushobozi bw’ingenzi buteganyijwe muri uyu mutwe..

    INYIGISHO YA 7 UBURYO BW’ITUMANAHO 

    7.0. Intangiriro 
    Kwigisha abana uburyo bw’itumanaho bibafasha kumenya, gutandukanya no 
    gusobanura uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho batuye batanga. Abana 
    bazatozwa gutanga ubutumwa nkuko babuhawe kandi bashishikarizwa kugira umuco 
    wo kuvugisha ukuri. Batozwa kandi umuco wo gusoma no kwirinda guca ibinyamakuru 
    kuko biba bibumbiyemo ubumenyi bushobora gukoreshwa no mugihe kizaza. 

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira

    s

    7.1 Uburyo bw’itumanaho bukunze gukoreshwa Telefone, Radiyo na 
    Televiziyo (Umwaka wa mbere)
    7.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho 
    batuye. 
    7.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo 
    gukoresha uburyo bw’itumanaho bunyuranye kimwe n’abandi. Bityo rero 

    umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo. 

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    mugihe cyo gukoresha ibikoresho by’itumanaho nka telefoni ko bagomba 
    kwirinda kuvugiraho amagambo adakwiye ashobora gukomeretsa bagenzi babo 
    kandi ko batangomba kurwanira ibikoresho by’itumanaho ibyo bikoresho igihe 
    cyo kubikoresha. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanurirwa ko abagabo cyangwa abagore, abahungu cyangwa 
    abakobwa bafite uburenganzira bungana bwo gutunga no gukoresha ibikoresho 
    by’itumanaho.
    • Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bashishikarizwa kutangiza 
    ibikoresho by’itumanaho kuko bigurwa amafaranga.
    7.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye: 
    Telefone, radiyo, televiziyo
    a. Intego y’isomo
    Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye: 
    Telefone, radiyo, televiziyo.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho, ibikoresho by’itumanaho binyuranye biboneka aho dutuye (Telefone, 
    radiyo, televiziyo). - Igitabo: Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3.

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    s

    a

    s

    7.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Mu kwigisha uyu mutwe, umurezi azazirikana ko byaba byiza yifashishije 
    imfashanyigisho zifatika kuko ari bwo abana babyumva neza. 
    Indirimbo izakoreshwa mu ntagiriro y’isomo: 
    TELEFONE YA PAPA
    Ntelefona papa X3
    Buri munsi
    Allo!
    Ntelefona mama X3
    Buri munsi 
    Allo!

    7.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    s

    xd

    7.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Umwana azaragaza ubushobozi akora ibikinisho bya telefone, televiziyo cyangwa 
    radiyo maze bakine bigana uko bikoreshwa ndetse anabikinisha yigana; azamenya 
    guhamagara akoresheje telephone n’ibindi. Umurezi azajya amutegurira uburyo 
    bunyuranye bwo gusuzuma iterambere ry’umwana buhorobuhoro
    7.2 Uburyo bw’itumanaho bukunze gukoreshwa: Telefone, Radiyo, 
    Televiziyo, Ibaruwa n’Ikinyamakuru (Umwaka wa kabiri)
    7.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho 
    batuye. 
    7.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira nko 
    gukoresha uburyo bw’itumanaho bunyuranye kimwe n’abandi. Bityo rero 
    umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko mu 
    gihe cyo gukoresha ibikoresho by’itumanaho nka telefoni ko bagomba kwirinda 
    kuvugiraho amagambo adakwiye ashobora gukomeretsa bagenzi babo kandi ko 
    batangomba kurwanira ibikoresho by’itumanaho igihe cyo kubikoresha. 
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanurirwa ko abagabo cyangwa abagore, abahungu, abakobwa 
    cyangwa abahungu bafite uburenganzira bungana bwo gutunga no gukoresha 
    ibikoresho by’itumanaho.
    • Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bashishikarizwa kutangiza 
    ibikoresho by’itumanaho kuko bigurwa amafaranga (gutura telefone mu mazi, 

    guca ibinyamakuru,…).

    7.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye: 
    Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa, ikinyamakuru.
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye: 
    Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho, ibikoresho by’itumanaho binyuranye biboneka aho dutuye (Telefone, 
    radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru). - Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho 

    umwaka wa1, 2, 3”.

    c. Imigendekere y’isomo

    s

    d

    s

    s

    xd
    7.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Mu kwigisha uyu mutwe, umurezi azazirikana ko byaba byiza yifashishije 
    imfashanyigisho zifatika kuko ari bwo abana babyumva neza. 
    Aho agasanduku k’ibitekerezo katari, umurezi azagakora mu bikarito.

    7.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    x

    7.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Mu gihe cyo gukina umwana ashobora gukora ibikorwa bigaragaza ubushobozi ari 


    na byo umuyobozi azaheraho asuzuma iterambere umwana agezeho. Ibyo bikorwa 
    ni nko kuvangura ibikoresho by’itumanaho mu bindi bikoresho byaba ibishushanyije 


    cynagwa imfashanyigisho zifatika
    7.3 Uburyo butandukanye bw’itumanaho. (umwaka wa gatatu)


    7.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 
    Abana bazaba bashobora kuvuga no gukoresha uburyo butandukanye bw’itumanaho buboneka aho batuye. 
    7.3.2. Ingingo nsanganyamasomo


    • Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite 
    ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo 
    gukoresha uburyo bw’itumanaho bunyuranye kimwe n’abandi. Bityo rero 
    umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo. 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko 
    mugihe cyo gukoresha ibikoresho by’itumanaho nka telefoni ko bagomba 
    kwirinda kuvugiraho amagambo adakwiye ashobora gukomeretsa bagenzi babo 
    kandi ko batangomba kurwanira ibikoresho by’itumanaho igihe cyo kubikoresha. 


    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho 
    abana bazasobanurirwa ko abagabo cyangwa abagore, abahungu, abakobwa 
    cyangwa abahungu bafite uburenganzira bungana bwo gutunga no gukoresha 
    ibikoresho by’itumanaho.
    • Uburere bwonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bashishikarizwa kutangiza 
    ibikoresho by’itumanaho kuko bigurwa amafaranga (gutura telefone mu mazi, 
    guca ibinyamakuru, kubyaza ingoma,…).
    7.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: Uburyo bw’itumanaho
    a. Intego y’isomo

     Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye: 
    Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru, ifirimbi, inzogera, ingoma.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho, ibikoresho by’itumanaho binyuranye biboneka aho abana batuye n’aho 
    ishuri riri (Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru, ifirimbi, inzogera, 
    ingoma)
    • Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.

    c. Imigendekere y’isomo

    d

    s

    s

    s


    z

    Ikitonderwa
    Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi 

    azibanda ku ikoreshwa by’ibikoresho by’itumanaho.

    Isomo rya 2: Uko buri buryo bw’itumanaho bukoreshwa
    a. Intego

     Abana bazaba bashobora kwerekana uko ibikoresho by’itumanaho bikoreshwa
    b. Imfashanyigisho:
    Ingoma, ifirimbi, inzogera, telephone, radiyo, televisiyo cyangwa amashusho yabyo, 
    Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.
    7.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Mu kwigisha uyu mutwe, umurezi azazirikana ko byaba byiza yifashishije 
    imfashanyigisho zifatika kuko ari bwo abana babyumva neza. 
    Umukino utangira isomo: ndahobera inshuti yange
    • Umurezi azashyira abana ku kibuga abasabe gukora imirongo ibiri buri wese 
    agire uwo bateganye.
    • umurezi navuza ingoma abana baragenda ku karasisi
    umurezi navuza ifirimbi barahagarara barebane babiribabiri
    umurezi navuza ifirimbi buri mwana arahoberana n’uwo bateganye barebana.
    • Umurezi azabikora inshuro eshatu

    7.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    d

    7.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Mu gihe cyo gukina umwana ashobora gukora ibikorwa bigaragaza ubushobozi ari 
    nabyo umuyobozi azaheraho asuzuma iterambere umwana agezeho. Ibyo bikrwa ni 
    nko kuvangura ibikoresho by’itumanaho mu bindi bikoresho byaba ibishushanyije 

    cynagwa imfashanyigisho zifatika.

    INYIGISHO YA 8IMINSI MIKURU IJYANYE N’UMUCO

     8.0. Intangiriro 
    Kwigisha abana iminsi mikuru ijyanye n’umuco wabo bibafasha kumenya no 
    gutandukanya isabukuru y’amavuko, kubatizwa, kwita umwana izina n’ubukwe, 
    bikazafasha abana kwizihiza iminsi mikuru ijyanye n’umuco bishimye. Iyi nyigisho izaha 
    abana ubushobozi bwo gukunda umuco nyarwanda, kwishimira ubuzima, gusabana 
    no kwishimira impano ya buri wese. Izafasha kandi abana guha agaciro imyemerere 
    ya buri wese. Iyi nyigisho kandi igamije gusobanurira abana ko umuntu ufite ubumuga 
    bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko na we afite uburenganzira bwo gusabana 
    n’abandi mu minsi mikuru.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira. 

    d

    8.1 Iminsi mikuru mu muryango
    8.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 
    Abana bazaba bashobora kuvuga iminsi mikuru mu muryango bagaragaza ibiranga 
    iminsi mikuru, n’ imyitwarire ikwiye mu minsi mikuru.
    8.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza:

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru kimwe 
    n’abandi.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’iminsi mikuru mu muryango.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri nyigisho umwana atozwa kwitwara neza mu minsi mikuru, basabana, basangira 
    ibyateguwe mu mahoro , mu bwuzuzanye, no kwirinda kunywa ibisindisha.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora mu minsi mikuru. 
    • Uburere mbonezamyororokere:
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu minsi mikuru 
    bagomba kujyayo bafite isuku ndetse no mu myanya ndangagitsina yabo no kutiyambika 
    ubusa bagaragaza imyanya ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko 
    bagomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kudaceceka ibikorwa 
    byose bijyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuye na byo.
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku bikorerwa mu minsi mikuru.
    8.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
    Isomo rya mbere: isabukuru y’amavuko
    a. Intego y’isomo
     Abana bazaba bashobora kuvuga imyaka ye n’ ibyo bakunze kubona ku munsi mukuru 
    w’ amavuko.
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho agaragaza iminsi mikuru y’amavuko , Igitabo “ Ngewe n’ umuryango 

    wange, umwaka wa 1”

    c. Imigendekere y’isomo

    s

    x

    s

    w

    s

    Ikitonderwa
    Amasomo akurikira yigishwa nk’isomo rya mbere kandi akubahiriza inama zijyanye 
    n’uyu mutwe zigaragara mu ngingo 8.1.4 y’ikigitabo.
    Isomo rya 2: Kubatizwa
    a. Intego

    Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo bakunze kubona mu munsi mukuru wo kubatizwa 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho agagaragaza umunsi mukuru wo kubatizwa, padiri, ishapule, kiliziya, aho 
    babatiriza, pasiteri, Umusaraba, Bibiliya, Ibitabo by’ indirimbo, ingoma, buji. Igitabo: 
    “Ngewe n’umuryango wange, umwaka wa 1” 
    Isomo rya 3: Kwita izina
    a. Intego y’isomo:

    Abana bazaba bashobora kwita izina abandi bana bavutse bagiriye mu muhango wo 
    kwita izina 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho agaragaza umuhango wo kwita izina. Igitabo: “Ngewe n’ umuryango 
    wange, umwaka wa 1”. 
    Isomo rya 4: Ubukwe
    a. Intego y’isomo

     Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo bakunze kubona mu munsi mukuru w’ubukwe 

    b. Imfashanyigisho
     Amashusho agaragaza ubukwe, Igitabo: “Ngewe n’ umuryango wange, umwaka wa 1” 
    8.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, 
    imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’iminsi mikuru. Abana bagomba 
    kandi gutozwa gukunda no kubaha Imana, kwishimira gufasha no gukorana n’abandi 
    mu minsi mikuru, kandi bakamenya ko abantu bizihiza iminsi mikuru mu buryo 
    butandukanye bitewe n’umuco n’imyemerere yabo. 

    8.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    s

    8.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ubushobozi bw’umwana buzagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga ku 
    bukwe batashye cyangwa bwabaye iwabo, ku mihango y’ubukwe n’ibindi. Umurezi 
    azajya asuzuma kuva mu ntangiriro z’uyu mutwe ubushobozi umwana agenda yunguka 
    maze abyandike mu gitabo cyabugenewe. 
    8.2: Iminsi mikuru y’ingenzi ishingiye ku myemerere (Umwaka wa 
    kabiri)
    8.2.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamije

    Abana bazaba bashobora kuvuga iminsi mikuru y’ingenzi ishingiye ku myemerere, 
    basobanure ibiranga buri munsi mukuru n’uko gabomba kwitwara bikwiye muri iyo 
    minsi mikuru cyane cyane mu nyubako bizihirizamo iminsi mikuru y’imyemerere yabo 

    nko mu nsengero, kiriziya cyangwa umusigiti.

    8.2.2.Ingingo nsanganyamasomo 
    • Uburezi budaheza: 

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru kimwe n’ 
    abandi. Buri mwana azasobanukirwa ko agomba kubaha imyemyerere ya mugenzi we 
    kandi ko ntawe ukwiye guhenzwa kubera imyemerere ye. 
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’ iminsi mikuru ishingiye ku myemerere yabo.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwitwara neza mu minsi mikuru, basabana, basangira 
    ibyateguwe mu mahoro , mu bwuzuzanye, no kwirinda kunywa ibisindisha.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko abantu b’igitsina gabo n’ igitsina gore 
    bagomba kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora mu minsi mikuru ishingiye 
    ku myemerere yabo. 
    • Uburere mbonezamyororokere
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu minsi mikuru 
    bagomba kujyayo bafite isuku y’umubiri wose no kutiyambika ubusa bagaragaza 
    imyanya ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko bagomba kwirinda 
    ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kudaceceka ibikorwa byose bijyane 
    n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuye na byo cyane mu gihe cyo kwizihiza iyo 
    minsi mikuru inshingiye ku myemerere. 
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku bikorerwa mu minsi mikuru 
    kandi bazatozwa ko batagomba kurya cyangwa kunywa ibifite umwanda cyangwa 
    byarengeje igihe mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ishingiye ku myemerere. 
    • Uburere mbonezabukungu
    Abana bazatozwa ko batagomba gusesaguza cyangwa kwaka ababyeyi babo ibintu 

    by’umurengera mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ishingiye ku myererere.

    8.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo
    Isomo rya 1: Umunsi mukuru wa Noheli
    a. Intego y’isomo: Abana bazababashobora gusobanura icyo bizihiza ku munsi 
    mukuru wa Noheli no kuvuga igihe bawizihiriza. 
    b. Imfashanyigisho: amashushuro y’akana Yezu kari kumwe na Bikiramariya 
    Mariya na Yozefu mu kirugu, ishusho ry’igiti cya Noheli, ishusho ya Pere Noel, 
    ishusho y’ikirugu, ishusho ya Kiliziya n’iy’urusengero.

    c. Imigendekere y’isomo

    s

    s

    sd

    s

    Isomo rya 2: Umunsi w’ Isabato
    a. Intego:
    Abana bazaba bashobora kuvuga ikiba ku isabato no kuvuga abasenga 
    kuri uwo munsi.
    b. Imfashanyigisho: igishushanyo cy’urusengero, Bibiliya yera
    Isomo rya 3: Eid-El-Filtr 

    a. Intego: abana baza bashobora gusobanura abizihiza Eid-El-Filtri no gusobanura 
    icyo abayizihiza bazirikana kuri uwo munsi
    b. Imfashanyigisho: igishushanyo cy’umusigiti, amafoto y’abasiramu 
    n’abasiramukazi bambaye bagaraganzwa n’imyambarire yabo, ikorowani. 
    Isomo rya 4: Umunsi mukuru wa Pasika 
    a. Intego: Abana baza babashobora kuvuga icyo bizihiza ku munsi mukuru wa 
    Pasika
    b. Imfashanyigisho: umusaraba, amashusho agaragaza Yezu azuka n’andi 
    mashusho ajyanye n’umunsi mukuru wa Pasika
    8.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe 
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, 
    n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ iminsi mikuru ishingiye ku myemerere. 
    Imyemerere ya buri mwana igomba kubahirizwa. Abana nanone bagomba gutozwa 
    gukunda no kubaha Imana, kwishimira gufasha no gukorana n’abandi mu minsi mikuru 
    ijyanye n’imyemerere, kandi bakamenya ko abantu bizihiza iminsi mikuru mu buryo 
    butandukanye bitewe n’ imyemerere yabo. 

    8.2.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    d

    8.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ubushobozi bw’umwana buzagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga ku 
    minsi mikuru ijyanye n’imyemerere yabo bizihije cyangwa batumiwemo , ku mihango 
    y’idini yabo kuri uwo munsi mukuru n’ibindi. Umurezi azajya usuzuma kuva mu 
    ntangiriro z’uyu mutwe ubushobozi umwana agenda yunguka maze abyandike mu 

    gitabo cyabugenewe

    8.3 : Iminsi mikuru n’umuco nyarwanda (umwaka wa gatatu)
    8.3.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuririmba, kubyina, kuvuga imivugo migufi no guhamiriza 
    bigaragaza umuco nyarwanda.
    8.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
    • Uburezi budaheza: 

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari 
    umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru n’umuco 
    nyarwanda kimwe n’ abandi kandi ko nawe ashobora kuba intwari.
    Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye 
    bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone 
    mu isomo rijyanye n’ iminsi mikuru ijyanye n’umuco nyarwanda.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: 
    Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwitwara neza mu minsi mikuru ijyanye n’umuco 
    nyarwanda, basabana, basangira ibyateguwe mu mahoro , mu bwuzuzanye, no 
    kwirinda kunywa ibisindisha.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: 
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore 
    bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba 
    kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora mu minsi mikuru ijyanye n’umuco 
    nyarwanda 
    • Uburere mbonezamyororokere:
    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu minsi mikuru 
    ijyanye n’umuco nyarwanda bagomba kujyayo bafite isuku ndetse biyuhagiye umubiri 
    wose no mu myanya ndangagitsina yabo no kutiyambika ubusa bagaragaza imyanya 
    ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko bagomba kwirinda ihohoterwa 
    rishingiye ku gitsinda ndetse no kudaceceka ibikorwa byose bijyane n’ihohoterwa 
    rishingiye ku gitsina bahuye nabyo cyane mu gihe cyo kwizihiza iyo iminsi mikuru 
    n’umuco nyarwanda. 
    • Umuco w’ubuziranenge: 
    Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku bikorerwa mu minsi mikuru 
    ijyanye n’umuco nyarwanda kandi bazatozwa ko batagomba kurya cyangwa kunywa 
    ibifite umwanda cyangwa byarengeje igihe mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ijyanye 
    n’umuco nyarwanda. 

    • Umuco wo kwita ku bidukikije

    Abana batozwa ko batagomba kwangiza ibidukikije mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru 
    ijyanye n’umuco nyarwanda. Bazatozwa kubyinira ahabugenewe birinda kwangiza 
    ubusitani bw’ishuri, kujugunya ahabonetse hose ibyavuyemo ibyo biyakirije.
    8.3.3. Inama ku myigishirize y’aya asomo
    Isomo rya 1: Umunsi mikuru y’intwari, umuganura, ubunani 

    a. Intego: abana bazaba bashobora kuvuga ibikorwa biranga iminsi mikuru 
    ijyanye n’umuco
    b. Imfashanyigisho: ibikoresho bijyanye no kuririmba, kubyina no guhamiriza, 
    indangaminsi, ishusho y’umusirikari, ishusho y’abantu bari gusangira 
    amafunguro nyarwanda: umutsima w’amasaka, ikigage,….

    c. cIbice by’isomo

    d

    f

    d

    Isomo rya 2: Kwizihiza iminsi mikuru: Indirimbo, imbyino, imivugo, 
    umuhamirizo, imbyino zihimbaza Imana
    a. Intego: abana bazaba bashobora kuririmba , kubyina, kuvuga imivugo, bijyanye 
    n’umuco nyarwanda .

    b. Imfashanyigisho: ibikoresho bijyanye no kuririmba, kubyina no guhamiriza

    8.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
    Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, 
    n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ iminsi mikuru n’umuco nyarwanda.
    Abana nanone bagomba gutozwa gukunda umuco nyarwanda. umurezi azashakira 
    abana imyenda n’ibikoresho bijyanye n’umuco nyarwanda maze bige babifite cyangwa 
    babyambaye; ni nk’imikenyero, umugara, ingabo n’ibindi.
    Umurezi ashobora kwifashisha umuvugo ukurikira muri iri somo.
    INTWARI Z’URWANDA
    Ntwari z’u Rwanda turabakunda
    Tubakundira umuco mwiza wabaranze
    Dukunda ubusabane bwarangaga 
    Cyane cyane ku munsi w’umuganura
    No ku munsi w‘ubunani
    Muragahora muratwa!

    9 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    d

    8.3.5 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ubushobozi bw’umwana buzagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga ku 
    minsi mikuru n’umuco nyarwanda batumiwemo, kubyina bijyanye n’umuco nyarwanda 
    , n’ibindi. Umurezi azajya usuzuma kuva mu ntangiriro z’uyu mutwe ubushobozi 

    umwana agenda yunguka maze abyandike mu gitabo cyabugenewe.

    INYIGISHO YA 9 IBIMERA
    9.0. Intangiriro 
    kwigisha umwana ibimera, ni ukumwongerera ubumenyi afite ku ruhare rwabyo mu 
    buzima bwa muntu. Muri iyi nyigisho azigamo ibimera bitandukanye biboneka aho 
    atuye no ku ishuri, ibice bitandukanye by’ikimera n’ibyo gikenera kugira ngo gikure 
    neza. Azigiragamo kandi ibikorwa mu rwego rwo kubyitaho. Ibi bizamutoza imico 
    myiza yo gukunda ibimera no kubyitaho, abonereho no kwirinda ibimera byamugirira 
    nabi. 

    Uko amasomo akurikirana muri uyu mutwe bigaragara ku mbonerahamwe ikurikira

    f

    9.1 Ibimera tubona mu rugo no ku ishuri (umwaka wa mbere)
    9.1.3.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya no kuvuga ku bimera biboneka aho batuye. 
    9.1.2.Ingingo nsanganyamasomo 
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
    Mu gihe baganira ku bimera biboneka iwabo 
    n’aho bigira, abana bazaba bashobora kumenya umwihariko w’aho batuye no 
    gusigasira uwo mwihariko. Abana bagenda bavumbura buhorobuhoro agaciro 
    k’ibimera aho batuye n’aho bigira. Batangira kwitoza imico myiza yo kubikoresha 

    neza no kubirinda. 

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 

    baganira ku bimera, bose bahabwa ijambo kimwe, kandi ibitekerezo byabo 

    bikakirwa hatitawe ku gitsina gore cyangwa se igitsina gabo. Uwo muco mwiza 

    uzashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, 

    hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo. 

    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 

    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 

    Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga, 

    umurezi agomba kubafasha mu buryo bundi bwabafasha gutanga ibitekerezo ku 

    bimera by’iwabo, bitabaye ngombwa ko bavuga. 

    • Kwimakaza umuco w’ubuziranenge: Mu gihe biga ibimera byagira ingaruka 

    mbi ku buzima bwabo, abana batozwa kutarya ibyo babonye byose ngo ni uko 

    bibaryohera cyangwa ko ari utubuto dusa neza. 

    9.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo: 
    Isomo rya mbere: Ibimera biboneka iwacu
    a. Intego y’isomo

    Kuvuga amazina y’ibimera bitandukanye biboneka mu rugo no ku ishuri. 
    b. Imfashanyigisho 
    Amashusho yerekana ibimera bitandukanye biri mu murima, ibitabo by’umunyeshuri 
    byerekana amashusho y’ibimera, akarima k’ishuri, impapuro, ibirere, umupira wo 
    gukina, umugozi wo gusimbuka.… 

    c. . Imigendekere y’isomo

    c

    r

    f

    r

    e

    f

    Ikitonderwa
    Iri somo rya 2 ritangwa nk’irya mbere. Ibikorwa by’umurezi ni iby’abana bigenda 
    byerekeza ku kureba mu bimera babonye ibyabateza impanuka: 
    Isomo rya 2: Ibimera byateza impanuka
    a. Intego y’isomo 

    Abana bazaba bashobora kurondora cyangwa kwerekana ibimera byatera impanuka
    b. Imfashanyigisho
    Ibimera binyuranye cyangwa amashusho yabyo
    Ibimera bibabana: Amasusa n’ibisura n’ibindi
    Ibimera bifite amahwa: Indabo z’amaroza, igiti cy’umunyinya…
    Ibimera bifite amata: Umuyenzi, umukoni… 
    9.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
    Hari ibimera byangiza ubuzima kandi abana bakunda gukina n’imbuto zabyo. Mu 
    rwego rwo kurinda abana impanuka zikaze zishobora no guhitana ubuzima bwabo, ni 
    ngombwa kubibutsa ko ibintu byose bidakinishwa cyangwa bitaribwa. 

    Urugero : Intobo, rwiziringa, isusa, umuyenzi, n’ibindi.

    • Indirimbo :
    Icunga : (rishobora gusimbuzwa irindi zina ry’ikimera) 
    Icunga ni ikiti gitangaje 
    Giteye mu butaka, umutwe hejuru. 
    1. Ku giti hajeho amashami ,
    amashami meza meza pe! 
    Amashami ku giti, giteye mu butaka 
    Umutwe hejuru! 
    2. Ku mashami hajeho udushami 
    Udushami twiza twiza pe! 
    Udushami ku mashami
    Amashami ku giti giteye mu butaka
    Umutwe hejuru! 
    3. Ku dushami hajeho uturabo 
    Uturabo twiza twiza pe! 
    Uturabo ku dushami 
    Udushami ku mashami 
    Amashami ku giti, giteye mu butaka
    Umutwe hejuru. 

    9.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa 

    g

    9.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibihangano abana bakoze ku bimera, bizashyirwa ahagaragara ku buryo biba bimwe mu 
    byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka 
    kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko amazina 

    y’ibimera biboneka aho batuye. 

    9.2 Ibice bigize ikimera n’akamaro kabyo. (Umwaka wa kabiri)
    9.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice by’ikimera no kuvuga akamaro ka 
    buri gice.
    9.2.2. Ingingo nsanganyamasomo: 
    • Kwita ku bidukikije : Mu gihe baganira ku bice bigize ikimera, abana bazaba 
    bashobora kumenya ko ikimera gifite ubuzima kandi ko buri gice k’ikimera 
    kigifitiye akamaro. Bityo bagakomeza kwitoza umuco mwiza wo kubirinda. 
    Urugero: Kudasoroma indabo kuko ziba zizakura zikabyara imbuto. Kudasoroma 
    amabababi kuko igiti kiyakeneye ngo gihumeke.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana 
    baganira ku bice bigize ikimera, bose bahabwa ijambo kimwe, kandi ibitekerezo 
    byabo bikakirwa hatitawe ku kuba ari umuhungu cyangwa umukobwa . Uwo muco 
    mwiza ugashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa 
    bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo. 
    • Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye 
    bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. 
    Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga, 
    umurezi agomba kubafasha mu buryo bundi bumworohereza gutanga ibitekerezo 
    ku bice bigize ikimera. 
    • Kwimakaza umuco w’ubuziranenge: Mu gihe biga ibice by’ikimera, bakomeza 
    gusobanukirwa n’ibimenyetso babisangaho byerekana ko byagira ingaruka mbi 
    ku buzima bwabo; ibifite amababi y’amata cyangwa ibifite amahwa. Abana 
    batozwa kuva bakiri bato kutarya ibyo babonye byose ngo ni uko bibaryohera 
    cyangwa ko ari utubuto dusa neza. 
    • Uburere mbonezabukungu: Mu gihe baganira ku kamaro k’ibimera, abana 
    n’umurezi bibukiranya ko ibimera bimwe na bimwe bikenerwa bitari mu busitani 
    bikaba ngombwa ko bigurwa. Ugurisha abonaamafaranga yakemuza ibibazo byo 
    mu rugo. 
    Aha bitoza kurinda no kutangiza ibimera bafite kugira ngo birinde kujya kubigura, 

    ayo amafaranga yakemura ibindi bibazo.

    9.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo 
    Isomo ryambere: Ibice bigize ikimera 
    a. Intego y’isomo

     Kurondora ibice bitandukanye by’ikimera. 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho yerekana ibice by’ikimera, ibitabo by’umunyeshuri byerekana ibice 
    by’ikimera, ibimera bitandukanye biranduye : bigaragaza ibice by’ingenzi bikigize, 
    ibumba, impapuro, ibirere. 

    c. Imigendekere y’isomo

    f

    c

    f

    f

    d

    Isomo rya 2: Ubwuzuzanye hagati y’ibice bigize ikimera
    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gusobanura ubwuzuzanye hagati y’ibice by’ikimera
    b. Imfashanyigisho
    Ibimera cyangwa amashusho yabyo
    • Uko abana bagenda basobanukirwa n’ibice bigize ikimera, mu biganiro, mu 
    mikino iherekeza iyo nshoza, ibibazo by’umurezi bifasha abana kuzirikana ku 

    bwuzuzanye bubiri hagati; bakiga ko buri gice gifitiye akamaro ibindi bisigaye:

    Ingero : 
    • Imizi ivoma mu butaka ibitunga ikimera cyose. 
    • Imizi ituma igiti gifata mu butaka. 
    • Uruti rutuma igiti gihagarara. 
    • Amababi atuma igiti gihumeka.
    • Indabo zituma igiti kizaho imbuto. 
    • Imbuto barazitera, bigatuma ubwoko bw’ibimera budacika. 
    Isomo rya 3: Akamaro k’ibimera
    a. Intego y’isomo

    Kuvuga akamaro k’ibimera. 
    b. Imfashanyigisho
    Amashusho yerekana ibice by’ikimera, ibitabo by’umunyeshuri byerekana ibice 
    by’ikimera, ubusitani bw’ishuri, ibumba, impapuro, amakaramu y’igiti, amakaramu 
    y’igiti y’amabara, ibirere. 

    c. . Imigendekere y’isomo

    d

    f

    d

    f

    d

    9.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe : 
    Indirimbo : Icunga (rishobora gusimbuzwa irindi zina ry’ikimera) 
    Icunga ni igiti gitangaje 
    Giteye mu butaka, umutwe hejuru. 
    1. Ku giti hajeho amashami ,
    Amashami meza meza pe! 
    Amashami ku giti, giteye mu butaka 
    Umutwe hejuru! 
    2. Ku mashami hajeho udushami 
    Udushami twiza twiza pe! 
    Udushami ku mashami
    Amashami ku giti giteye mu butaka
    Umutwe hejuru! 
    3. Ku dushami hajeho uturabo 
    Uturabo twiza twiza pe! 
    Uturabo ku dushami 
    Udushami ku mashami 
    Amashami ku giti, giteye mu butaka
    Umutwe hejuru. 
    4. Mu turabo hajemo utubuto
    Utubuto twiza twiza pe!
    Utubuto mu turabo’
    Uturabo ku dushami 
    Udushami ku mashami 
    Amashami ku giti, giteye mu butaka ,

    Umutwe hejuru.

    Indirimbo : Amaso yange arera de! 
    Amaso yange arera de ! 
    Asa n’amababa y’utunyange. 
    Umubiri wange urakeye pe ! 
    Nariye imboga n’imbuto bihagije. 
    Irire ikinyomoro wongere amaraso. 
    Wirire n’icunga wikingire ibicurane! 
    Wihate imbuto n’imboga bihagije.

    9.2.5.Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    c

    9.2.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe 
    Ibihangano abana bakoze ku bimera, bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba bimwe 
    mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka 
    kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko amazina 

    y’ibimera biboneka aho batuye.

    9.3 Ibyo ibimera bikenera kugira ngo bikure neza (umwaka wa gatatu) 

    Umushinga w’ishuri: akarima kacu

    d

    9.3.1 Intangiriro 
    Nk’uko bigaragara mu nyandiko nyinshi zivuga ku mikurire y’ubwenge bw’umwana 
    muri rusange, byaragaragaye ko: 
    • Umwana yigira mu bikorwa ahura na byo mu buzima bwa buri munsi ari mu rugo 
    ari no ku ishuri cyangwa mu nzira anyuramo 
    • Ibyo umwana abona n’ibyo akina na byo byose abanza kubibona mu buryo 
    bw’imbumbe. Nyuma agenda avumbura buri kimwe mu bigize iyo mbumbe 
    buhorobuhoro. 
    • Uko abantu batandukanye ni nako bigira mu buryo butandukanye. 
    Imyigishirize ishingiye ku mushinga w’ishuri ukomatanyije, ni bumwe mu buryo bwiza 
    bwo guhuriza izo ngingo zombi mu myigire y’umwana ya buri munsi. Ni uburyo buha 
    umwana guhuriza hamwe ubushobozi afite avumbura mu buzima bwe bwa buri munsi 
    n’ubumenyi butandukanye akura mu byo yiga. 
    Ubu buryo bw’imyigishirize bushingiye ku mushinga w’ishuri ni inyongera ku buryo 
    busanzwe bukoreshwa mu rwego rwo kongerera abana impinduka. Mu mushinga 
    umwe gusa, umwana agaragaza ubushobozi bwe bujyanye n’ibyigwa bitandukanye 
    byateganyijwe mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke, akina, yitegereza avumbura, 
    atanga ibitekerezo, abaza ibibazo. 
    Ubu buryo bw’imyigishirize bushingiye ku mushinga w’ishuri, bwinjiza ibyo umwana 
    akeneye kwiga mu buzima bwe bwa buri munsi, bigatuma uruhare rwe muri iyo 
    myigishirize rwiyongera, umurezi nawe akaboneraho amakuru ahagije yo guhamya 

    urwego rw’ubushobozi buri mwana agenda ageraho.

    9.3.2 Intego rusange: 

    Uyu mushinga “Akarima kacu” ushingiye kuri zimwe mu ntego rusange z’uburezi 

    bw’inshuke: 

    • Kuvumbura amatsiko y’abana no kubatera inyota yo kwiyungura ubumenyi mu 

    ngeri zinyuranye harimo no kurengera ibidukikije. 

    • Guteza imbere uburyo bwo gutekereza bushakisha impamvu zitera ibintu runaka 

    kugira ngo biyubakemo ubushobozi bwo gusuzuma, gucukumbura no gukemura 

    ibibazo bahura na byo. 

    • Guha abana urubuga rwo guhura no kwishimana na bagenzi babo, bityo 

    bakarushaho gusabana no kwigira ku bandi, kwigirira ikizere, no kubona ko na 

    bo hari ibyo bashoboye. 

    • Guha abana urubuga batangiramo ibitekerezo byabo uko babyumva, 

    bagaragarizamo imbamutima n’ibyifuzo byabo babinyujije mu rurimi no mu 

    zindi nzira zinyuranye z’ubugeni. 

    • Guteza imbere ubushobozi bw’abana mu rurimi kavukire no mu gutekereza. 

    9.3.3 Amakuru y’ingenzi ku mushinga 

    a. Aho uzakorerwa : Ku ishuri ry’inshuke rya Rubegera ya mbere. 

    b. Igihe uzamara : Igihembwe cy’amezi atatu 

    c. Ibizakenerwa : 

    • Akarima k’ishuri gateguye neza 

    • Ifumbire 

    • Ibikoresho byo mu buhinzi abana bashobora kwifashisha: incyamuro, igikoresho 

    gikurura ibyatsi (rato) , ibikoresho bivomerera, imirama (amashu na karoti), 

    ingemwe z’ibinyomoro. 

    • Ibikoresho byifashishwa bandika banashushanya,

    • Ingengabihe

    d. Ni iki cyaduteye guhitamo uyu mushinga?

    Mu cyumweru gishize ku munsi mukuru w’igiti, ubuyobozi bw’ikigo bwahaye ishuri 

    ryacu impano y’akarima k’ishuri. Abanyeshuri babiri Rusaro na Benimana baturutse 

    mu mwaka wa gatatu A w’amashuri y’inshuke basubije neza ibibazo byari byateguwe 

    n’abashyitsi badusuye baturutse muri TTC Rubengera. 

    e. Ni bande bazagira uruhare muri uyu mushinga? 

    • Abana bose bo mu mwaka wa gatatu A.

    • Ababyeyi bose b’abana bo mu mwaka wa gatatu A. 

    • Abarezi bose bagera mu ishuri ryo mu mwaka wa gatatu A. 

    f. Abana bavuga iki ku nyigo y’umushinga?

    Byose byatangiye baduhaye impano y’akarima k’ishuri ku munsi w’igiti. Abana batanze 

    ibitekerezo bikurikira:

    • Duhingemo ibiti by’ishyamba , kuko ari ku munsi w’igiti

    • Akarima ni gato, ntikaberanye n’ishyamba.

    • Imboga ni zo nziza …

    • Tuzatere ibiti by’ibinyomoro n’amatunda, mama afite ingemwe mu karima 

    k’igikoni.

    • Nange papa afite umurama w’amashu , nzawumusaba duhinge imboga z’amashu.

    • Nge ndabona hubatse neza, twasukamo amazi , tukajya dukiniramo iby’abana , 

    tubumbabumba ibintu bitandukaye ! 

    Byarangiye dufashe umwanzuro wo guhingamo imboga z’amashu na karoti , tukajya 

    duha ibibabi byazo inkwavu tworoye. Umunsi zizera tuzagira umunsi wo kuzitegura 

    neza dusabane tuzisangira. 

    g

    f

    b

    g

    d

    r

    g

    f

    d

    g

    9.3.4. Gahunda ya buri cyumweru
    Muri iyi mbonerahamwe, murasangamo ingero z’ibikorwa bya buri cyumweru. Umurezi 
    hamwe n’abana n’ababyeyi, barebeye hamwe ku mwihariko w’aho ishuri riherereye, 
    bashobora kubihindura bagasanisha umushinga n’imiterere y’ubutaka bwabo, ikirere 

    k’iwabo ndetse n’ubushobozi bw’ishuri. 

    ICYUMWERU CYA MBERE

    ft

    d
    cf
    d
    h


    Iterambere mu mibanire n’imbamutima:

    • Batanga ibitekerezo ku byo bishimiye bakoze cyangwa ibyo batishimiye.
    •  Bakorera hamwe kandi bumvikana ku buryo basangira ibikoresho by’ubuhinzi.
    •  Bagabana neza imirimo n’ibihe byo kuyikora.

    Ubugeni n’umuco :

    •  Bashushanya karoti n’amashu.

    Ibonezabuzima:

    •  Igihe baganira ku byiza byo guhinga no kurya imbuto n’imboga.
    •  Igihe bagenda, bacukura, bavangavanga, bunama, bunamuka n’ibindi byinshi bisaba imiyego y’ingingo zabo.

    9.3.5. Izindi nama zijyanye n’imyigishirize ishingiye ku mushinga w’ishuri

    a. Umushinga w’ishuri urakura:

    Ni iby’ingenzi gushyiraho uburyo bwegereye abana bwo kugenzura iterambere ry’ibikorwa by’umushinga wabo. Bibatera ishema, bakabigaragaza mu buryo batanga ibitekerezo byo kuwitaho. Bahora bafite ibyo kuvuga ku cyo bashaka

    cyangwa batekereza ku bizakurikira ibyo bakoze. Ibi kandi bigaragara igihe baratira abantu batandukanye ibyo bagezeho: ababyeyi babo, abandi barezi n’abantu bakuru bagenda basura ishuri ryabo. Bibongerera ubushake bwo gukunda ishuri no

    gusonzera kuhagaruka.

           • Ushobora gushyiraho nk’amatsinda agenzura uko ibyo bahinze bikura akabisangiza abandi.

           • Ushobora gutegura ahantu hagaragara hashyirwaibishushanyo bigaragaza

                imikurire y’umushinga. (Kugira icyo mwongeraho ku gihe runaka mwagennye

        kibo roheye: rimwe ku munsi, rimwe ku minsi ibiri cyangwa se rimwe mu cyumweru)

    b. Imyitwarire y’abakuru: Umurezi, ubuyobozi n’ababyeyi bagomba kuba maso no kwitondera ubujyanama batanga ku byo                      abana bababwira cyangwa ibisubizo batanga ku bibazo bababaza ku bijyanye n’umushinga wabo.

    c. Gukoresha neza igihe: Ni byiza gutekereza ku gihe umushinga uzamara, ugakora kuburyo abana bawutangiye babona ibyo bakoze.

    Urugero : Si byiza gutangira umushinga w’ubuhinzi mu kwezi kwa nyuma k’umwaka kandi ibyo bahinze byerera amezi atatu.


    d. Kwinjiza ibyigwa bitandukanye mu mushinga umwe:

    Ni iby’agaciro iyo umurezi abonye ibikorwa, imikino, indirimbo, inkuru, imivugo bikuza umushinga kandi bibonekamo n’ubushobozi buteganywa mu bindi byigwa.

    Ayo masomo ashobora gutangirwa mu bikorwa by’umushinga bitabaye ngombwa ko habaho umwanya udasanzwe wo gusubira mu nshoza yayo.

    Urugero:

         • Niba mwarize kubara kugera kuri kane, mukaba mugeze igihe cyo kubara kugera kuri gatanu , ushobora gutegura umurongo uzateraho ingemwe eshanu z’amashu, mu gihe buri tsinda ritera rigatera ribara ibyo ziteye, irivumbuye ko urugemwe rurenga ari urwa gatanu rigashimirwa, iribinaniwe na ryo rigafashwa rigenda ribimenya buhorobuhoro.

    e. Ibyo abarezi n’abandi bantu bakuru bakwiye kwirinda

    •          Kubwira umwana ngo: “Have byakunaniye! Reka nkwereke uko bikorwa”.

               Ni byiza kumubwira: “Aho ugejeje ukoze neza, uko ukomeza kugerageza uraza kubishobora”.

    •         Gukorera abana ibyo bashobora kwikorera, ugamije kubona ibitunganye ku

              rwego rwawe, gusiganwa n’igihe cyangwa gushaka amanota y’abasura akarima k’ishuri ryawe


    












    







    IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGEINYIGISHO YA 10 INYAMASWA