• UMUTWE WA 2: Kwidagadura

    III. Umwitozo wo gukoresha amagambo mu nteruro
    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo yahawe mu nteruro ziboneye.

    Ikipe itigererwa


    Ishuri ryacu ryarakataje mu mikino y’intoki. Umuyobozi w’ishuri ryacu yahoze akina mu ikipe y’igihugu ya basiketi. Akunda imikino kandi atubwira ko imikino y’amaboko ari myiza; ntigorana kuko ibibuga byayo bijya ahantu hato, ndetse ikibuga kimwe gishobora gukinirwaho imikino ibiri inyuranye. Iyo amashuri agitangira umuyobozi w’ishuri atuganiriza ku kamaro k’imikino. Gukina bituma abanyeshuri baruhuka mu mutwe bakananura ingingo, ari na ko ibyuya bibasohokamo. Umuntu ukina cyane ayaza ibinure biba mu mubiri agatandukana n’indwara zikururwa n’umubyibuho ukabije.

    Izi mpanuro zatumye abanyeshuri b’ikigo cyose dukunda gukina. Ubu ntiwabona abana bicaye baganira cyangwa biremye udutsiko mu gihe cy’amasaha y’imikino. Udakinnye umukino w’intoki akina uwa basiketi. Ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, abanyeshuri n’abarezi turakina. Kubona umuyobozi wacu ari mu kibuga akina n’abana bato bo mu wa mbere byatumye natwe twumva kudakina ari igihombo. Na we kandi aba ashimishijwe no gukina n’abana. Kuri we nta mwana uba mu kibuga; mu kibuga habamo abakinnyi. Buri mukinnyi, yaba umwana yaba umukuru, aba agomba guharanira gutahana insinzi.

    Nge ndi umufana w’ikirangirire. Aho ikipe yacu ya basiketi isohokeye, umwanya wange uba uteganyijwe kuko mba nyoboye itsinda ry’abafana. Nitegereje umukino wa basiketi nsanga umuntu yawigiramo byinshi. Ubamo ishyaka n’ubufatanye, ukabamo n’ubwenge bwinshi. Nasanze ari umukino usaba imbaraga no kumenya guhanahana umupira na bagenzi bawe utabaye nyamwigendaho. Nkiwubona bwa mbere nahise ngira ishyaka ryo kuzaba umukinnyi w’ikirangirire. Naje kubona benshi mu banyeshuri twakinanaga bandusha, mpitamo kwibera umufana. Ntawutanzi mu makipe y’ibigo by’amashuri tujya dukina.

    Ikipe yacu y’umukino wa basiketi iratsinda cyane, ni mu gihe kandi kuko ifite abakinnyi b’abahanga bazi no kwitendeka ku cyuma kiba kinaganaho urucundura, bikanezeza abafana. Uko itwaye igikombe, igitura umuyobozi wacu, akagitaka mu biro bye, maze bikaba umutako unezeza abagenderera ishuri. Buri mwaka twegukana igikombe. Duherutse kujya mu marushanwa yabereye i Kampala mu gihugu cya Uganda. Ikipe yacu yatashye iri ku mwanya wa kabiri mu marushanwa yari yahuje abanyeshuri bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ndetse kapiteni w’ikipe yacu yatahanye umudari w’umukinnyi witwaye neza.

    Ibyo byose byagezweho kubera ubufatanye bw’abayobozi n’abanyeshuri bitanga batizigamye. Hiyongeraho ariko n’umusanzu w’ababyeyi utangwa kugira ngo abana babo bidagadure bagire ibyishimo bishingiye ku magara mazima.

    Mu by’ukuri, imikino iduhuza na bagenzi bacu, tukidagadura, tugasabana na bo. Abenshi tuhakura n’inshuti. Iyo hari ikipe yaje kudusura, twirirwa tunezerewe. Uwo munsi n’utazi gukina aza gufana akumva aruhutse mu mutwe. Imikino yarangira agasubira mu masomo ye nta mihangayiko afite. Muri make, imikino y’amaboko idufasha kuruhuka tukiga neza.

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome umwandiko bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho

    • Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe igika ku gika kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Ni iki kigaragaza ko umuyobozi w’ikigo akunda imikino cyane?

    2. Ubwo iyi kipe iherutse i Kampala yahakuye umwanya wa kangahe?

    3. Rondora itatu mu mimaro y’imikino n’imyidagaduro.

    4. Ni iyihe mpamvu yatumye uyu munyenshuri ahitamo kuba umufana aho gukina?

    5. Vuga indi mikino ikinishwa intoki cyangwa amaboko waba uzi.

    6. Ni iyihe ndwara ishobora kuvurwa n’imikino ivugwa mu mwandiko?

    7. Ari ikipe y’umupira wa Basiketi n’iy’umupira w’intoki, itsinda cyane ni iyihe? Sobanura.

    8. Vuga unasobanure akandi kamaro k’imikino kaba katavuzwe mu mwandiko.

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura aya magambo yakoreshejwe mu mwandiko:

    a) Ntivogerwa

    b) Ikirangirire

    c) Impanuro

    d) Ibinure

    III. Umwitozo wo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo mu nteruro ziboneye

    Wifashishije rimwerimwe muri aya magambo, kora interuro ngufi kandi ziboneye:

    a) Ikirangirire

    b) Impanuro

    c) Ibinure

    d) Kuvogerwa

    2. Uzurisha interuro zikurikira amagambo wakuye mu mwandiko

    a) Abakora imyitozo ngororamubiri baba barimo....... ibinure

    b) Gutsinda igitego bakunze kubyita “kunyeganyeza........”

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka z’ibivugwa mu mwandiko

    2. Ushingiye ku bivugwa mu mwandiko, sobanura uko imikino ituma abanyeshuri bayikina bamenya ubwenge?

    3. Iyo witegereje imyitwarire n’imico y’abanyeshuri badakina n’iy’abakina ubona ihuye? Ni irihe tandukaniro ubona?

    V. Umwitozo w’ ubumenyi ngiro

    Umunyeshuri umwumwe akore umukoro wo guhanga umwandiko, hanyuma azageze ku bandi ibitekerezo bye.

    Hanga umwandiko mugufi ugaragaza kandi ugasobanura nibura ingaruka enye zo kudakora siporo n’indi myitozo ngororamubiri.

    Amoko y’inshinga

    Itegereze aya magambo ari mu ibara ry’umukara tsiri nurangiza usubize ibibazo bikurikira:

    - Mukamana akina umupira w’intoki.

    - Ikipe yacu iharanira iteka guhora iri imbere.

    - Umukino w’intoki ni umukino mwiza cyane.

    - Nta na rimwe dushobora gukina adahari.

    Ibibazo:

    a) Aya magambo yanditse mu ibara ry’umukara tsiri afite uwuhe mumaro mu nteruro?

    b) Afitanye iyihe sano n’amagambo ayabanjirije?

    c) Urabona iryo jambo riramutse rivuyemo interuro yaba igifite igisobanuro?

    Inshoza: Inshinga ni ijambo riranga igikorwa, imimerere cyangwa intego bya ruhamwa mu nteruro.

    Ingero:

    - Gukina(igikorwa)

    - Kuba(Imimerere cyangwa imiterere)

    - Iharanira (intego)

    Inshinga zisanzwe zirimo amoko abiri: Inshinga zidatondaguye n’inshinga zitondaguye.

    a) Inshinga zidatondaguye (inshinga ziri mu mbundo)

    Inshinga zidatondaguye cyangwa inshinga ziri mu mbundo ni uburyo bw’inshinga butagaragaza uwakoze cyangwa uwitirirwa igikorwa.

    Ingero: Gukina, kunanura, kuvogerwa, gukora, kuruhuka, kwiga...

    Uturango tw’inshinga iri mu mbundo

    Inshinga iri mu mbundo igaragaza igikorwa, imimerere, imiterere bitagira uwo byitirirwa. Ni ukuvuga ko ukora igikorwa atagaragara.

    Ingero:

    - Mu nshinga gukina ukina ntabwo azwi.ora igikorwa ntabwo azwi.

    - Mu nshinga kwiga ukora igikorwa cyo kwiga ntabwo agaragara.

    Inshinga iri mu mbundo iteka itangizwa na “ku” y’indanganshinga cyangwa “gu”. Iyo urebye ku rutonde rw’inteko z’amagambo “ku” iranga inteko ya 15. Ni ukuvuga ko imbundo ihora iteka mu nteko ya 15. Indanganshinga “Ku” niyo itangira imbundo buri gihe.

    b) Inshinga itondaguye

    Inshinga itondaguye ihinduranya ngenga, ikaba yemeza cyangwa ihakana, ikumvikanisha niba igikorwa cyararangiye cyangwa gikomeza, ikajya mu bihe by’inshinga bitandukanye, igahinduranya uburyo n’ibindi. Muri icyo gihe, ukora cyangwa uwo igikorwa kitirirwa ashobora kugaragara cyangwa hakagaragara ubwinshi bwabo.

    Ingero:

    - Ndi umufana w’ikirangirire.

    - Umuyobozi yakinaga mu ikipe y’igihugu.

    - Ikipe yacu ntigera mu mikino yo ku rwego rw’igihugu.

    - Ntidushobora gukina adahari

    - Nzaba umukinnyi w’ikirangirire

    Imyitozo ku nshinga

    Umunyeshuri umwumwe arasubiza ibibazo byabajijwe ku nshinga

    1. Imbundo ni iki?

    2. Kora interuro ngufi kandi iboneye itangijwe n’inshinga iri mu mbundo.

    3. Vuga ubwoko bw’aya magambo ari mu nteruro ikurikira, yagaragajwe mu ibara ry’umukara tsiri:

    Gutsinda kw’ikipe yacu bituruka ku bufatanye bw’abarezi, abayobozi n’abanyeshuri.

    Nzaba igihangange mu mukino w’intoki


    Nkigera mu mashuri yisumbuye, nk’umwana w’umukobwa, nari mfite amatsiko yo kumenya uko bakina umukino w’intoki. Aho nari narize amashuri abanza, twikiniraga tayari duhererekanya agapira gato. Umuhanga muri uwo mukino ni uwabaga azi guhamya cyangwa akamenya gukwepa. Umukobwa wacaga agahigo yashoboraga gukina n’abahungu umupira w’amaguru. Bari barambwiye ko hari umukino bakinisha intoki birantangaza cyane kuko nko mu mupira w’amaguru ntibakinisha intoki.

    Umunsi umwe, ikipe yacu y’abakobwa yari bukine n’iy’ikigo cya Karubamba. Wari umunsi udasanzwe kuri nge no ku bandi banyeshuri bashya cyanecyane abari baraturutse mu cyaro. Ikipe y’abakobwa ya Karubamba yahasesekaye saa tatu n’igice za mu gitondo tubona batangiye kwishyushya. Abakinnyi bacu na bo basohoka mu rwambariro bari ku murongo. Mu rusaku rwinshi numvaga abafana bakomeza kuvuga ngo “Munezero, Munezero, Munezero”. Mbajije bambwira ko ari we kapiteni w’ ikipe yacu y’abakobwa.

    Ntibyatinze abakinnyi n’abasifuzi baba bageze mu kibuga. Bazamura amaboko basuhuza abantu bose impande zombi natwe tubakomera amashyi. Ifirimbi yaravuze mbona abakinnyi bagiye mu bibuga byabo batangira kohererezanya imipira ariko nkabona nta shyaka ryinshi ririmo. Bamwe bagafata umupira bakawudunda hasi ugatumbagira mu kirere. Ubwo barimo kwishyushya umukino ugiye gutangira.Umusifuzi yuriye akego yicara ku gatebe kari hejuru hafi y’urucundura. Areba ku isaha, ako kanya ukuriye umukino amwereka urutoki rw’igikumwe mbona ko hari icyo bavuganye, umusifuzi arasifura ruba rurambikanye. Umukino watangiranye imbaduko. Abakinnyi batandatu batandatu ku makipe yombi. Umukinnyi agasimbuka yajya gukubita ikiro undi ku rundi ruhande na we agasimbuka akamupfukira mu kirere hejuru y’urucundura. Haba hari urobye, undi akaryama ku bw’amahirwe akawugarura. Byamunanira igitego kikaba kiranditswe.

    Wa mukinnyi Munezero nari nahoze numva baririmba, yatsinze igitego bihurirana n’ifirimbi ya nyuma. Abari aho batangira kumuririmba. Ibyo kumwogeza bivaho baramuterura. Nasanze mu mikino umuntu agira umunezero ndetse akunguka inshuti. Abifite bamupfundaga iza bitanu n’iza bibiri. Cyakora utazi kwifata no gucunga neza imbamutima ze, yanaharwarira umutima. Iyo ikipe wafanaga bayitsinze igitego, wumva ari nk’ikintu bakubise ku mutima.

    Uyu mukino kuwutsinda bisaba gutsinda ukageza kuri seti eshatu zose. Ubwo kandi seti imwe igira ibitego makumyabiri na bitanu. Umukino warangiye ikipe yacu ifite amaseti atatu kuri imwe. Kuva ubwo nasobanukiwe neza ko n’abakobwa bashoboye. Nahise ngambirira kuzaba umwe mu bakinnyi b’ikitegererezo nka Munezero.

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome umwandiko bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho.

    • Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe igika ku gika kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Ni iyihe kipe yari yasuye?

    2. Ikipe y’umukino w’intoki iba igizwe n’abakinnyi bangahe?

    3. Vuga izina ry’umukinnyi w’ikirangirire uvugwa mu mwandiko. Ese ni umuhungu cyangwa ni umukobwa? Ni iki kibigaragaza?

    4. Vuga nibura bitatu mu byo umukinnyi ashobora kunguka bivugwa mu mwandiko.

    5. Vuga nibura itatu mu mikino waba uzi ikinishwa intoki.

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura aya magambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko

    a) Imbaduko

    b) Ishyaka

    c) Kugambirira

    d) Bamupfundaga

    e) Ruba rurambikanye

    III. Umwitozo wo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo yahawe mu nteruro ziboneye.

    1. Koresha aya magambo wungutse mu nteruro ngufi kandi ziboneye

    a) Imbaduko

    b) Kugambirira

    c) Bamupfundaga

    d) Rurambikanye

    2. Uzurisha izi nteruro amagambo wakuye mu mwandiko

    a) Iyo ikipe ifite abakinnyi beza bafite.....ntakabuza iratsinda.

    b) Umukinnyi yarasimbutse atera.... maze kukigarura biranga.

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko

    2. Rondora ubwoko bw’imikino yose ishobora gukinirwa kuri kiriya kibuga kibanjirije umwandiko.

    3. Ni iyihe nyigisho ukuye mu mwandiko?

    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro

    Mu matsinda mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko mwahawe, mwubahiriza uko bikorwa, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    Insanganyamatsiko: “Ni iki wakora kugira ngo imikino itere imbere kurushaho mu kigo mwigamo ndetse n’aho mutuye?” Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko mwahawe mugaragaza icyakorwa kugira ngo imikino itere imbere mu kigo mwigamo n’aho mutuye.

    Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo

    Kugaragaza uturemajambo tw’ijambo ni ukugaragaza intego zaryo. Inshinga iri mu mbundo igira uturemajambo tw’ingenzi dutatu. Utwo turemajambo ni indanganshinga (ku), igicumbi n’umusozo. Ni ukuvuga ko intego mbonera y’inshinga iri mu mbundo iteye itya mu mpine: Ku-C-Soz.

    Urugero:

    Gukina intego: ku kina

    ku: Ni indanganshinga (Ku)

    kin: Ni igicumbi (C)

    a: Ni umusozo (Soz)

    Indanganshinga

    Indanganshinga ni akaremajambo (Ku) karanga inshinga iri mu mbundo. Ni na ko karemajambo kagaragaza inteko y’imbundo. Ku nshinga zose ziri mu mbundo, indanganshinga ni yo ibimburira utundi turemajambo.

    Ingero:

    Gukina: ku –kin – a

    Gutsinda: ku – tsind – a

    Kuririmba: ku – ririmb – a

    Gupfuka: ku – pfuk – a

    Igicumbi

    Igicumbi cyangwa umuzi w’inshinga ni igice kidahinduka k’inshinga, inshinga ihuriraho n’andi magambo yose afitanye isano n’iyo nshinga.

    Uko bashaka igicumbi k’inshinga

    Uburyo bwihuse bwo gutahura igicumbi cyangwa umuzi w’inshinga ziri mu mbundo, zifite imigemo ibiri irimo ubutinde cyangwa imigemo itatu ndetse n’izifite imigemo irenze itatu, ni ugushyira izo inshinga mu ntegeko, muri ngenga ya kabiri y’ubumwe maze hagakurwaho umusoza “a”.

    Iyo inshinga ari ngufi, ni ukuvuga igizwe n’imigemo ibiri ibangutse, itarimo ubutinde. Icyo gihe ubona igicumbi cyangwa umuzi ari uko iyo nshinga ishyizwe mu mpitakare muri ngenga ya gatatu y’ubumwe maze hagakurwaho umugemo wa mbere n’umugemo wa gatatu, ariyo “ya” na “ye” umugemo usigaye hagati akaba ariwo gicumbi k’inshinga.

    Ikitonderwa: Imbundo ishobora kugira n’utundi turemajambo, twiyongera mu ntego mbonera. Utwo turemajambo ni nk’akaremajambo karanga igihe k’inzagihe, gashobora kwihagika hagati y’indanganshinga n’igicumbi. Ako karemajambo kitwa igenantego cyangwa indangagihe.

    Imbundo kandi ishobora kwiyongeramo uturemajambo tw’ ingereka ziza hagati y’igicumbi n’umusozo.

    Ingereka z’ibanze

    Ingereka zishobora kwihagika inyuma y’igicumbi k’inshinga y’ibanze, bityo tukagira inshinga zikomoka ku zindi bitewe n’izo ngereka ziza inyuma y’igicumbi. Muri izo ngereka harimo ingereka ngirana –an, ingereka ngirisha –ish/–sh, ingereka ngirira –ir, ingereka ngirwa –w, ingereka ngiza –y,ingereka ngirika –ik ingereka ngiruka –uk, ingereka ngirura –ur,...

    Utwo turemajambo twifashishwa mu iremwa ry’inshinga nshya.

    Ingero:



    Izindi ngero z’imbundo n’uturemajambo twazo:

    Iyo utwo turemajambo twiyongera ku ntego mbonera tutabonetse mu mbundo, ntidusimbuzwa ikimenyetso “φ” kuko atari uturemajambo tugize intego mbonera.

    Umusozo

    Umusozo w’inshinga iri mu mbundo ni “a”.

    Ingero:

    Gukora ku – kor – a

    Gutwarana ku – twar – an – a

    Gukoma ku – kom – a

    Imyitozo ku turemajambo tw'inshinga

    Umunyeshuri umwumwe asubize ibibazo byabajijwe ku nshinga iri mu mbundo, anagaragaze uturemajambo.

    1. Intego mbonera y’inshinga iri mu mbundo ni iyihe? Bigaragaze wifashishije ingero.

    2. Ni gute babona umuzi w’inshinga iri mu mbundo? Sobanura unatanga ingero.

    3. Garagaza uturemajambo tw’izi nshinga ziciyeho akarongo

    a) Gufasha no Kumva abandi byongera amahoro no kubahana

    b) Abakobwa ubu bagaragaza ko kubaka atari iby’abahungu gusa

    Ku ishuri turidagadura

    Ku ishuri ryacu tuguwe neza, kandi dufite ubuzima bwiza kubera imikino.Turidagadura, tugakina imikino inyuranye y’amaboko cyangwa imikino ngororamubiri. Imikino ngororamubiri ni myinshi; Hari ukwiruka n’amaguru cyangwa ku magare, gutera imihunda no kujugunya ingasire, gusimbuka urukiramende n’umurambararo. Hari abakinira ku mitambiko yitwa bare cyangwa bagakora imikino y’ubugenge izwi nk’akorobasi. Aho bamaze gutera imbere cyane bagira n’imikino yo kwizunguriza ku migozi mu kirere n’iyindi myinshi.

    Umwarimu wacu atubwira ko imikino ngororamubiri ari nk’ibyo kurya bituma umubiri wacu ukomera kandi ukirekura. Atubwira ko nitwimenyereza imikino ngororamubiri imibiri yacu izamererwa neza. Kandi koko ni ko bimeze. Tugitangira umwaka wa mbere, wasangaga abana benshi babyibushye bikabije. Twatekerezaga ko biterwa no kurya neza kuko ku ishuri abayobozi bacu bita cyane ku mirire yacu. Nyuma y’amasomo, wasangaga twiremye udutsiko tuganira, dutegereje ko isaha yo gusubira mu masomo igera cyangwa dutegereje kujya ku meza. Hari n’ubwo twabaga tutanafite ubushake bwo kurya.

    Iyo dusohotse mu ishuri, tuzenguruka ikibuga cy’umupira gahorogahoro inshuro eshanu. Twarangiza tukagorora ingingo zose z’umubiri. Duhera ku ijosi tukagera ku kirenge. Nta rugingo na rumwe dusiga tutarukoreye umwitozo wabugenewe. Umutoza we yabonye uko dusigaye dukina, arebye n’ingano yacu, atwizeza ko tuzajya dusohokera ikigo mu mikino ngororamubiri nitumara kumenyera neza. Umunsi wo ku wa gatatu no ku wa gatandatu, mwarimu wacu wa siporo, adukoresha imyitozo ngororamubiri twibyinira. Azana indirimbo yatoranyije, maze abanyeshuri b’ikigo cyose batagira ikipe bakinamo akabahuriza mu kibuga kimwe akatwerekera uko tubyina tujyana n’injyana y’umuziki. Usanga ari byiza kuko turabyina tugatutubikana kurusha abagiye mu kibuga k’imikino isanzwe.

    Imikino ifasha umubiri kuyungurura imyanda. Ni ikintu kiza ku mubiri wacu kuko imyanda isohokera muri bya byuya dututubikana iyo dukina. Iyo umuntu amaze gukina ni byiza ko aruhuka gato hanyuma akiyuhagira. Icyo gihe yumva umubiri uguwe neza. Abaganga bahamya ko iyo umuntu adakora imyitozo ngororamubiri, umubiri utabona uko ukoresha amavuta uba warahunitse. Ni bwo rero muzabona umuntu agenda akagira umubyibuho ukabije. Akenshi bene abo babyibuha inda naho mu mayunguyungu ari ibicece gusa.

    Ikindi kiza twabonye mu mukino ni umunezero no kutarakazwa n’ubusa. Kera twari ibifura. Iyo badusererezaga twararakaraga kandi wenda ibyo bavuga ari ukuri. Ubu uretse ko nta n’aho babihera, uwaduserereza twakwisekera cyangwa tukamusubiza ariko nta burakari burimo bikaza kurangira twasabanye. Burya hari n’ubwo baba bashaka gutebya.

    Muri make uwavuga akamaro k’imikino ngororamubiri bwakwira bugacya. Abahanga bo bemeza ko umubiri udakora imyitozo ngororamubiri uba umeze nk’imodoka batoza cyangwa ngo imenerwe amavuta ashaje; irakora ikananirwa ikagera aho igapfa ntive aho iri cyangwa yagenda ikagonga moteri.

    Ibikorwa ku mwandiko

    • Mu matsinda ya banebane, musome umwandiko bucece mugerageza gusubiza ibibazo byo kumva umwandiko,munashake ibisobanuro by’amagambo mashya mubona mu mwandiko,hanyuma muze guhuriza hamwe ibyo mwagezeho.

    • Umwumwe soma umwandiko uranguruye, usimburana na mugenzi wawe igika ku gika kandi abanyeshuri bose basome.

    I. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Ni ubuhe bwoko bw’imikino ngororamubiri bakina aho ku ishuri? Rondora itanu.

    2. Abanyeshuri batagira umukino bakina, bo bananura ingingo zabo bate?

    3. Umwandiko uratubwira ko imyanda y’umubiri isohokera he?

    4. Umubiri udakora imyitozo ngororamubiri wagereranyijwe n’iki mu mwandiko?

    5. Kubira ibyuya bimariye iki umubiri wacu?

    6. Vuga imikino itatu uyu munyeshuri akina kandi akaza mu bambere.

    7. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ivugwa mu mwandiko itera abantu bamwe kubyibuha inda?

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura aya magambo akurikira dusanga mu mwandiko :

    a) Ibifura

    b) Ibyuya 

    c) Gutebya

    d) Gusabana 

    e) Guhunika

    III. Imyitozo yo gukoresha amagambo mu nteruro

    Umunyeshuri umwumwe akoreshe neza amagambo mu nteruro ziboneye

    1. Wifashishije rimwerimwe muri aya magambo, kora interuro ngufi kandi ziboney

    a) Ibyuya

    b) Gutebya

    c) Gusabana

    d) Guhunika

    e) Ingeragere

    2. Uzurisha izi nteruro zikurikira amagambo ukuye mu mwandiko

    a) Mu mikino umubiri wacu uyaza ibinure uba ...... igihe kirekire.

    b) Uwo bita ......ni umuntu urakazwa n’ubusa.

    c) Mu mikino umuntu agiriramo .......n’abandi akunguka n’inshuti.

    IV. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Mu matsinda ya banebane muvumbure ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigize umwandiko, musubize n’ibindi bibazo byo gusesengura umwandiko, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    1. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko.

    2. Ni gute imyitozo ngororamubiri ifasha umubiri wacu kutagira umubyibuho ukabije.

    3. Mu by’ukuri umwanditsi arashaka kumvikanisha iki mu gika cya nyuma?

    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro

    Mu matsinda mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko mwahawe, mwubahiriza uko bikorwa, hanyuma muhurize hamwe ibyo mwagezeho mu matsinda.

    Insanganyamatsiko: “Imikino ngororamubiri ni nk’ibyo kurya umubiri ukeneye”.Mutange ibitekerezo musobanura mu buryo bwimbitse insanganyamatsiko mwahawe.

    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu nshinga

    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu mbundo amwe ni asanzwe akoreshwa mu yandi magambo nk’izina na ntera. Mu isesengura ry’imbundo, hagaragara amategeko ahuza indanganshinga n’imizi cyangwa agahuza imizi n’ingereka. Amategeko yandikwa mu mpine.


    Amategeko y’igenamajwi agaragaza impinduka zishobora kuba ku ijambo mu gihe k’isesengura ry’uturemajambo. Rimwe na rimwe amajwi amwe n’amwe arahinduka.

    Uko amwe n’amwe mu mategeko y’igenamajwi yandikwa mu mpine n’uko asomwa



    Imyitozo ku turemajambo n'amategeko y'igenamajwi

    Umunyeshuri umwumwe asubize ikibazo cyabajijwe ku nshinga iri mu mbundo, anagaragaze uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.

    1. Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’izi nshinga zikurikira:

    a) Kurya

    b) guha

    c) gupfa

    d) Guca

    e) Kugwa

    f ) Gusya

    Inshamake y’ibyizwe mu mutwe wa kabiri

    Imyandiko yasomwe ivuga ku mikino n’imyitozo ngororamubiri. Hagaragajwe imwe mu mimaro yayo nko kuruhura umuntu, kugorora ingingo, kongera ubusabane n’abandi ndetse no gutuma ingingo n’ibice by’umubiri bikora neza.Ibyigwa bihurira ku isesenguranshinga twabonye ko:

    a) Inshinga zisanzwe zirimo amoko abiri (Iziri mu mbundo n’inshinga zitondaguye)

    b) Inshinga iri mu mbundo igaragaza imiterere, igikorwa cyangwa imimerere bitagira uwo byitirirwa.

    c) Imbundo igira uturemajambo tw’ibanze dutatu (indanganshinga, igicumbi n’umusozo)

    d) Imbundo ihora iteka mu nteko ya 15

    Iby’ingenzi nshoboye

    a) Kugaragaza uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo n’amategeko y’igenamajwi.

    b) Gusobanurira abandi iby’imbundo n’imiterere yayo

    c) Kugira nibura umukino umwe nkina no gukundisha bagenzi bange imikino n’ imyitozo ngororamubiri buri munsi.

    d) Gushishikarira gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ntondeka neza amoko y’amagambo mu nteruro.

    Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

    Isuzumwa rikorwa n’abanyeshuri bose kandi buri munyeshuri agakora ku giti ke yubahiriza amabwiriza yahawe.

    Umwandiko: Umubiri wacu ukeneye imyitozo ngororamubiri

    Nkiri umwana muto, nagiraga amatsiko yo kumenya impamvu abantu bamwe babyibuha abandi ntibabyibuhe. Ababyeyi bange bambwiraga ko impamvu ibitera ari imyaka y’ubukure. Ibyo ntibyanyuze kuko nabonye umwana ufite ibiro mirongo itanu, kandi afite imyaka icumi, arusha ubunini abantu bakuru benshi. Hari abahamya ko kubyibuha biterwa no kurya cyane ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri. Umwe mu nzobere mu bijyanye n’imirire yansobanuriye ko hari igipimo k’ibiribwa n’intungamubiri, umubiri wacu uba ukeneye.

    Yakomeje ambwira ko iyo bibuze cyangwa bikarenga urugero, umuntu ashobora guhura n’ingaruka zitandukanye. Iyo bibaye bike umuntu ashobora kunanuka bikabije ndetse akaba yanahura n’indwara zituruka ku mirire mibi. Gusa iyo bibaye byinshi byo ngo ni ishyano riba rigwiriye umuntu. Biramuyoboka bikaba bishobora kumutera umubyibuho ukabije, kwiterura ntibibe bigishobotse, yakora urugendo akababuka mu mayasha, bidatinze indwara z’umutima n’iz’ubuhumekero zikaziraho.

    Yaje kumara impungenge ambwira ko abafite ikibazo cyo kutabona indyo idahagije kandi ituzuye, iyo bayibonye ubuzima bwabo bwongera kuba bwiza. Naho ababifite ku bwinshi bakagira umubyibuho ukabije, bagomba kwitabira imikino n’imyitozo ngororamubiri. Imikino ngororamubiri ituma umuntu agubwa neza, umubiri ugakomera kandi akagira imbaraga. Si ibyo gusa kandi kuko bigabanya isukari n’imyunyu biba bitagikenewe mu mubiri, ndetse n’imyanda iri mu mubiri igasohoka inyuze mu byuya. Imyitozo ngororamubiri inatuma ibice bimwe na bimwe by’umubiri biba bisinziriye byongera gukora neza.

    Mu mikino umuntu yakungukiramo byinshi nk’umunezero n’ibyishimo. Imikino ihuruza imbaga y’abantu benshi banyuranye kandi bavuye imihanda yose. Kubera amategeko n’amabwiriza biba bigomba kubahirizwa mu mukino, abakinnyi bakurana umuco mwiza wo koroherana no kubabarirana, kubahana no kubana neza n’abandi. Ni muri urwo rwego imikino ifatwa nk’imwe mu mbarutso z’ubusabane, ubumwe n’ubwiyunge.

    Mbese imikino ngororamubiri ifasha cyane mu kugabanya indwara zituruka ku munaniro w’ubwonko. Muri zo twavuga nk’umutwe udakira, kurwara urukebu cyangwa kumugara ibice bimwe na bimwe by’umubiri. Imikino yinjiza akayabo k’amafaranga ku bakinnyi, ku bayitegura ndetse no ku bacuruzi baturiye aho ibera. Imikino n’imyitozo ngororamubiri rero bifitiye akamaro kanini cyane abatuye isi. Ni ibyo kurya nk’ibindi byose bitunga umubiri wacu. Iyo wariye neza ukanakora siporo, ibyo wafashe birakuyoboka ukagubwa neza kandi ntubure ubushake bwo kurya nk’uko biba kuri benshi mu barya bicaye. Ni byiza kwitabira imikino n’imyitozo ngororamubiri tukiri bato kugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Kurya birengeje urugero bigira iyihe ngaruka ku mubiri wacu?

    2. Umubyibuho ukabije uhurira he no kudakora siporo?

    3. Ni iyihe mpamvu ivugwa mu mwandiko ituma abakinnyi bagira umuco mwiza?

    4. Ni gute imikino yakwifashishishwa mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge?

    5. Kuki umwanditsi yagereranyije imyitozo ngororamubiri n’ibyo kurya?

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura aya magambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko

    a) Amayasha

    b) Kugubwa neza

    c) Biramuyoboka

    d) kurya wicaye

    e) Akayabo

    2. Garagaza amagambo ari mu mwandiko anyuranyije inyito n’aya akurikira:

    a) Ubwigunge

    b) Umubabaro n’agahinda

    3. Garagaza amagambo ari mu mwandiko ahuye n’aya akurikira

    a) Kurya udakora siporo

    b) Amafaranga menshi

    III. Ikibonezamvugo

    1. Vuga ubwoko bw’amagambo yagaragajwe mu ibara ry’umukara tsiri

    a) Burya ibyuya tubira iyo turi muri siporo, na byo ni imyanda umubiri uba ukeneye gusohora.

    b) Turasabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza byubahirizwa mu mukino.

    2. Garagaza inteko z’amagambo yagaragajwe mu ibara ry’umukara tsiri.

    a) Isukari iyo ari nyinshi mu mubiri, gukina birayigabanya.

    b) Imyitozo itera umubiri wacu kugubwa neza.

    c) Kubahanana n’ abandi mu mukino ni ihame

    3. Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi yifashishijwe kuri aya magambo y’umukara tsiri.

    a) Amenya kubabarira no korohera bagenzi be kuko aba azi ko na we ashobora gukosa.

    b) Kwemera ibyo umusifuzi ategetse kuzana amahoro mu kibuga.

    c) Gukinisha intoki bitangiye kumenyerwa no mu mashuri yo mu byaro.

    IV. Ubuvanganzo, ubumenyi bw’ururimi n’ikeshamvugo

    1. Kosora izi nteruro wubahiriza ikeshamvugo:

    a) Abakinnyi bagenda bakubitagura umupira hasi bigashimisha.

    b) Abafana baba bari hanze y’ikibuga basakuza bashimagiza abakinnyi.

    2. (smile Iki kimenyetso cy’utwatuzo kiri mu dukubo kitwa ngo iki? Tanga urugero rw’interuro iboneye gikoreshejwemo.

    V. Ihimbamwandiko

    1. Hitamo imwe mu nsanganyamatsiko wahawe, uhimbe umwandiko mu mirongo iri hagati ya makumyabiri na makumyabiri n’itanu, ugaragaze nibura ingingo enye zisobanura ibitekerezo byawe:

    a) “Imyitozo ngororamubiri ni ibyo kurya bitunga umubiri w’umuntu”

    b) “Akamaro k’imikino ku ishuri.


    UMUTWE WA 1: IbidukikijeUMUTWE WA 3: Uburinganire n’ubwuzuzanye