Iriburiro
Iriburiro
Twaguteguriye iki gitabo kigendeye ku nteganyanyigisho nshya y’Ikinyarwanda yateguwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) muri 2015 kugira ngo ubashe kwiyungura ubuhanga, unagire ubumenyi ngiro bugufasha gushyira mu bikorwa intego ndetse n’ibyifuzo by’Igihugu cyanecyane mu byerekeranye no gushimangira ubunyarwanda, iterambere rirambye, umudendezo n’ubuzima buzira umuze. Ni ngombwa ko tugusobanurira ibyo kizagufashamo, ibirimo n’imikoreshereze yacyo.
Gukoresha iki gitabo mu buzima bwawe bwa buri munsi, haba ku ishuri haba se iwanyu mu rugo, bizagufasha muri byinshi. Uko uzagenda ugisoma kenshi, kizagufasha kongera ubushobozi bwawe mu gushungura uko bikwiye, ibitekerezo wumvise cyangwa wasomye ugaragaza ko wasobanukiwe n’ubutumwa; kuvuga udategwa, utanga ibitekerezo bigaragaza uko wumva ibintu kandi utanga ingingo zishyigikira cyangwa zivuguruza ibitekerezo by’abandi ku nsanganyamatsiko zinyuranye; gusoma udategwa inyandiko zinyuranye, inkuru zishingiye ku biriho cyangwa ibihimbano, no kumva insanganyamatsiko z’ingenzi, ibitekerezo, ibyabaye, abavugwa mu nkuru n’uturango tw’ururimi rwakoreshejwe unitoza gutekereza neza, gusesengura no gutandukanya ingeri zinyuranye z’ubuvanganzo bwo muri rubanda; guhanga imyandiko irambuye ku nsanganyamatsiko zatoranyijwe ukurikiranya neza ibitekerezo; gukoresha amagambo n’imvugo biboneye wubahiriza amategeko y’imyandikire, imyubakire y’interuro, imiterere n’isura y’umwandiko; kwandika ibitekerezo byawe ku buryo bufututse no guhitamo ibyo uvuga n’uburyo ubivugamo bitewe n’icyo ugamije n’abo ubwira; gusesengura imiterere y’ururimi no gukoresha uko bikwiye ubwoko bunyuranye bw’amagambo mu nteruro; gusoma no kwandika uko bikwiye amagambo n’interuro by’Ikinyarwanda wubahiriza imyandikire n’imivugirwe yemewe; gusobanura no gukoresha amategeko y’ikibonezamvugo wize mu kubaka interuro n’imyandiko.
Iki gitabo k’Ikinyarwanda kigabanyijemo imitwe ikenda ikubiyemo insanganyamatsiko zivuga ku buringanire n’ubwuzuzanye, ubuzima, kubungabunga umuco nyarwanda, ibidukikije, ibyiza bitatse u Rwanda, umuco w’amahoro, itumanaho, ubufatanye no gukorera hamwe no ku burezi n’uburere bibereye Umunyarwanda u Rwanda rwifuza. Izi nsanganyamatsiko zimakajwe mu myandiko uzasoma winezeza ari na ko wiyungura ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha cyangwa ukayishingiraho wiga ikibonezamvugo k’Ikinyarwanda, usesengura uturemajambo tw’inshinga, utw’amazina y’urusobe n’utw’ibinyazina, unoza ubumenyi bwawe bw’ururimi mu gihe witoza amasaku mbonezanteruro. Si ibyo gusa, iki gitabo giteguye ku buryo kizagufasha kurushaho kuba umutaramyi uhimbaza ibirori, dore ko uzaba witoje indirimbo n’ibihozo, no kuba intyoza mu kuvuga ushize amanga witoreje mu mikoreshereze y’imigani y’imigenurano uzasangamo, mu biganiro mpaka na nyunguranabitekerezo cyangwa mu gutondagura imivugo no guhina cyangwa guhanga imyandiko inyuranye. Ikindi ni uko uzaboneramo uburyo bwo guhanga imyandiko inoze nk’imyandiko ntekerezo, inyandiko zo mu butegetsi n’izo mu binyamakuru kuko uzaba warihuguye mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda n’imisusire ya bene iyo myandiko.
Iki gitabo kiganjemo imyitozo izagufasha gusesengura iyo myandiko, iteguye ku buryo iguha uruhare runini mu myigire yawe ikuyobora mu kongera ubushobozi mu gusabana mu Kinyarwanda, mu bufatanye, mu mibanire ikwiye n’abandi, mu kwiga no guhora wiyungura ubumenyi, mu bushobozi bwo kujora, mu bushakashatsi n’ubushobozi bwo gushakira ibibazo ibisubizo, no mu guhanga udushya. Ubu bushobozi bukuganisha mu gukora ubushakashatsi buhoraho usoma ibitabo bitandukanye byagufasha gukora imyitozo ikubiyemo, usura imbuga nkoranyambaga, ubaza inararibonye muturanye kugira ngo ziguhe ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikubiyemo ari na ko wisunga bagenzi bawe mukajya impaka mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.
Mu mpera z’igitabo hari ibisobanuro by’amwe mu magambo akubiye mu myandiko. Ayo atondetse yubahirije itonde ry’Ikinyarwanda. Uhuye n’ijambo rikugoye mu kuribonera igisobanuro, wareba niba utarisangamo, waribura ukifashisha inkoranyamagambo. Hari kandi n’imyandiko y’inyongera izagutoza kwisomera ubwawe ndetse n’ibitabo n’imyandiko byifashishijwe byagufasha kurushaho kwiyungura ubumenyi.
Mu rwego rwo kukorohereza kumenya niba ibyo usabwa ubikora wenyine, ubifatanya n’abandi cyangwa ubitekerezaho mu buryo bwimbitse, ubigeraho ukoze ubushakashatsi mu isomero, ku mbuga nkoranyambaga, ukoresheje se inkoranyamagambo, twaguteguriye ibimenyetso bizajya bikuyobora. Dore urutonde rwabyo.
Muri make, iki gitabo kizagufasha gukura ukuza ubunyarwanda nyabwo kuko kigukungahaza ku muco n’ururimi by’abakurambere kikakwinjiza mu bumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha ukeneye nk’Umunyarwanda u Rwanda rwifuza. Gusoma iki gitabo bizagukungahaza mu bumenyi ku muco nyarwanda binyuze mu buvanganzo ndetse no gusesengura imiterere y’ururimi rwawe kavukire rw’Ikinyarwanda, maze unezezwe no gusakaza ku bandi ibyiza ukomoye muri urwo rurimi.
Ibimenyetso nyobozi