PART ONE FINE ART: PART I: GENERAL INTRODUCTION
PART I: GENERAL INTRODUCTION
1.0. About the teacher’s guide
This book is a teacher’s guide for Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) in Lower Primary. It is designed to accompany Lower Primary Pupils’s book and intends to help teachers in the implementation of competence-based curriculum specifically
Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) syllabus. As the name says, it is a guide that teachers can refer to when preparing their lessons. Teachers may prefer to adopt the guidance provided but they are also expected to be more creative and consider their specific classes’ contexts and prepare accordingly.
1.1. The structure of the guide
This section provides a paragraph presenting the guide: overall structure; the structure of a unit and the structure of a lesson. A brief explanation is given on each component to guide the users.
1.2. Methodological guidance
1.2.1. Developing competences
Since 2015, Rwanda shifted from knowledge -based to a competency-based curriculum for pre-primary, primary and general secondary education. This called for changing the way of learning by shifting from teacher centered to a learnercentered
approach. Teachers are not only responsible for knowledge transfer but also for fostering children’s learning achievement and creating safe and supportive learning environment. It implies also that a learner has to demonstrate what he/ she is able to do using the knowledge, skills, values and attitudes acquired in a newor different given situation.
The competence-based curriculum employs an approach of teaching and learning based on separate or individual skills rather than dwelling on only knowledge or the cognitive domain of learning. It focuses on what learner can do rather than what learner knows. Learners develop basic competences through specific subject unit competences with specific learning objectives broken down into knowledge, skills, values and attitudes. These competences are developed through learning activities disseminated in learner- centered rather than the traditional didactic approach.
Learner is evaluated against some set standards to achieve before moving on. In addition to specific subject competences, learners also develop generic competences which are transferable throughout a range of learning areas and situations in life. Below are examples of how generic competences can be developed in Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music).
Critical thinking and problem solving
These activities require learners to think critically about subject content. Groups can be organized to work in different ways e.g. taking turns, listening, taking decisions, allocating tasks, disagreeing constructively etc.
- Observe and analyse example; mark out areas in the school and get different groups to record still life and nature living like insect, persons, animal, and bird life.
- Identify a problem and design a methodology to collect the information needed to solve the problem.
- Make basic art equipment out of locally available materials.
Research and problem solving
In the subject of Creative Arts, you should get more information from:
- Using internet and a Library.
- Creating a School Library.
- Collecting data through observation.
- Looking for art materials from nearest environment.
Creativity and Innovation
This will be seen as long as learners do the following:
- Drawing and painting.
- Design Posters, motifsand patterns, clay figures and weaving crafts.
- Write and Design different items from letter styles and illustrations.
- Making practice in this subject.
- Invent new ways of doing creative arts.
- Identify a problem which requires data collection to solve.
- Identify local problems and revise ways to resolve them.
Communication Skills
- Telling a story related to the lesson of Creative Arts needed to be studied
- Presenting ideas verbally or in writing.
- Writing letters styles for different purposes.
- Reading text related to Creative Arts.
Teamwork, Cooperation, Personal and Interpersonal management and life skills
- Work in pairs: particularly useful for shared reading and comprehension in lower grades but also for planning research, problem solving, planning experiments, etc.
- Small group work
- Large group work
- Data collection from the environment
- Collect community photographs and artworks to make a class of the local community
Lifelong Learning
- Take initiative to update knowledge and skills with minimum external support
- Cope with the evolution of knowledge and technology advances for personal fulfillment
- Seek out acquaintances more knowledgeable in areas that need personal improvement and development
- Exploit all opportunities available to improve knowledge and skills in Creative Arts.
1.2.2 Addressing cross- cutting issues
Among the changes in the competence-based curriculum, there is the integration of cross -cutting issues as an integral part of the teaching learning process. The eight cross-cutting issues identified in the National Curriculum framework are the
following:
- Gender.
- Peace and values education.
- Financial education.
- Standardization culture.
- Inclusive education.
- Environment and sustainability.
- In addition, Genocide studies.
Some cross-cutting issues may seem specific or particular in Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) but the teacher needs to address all of them whenever an opportunity arises. In addition, learners should always be given an opportunity during the learning process to address these cross-cutting issues both within and out of the classroom.
1.2.3. Attention to special educational needs specific to this subject
In the classroom, learners learn in different way depending to their learning pace, needs or any other special problem they might have. However, the teacher has the responsibility to know how to adopt his/her methodologies and approaches in
order to meet the learning needs of each learner in the classroom. Also, teachers need to understand that learners with special needs need to be taught differently or need some accommodations to enhance the learning environment. This will be done depending on the subject and the nature of the lesson.
In order to create a well-rounded learning atmosphere, teachers need to:
- Remember that learners learn in different ways so they have to offer a variety of activities (e.g. role-play, music and singing, word games and quizzes, outdoor activities and practical works).
- Maintain an organized classroom (art rooms) and limits distraction. This will help learners with special needs to stay on track during lesson and follow instruction easily.
- Vary the pace of teaching to meet the needs of each learner. Some learners process information and learn more slowly than others.
- Break down instructions into smaller, manageable tasks. Learners with special needs often have difficulty in understanding long-winded or several instructions at once. It is better to use simple, concrete sentences in order to facilitate them understand what you are asking.
- Use clear consistent language to explain the meaning (demonstrate or show pictures) if you introduce new words or concepts.
- Make full use of facial expressions, gestures and body language.
- Pair a learner who has a disability with a friend. Let them do things together and learn from each other. Make sure the friend is not over protective and does not do everything. Both learners will benefit from this strategy.
- Use multi-sensory strategies. As all learners learn in different ways, it is important to make every lesson as multi-sensory as possible. Learners with learning disabilities might have difficulty in one area, while they might excel in another. For example, use both visual and auditory cues.
Below are general strategies related to each main category of disabilities and how to deal with every situation that may arise in the classroom. However, the list is not exhaustive because each learner is unique with different needs and that should be handled differently.
Strategy to help a learner with developmental impairment:
Use simple words and sentences when giving instructions;
- Use real objects that the learner can feel and handle. Rather than just working abstractly with pen and paper.
- Break a task down into small steps or learning objectives. The learner should start with an activity that he/she can do already before moving on to something that is more difficult.
- Gradually give the lesarner less help.
- Let the learner work in the same group with those without disability.
In the subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), you should get more information from:
- Using internet and a Library.
- Creating a School Library.
- Collecting data through observation.
- Looking for art materials from nearest environment.
Strategy to help a learner with visual impairment:
- Help learners to use their other senses (hearing, touching, smelingl and tasting) to play and carry out activities that will promote their learning and development.
- Use simple, clear and consistent language.
- Use tactile objects to help explain a concept.
- If the learner has some sight, ask them what they can see.
- • Make sure the learner has a group of friends who are helpful and who allow him/ her to be as independent as possible.
- • Plan activities so that learners work in pairs or groups whenever possible.
Strategy to help a learner with hearing impairment:
- Strategies to help learners with hearing disabilities or communication difficulties.
- Always get the learner’s attention before you begin to speak.
- Encourage the learner to look at your face. Use gestures, body language and facial expressions.
- Use pictures and objects as much as possible.
- Ask the parents/caregivers to show you the signs they use at home for communication to use the same signs yourself and encourage other learners to also use them.
- Keep background noise to a minimum.
Strategies to help a learner with physical disabilities or mobility difficulties:
- Adapt activities so that learners who use wheelchairs or other mobility aids, or other learners who have difficulty in moving, can participate.
- Ask parents/caregivers to assist with adapting furniture e.g. t he height of a table may need to be changed to make it easier for a learner to reach it or fit their legs or wheelchair.
• Get advice from parents or a health professional about assistive devices.
Adaptation of assessment strategies:
Each unit in the teacher’s guide provides additional activities to help learners achieve the key unit competence. Results from assessment inform the teacher which learner needs remedial, consolidation or extension activities. These activities are designed to cater for the needs of all categories of learners; slow, average and gifted learners respectively.
- Easy activities should be given to learners with physical disability and mental disabilities
- Use tangible materials and textual for learners with visual impairment
During the assessment activities of this subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), teacher has to take into consideration the visual impaired learners. So, the tasks to be given can consider the level of visual impairment of learners in the
classroom.
1.2.4. Guidance on assessment
Assessment is an integral part of teaching and learning process. The main purpose of assessment is for improvement. Assessment for learning/ continuous/ formative assessment intends to improve learners’ learning and teacher’s teaching whereas assessment of learning/summative assessment intends to improve the entire school’s performance and education system in general.
1.2.4.1. Continuous/ formative assessment
An ongoing process arises out of interaction during teaching and learning between.
It includes lesson evaluation and end of sub unit assessment. This formative assessment should play a big role in teaching and learning process.
The teacher should encourage individual, peer and group evaluation of the work done in the classroom and uses appropriate competence-based assessment approaches and methods.
In this subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), there are learning activities which help learners to acquire knowledge and skills in right ways. This helps learners for learning progress on different lessons.
This type of assessment is done prior to or during instruction and is intended to inform teachers about the learners’ prior knowledge and skills, in order to assist with planning. It is used to make judgments about different aspects, which includes
learners’ grouping, unit and lesson plans and instructional strategies.
The teacher will assess how well each learner masters both the subject and the generic competencies described in the syllabus, and from this, the teacher will gain a picture of the all-round progress of the learner. The teacher will use one or a
combination of the following: (a) observation (b) pen and paper (c) oral questioning.
1.2.4.2. Summative assessment
The assessment can serve as summative or formative depending on its purpose.
The end unit assessment will be considered as summative when it is done at end of unit. It will be formative assessment, when it is done in order to give information on the progress of learners and from there decide what adjustments need to be done.
The assessment done at the end of the term, end of year, is considered as a summative assessment so that the teacher, school and parents are informed of the achievement of educational objectives and think about improvement strategies. There is also an end of level/ cycle assessment in form of National Examinations.
Assigning learners grades an important component of teaching for ending unit assessment as well as final term exams. Assessments are emphasized on:
- Skills
- knowledge
- Value
- Attitudes
1.2.5. Pupils’s learning styles and strategies to conduct teaching and learning process
There are different teaching styles and techniques that should be catered for. The selection of steaching method should be done with the greatest care and some of the factors to be considered are; the uniqueness of subjects, the type of lessons,
the particular learning objectives to be achieved, the allocated time to achieve the objectives, the instructional available materials, the physical/sitting arrangement of the classroom, the individual students’ needs, the abilities and learning styles.
There are mainly four different learning styles as explained below:
1.2.5.1. Active and reflective learning
Active learnerstend to retain and understand information best by doing something actively with it, discussing or applying it and explaining it to others. Reflective learning helps learners to first think quietly about the information.
1.2.5.2. Sensing and intuitive learners
In Sensing learning, learners tend to like learning facts whereas in intuitive learning, learners often prefer discovering possibilities and relationships. In Sensing learning, learners often solve problems by well-established methods and dislike
complications and surprises while in intuitive learning, learners like innovation and dislike repetition.
1.2.5.3. Visual and verbal learning
Visual learning helps learners to remember best what they see; pictures, diagrams, flow charts, time lines, films, demonstrations etc. In verbal learning, learners get more out of written words and spoken explanations.
1.2.5.4. Sequential and global learning
In sequential learning, learners tend to gain understanding in linear steps, each step following logically the previous one. In global learning, learners tend to learn in large groups, absorbing material almost randomly without seeing connections, and then suddenly “getting it.”
Additional activities can be added for learners who are quick and extensional activities for those who are slow.
1.2.6. Teaching methods and techniques that promote the active learning
The different pupil learning styles mentioned above can be catered for, if the teacher uses active learning whereby learners are really engaged in the learning process.
What is Active learning?
Active learning is a pedagogical approach that engages students in doing things and thinking about the things they are doing. In active learning, learners are encouraged to bring their own experience and knowledge into the learning process.
The role of the teacher in active learning
The teacher engages learners through active learning methods such as inquiry methods, group discussions, research, investigative activities and group and individual work activities.
- •He/she encourages individual, peer and group evaluation of the work done in the classroom and uses appropriate competence-based assessment approaches and methods.
- He provides supervised opportunities for learners to develop different competences by giving tasks that enhance critical thinking, problem solving, research, creativity and innovation, communication and cooperation.
- Teacher supports and facilitates the learning process by valuing learners’ contributions in the class activities.
The role of learners in active learning
Learners are key in the active learning process. They are not empty vessels to fillbut people with ideas, capacity and skills to build on for effective learning.
A learner engaged in active learning:
- Communicates and shares relevant information with other learners through presentations, discussions, group work and other learner-centred activities (role play, case studies, project work, research and investigation).
- Actively participates and takes responsibility for their own learning.
- Develops knowledge and skills in active ways.
- Carries out research/investigation by consulting print or online documents and resourceful people, and presents his findings.
- Ensures the effective contribution of each group member in assigned tasks through clear explanation and arguments, critical thinking, responsibility and confidence in public speaking.
- Draws conclusions based on the findings from the learning activities.
1.2.7. Main steps for a lesson in active learning approach
All the principles and characteristics of the active learning process highlighted above are reflected in steps of a lesson as displayed below. Generally, the lesson is divided into three main parts whereby each one is divided into smaller steps to make sure that learners are involved in the learning process. Below are those main part and their small steps:
a. Introduction
Introduction is a part where the teacher makes connection between the current and previous lesson through appropriate technique. The teacher opens short discussions to encourage learners to think about the previous learning experience and connect it with the current instructional objective. The teacher reviews the prior knowledge, skills, values and attitudes, which have a link with the new concepts to create good foundation and logical sequencings.
b. Lesson development
The development of a lesson that introduces a new concept will go through the following small steps: discovery activities, presentation of learners’ findings, exploitation, synthesis/summary and exercises/application activities, explained below:
B.1. Discovery activities
Step 1
- The teacher discusses convincingly with learners to take responsibility of their learning.
- He/she distributes the task/activity and gives instructions related to the tasks (working in groups, pairs, or individual to instigate collaborative learning, to discover knowledge to be learned).
Step 2
- The teacher let the students work collaboratively on the task.
- During this period the teacher refrains to intervene directly on the knowledge
- He/she then monitors how the students are progressing towards the knowledge to be learned and boost those who are still behind (but without communicating to them the knowledge) .
B.2. Presentation of learners’ productions
- In this period, the teacher invites representatives of groups to present the learner’s productions/findings
- After three/four or an acceptable number of presentations, the teacher decides to engage the class into exploitation of the learner’s productions
- B.3. Exploitation of learner’s productions
- The teacher asks the students to evaluate the productions: which ones are correct, incomplete or false
- Then the teacher judges the logic of the learner’sproducts, corrects those that are false, completes those that are incomplete and confirms those that correct
b.4. Institutionalization (summary/conclusion and examples)
The teacher summarizes the learned knowledge and gives examples that illustrate the learned content.
B.5. Application activities
- Exercises of applying processes and products/objects related to learned unit/ subunit. Exercises in real life contexts
- Teacher guides learners to make the connection of what they learnt to real life situations. At this level, the role of the teacher is to monitor the fixation of process and product/object being learned
c. Assessment
In this step, the teacher asks some questions to assess achievement of instructional objective.
- During the assessment activity, learners work individually on the task/activity.
- The teacher avoids intervening directly. In fact, results from this assessment inform the teacher on the next steps for the whole class and individuals.
- In some cases, the teacher can end with a homework assignment.
IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE
1.1. Imiterere y’inyoborabarezi
Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha isomo rya Muzika mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Iki gitabo cyanditswe gihereye ku nteganyanyigisho y’ubugeni n’ubuhanzi ishingiye ku bushobozi yateguwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) mu mwaka wa 2015.
Iki gitabo cy’umwarimu gigizwe n’imitwe itatu. Buri mutwe usozwa n’isuzuma rusange rizafasha umwarimu gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri kugira ngo arebe ko ari ngombwa guhita atangira undi mutwe cyangwa se ko agomba gusubira mu masomo atarumvikanye neza. Buri mutwe ugizwe n’amasomo atanu. Muri iki gitabo cy’ umwarimu hateganyijwe isomo ntangarugero rimufasha gutegura no gutanga amasomo ye uko bikwiye.
Muri iki gitabo cy’umwarimu harimo imyitozo inyuranye igamije gusuzuma ubushobozi bw’umunyeshuri nyuma ya buri somo. Icyakora imyitozo irimo si kamara; ku bw’ibyo rero, umwarimu yayiheraho agashaka indi akurikije ikigero abanyeshuri bagezeho n’aho ishuri rye riherereye.
Nk’uko isomo rya Muzika rigamije gukuza impano abana bifitemo ubwabo, twizeye ko iki gitabo cy’umwarimu kizamufasha kwigisha neza isomo rya Muzika ari na ko akundisha abanyeshuri kuririmba, bityo bikazabafasha kongera ubumenyi n’ubushobozi basanzwe bafite nk’uko bigaragara mu masomo atandukanye bazigishwa.
1.2. Imyigire n’imyigishirize
1.2.1. Guteza imbere ubushobozi
Guhera mu mwaka wa 2015 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye u Rwanda rwasezereye imyigire n’imyigishirize yari ishingiye ahanini ku bumenyi, rwinjira mu myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bukomatanya ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha. Bityo imyigire n’imyigishirize yahaga umwarimu umwanya munini isimburwa n’imyigire n’imyigishirize iha abanyeshuri uruhare runini. Muri iyi myigire
kandi, umunyeshuri ahabwa ubumenyi, ubumenyi-ngiro n’ubukesha bimufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize no gutanga ibisubizo by’ibibazo ahura na byo mu buzima bwe n’ubw’abandi.Mu myigire ishingiye ku bushobozi, abanyeshuri ni bo bahabwa uruhare runini mu myigire yabo. Umwarimu ahera ku byo abanyeshuri basanzwe bazi kandi bafitiye ubushobozi, akabafasha kuvumbura ibindi bungurana ibitekerezo mu matsinda yabo. Iyo abanyeshuri bakorera mu matsinda umwarimu agenda abayobora atanga ubufasha ku babukeneye. Iyo barangije kungurana ibitekerezo mu matsinda, bamurika ibyo bagezeho, nyuma bagafatanya n’umwarimu kunononsora iby’ingenzi basigarana. Abanyeshuri ntibagomba gufatwa nk’aho nta cyo bazi. Umwarimu ntagomba kumva ko ari we ufite ubumenyi agomba kubapakiramo.
Uretse ubushobozi bwihariye bukubiye mu isomo, abanyeshuri biyunguramo ubushobozi nsanganyamasomo bageraho bitewe n’aho bigira n’ubuzima busanzwe babamo. Izi ni zimwe mu ngero z’ubushobozi nsanganyamasomo abanyeshuri bashobora kungukira mu isomo rya Muzika:
• Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo:
Ubu bushobozi buzafasha umunyeshuri gutekereza ahanga no gushyira mu gaciro ku buryo bwaguye, bituma abonera ibisubizo ibibazo ahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
• Guhanga udushya:
Kunguka ubu bushobozi bizafasha umunyeshuri gufata iya mbere agatekereza ahereye ku byo azi, maze agahanga ibintu bishya.
• Ubushakashatsi:
Ubu bushobozi buzafasha umunyeshuri gukemura ibibazo ahereye ku makuru no ku bumenyi busanzweho no gusobanura ibintu ahereye ku makuru yakusanyije.
• Gusabana mu ndimi zemewe gukoreshwa mu gihugu:
Ubu bushobozi buzafasha abanyeshuri gusabana n’abandi nta mususu no gutanga ibitekerezo byabo ku buryo buboneye mu mvugo no mu nyandiko bakoresha imvugo n’amagambo bikwiye. Kubera iyo mpamvu, abarimu bose n’ubwo baba batigisha indimi, basabwa kugenzura ko abanyeshuri bakoresha uko bikwiye ururimi rwigishwamo.
• Ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri
munsi: Ubu bushobozi buzafasha abanyeshuri gukorana n’abandi mu matsinda, mu kazi ako ari ko kose bahawe barangwa n’imyitwarire n’indangagaciro bikwiye, bubaha uburenganzira, ibitekerezo n’imyitwarire binyuranye n’ibyabo. Ibi bizafasha kandi abanyeshuri gukora ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, gukora ubuvugizi ku byerekeye ubuzima bwabo n’ubw’umuryango bita ku isuku n’imirire iboneye kandi na none bakemura ibibazo bahura na byo mu buzima.
• Kwiga no guhora yiyungura ubumenyi:
Kunguka ubu bushobozi bizafasha abanyeshuri kujyana n’igihe biyungura ubumenyi n’ubumenyi ngiro batarinze gufashwa muri byose. Ibi bizabafasha kandi kujyana n’iterambere bibanda ku bumenyi n’ubumenyi ngiro bikenewe.
1.2.2. Kwita ku ngingo nsanganyamasomo
Zimwe mu ngero z’ingingo nsanganyamasomo zizibandwaho mu isomo rya Muzika ni izi zikurikira:
• Umuco w’amahoro:
Umuco w’amahoro ugaragara mu gihe umwarimu yigisha indirimbo: abanyeshuri bihatira gutega amatwi batuje, nta kumuvugiramo cyangwa kuvunda.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Bigaragara mu gihe umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abanyeshuri b’abahungu mu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda atarobanura ku gitsina kandi akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
• Uburezi budaheza:
Mu gihe mu ishuri harimo abana bafite ubumuga butandukanye, umwarimu abitaho kimwe na bagenzi babo batabufite. Abakeneye ubufasha bw’umwihariko abubaha uko ashoboye, kandi agakangurira abandi banyeshuri kubafasha nta kubaheza cyangwa kubanena.
• Uburere mbonezabukungu:
Aha, umwarimu yigisha abanyeshuri Muzika nk’isomo rizabagirira akamaro mu byerekeranye no kuba hari icyo bakwinjiza kijyanye n’umutungo, nk’uko hari abahanzi benshi bazwiho kuba binjiza amafaranga, bayakuye mu kuririmba ahantu hatandukanye: mu minsi mikuru, mu bitaramo n’ahandi.
1.2.3. Kwita ku banyeshuri bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire
Mu ishuri, umwarimu asabwa kwita ku bafite ibibazo byihariye kugira ngo bashobore kujyana n’abandi.Iyo umwarimu avuga, arangurura ijwi kugira ngo afashe abatumva neza. Ashobora kandi no kubicaza hafi, akabasaba kumureba avuga, agakoresha ibishushanyo aho bishoboka hose, agakoresha ibimenyetso n’amarenga uko abishoboye.
Abatabona neza abicaza akurikije imiterere y’ubumuga bwo kutabona bafite byaba ari imbonahafi cyangwa imbonakure. Bityo abafite imbonahafi abicaza hafi naho abafite imbonakure akabicaza ahitaruye. Abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri, umwarimu abashakira umwanya bicaramo ubafasha mu myigire yabo.Mu isomo, abaha amahirwe yo gukora ibyo bashoboye.Urugero: umunyeshuri ufite ukuboko kumwe, mu ndirimbo zisaba gukoma amashyi, igihe abandi bakoma amashyi, we akoma ku ntebe ajyana n’abakoma amashyi.
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva neza (kumva buhoro cyane), umwarimu ashobora kubaha utwumvisho (écouteurs/ earphones) bakaba bumva izo ndirimbo, aho gusigara bigunze mu gihe abandi bari gukora.
Abafite ubumuga bwo mu mutwe umwarimu atangira abafasha mu byo bakora ariko gahoro gahoro akagenda agabanya ubufasha abagenera. Umwarimu arabareka bagakorana n’abandi banyeshuri kandi akabatera umwete mu byo bagenda bageraho n’imbaraga bakoresha.
Abagenda buhoro mu myigire yabo bagomba gushyirwa mu matsinda y’ababyumva kurusha abandi kugira ngo babazamure, kandi umwarimu akabibandaho ababaza n’iyo baba batateye urutoki kugira ngo basubize. Bahabwa kandi imyitozo yihariye ituma bazamura ubushobozi bwabo.
1.2.4. Isuzuma
Isuzuma ni igenzura ry’imyigire n’imyigishirize hakusanywa amakuru ajyanye n’uburyo buri munyeshuri yiga ndetse no gufata umwanzuro ku byo umunyeshuri yagezeho hashingiwe ku bipimo byagenwe mbere yo gukora isuzuma. Isuzuma rero ni igice k’ingenzi mu myigire n’imyigishirize. Isuzuma rigizwe n’ubwoko butandukanye ari bwo ubu bukurikira:
1.2.4.1. Isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize
Mu isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize hakoreshwa uburyo busanzwe bukoreshwa n’amashuri mu gusuzuma ko abanyeshuri biga uko bikwiye. Mu gihe umwarimu ategura isomo rye, agomba kugena n’ibipimo bigenderwaho mu gusuzuma
ibyo abanyeshuri bize ndetse n’ubukesha bategerejweho bagitangira kwiga umutwe runaka. Umutwe urangije kwigwa, umwarimu asabwa kureba ko abanyeshuri bose bagaragaza uko bikwiye ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe mu mutwe bashingiye ku bigenderwaho mu isuzuma, mbere y’uko batangira kwiga umutwe ukurikiraho.
Ubu bwoko bw’isuzuma muri iyi nyoborabarezi buri ukubiri: imyitozo y’isuzuma umwarimu agomba guha abanyeshuri nyuma y’ikigwa asuzuma ko intego z’isomo zagezweho, hakaba kandi n’imyitozo y’isuzuma rusange risoza umutwe ituma umwarimu afata umwanzuro wo gutangira undi mutwe.
1.2.4.2. Isuzuma rigamije kumenya intera abanyeshuri bagezeho
Mu gihe isuzuma rikozwe mu rwego rwo kugira ikemezo gifatwa ku bijyanye n’ubushobozi cyangwa ibyo umunyeshuri ashoboye gukora, riba rigamije kureba intera umunyeshuri agezeho. Isuzuma rigamije kureba intera umunyeshuri agezeho rigaragaza ishusho y’ubushobozi umunyeshuri amaze kugeraho mu gihe runaka kihariye. Intego y’ibanze isuzuma rigamije ni ukureba intera umunyeshuri agezeho no kugenzura niba intego z’isomo zaragezweho.
Isuzuma ritegurwa hashingiwe ku ntego zihariye z’isomo cyangwa ku bigenderwaho mu isuzuma rya buri mutwe. Isuzuma riteguye ku buryo risaba umunyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo yize. Cyakora hagenda hagaragaramo n’ibibazo bike bimusaba kugaragaza ubumenyi bw’ibyo yize. Mu itegurwa ry’iri suzuma ibibazo bikurikirana hashingiwe ku nzego z’intego z’imyigire n’imyigishirize zagenwe n’umuhanga mu
iyigandero Bloom. Ni ukuvuga ko ibibazo biri ku ntera zo hejuru ku rwego rw’intego ari byo bihabwa umwanya ugaragara muri iyi nyoborabarezi kurusha ibibazo bishingiye ku ntera zo hasi zijyanye n’ubumenyi.Mu isomo rya Muzika, hibandwa cyane cyane ku isuzumabumenyingiro. Iri suzuma rifite agaciro gakomeye mu myigishirize y’isomo kuko buri mwitozo uha umwarimu umwanya wo kumenya intambwe buri munyeshuri yateye muri iryo somo, akaboneraho n’akanyako gukosora ibitagenze neza. Ku rundi ruhande, buri munyeshuri abona umwanya wo gukora umwitozo wa wenyine cyangwa mu amatsinda.
Muri iyi nyoborabarezi, hateganyijwe ibibazo bibumbye amasomo yose yigishijwe mu mitwe yose igize isomo rya Muzika mu mwaka wa mbere. Igihe asuzuma mu isomo rya Muzika, umwarimu akwiye gushingira ku ngingo zikurikira:
• Ijwi,
• InjyanaIbimenyetso byigana indirimbo
• Gufata mu mutwe,
• Kutagira ubwoba imbere y’abandi,
• Guhuza imbamutima n’ibikubiye mu ndirimbo, n’ibindi.1.2.5. Uburyo bw’imyigire y’abanyeshuri n’imiyoborere y’uburyo bw’imyigire n’imyigishirize
Hari uburyo butandukanye bw’imyigishirize n’uburyo bwo kuyigeraho. Guhitamo uburyo bw’imyigishirize bigomba kwitonderwa cyane kandi hari ibigomba kwitabwaho nk’umwihariko w’amasomo, ubwoko bw’amasomo, intego zayo, imfashanyigisho uburyo abanyeshuri bicaye mu ishuri, ibikenewe kuri buri munyeshuri, ubushobozi bwe n’uburyo bwe bw’imyigire.
Hari uburyo bune bw’imyigire y’abanyeshuri busobanurwa mu buryo bukurikira:
a) Abanyeshuri b’umurava n’abanyeshuri b’abasesenguzi:
Abanyeshuri b’umurava basobanukirwa neza ikintu iyo bakiganiraho, bagishyira mu bikorwa cyangwa bagisobanurira abandi. Naho abanyeshuri b’abasesenguzi bo basobanukirwa ikintu ari uko babanje kugitekerezaho cyane.
b) Abanyeshuri bagendera mu murongo umwe n’abanyeshuri b’abacukumbuzi
Aba ba mbere bakunda ibintu bifatika. Bakemura ibibazo banyuze mu nzira zagenwe (ntibakunda ibibagora) mu gihe ab’abacukumbuzi bakunda guhanga ibishya kandi ntibakunda gusubira mu bintu bimwe.
c) Abanyeshuri bitegereza n’abanyeshuri babwirwa
Abanyeshuri bitegereza bagaragazwa no kwibuka neza ibyo babonye cyangwa bitegereje n’amaso yabo (ibishushanyo, amashusho, amafoto, amafirimi, n’ibindi...). Abanyeshuri babwirwa bo, bagaragazwa no kumva neza ibyo babwiwe mu magambo (ibyandikwa n’ibivugwa).
d) Abanyeshuri bumva intambwe ku yindi n’abanyeshuri bumva muri rusange
Abanyeshuri bumva intamwe ku yindi bo basobanukirwa binyuze mu gufashwa buhoro buhoro, berekwa isano iri hagati y’igice runaka n’ikikibanziriza cyangwa ikigikurikira, naho abanyeshuri bumva muri rusange bumva igitekerezo rusange cy’isomo, batagombye kwigora baryinjiramo ryose uko ryakabaye.
1.2.6. Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri
Uburyo butandukanye bw’imyigire bwavuzwe haruguru bushobora kugerwaho mu gihe umwarimu akoresheje uburyo bw’imyigishirize iha uruhare umunyeshuri, aho abanyeshuri bagira uruhare rw’ibanze mu myigire yabo.
Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri ni iki?
Ni uburyo bwinjiza abanyeshuri mu gukora no gutekereza ku byo bari gukora. Muri iyi myigire, abanyeshuri bashishikarizwa kuzana ibyo bashoboye n’ibyo bazi igihe bari kwiga.
Uruhare rw’umwarimu mu myigishirize ishingiye ku bushobozi
• Umwarimu afasha abanyeshuri akoresha uburyo bwo kubaza, uburyo bwo kuganira mu matsinda, ubushakashatsi, ibikorwa by’ubucukumbuzi n’imikoro ku giti cyabo.
• Akoresha abanyeshuri isuzuma bwite cyangwa mu matsinda yaguye iyo bari mu ishuri kandi agakoresha isuzuma rishingiye ku bushobozi.
• Aha abanyeshuri amahirwe yo kuzamura ubushobozi butandukanye bifitemo, abagenera ibyo gukora bizamura ubushishozi, ubushobozi bwo gukemura ibibazo, ubushakashatsi, guhanga ibishya, kuganira no gufatanya.
• Umwarimu afasha ubu buryo bw’imyigire mu guha agaciro uruhare rw’abanyeshuri mu bikorwa byabo ku ishuri.
Uruhare rw’abanyeshuri mu myigire yabo.
Abanyeshuri nibo urufunguzo rw’imyigire ibaha uruhare mu myigire yabo. Ntabwo ari abo gufatwa nk’aho ntacyo bazi, ko umwarimu agomba kubapakiramo ibyo agomba kubaha, ahubwo akabafata nk’abantu buzuye ibitekerezo, ubushobozi n’ubukesha byo kubakiraho imyigire ihamye. Umunyeshuri wiga muri ubu buryo
• Aganira kandi asangiza abandi banyeshuri ibyo yifitemo binyuze mu kwerekana, kuganira n’abandi, mu mikoro y’amatsinda, no mu bindi bimuha uruhare (kwigana, ubushakashatsi, ubucukumbuzi...)
• Kugira uruhare rugaragara no kugira inshingano ku myigire ye.
• Kuzamura ubumenyi n’impano yifitemo, mu gukora.
• Gukora ubushakashatsi n’ubucukumbuzi binyuze mu gusoma ibiri mu bitabo cyangwa kuri murandasi no kubaza abantu batandukanye, hanyuma akabwira abandi ibyo yagezeho.
• Gutuma buri munyeshuri mu bagize itsinda rye agira uruhare mu mukoro watanzwe mu itsinda binyuze mu gutanga ibisobanuro, ubushishozi, inshingano no kwigirira ikizere mu gihe avuga mu ruhame.
• Gutanga umwanzuro ushingiye ku byagezweho mu kwiga.
Ibice by’ingenzi by’isomo mu buryo bw’imyigishirize iha uruhare umunyeshuri Ibiranga imyigire iha umunyeshuri uruhare byavuzwe haruguru bigaragara mu bice by’isomo bikurikira. Muri rusange, isomo rigabanyije mu bice bitatu by’ingenzi, aho buri gice na cyo kigabanyijemo ibikorwa byinjiza abanyeshuri mu gikorwa cyo kwiga. Ibyo bice ni ibi bikurikira:
1. Intangiriro
Intangiriro ni igice umwarimu yerekanamo ihuriro hagati y’isomo ry’uwo munsi n’isomo riribanziriza. Atangiza ikiganiro kigamije gufasha abanyeshuri gutekereza ku byo bize mu isomo ryabanje no kubihuza n’intego y’isomo ry’uwo munsi. Umwarimu yibanda ku bumenyi bw’ingenzi, ubumenyingiro n’ubukesha bifitanye isano n’ibyo mu isomo rishya mu rwego rwo kubaka ishingiro rihamye no gukurikiza neza uruhererekane.
2. Isomo nyirizina
Isomo nyirizina rikubiyemo inyigisho nshya rikorwa mu ntambwe nto zikurikira: ibikorwa by’ivumburamatsiko, kwerekana ibyo abanyeshuri bagezeho, kubibyaza umusaruro, gukora incamake n’imyitozo cyangwa kubishyira mu bikorwa, nk’uko bisobanurwa muri
ubu buryo:Ibikorwa by’ivumburamatsiko
Intambwe ya mbere:
• Umwarimu asaba abanyeshuri kumenya ko uruhare rwabo mu myigire ari rwo rwa mbere.
• Abaha ibyo gukora akanababwira amabwiriza yose abigenga (niba barabikora mu matsinda yagutse, ya babiri babiri cyangwa niba ari buri muntu ukwe, kugira ngo bibafashe kuvumbura ubumenyi bugamijwe gutangwa).
Intambwe ya kabiri:
Umwarimu:
• aha umwanya abanyeshuri bagakora ibyo yabahaye mu matsinda.
• yirinda guhita asubiza abanyeshuri ku bijyanye n’ibyateganyijwe kwigwa uwo munsi.
• Agerageza kuba umuyobozi wabo ariko atabasubiriza ibibazo, ahubwo abayobora mu nzira igana ibisubizo, kandi agafasha abasigara inyuma.Kwerekana ibyo abanyeshuri bagezeho:
• Muri aka gace, umwarimu atumira abahagarariye amatsinda bakaza kwerekana imbere y’abandi banyeshuri ibyo amatsinda yabo yagezeho.
• Nyuma y’uko amatsinda atatu cyangwa ane amaze kwerekana ibyo yagezeho, umwarimu asaba abanyeshuri bose kubyaza umusaruro ibyavuzwe n’amatsinda.Kubyaza umusaruro ibyagezweho n’abanyeshuri
• Umwarimu asaba abanyeshuri kugenzura umusaruro wavuye mu byakozwe: ibishyitse, ibituzuye neza n’ibitari byo.
• Nyuma umwarimu agerageza kumva ukuri kw’ibyavuzwe n’abanyeshuri, akabafasha gukosora ibyo bibeshye, akuzuza ibituzuye, akemeza ibishyitse.Umwanzuro/incamake/ingero
Umwarimu atanga incamake y’ibyizwe kandi agatanga n’ingero zisobanura neza ibyizwe.
Imyitozo/gushyira mu bikorwa ibyizwe
• Hatangwa imyitozo igendanye n’ibyizwe mu ishuri
• Hatangwa kandi imyitozo ishingiye ku buzima bwa buri munsi ariko bufite aho buhurira n’ibyizwe mu ishuri.
Umwarimu afasha abanyeshuri guhuza ibyizwe n’ubuzima bwa buri munsi. Kuri iyi ntera, uruhare rw’umwarimu ni ukuyobora abanyeshuri mu gucengerwa n’ibyo bize.
3. Isuzuma
Kuri iyi ntambwe, umwarimu abaza abanyeshuri bimwe mu bibazo agamije kureba niba intego z’isomo zagezweho. Muri iki gikorwa k’isuzuma, buri munyeshuri asuzumwa ku giti ke. Umwarimu yirinda guhita atanga ibisubizo, ahubwo ibivuye mu isuzuma biha umwarimu icyo azakorera abanyeshuri muri rusange n’umunyeshuri ku giti ke. Rimwe na rimwe, umwarimu ashobora gusoza isomo atanga umukoro wo mu rugo.
IGICE CYA II: URUGERO RW’IMBATA Y’ISOMO
Isomo ry’uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri
Izina ry’ishuri: ........................................Amazina y’umwarimu:...........................…
1.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Kuririmba mu ruhame uturirimbo tunyuranye.
1.2.Ubushobozi shingiro:
Kugira ngo ubushobozi bugamijwe muri uyu mutwe bugerweho, umuyeshuri agomba kuba ashoboye:
• Kuririmba
• Gufatanya n’abandi
• Kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame1.3.Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho:
1.3.1.Umuco w’amahoro
Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara igihe abanyeshuri batega amatwi umwarimu uri kubigisha indirimbo no mu gihe baririmba kandi banasobanurirana indirimbo zivuga ku kinyabupfura.
1.3.2.Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara mu gihe umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
1.3.3.Uburezi budaheza:
Bigaragara mu gihe umwarimu yita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku kwegera abafite ubumuga.
1.3.4.Kubungabunga ibidukikije:
Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara igihe abanyeshuri baririmba kandi banasobanurirana indirimbo zijyanye n’ibidukikije.
1.4.Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwe umwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu matsinda, indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
1.5.Urutonde rw’amasomo
1.6.Ibiteganywa gukorwa mu kwigisha aya masomo
Mu ntangiriro:
• Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye. Abanyeshuri babyitegereza batuje, nyuma yaho akabasaba kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi. Si ngombwa kwibanda ku tubazo twatanzweho ingero, umwarimu ashobora gutegura utundi tujyanye n’isomo agiye kwigisha.
Mu isomo nyirizina:
• Umwarimu aririmba indirimbo nshya inshuro imwe yitoze, ashyiramo amarangamutima ashoboka. Icyo gihe, abanyeshuri baba bateze amatwi.
• Yongera kuririmba, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
• Umwarimu kandi asaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe.
• Afasha abanyeshuri gusobanukirwa amagambo akomeye.
• Abanyeshuri basobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga.
• Umwarimu aririmba umurongo umwe umwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose aafatanyije nabo.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine.
Mu isuzuma:
Mu isuzuma ryo kuririmba, umwarimu asuzuma ko umwana ashobora kuririmba akaririmbo yigishijwe adategwa, yemye kandi agasobanura neza amagambo ari mo. Asaba umwana umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kuririmbira mu matsinda.
Isomo rya 1: Uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri
a) Intego zihariye
• Kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Kuririmbira mu ruhameb) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza ishuri n’ibyiza by’ishuri (nk’abanyeshuri bari mu ishuri, bakina, umwarimu abigisha n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo (telefoni, radiyo,…)c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba akaririmmbo bazi cyangwa akabaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero:
1) Mwavuye mu rugo mubwiye ababyeyi ko mugiye he?
=Ku ishuri2) Ku ishuri muba mugiye gukora iki?
=Kwiga3) Vuga ibindi mukora iyo muri ku ishuri.
=Gukina, gukora isuku…Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite cyangwa akabasha korohera abanyeshuri:
Akaririmbo ka 2: Ibyiza by’ishuri
Iyo ngeze mu ishuri
Nshimishwa no guhura na mwarimu
Na bagenzi bange nkahigira byinshi birimo n’ikinyabupfura,
gusoma no kwandika.
Nzakunda ishuri nzabe umuntu muzima (x2).Akaririmbo ka 3:Nkunda ishuri
Iyo ngiye ku shuri ngenda nishimye
Nsanga bagenzi bange
Nkunda umwarimu ngakunda amasomo
Sinzarivamo
Iyo ngeze mu ishuri numva nishimye
Banyigisha imibare
n’andi masomo y’ingirakamaro,
Sinzarivamo.
Iyo turi ku ishuri numva nishimye
Nkina na bagenzi bange
Ntozwa uburere ngakunda amasomo
Sinzarivamo
Iyo mvuye ku ishuri ntaha nishimye
Nsanga ababyeyi bange
Banyakira neza n’ubwuzu
SinzarivamoIsuzuma:
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Nikundira Umwarimu (Ntambara Jean)
• Ninde wavuga icyo yumvise muri iyi ndirimbo?
• Muri iyi ndirimbo batubwira ko umwarimu akora iki?
• Ninde wavuga ibindi umwarimu akora bitavuzwe muri iyi ndirimbo?2. Ibyiza by’ishuri
• Vuga ibintu wigira ku ishuri bivugwa muri iyi ndirimbo.
3. Nkunda ishuri:
• Ni iki kigushimisha kivugwa muri iyi ndirimbo?
Isomo rya 2: Uturirimbo tuvuga ku muryango
a) Intego zihariye
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Gukunda umuryango n’abawugizeb) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza umuryango n’abawugize (data, mama, abana, sogokuru, nyogokuru n’abandi).
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimboc) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
Iyo barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Ingero:
1) Ni bande mubana mu rugo?
=Ababyeyi, bakuru banjye, barumuna banjye…
2) Vuga abandi bantu mufitanye isano ariko mutabana mu rugo.
=sogokuru, nyogokuru, mama wacu, data wacu, marume....
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Umuryango wange
Umuryango wange data na mama n’abavandimwe
Dufashanya byinshi bituma dutera imbere
Twumvira ababyeyi na bo bakatwitaho
Dushimiye Imana niyo ibidushobozaNB: Abanyeshuri baririmba bakoma amashyi bakubita ibiganza bya bagenzi babo bari iburyo n’ibumoso.
Akaririmbo ka 2: Mubyeyi wambyaye
Mubyeyi wambyaye mama wandeze
Mubyeyi wambyaye nakwitura iki?
Waraye amajoro udasinziriye
Kugira ngo mvuke warababaye.
Mubyeyi wambyaye data wandeze
Mubyeyi wambyaye na kwitura iki?
Wafashije mama kumpa ubuzima
Mwampaye uburere ndabashimira. Bavandimwe bange tuvukana
Ndabashimira mwampaye urugero
Nange nzababera umwana mwiza
Nzabahesha ishema mu bandi babyeyi.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Umuryango wange:
• Niki batubwira muri iyi ndirimbo?
• Umuryango wawe ugizwe na ba nde?
2. Mubyeyi wambyaye:
• Ugendeye ku karirimbo mwize, ni akahe kamaro k’ababyeyi?
• Ni iki wumva uzakorera ababyeyi bawe cyangwa abakurera kubera ibyiza bagukorera?Isomo rya 3: Uturirimbo tuvuga ku isuku y’umubiri no ku bidukikije
a) Intego zihariye:
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Kugira isuku no gufata neza ibidukikijeb) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza uburyo butandukanye bwo kugira isuku y’umubiri (gukaraba, gufura imyenda…)
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibidukikije (Imisozi, amashyamba, inzuzi, ibiyaga…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.c) Uko isomo ritangwa:
Intangiriro:
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Nyuma yo kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero:
1)Mwese mugirira isuku umubiri wanyu?
=Yego2)Muyikora mute?
=Turakaraba, tukamesa imyenda…3)Iyo bavuze ibidukikije mwumva iki?
=Ibiti, imigezi, ibiyaga, imisozi…Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite:
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Akamaro k’isuku
Isuku ni isoko y’ubuzima
Nzisukura wese umubiri n’imyambaro
Nzamesa kenshi noge buri munsi
Nirinde indwara umwanzi w’ubuzimaAkaririmbo ka 2: Isuku ni ingenzi
Habayeho akana kagira umwanda
kakundaga kurya kadakarabye,
Ababyeyi bako bahoraga iteka
bakabwira yuko isuku ari ingenzi
Nyamara ako kana kakica amatwi Hm!
Rimwe kararwara kajya kwa muganga.
Kamazeyo iminsi kataza ku ishuri
Mu masomo yose gasigara inyuma.
Ngaho rero bana mugire isuku,
isuku ni isoko y’ubuzima!Akaririmbo ka 3: Mbega ibyiza
Utunyoni twinshi turirimba neza
tunyibutsa iwacu kare mu gitondo.
Utugezi twiza dutemba mu mashyamba
tunyibutsa igihe ngiye ku ishuri
Mbega ibyiza mbega ibyiza mbega ibyiza we!
Mbega ibyiza mbega ibyiza mbega ibyiza we!Akaririmbo ka 4: Hafi y’iwacu
Hafi y’iwacu hari ibiti byiza
hahoramo utunyoni turirimba neza
ngo ncwi! ncwi! ncwi! Bikantera ibyishimo.
Ku ishuri ryacu hari ubusitani
Hateyemo uturabyo duhumura neza
hm! hm! hm! bikantera ibyishimo.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Akamaro k’isuku:
• Kuki tugomba kugira isuku?
• Ni gute tugomba kugira isuku ?2. Isuku ni ingenzi:
• Akana kavugwa muri iyi ndirimbo karangwaga n’iyihe mico?
• Ababyeyi bako bahoraga bakabwira ngo iki?
• Mbese kakurikizaga ibyo ababyeyi bakabwiraga?
• Nyuma byaje kukagendekera bite?
• Ni irihe somo ukuye muri aka karirimbo?3. Mbega ibyiza:
• Ni iki kivugwa muri aka karirimbo kikubwira ko bukeye?
• Ugendeye ku bivugwa muri aka karirimbo, ni iki kikubwira ubwiza bw’iwanyu cyangwa ku ishuri?4. Hirya y’iwacu
• Ni iki kigutera ibyishimo kivugwa muri aka karirimbo?
• Mu busitani bwo ku ishuri dusangamo iki?Isomo rya 4: Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
a) Intego zihariye
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Kugira ikinyabupfurab) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza imigenzo mbonezabupfura (Gusuhuza abantu, kwimukira umuntu mukuru umuha ikicaro, gutwaza utuntu umuntu wananiwe n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Iyo barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero:
1)Iyo winjiye mu rugo rw’umuntu ukora iki?
=Urasuhuza2)Iyo umuntu ari kuvuga (nk’umwarimu) umutega amatwi umeze ute?
=Ucecetse3)Iyo uri ku meza wirinda iki?
=Gusahuranwa, kurya uvuga,...4)Iyo wicaye umuntu mukuru ahagaze ukora iki?
=Ndamwimukira5)Umuntu ukora ibyo byose tumaze kumva, bavuga ko afite iki?
= IkinyabupfuraIsomo nyirizina
Umwarimu yigisha akaririmbo gakurikira yabanje kukumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kukiga:
Akaririmbo ko kwiga:
Akaririmbo ka 1: Imbonezabupfura
Rimwe kabiri gatatu tworoherane,
Kane gatanu dukore cyane,
Gatandatu twishime,
Karindwi umunani twiteze imbere,
Ikenda icumi twamagane ibiyobyabwenge.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Vuga byibura ibintu bibiri bigaragaza ikinyabupfura bivugwa muri iyi ndirimbo.
Isomo rya 5: Uturirimbo tuvuga ku mibare y’ibanze
a) Intego zihariye
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Kumenya neza imibare y’ibanzeb) Imfashanyigisho
•• Ibishushanyo bigaragaza imibare y’ibanze (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 10)
•• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Urugero: Vuga imibare y’ibanze uzi.
Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Nge nzi kubara
Nge nzi kubara
rimwe kabiri gatatu kane.
Nge nzi kubara
gatanu gatandatu karindwi
Nge nzi kubara.
umunani ikenda icumi.Akaririmbo ka 2: Imibare y’ibanze
Rimwe kabiri gatatu tworoherane,
twitoze umuco w’imbabazi
kane gatanu gatandatu tuzakore cyane
Karindwi umunane twiteze imbere
ikenda icumi twirinde ibiyobyabwengeIsuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
• Vuga imibare ivugwa mu ndirimbo mwize.
1.7.Isuzuma risoza umutwe wa mbere
Muri iri suzuma, umwarimu agenzura niba umunyeshuri afite ubushobozi bwo kuririmba akaririmbo yigishijwe adategwa, yemye kandi ashobora gusobanura neza amagambo akagize. Harimo kandi na bimwe mu bibazo biganisha ku nsanganyamatsiko zigaragara mu masomo atandukanye ari muri uyu mutwe.
Ibibazo by’isuzuma
1.a) Ririmba udategwa kandi wemye akaririmbo gakurikira twize:
Habayeho akana kagira umwanda
kakundaga kurya kadakarabye,
Ababyeyi bako bahoraga iteka
bakabwira yuko isuku ari ingenzi
Nyamara ako kana kakica amatwi Hm!
Rimwe kararwara kajya kwa muganga.
Kamazeyo iminsi kataza ku ishuri
Mu masomo yose gasigara inyuma.Ngaho rero bana mugire isuku
isuku ni isoko y’ubuzima.
b) Akana kavugwa muri iyi ndirimbo karangwaga n’iyihe mico?
c) Ni irihe somo wakuye muri aka karirimbo.2. Kuki tugomba kugira isuku?
3. Ni gute tugomba kugira isuku y’umubiri ?
4. Ni iki kigushimisha iyo ugiye, uri cyangwa uvuye ku ishuri ?
Ibisubizo biteganijwe
1.a) Umwarimu asuzuma niba umwana aririmba akaririmbo neza, yemye kandi adategwa.
b) Karangwaga no kutagira isuku ndetse no kutumvira ababyeyi.
c) Kugira isuku no kumvira ababyeyi.
2. Kugira ngo twirinde indwara ziterwa n’umwanda.
3. Koga buri munsi, kumesa imyambaro, koza amenyo (n’ibindi biganisha ku isuku).
4.
• Iyo ngiye ku ishuri mpura na bagenzi bange
• Iyo ndi mu ishuri mpura na umwarimu akanyigisha amasomo akampa n’uburere bwiza
• Iyo mvuye ku ishuri ababyeyi bange banyakira nezaa.Imyitozo y’inyongera
Imyitozo nzamurabushobozi
1) Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutanoza ijwi neza: umwarimu agerageza kuririmbana na we, uko atera agatambwe akamusaba gusubiramo kugeza igihe ijwi rinogeye:
Ririmba akaririmbo ako ariko kose mwize mu ishuri waba wibuka.2) Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutabasha kwigana neza ijwi yumvise:Umwarimu akoresha uburyo nk’ubwavuzwe haruguru kugeza igihe abashije kwigana neza ijwi ry’indirimbo:
Ririmba akaririmbo “Nikundira Umwarimu” (reba mu isomo rya mbere, akaririmbo ka mbere)
3) Uyu mwitozo uhabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame: Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose:
Ririmba akaririmbo mwize muri iki gihembwe.
Imyitozo nyagurabushobozi
Umwarimu asaba umunyeshuri kuririmba indirimbo ashatse itarizwe mu ishuri, hanyuma akareba niba aririmba adategwa kandi yifitiye icyizere. Ashobora no kumwemerera kuyiririmba uko ashatse (gushyiramo amashyi cyangwa umuyego, kubyina...).
2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Kuririmbira mu ruhame uturirimbo duherekejwe n’amashyi hubahirizwa injyana zatwo.
2.2Ubushobozi shingiro
Kugira ngo ubushobozi bugamijwe muri uyu mutwe bugerweho, umunyeshuri agomba kuba ashoboye:
• Kuririmba
• Kwigana neza ijwi yumvise
• Gufatanya n’abandi
• Kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame2.3 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
2.3.1Umuco w’amahoro
Twabibonye mu mutwe wa mbere, iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara nanone igihe abanyeshuri batega amatwi umwarimu uri kubigisha indirimbo no mu gihe bari mu matsinda, baririmba cyangwa bungurana ibitekerezo.
2.3.2 Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi
Iyi ngingo nsanganyamasomo na none igaragara mu gihe umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gusubiza, kuririmba, gutanga ibitekerezo n’ibindi.
2.3.3 Uburezi budaheza
Bigaragara mu gihe umwarimu yita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku kwegera abafite ubumuga.
2.3.4 Kubungabunga ibidukikije
Kimwe no mu mutwe wa mbere, iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara gihe abanyeshuri baririmba kandi banasobanurirana indirimbo zijyanye n’ibidukikije.
2.4 Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwumwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
2.5 Urutonde rw’amasomo
2.6 Ibiteganya gukorwa mu kwigisha aya masomo
Mu ntangiriro
• Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye. Abanyeshuri babyitegereza batuje, nyuma yaho akabasaba kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi. Si ngombwa kwibanda ku tubazo twatanzweho ingero, umwarimu ashobora gutegura utundi tujyanye n’isomo agiye kwigisha.
Mu isomo nyirizina
• Umwarimu aririmba indirimbo nshya inshuro imwe yitoze, ashyiramo amarangamutima ashoboka. Icyo gihe, abanyeshuri baba bateze amatwi.
• Yongera kuririmba, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
• Umwarimu kandi asaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe.
• Afasha abanyeshuri gusobanukirwa amagambo akomeye.
• Abanyeshuri basobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga.
• Umwarimu aririmba umurongo umwe umwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose aafatanyije nabo.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine.Mu isuzuma:
Umwarimu asuzuma ko umwana ashobora kuririmba adategwa akaririmbo yigishijwe, kureba niba yubahiriza injyana ayiherekeresheje amashyi n’umuyego kandi agasobanura neza amagambo ari mo.
Isomo rya 1: Uturirimbo tuvuga ku bidukikije
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmbira mu ruhame
• Kwita ku bidukikijeb) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza bimwe mu bidukikije (Imisozi,
amashyamba, imigezi, ibiyaga…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimboc) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.Ingero: 1) Vuga ibyo wabonye ku mafoto.
=Imisozi, amashyamba, imigezi, ibiyaga…2) Ese bimariye iki umuntu?
=Imisozi bayiteraho amashyamba, amashyamba atanga inkwi....Isomo nyirizina:
Umwarimu yigisha abanyeshuri aka karirimbo yabanje kukumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kukiga.
Akaririmbo ka 1: Akanyugunyugu
Mbega akanyugunyugu k’amabara meza
Icyampa ngo kaze nkagire inshuti
Nakigisha kubara gusoma no kwandika
Nkuko umwarimu yabitwigishijeAkaririmbo ka 2: Ibidukikije
Ndakurata Rwanda watatswe na Rurema,
Imisozi yawe ibereye abagusura.
Ibirunga byawe bicumbikiye ingagi,
Imigezi yawe izana ubuhehere.
Ibyo byiza byose nzabibungabunga,
mbibyaze umusaruro ndwanya ababyangiza.Isuzuma
Muri iri somo, umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba gusa, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe. Ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko y’indirimbo bibazwa mu isomo rikurikiraho.
Isomo rya 2: Uturirimbo tuvuga ku bidukikije
a) Intego zihariye:
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kwita ku bidukikijeb) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza bimwe mu bidukikije (Imisozi, amashyamba, imigezi ibiyaga…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimboc) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakibukiranya akaririmbo bize ubushize.
• Umwarimu ababaza utubazo dutandukanye twerekeye ku ndirimbo.Ingero: 1) Indirimbo twize ubushize yitwa ngo iki?
=Ibidukikije2) Vuga bimwe mu bidukikije twavuze mu ndirimbo
=Imisozi, ibiyaga, amashyamba....Isomo nyirizina
Umwarimu asaba abanyeshuri kuva mu matsinda bakaza mu myanya yabo, bamara kugeramo akabasaba kuririmba indirimbo yabigishije mu isomo riheruka (Ibidukikije). Baririmba itsinda ku itsinda bashyiramo amashyi n’umuyego. Iyo amatsinda arangije kuririmba, umwarimu areba niba bubahirije neza amashyi n’umuyego, byaba ngombwa akabakosora.
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
• Iyi ndirimbo ivuga ku yihe ngingo?
• Ni ibihe bintu bitatse u Rwanda bivugwa muri iyi ndirimbo?
• Ni iki wakora kugira ngo urwanye ababyangiza ?Isomo rya 3: Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kugira ikinyabupfurab) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza imigenzo mbonezabupfura (Gusuhuza abantu, kwimukira umuntu mukuru umuha ikicaro, gutwaza utuntu umuntu wananiwe n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.Ingero: 1) Mu gihembe cya mbere twaririmbye indirimbo zivuga ku kinyabupfura. Vuga bimwe mu biranga umuntu ufite ikinyabupfura
=Gukomanga iyo winjiye mu nzu,gusuhuza iyo ugeze mu rugo, gusuhuza n’amaboko yombi ugukuriye,....Isomo nyirizina
Umwarimu yigisha abanyeshuri akaririmbo gakurikira abanje kukumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kukiga:
Akaririmbo: Kubaha
Akaririmbo ka 1: Kubaha
Dufatanye twese twebwe Rwanda rw’ejo
twitoze kubahana tube intangarugero
aho tunyura hose turangwe no kubaha
tuzatanga amahoro natwe tuyaboneIsuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo:
• Iyi ndirimbo iradusaba kwitoza iki?
• Aho tunyura hose tugomba kurangwa n’iki?Isomo rya 4: Uturirimbo tuvuga ku isuku
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kugirira isuku aho atuye n’aho yigab) Imfashanyigisho
Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’isuku (gukubura, guharura, kumena imyanda ahabugenewe…) Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: 1) Mu gihembe cya mbere twaririmbye indirimbo zivuga ku isuku y’umubiri.Vuga uburyo butandukanye bwo gukora isuku y’umubiri
=Gukaraba, kumesa imyambaro…2) Uretse umubiri se, nta handi twagirira isuku?
=Mu rugo, mu ishuri, mu bwiherero, mu busitani…Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Akarira 1: Isuku yo mu rugo
Nimbyuka mu gitondo ngasukura mu nzu nkitegura neza
Nyuma ngane ishuri
Nzabanza mpasukure sinshaka kurwara kubera umwanda
Ahubwo ndashaka iterambereAkaririmbo ka 2: Amazi ni meza
Amazi ni meza mu buzima
Amazi ni meza koko,
Iyo tuyanyweye asukuye, tugira ubuzima bwiza
Iyo tuyakarabye twese, tugira ubuzima bwiza
Amazi ni ingenzi mu buzimaIsuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Isuku yo mu rugo:
• Niki wumvise muri iyi ndirimbo?
• Vuga ingaruka mbi ziterwa no kugira umwanda.Amazi asukuye:
• Vuga akamaro k’amazi asukuye.
Isomo rya 5: Uturirimbo tuvuga ku nyuguti z’ibanze
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kumenya neza inyuguti z’ibanzeb. Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza inyuguti z’ibanze zikurikirana muri ubu buryo: a, e, i, o, u
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.c. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.Ingero: 1) Vuga inyuguti mwize mu ishuri
=a,e,i,o,uIsomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, abanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite cyangwa akabasha korohera abanyeshuri.
Akaririmbo ka 1: inyuguti zibanze
Nzubaha Imana A A A
Nzirinda amahane E E E
Nzubaha ababyeyi I I I
Nzaba intangarugero O O O
Nzagira ubumuntu U U U
Nzaba umuntu wuzuye A E I O UAkaririmbo ka 2: Dukunda gusoma
Iwacu mu rugo dukunda gusoma
Ibitabo ndetse n’ibinyamakuru.
Abana basoma batsinda amasomo
Ni umuco mwiza.
Iwacu mu rugo dukunda gusoma
Ibitabondetse n’ibinyamakuru.
Abana basoma batsinda amasomo
Ni umuco mwiza.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Inyuguti z’ibanze
1. Vuga inyuguti z’ibanze zivugwa muri iyi ndirimbo.
2. Ni iyihe mico ivugwa muri iyi ndirimbo ijyanye n’inyuguti z’ibanze zirimo.Dukunda gusoma
1. Iwanyu mu rugo mukunda gusoma iki?
2. Abana basoma bibamarira iki?2.7 Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
Muri iri suzuma, umwarimu agenzura niba umunyeshuri afite ubushobozi bwo kuririmba akaririmbo yigishijwe ahuza neza injyana y’indirimbo amashyi n’imiyego. Harimo kandi na bimwe mu bibazo biganisha ku nsanganyamatsiko zigaragara mu masomo atandukanye ari muri uyu mutwe.
Ibibazo by’isuzuma
1. Ririmba udategwa kandi uherekeresha amashyi n’umuyego akaririmbo kavuga kuri izi ngingo zikurikira:
a) Ibidukikije
b) Ikinyabupfura
c) Isuku y’aho utuye cyangwa aho wiga
d) Inyuguti z’ibanze.2. Ni irihe somo wavanye mu turirimbo dutandukanye wize (urugero: uturirimbo tuvuga ku bidukikije, ikinyabupfura, isuku n’inyuguti z’ibanze)?
Bimwe mu bisubizo biteganyijwe
1. Umwarimu yumva niba umunyeshuri aririmba neza, yemye kandi adategwa.
2. Isomo navanye mu:a) turirimbo tuvuga ku bidukikije: Gukunda ibidukikije no kubirinda.
b) turirimbo tuvuga ku kinyabupfura: kubaha.
c) turirimbo tuvuga ku isuku: Gusukura mu rugo, gusukura mu ishuri, kunywa amazi asukuye.
d) turirimbo tuvuga ku nyuguti z’ibanze: kubaha Imana, kwirinda amahane (kwitonda), kubaha ababyeyi, kuba intangarugero, kugira ubumuntu, kuba umuntu wuzuye no gukunda gusoma.2.8 Imyitozo y’inyongera
• Imyitozo nzamurabushobozi
1. Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutabasha kwigana neza ijwi yumvise. Umwarimu akoresha uburyo nk’ubwavuzwe haruguru kugeza igihe abashije kwigana neza ijwi ry’indirimbo:
Ririmba akaririmbo “Inyuguti z’ibanze” (reba mu isomo rya 5, akaririmbo ka mbere)
2. Uyu mwitozo uhabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame. Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose.
Ririmba akaririmbo wumva kakoroheye, mwize muri iki gihembwe.
3. Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutabasha guherekeresha indirimbo amashyi n’umuyego: akenshi abinanirwa kubera ko aba aririmba anakoma amashyi icyarimwe. Umwarimu amubwira gukomera abanda amashyi we ntaririmbe, cyangwa akamuha agati, akagakomanga ku ntebe ajyana n’abaririmba. Iyo abikoze neza, agerageza kwiherekeza agace ku kandi kugeza igihe abimenyeye.
Herekeresha amashyi indirimbo “Ibidukikije” (reba mu isomo rya mbere)• Imyitozo nyagurabushobozi:
Kubera ko ubushobozi nsanganyamasomo bw’uyu mutwe ari ukuririmba mu ruhame uturirimbo duherekejwe n’amashyi hubahirizwa injyana zatwo, umwarimu atanga imyitozo ikurikira:
• Ahitamo indirimbo abonye iyo ari yo yose (itarizwe mu ishuri), akayiririmba, hanyuma agasaba umunyeshuri kuyiherekeresha amashyi n’umuyego.
• Asaba umunyeshuri kuririmba indirimbo ashatse (iyo ari yo yose itarizwe mu ishuri), ayiherekeresha amashyi n’umuyego.3.2 Ubushobozi shingiro
Kuririmba, kwigana neza ijwi yumvise, kuririmbana n’abandi, kubahiriza injyana y’indirimbo, no kuririmbira mu ruhame.
Gufatanya n’abandi, kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere, gutinyuka kuvugira mu ruhame, no kugira imigenzo mbonezabupfura.
3.3 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
• Umuco w’amahoro
Ibi bigaragarira mu gutega amatwi mu gihe umwarimu yigisha indirimbo n’igihe
abanyeshuri bakorera mu matsinda, bahana ibitekerezo.• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi
Bigaragara mu gihe Umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abanyeshuri b’abahungu mu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
Uburezi budaheza
Hari abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kwigana neza ibivugwa mu ndirimbo kubera ko bafite ubumuga bwo kutumva neza. Abo bana bashyirwa mu matsinda bagakorana n’abandi, kandi umwarimu akabitaho mu gihe yegera amatsinda. Mu isuzuma, umwarimu abaha amahirwe yo kuririmba, n’ubwo batabikora neza nk’abandi akabashimira ibyo babashije gukora.
Hari abanyeshuri bagira ubwoba ku buryo badashobora kuririmbira mu ruhame, na bo bajya mu matsinda, bagenzi babo ndetse n’umwarimu bagakomeza kubatera akanyabugabo, noneho mu isuzuma, Umwarimu akabashimira ibyo bagerageje gukora.
3.4 Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwe umwe cyangwa bakaririmba bari mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
3.5 Urutonde rw’amasomo
3.6 Ibiteganywa gukorwa mu kwigisha aya masomo
Mu ntangiriro
• Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye. Abanyeshuri babyitegereza batuje, nyuma yaho akabasaba kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi. Si ngombwa kwibanda ku tubazo twatanzweho ingero, umwarimu ashobora gutegura utundi tujyanye n’isomo agiye kwigisha.
Mu isomo nyirizina
• Umwarimu aririmba indirimbo nshya inshuro imwe yitonze, ashyiramo amarangamutima ashoboka. Icyo gihe, abanyeshuri baba bateze amatwi.
• Yongera gusaba abanyeshuri gutega amatwi bakumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
• Umwarimu kandi asaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe.
• Asobanura amagambo akomeye, yaba ayo abanyeshuri batanze cyangwa andi we ubwe yateguye.
• Abanyeshuri basobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga
• Umwarimu aririmba igika kimwe kimwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose akajyana n’abanyeshuri
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine
Mu isuzuma:Mu isuzuma ryo kuririmba, Umwarimu asuzuma ko umunyeshuri ashobora kuririmba akaririmbo yigishijwe adategwa kandi mu ruhame yigana ibivugwa mu ndirimbo. Asaba umwana umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kubikorera mu matsinda.
Isomo rya 1: Uturirimbo tuvuga ku Mana
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo ivuga ku Mana
• Kugorora no kunoza ijwi ry’iyo ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhame
• Kubaha Imanab) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’iyobokamana (umuntu uri gusenga, Bibiliya, Urusengero, Kiliziya).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bazi cyangwa bize.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.Ingero: 1)Iyo mugiye mu rusengero/mu Kiliziya, muba mugiye gukora iki?
=Gusenga2) Iyo musenga, musenga nde (musenga iki)?
=Imana3) Mbese Imana iragukunda?
=Yego!4) Vuga bimwe mu byo Imana yagukoreye cyangwa igukorera.
=Yarandemye, yampaye ubuzima, yampaye ababyeyi, irandinda…Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1:Imana ni nziza
Imana isumba byose,
Imana niyo yaturemye
Imana niyo dukesha byose
Imana ni nziza!Akaririmbo ka 2: Mana urankunda
Mana urankunda, nanjye ndagukunda.
Nzakomeza ngukunde, kuko unkunda cyane.
Nzakomeza ngukunde, kuko unkunda cyane.Isuzuma
rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo1. Imana ni nziza (NTABAJYANA Sylvestre)
• Ni nde waremye abantu bose?
• Ugendeye ku ndirimbo wize, vuga bimwe mu biranga Imana.2. Mana urankunda (Kabalira Sauve Arsene)
• Mbese ukunda Imana? Uyikundira iki?
• Ukurikije iyi ndirimbo, ni iki uteganya kuzakorera Imana?Isomo rya 2: Uturirimbo tuvuga ku birori
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu karirimbo kavuga ku birori
• Kunoza neza no kugorora ijwi igihe aririmba ako karirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu birorib) Imfashanyigisho
• Amashusho cyangwa amafoto bigaragaza ibirori bitandukanye (Abantu babyina, abantu baririmba, abaririmbira cyangwa babyinira umuntu wagize umunsi mukuru).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo ashatse, tuganisha ku isomo ry’umunsi.Ingero: 1)Iwanyu (aho mutuye/ mu gace k’iwanyu) mujya mukora iminsi mikuru?
=Yego2) Tanga ingero z’iminsi mikuru abantu bakora
=Kubatizwa, kwita izina, bonane…3) Iyo abantu bari mu munsi mukuru barangwa n’iki?
=Kubyina, kuririmba, kurya, kunywa…Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka1: Umwaka uratashye
Umwaka uratashye muze twishime,
dukore ibirori twizihirwe twizihirwe,
dore umwaka uratashye.Akaririmbo ka 2: Ibirori byo kwita umwana izina
Abana twese turagukunda,
Twitabiriye kukwita izina.
Muvandimwe ndagukunda nkwise Mahoro
Muvandimwe ndagukunda nkwise Kagabo
Muvandimwe ndagukunda nkwise Mugabo
Muvandimwe ndagukunda nkwise Ndahiro
Muvandimwe ndagukunda nkwise Manzi
Muvandimwe ndagukunda nkwise RugeroIsuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Umwaka uratashye
• Iyo umwaka utashye, abantu barangwa n’iki?
2. Ibirori byo kwita umwana izina
• Ukurikije ibivugwa muri iyi ndirimbo, iyo umwana akivuka bamukorera iki?
• Ririmba iyi ndirimbo ushyiraho andi mazina atavuzwe.Umukoro wo mu rugo: Tanga izindi ngero z’iminsi mikuru.
Isomo rya 3: Uturirimbo tuvuga ku birori
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu karirimbo kavuga ku birori
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu birorib) Imfashanyigisho
• Amashusho cyangwa amafoto bigaragaza ibirori bitandukanye (Abantu babyina, abantu baririmba, abaririmbira cyangwa babyinira umuntu wagize umunsi mukuru).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c) Uko isomo ritangwaIntangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo ashatse, tuganisha ku isomo ryashizendetse n’iry’umunsi.Ingero: 1) Tanga izindi ngero z’iminsi mikuru uzi.
=(Abanyeshuri batanga izindi ngero z’iminsi mikuru)2) Iyo abantu bari mu munsi mukuru barangwa n’iki?
=(Abanyeshuri bavuga ibindi bikorwa bikorwa mu minsi mikuru)Isomo nyirizina
Umwarimu yigisha abanyeshuri akaririmbo gakurikira, yabanje kukumva (akoresheje kiwe mu bikoresho byumvikanisha indirimbo), no kukiga.
Akaririmbo ka3: Dore ibirori
Dore ibirori bitazibagirana
Turirimbe ducinye akadiho:
twishimire kwita izina uyu mwana wacu
twishimire ukubatizwa k’umuvandimwe wacu (kw’abavandimwe bacu)
twishimire ukubatizwa k’uyu mwana wacu (kw’aba bana bacu)
twishimire kuba dutangiye umwaka mushya.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Dore ibirori (Kabalira Sauve Arsene)
• Vuga bimwe mu byo abantu bakora iyo bizihiza ibirori.
• Tanga ingero z’ibirori abantu bizihiza.Isomo rya 4: Uturirimbo tuvuga ku bukwe
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo ivuga ku bukwe
• Kugorora no kunoza ijwi ry’iyo ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu bukweb) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ubukwe (gusezerana imbere y’amategeko, gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’idini...)
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bazi cyangwa bize.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.Ingero: 1) Iyo umusore n’umukobwa bagiye kubana, babanza gukora ibihe birori?
=Ubukwe2) Ni iki abantu bakora mu bukwe iyo bishimye?
=Kuririmba, kubyina, kwivuga....3) Ni ba nde akenshi bafasha abantu kuririmba no kubyina mu bukwe
=Itorero, abahanzi…Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe muri turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Ubukwe
Ubukwe ni bwiza,
buhuza abavandimwe,
ababyeyi n’inshuti.
Twese tukaririmba,
Tukabyina, tukanezerwa.Akaririmbo ka 2: Umugeni mwiza
Umugeni mwiza ni uhuza imiryango;
Umwari warezwe neza araje: tambuka!
Mumurebe, uwo Imana yageneye uwo bazafatanya kurushinga.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Ubukwe :
• Ugendeye ku byo wumvise muri iyi ndirimbo, ni bande bahuzwa n’ubukwe?
• Iyo bahuriye mu bukwe, bagaragaza bate ibyishimo?2. Umugeni mwiza
3. Sobanura amagambo akurikira:
• Umugeni
• Umwari
• KurushingaIsomo rya 5: Uturirimbo tuvuga ku munsi w’amavuko
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo ivuga ku munsi w’amavuko
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhameb) Imfashanyigisho
• Amashusho cyangwa amafoto bigaragaza umunsi w’amavuko. Urugero: abaririmbira, ababyinira cyangwa abaha impano uwizihiza umunsi w’amavuko, abakata umutsima (cake).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bazi cyangwa bize.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: 1) Ni bande muri mwe bazi amatariki bavukiyeho?
=(abayazi barayavuga)2) Iyo mwujuje imyaka, babakorera iki?
=Isabukuru3) Iyo bagukoreye isabukuru, bigenda bite?
=(Abana basubiza bitewe n’ibyo babakorera)Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka1: Isabukuru nziza
Ishimire uyu munsi wavutseho,
ishimire uyu munsi wavutseho, isabukuru nziza!
Tukwifurije gukura utera imbere,
tukwifurije gukura utera imbere, isabukuru nziza!
Tukwifurije amahoro no kuramba,
tukwifurije amahoro no kuramba, isabukuru nziza!Akaririmbo ka 2: Gira umunsi mwiza
Gira umunsi mwiza w’amavuko
ibuka itariki wavutseho
shimira Imana kuba ukiriho.
Gira umunsi mwiza wo kubatizwa
ibuka itariki wabatirijweho
shimira Imana ko wabatijwe
gira umunsi mwiza w’abazina wawe
ibuka itariki bamwizirizaho
shimira Imana ko agusabiraIsuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Isabukuru nziza
• Mu mwaka utaha, ku itariki n’ukwezi bisa nk’ibyo wavutseho, uzizihiza iki?
• Ukurikije ibivugwa mu ndirimbo, ni iki wakwifuriza uwizihiza umunsi w’amavuko?2. Gira umunsi mwiza
• Vuga bimwe mu byo wakora iyo wibuka itariki wavutseho.
b) Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
Muri iri suzuma, umwarimu agenzura niba umunyeshuri ashobora kuririmba mu ruhame yigana ibivugwa mu ndirimbo. Harimo kandi na bimwe mu bibazo biganisha ku nsanganyamatsiko zigaragara mu masomo atandukanye ari muri uyu mutwe.
Ibibazo by’isuzuma
1.a) Vuga bimwe mu byiza Imana igukorera.
b) Ukurikije ibyo byiza igukorera, ni iki wumva uzayikorera?
c) Ririmba neza kandi udategwa, kamwe mu turirimbo mwize mu ishuri kavuga ku Mana.
2.a) Tanga ingero z’ibirori bitandukanye abantu bizihiza.b) Vuga bimwe mu biranga abantu bari mu birori.
c) Ririmba neza imwe mu ndirimbo mwize ivuga ku birori.
3. Ririmba imwe mu ndirimbo mwize ivuga ku bukwe.
4.a) Vuga bimwe mu byo bakorera umuntu wizihije umunsi w’amavuko.
b) Ririmba akaririmbo mwize mu ishuri ushobora kuririmbira incuti yawe yizihije umunsi wayo w’amavuko.
Bimwe mu bisubizo biteganyijwe:
1.a) Bimwe mu byiza Imana inkorera ni ibi bikurikira:
• Yampaye ubuzima (yarandemye)
• Yampaye amaboko, amaguru,...
• Yampaye ababyeyi
• Irankunda
• Yampaye ubwenge
• Impa amahoro
• Yampaye abavandimwe n’incuti.
• Irandinda....
b) Nkurikije ibyo byiza inkorera:
• Nzayikunda
• Nzayikorera
• Nzayubaha
• Nzayiririmbira
• Nzayisenga
• Nzayibyinira…
c) Aha, umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo bize mu ishuri ivuga ku Mana. Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri aririmba neza kandi yigana neza ibivugwa mu ndirimbo
4. a) Ingero z’ibirori bitandukanye abantu bizihiza:
• Kubatizwa, gukomezwa, gusezerana...
• Kwita izina
• ibirori by’iminsi mikuru y’igihugu (umunsi w’intwari, umunsi wo kwibohora...)
• Kwishimira kurangiza umwaka/ gutangira umwaka mushya
b) Bimwe mu biranga abantu bari mu birori:• Barishima
• Bararirimba
• Barabyina
• Bakivuga…
c) Umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo bize mu ishuri ivuga ku birori. Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri aririmba neza kandi yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.
5. Kuri iki kibazo, umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo bize mu ishuri ivuga ku bukwe, Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri aririmba neza kandi yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.
6.a) Umuntu wizihiza umunsi w’amavuko baramuririmbira, bakamubyinira, bakamuha impano...
b) Kuri iki kibazo, bigenda kimwe nk’uko bimeze mu bisubizo 1 (c), 2 (c), na 3.
c) Imyitozo y’inyongera
Imyitozo nzamurabushobozi
1) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kutanoza ijwi neza: Umwarimu agerageza kuririmbana na we, uko atera agatambwe akamusaba gusubiramo. Ririmba akaririmbo ako ariko kose mwize mu ishuri.
2) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo gufata mu mutwe: Umwarimu amusaba kuririmba agace gato k’indirimbo, agenda agasubiramo, nyuma akaririmba nk’igika cyose kugeza aririmbye indirimbo yose.
Ririmba indirimbo “Mana urankunda” (reba mu isomo rya mbere, akaririmbo ka kabiri)
3) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame: Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose.
Ririmba akaririmbo mwize muri iki gihembwe.
4) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ubushobozi buke bwo kwigana ibivugwa mu ndirimbo cyangwa kugaragaza imbamutima zikubiye mu ndirimbo: aha, afata abana nka bane akabicaza ahantu, hanyuma agasaba umunyeshuri uhabwa uwo mwitozo kuririmba indirimbo Ibirori byo kwita umwana izina, akayiririmba abwira ba bana, buri wese amuvuga mu izina kandi amureba, anamukoraho.
Ririmba indirimbo “Ibirori byo kwita umwana izina” (Reba mu isomo rya 2, akaririmbo ka kabiri).
Ibisubizo:
Muri ibi bibazo, umwarimu agenzura niba ibisabwa kuri buri ntangiriro y’ikibazo byubahirizwa, agashyira ingufu aho bikenewe.
Imyitozo nyagurabushobozi
1.a) Ririmba indirimbo “Dore ibirori” (Isomo rya 3, Akaririmbo ka gatatu) wigana neza ibivugwamo.
b) Vuga imwe mu minsi mikuru igihugu cyacu kijya gikoraho ibirori.
2.a) Toranya umunyeshuri wifuza muri iri shuri, umuririmbire indirimbo mwize mu ishuri, ugaragaza ko wishimiye umunsi w’amavuko ye.
b) Muririmbire noneho indirimbo mutize mu ishuri iririmbwa ku munsi w’amavuko.
Ibisubizo
1. a) Umunyeshuri aririmba indirimbo agaragaza imbamutima zose ziri mu ndirimbo (kubyina, kumwenyura, gukoma amashyi...).
b) Imwe mu minsi igihugu cyacu kijya gikoraho ibirori ni:
• Umunsi w’intwari
• Umunsi w’abakozi
• Umunsi w’umwana w’umunyafurika
• Umunsi w’abagore
• Umunsi wo kwibohora
• Umuganura...
a) Umunyeshuri ubazwa iki kibazo, iyo amaze guhitamo umunyeshuri yifuje, amuririmbira imwe mu ndirimbo zivuga ku munsi w’amavuko zizwe mu ishuri. Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri yigana ibivugwa mu ndirimbo kandi aririmba areba uwo munyeshuri, mbese nk’uri kumubwira.b) Umunyeshuri noneho amuririmbira indirimbo imwe mu ndirimbo ziririmbwa ku munsi w’amavuko ariko zitizwe mu ishuri, n’iyo yaba iri mu rundi rurimi. Aha, umwarimu agenzura ko umunyeshuri yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.