• 6 Ubukerarugendo

    6.1. Dusure Pariki y’Igihugu ya Nyungwe


    Mu buzima bw’umuntu ibimera bifite akamaro kanini cyane. Kubyitegereza 
    biraturuhura, bikongerera amaso yacu ubushobozi bwo kubona neza 
    kandi bikatwibagiza ya mirimo yacu ya buri munsi akenshi turangiza 
    twaguye agacuho. Ariko uzi guhora wicaye hamwe kandi utarwaye, 
    ugahora utaka umunaniro udashira kandi aho kuruhukira hatabuze? 
    Waje nkagutembereza tukerekeza mu Ntara y’Amajyepfo tugambiriye 
    kwisurira ishyamba rya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ricumbikiye? Wari 
    uzi ko icyo cyanya giherereye mu magepfo y’uburengerazuba bw’u 
    Rwanda, muri Afurika yose ngo cyaba ari cyo gifite ishyamba ry’inzitane 

    rimaze igihe kirekire? 


    Pariki ngiye kugutemberezamo ifite ishyamba kimeza ujya wumva 
    rikaba ririmo amoko menshi y’ibiti, ibyatsi n’ibihuru, n’amoko menshi 
    y’indabo. Ifite ibiti binini by’inganzamarumbo ndetse n’ibivamo imiti ya 
    Kinyarwanda. Ni yo irimo amasoko amwe abyara imigezi myinshi yo 
    mu Rwanda. Isoko y’uruzi rwa Nili na yo ikomoka muri iri shyamba.

    Umwihariko w’iyi pariki tugezeho rero ni amoko agera kuri cumi 
    n’atatu y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, ari na cyo 
    cyanecyane gikurura ba mukerarugendo bakaba benshi muri iyi pariki. 

    Ngibyo ibyondi n’amabara yabyo y’umukara n’umweru, ngibyo 
    ibihinyage, ngizo inkomo, inkima, impundu, imikunga, inkende, ngibyo 
    ibishabaga, ngizo galago ntoya n’inini ndetse n’ibitera.

    Igitego nguteze rero urakibona niwihera ijisho ikiraro cyo mu kirere, 
    muri metero mirongo itanu uvuye ku butaka. Kiri butume dusura iyi 
    pariki tuyihereye hejuru, tubona amaso ku maso utunyoni ndetse 

    n’utunyamaswa byituriye muri iri shyamba.


    Icyo kiraro gifite uburebure bwa metero ijana na mirongo itanu 
    cyubatswe mu gihe cy’amezi umunani. 
    Ngaho rero nkurikira, nizere ko umunaniro uwushira wose ugacyura 
    amakuru meza ugeza ku bandi, bamwe batinya ubukerarugendo 
    ngo ni ubw’abanyamahanga bo ntibubabereye; ubabwire ko n’ibiciro 
    bidakanganye. Nk’Abenegihugu twishyura amafaranga ibihumbi bitanu 
    by’amanyarwanda. Wongere uvuge uti: “Muge namwe musura Igihugu 

    cyanyu, mwireka ibyiza byacyo byiharirwa n’abanyamahanga.”

    I. Inyunguramagambo

    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     1. Kugwa agacuho          5. Ishyamba ry’inzitane
     2. Ubuso                             6. Ishyamba rya kimeza
     3. Kugambirira                 7. Igiti k’inganzamarumbo
     4. Ubutita                          8. Ikiraro
    b) Koresha aya magambo mu nteruro yawe bwite ukurikije 
    ibisobanuro byayo mu mwandiko:

     1. Ubuso                               5. Inganzamarumbo
     2. Ubutita                            6. Ikiraro
     3. Inzitane                           7. Kugambirira
     4. Kimeza                            8. Kugwa agacuho
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye he?
     2. Muri Pariki ya Nyungwe hagaragaramo ibihe bimera?
     3. Muri Pariki ya Nyungwe hagaragaramo izihe nyamaswa?
     4. Pariki ya Nyungwe ifite uwuhe mwihariko andi mapariki adafite 
          muri Afurika?
     5. Ni akahe kamaro iyi pariki ifitiye Afurika muri rusange 
         n’igihugu cya Misiri by’umwihariko?
     6. Iyi pariki ifitiye Abanyarwanda akahe kamaro?
     7. Agashya kari muri iyi pariki ni akahe gatuma isurwa 

          bidasanzwe? 

    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko?
     3. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko.
    Mwungurane ibitekerezo kuri iki kibazo:

     Ko ubutaka bwo guhinga bugenda bugabanuka mubona byaba 
    bikwiye ko ubuso bwa za pariki bugabanywa abantu bakabona 
    ubutaka buhagije? 
    6.2. Ikeshamvugo
    Ikeshamvugo ku mwami no ku ngoma
    Musome agace k’umwandiko gakurikira maze mutahure 
    amagambo yabugenewe munayashakire ibisobanuro mu 

    mvugo isanzwe. 


    Mu Rwanda rwa kera, imihango y’abiru yateganyaga ko umwami 
    atagomba kwima ingoma, uwo asimbuye akiriho. Umwami rero 
    yagombaga kubanza gutanga kugira ngo undi yime ingoma. Abami b’u 
    Rwanda babaga bamaze gutanga, batabarizwaga ahantu hatandukanye 
    bitewe n’amazina yabo ya cyami, ndetse n’uburyo batanzemo.
    Ikimenyetso k’ibwami cyari ingoma. Ni zo zamubamburaga, yaba 
    atetse ijabiro zikamuvugirizwa, yajya kwibikira zigahumuza. Iyo ingoma 
    zatangiraga gusuka, abantu bamenyaga icyo zimenyesha bitewe 
    n’umurishyo. Abavuzaga ingoma babitaga abakaraza. 
    Musubize ibibazo bikurikira: 
    1. Aya magambo asobanura iki mu mvugo isanzwe 
     a) Kwima ingoma
     b) Gutanga
     c) Batabarizwaga
     d) Zamubamburaga
     e) Kwibikira
     f) Zigahumuza 
     g) Gusuka
     h) Umurishyo
     i) Abakaraza 
    2. Aya magambo bayita iki muri rusange? 
    3. Mutahure andi magambo yabugenewe akoreshwa ku 
    mwami no ku ngoma. 

    1. Ikeshamvugo ku mwami



    2. Ikeshamvugo ku ngoma




    Umugezi urasuma
    Isuka irarangira
    Indege irahinda
    Ikeshamvugo rijyanye n’ubwinshi bw’inyamaswa 
    n’ibintu
    Ikeshamvugo rijyanye n’ubwinshi bw’inyamaswa
    Inka nyinshi ziba zigize ishyo. (Zigeze ku munani) 
    Intama, ihene nyinshi ziba umukumbi. (Zigeze ku munani)
    Ingurube nyinshi ziba zigize umugana. (zirenze imwe)
    Inzuki nyinshi zikora irumbo.
    Imbwa nyinshi ziba zigize umukeno. (zirenze imwe)
    Ikeshamvugo rijyanye n’ubwinshi bw’ibintu
    Amashyi menshi aba urufaya.
    Indirimbo nyinshi ziba urwunge. 
    Amajwi menshi avuga urwunge.
    Impundu nyinshi zikaba urwanaga.
    Ikeshamvugo rijyanye n’intaho y’abantu, 
    n’inyamaswa

    Ikeshamvugo rijyanye n’intaho y’abantu
    Umuntu ataha mu nzu
    Umwami ataha mu ngoro.
    Ikeshamvugo rijyanye n’intaho y’inyamaswa
    Inzoka itaha mu mwobo.
    Impyisi zitaha mu isenga.
    Imbeba itaha mu muheno.
    Inyoni itaha mu cyari.
    Amatungo ataha mu kiraro.
    Inzuki zitaha mu muzinga.
    Inkwavu ziba mu kibuti.

    Inyana zitaha mu ruhongore.

    Umwitozo
    Uhereye ku bumenyi bwawe n’ibyo wize mu ikeshamvugo, 
    huza amagambo ari mu ruhushya rw’ibumoso n’igisobanuro 

    kiri mu ruhushya rw’iburyo ukoresheje akambi.



    Niba ushaka kwishimisha ukaruhuka imirimo umazemo iminsi, ngwino 
    nkwijyanire gusura Pariki y’Akagera. Turafata umuhanda ugana i 
    Kayonza, nituhagera dukate tugana Nyagatare na Kagitumba ku 
    mupaka. Nitugera ku cyapa k’imbogo i Gabiro turakata iburyo, mu 
    minota mike turaba dutangiye pariki nyirizina.
    Nk’uko aya mazina abitubwira, pariki yacu iherereye mu burasirazuba 
    bw’u Rwanda bushyira amajyaruguru.Izina Akagera irikomora ku ruzi 
    rw’Akagera ruhuza igihugu cyacu na Tanzaniya. Iyi pariki yashinzwe mu 
    1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya 
    kwicwa na ba rushimusi cyangwa abandi.
    Ni yo pariki yonyine ushobora kubonamo icyarimwe imirambi n’utununga 
    byamezeho ubwatsi n’ibiti bigufi, ibishanga, ibiyaga n’igice k’ishyamba 
    ritoshye. Ibiyaga birimo Ihema n’ibindi biyaga bito byinshi bikikijwe 

    n’urufunzo rurerure byorohereza inyamaswa kubona amazi yo kunywa. 

    Yewe, inyamaswa zo zirahari ngo ngwino urebe! Maze agatsinda 
    zose zirashishe kandi zifite umubiri ukeye wagira ngo hari uzuhagira 
    akazisiga! Si gusa ndumva ari Imana izisiga ikazinogereza! Ubwiza 
    bwazo bwararahiriwe, burenga imisozi busingira ibihugu, bureshya ba 
    mukerarugendo bayoboka iy’Akagera. 

    Mu z’amajanja higanje intare rwabwiga ari yo mwami nyiri ishyamba, 
    ingwe ari yo rwara idatana n’urusamagwe rwagowe ngo rwaba ruhora 
    ruyihetse irushinga inzara ngo rwihute, imbwebwe, imondo, isega, 
    impyisi mahuma, umukara, inkobe, urutoni n’izindi.

    Izuza zo ntiwazibara. Si ngaya amashyo y’imbogo rwarikamavubi 
    zihora zizunguza umutwe zijunditse umujinya? Aya si amasasu, izi si 
    inyemera, inimba n’itamu, inkoronko, isatura zahiriwe no kuryiruka 
    nk’izarigabanye ari na ho zakuye akabyiniriro ka burugumesitiri? Izi ni 
    impara n’imparage. Itegereze n’izi twiga ari zo bise musumbashyamba 
    kuko zikurunguruka zigusuhuriza mu bushorishori bw’ibiti. Izindi 

    nyamaswa zikunda kuziba hafi kuko ngo zishobora kubona mbere 
    icyago kije, zaba zihunze n’izindi nyamaswa zikamenya ko zatewe 
    zigashyira bugeri. Ngizi imvubu zirirwa zireremba mu biyaga bihorana 
    ituze, inzovu rwabunga zahawe intebe ku nkombe y’ikiyaga k’Ihema. Na 
    cyo tugisure maze zidusanganize ubwuzu n’urugwiro nk’aho zisanzwe 
    zitubona muri iri shyamba ry’iminyinya n’iminyonza. 

    Mu biguruka, reba imisambi ihora yasokoje isunzu, kagoma, inkona 
    n’inkongoro bihora birwanira intumbi z’inyamaswa, mukoma, inkware 
    n’inkurakura, inyange n’ibigagari, iswikiri n’ishwima n’izindi nyinshi 
    cyane. 

    Kuba wahisuriye ukahashima, uzareshye n’abandi bazahasanga byinshi 
    bishimishije: imirambi myiza udaheza ijisho n’utununga twamezeho 
    umukenke inyamaswa zirisha n’amataba ateze adatemba kandi atagira 
    uko asa atakurambira kuyagenda. Iyi migenge n’iminyinya bifatanye 
    urunana, birasa n’ibitwereka ko gucudika atari ibya muntu gusa, ahubwo 
    ko n’ibimera bishobora kutubera urugero mu mibanire yacu. Imikoma, 
    imyiha n’imikenke n’ibindi biti by’inganzamarumbo bidutegereje biteze 
    yombi bisa n’ibitubwira ngo “turakaza neza turisanga.” Wanganya iki 
    iri zuba rimurika ibigarama, imisozi n’ibibaya twitegeye aho duhagaze 

    kuri Hoteri Akagera, wanganya iki aya mahumbezi azanwa n’akayaga 
    kaduhuha kadusuhuza katureshya ngo tutagenda tutahicaye ngo 
    turuhuke?
    Pariki y’Akagera ifite umwanya ukomeye cyane mu byiza bitatse igihugu 
    cyacu ikaba n’umutungo kamere w’agaciro kanini cyane. Nimuharanire 
    kuyisura, muzavayo mwishimye. 
    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.

     1. Icyanya                           6. Gusatira
     2. Rushimusi                     7. Rwabunga
     3. Akanunga                       8. Musumbashyamba
     4. Umurambi                      9. Rwarikamavubi
     5. Gutoha
    b) Koresha aya magambo akurikira mu nteruro yawe bwite 
    ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

     1. Icyanya                            5. Rwabunga
     2. Gutoha                             6. Rwabwiga
     3. Utununga                       7. Rwarikamavubi,
     4. Gusatira                            8. Musumbashyamba
    c) Garagaza itandukaniro riri hagati y’amagambo aciyeho 
    akarongo nurangiza uyatondeke ukurikije uko ibyo 
    asobanura bigenda bisumbana mu bunini.

     1. Ibiyaga byo mu Kagera bituma inyamaswa zibona amazi yo 
    kunywa.
     2. Uruzi rw’Akagera rukomoka mu ishyamba rya Nyungwe.
     3. Umugezi wa Nyabarongo uhura n’Akanyaru bigahinduka 
    Akagera.
     4. Inyanja ya Mediterane imaze guhitana abimukira barenga 
    ibihumbi icumi.

    5. Imodoka zagabanyije umuvuduko ngo zidatera abagenzi 
    ibiziba.
     6. Bino bitonyanga birakonje cyane.
    d) Mushake mu mwandiko amagambo asobanura kimwe 
    n’aya akurikira:
     1. Icyanya                                  7. Kwiruka uhunga 
     2. Rwabwiga                             8. Mahuma
     3. Udusozi tugufi                    9. Rwabunga
     4. Rwara                                    10. Amadovize
     5. Rwarikamavubi                 11. Kurakara
     6. Musumbashyamba          12. Amafu.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite
     1. Pariki y’Akagera iherereye he?
     2. Yashinzwe ryari?
     3. Yashinzwe na nde kandi kubera iki?
     4. Pariki bisobanura iki? 
     5. Ni uwuhe mwihariko w’iyi pariki?
     6. Ibimera biboneka muri iyi pariki ni ibihe?
     7. Ni izihe nyamaswa ziboneka muri iyi pariki?
     8. Iyi pariki ifitiye igihugu cy’u Rwanda akahe kamaro?
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo ku bivugwa mu mwandiko
    Mwungurane ibitekerezo ku bibazo bikurikira:
     1. Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iri ahantu hashobora kwera icyayi. 
    Mukurikije ibiyivugwaho mu mwandiko, mubona yaba ifite akamaro 
    kurusha uko yahingwa, ubuso iriho bugaterwamo icyayi? 
     2. Ni izihe ngaruka nziza cyangwa mbi gihinga Pariki byagira?

    6.4. Dusobanukirwe n’ingagi muri Pariki 

    y’Ibirunga



    Ibirunga bigaragara mu Rwanda birimo Karisimbi, Gahinga, Sabyinyo, 
    Muhabura na Bisoke bikaba muri Pariki y’Ibirunga iherereye mu 
    majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Ni yo ibonekamo ingagi 
    zo mu misozi cyangwa zo mu birunga. Pariki y’ibirunga irimo urusobe 
    rw’ibinyabuzima nk’ibimera ndetse n’inyamaswa. Ibimera bigenda 
    bitandukana bitewe n’ubutumburuke. Igice cyayo kinini cyateweho 
    ishyamba ry’iriterano, warirenga ukagera ku ishyamba ry’urugano.

    Muri rusange iyi pariki irimo amoko menshi y’ibimera harimo n’amoko 
    arinzwe mu rwego mpuzamahanga kuko asigaye hake ku isi. Mu 
    nyamaswa zitari ingagi hari iz’inyamabere nk’inguge zo mu bwoko 
    bw’inkima, inzovu nke, impyisi z’amabara, inyoni, ibikururanda n’imitubu, 

    n’amoko menshi y’udukoko.


    Mu mwaka wa 1967, Umunyamerikakazi Dayana Fose (Diana Fossey) 
    uzwi ku izina rya Nyiramacibiri yatangiye gukorera ubushakashatsi 
    ku ngagi muri iyi pariki. Ashinga ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke 
    cyakoreraga hagati ya Karisimbi na Bisoke. Guhera ubwo, igihe ke 
    kinini akakimara muri pariki yita ku ngagi. U Rwanda rumukesha kuba 
    yarahesheje agaciro ingagi zo mu Rwanda, asaba ko zitabwaho ku 
    rwego mpuzamahanga.
    Yarakoze we watumye tumenya ingagi uko iri, iki kirori gikurura 
    ba mukerarugendo bakava ikantarange baje kukireba no kugisura, 
    amadovize akisuka yisukiranya. Nawe nuyisura muzahura kandi ni 
    byiza ko ujyayo uyizi neza. Ingagi n’ubwo zitazi kuvuga no kwandika 
    ngo zisobanure amategeko azigenga mu mvugo cyangwa mu nyandiko, 
    uwitegereje imibereho yazo akabana na zo igihe kirekire yasanze 
    zitabaho mu buryo bubonetse bwose.

    Zaba mu gatsiko cyangwa mu muryango, ingagi zimenyamo inkuru 
    n’intoya kandi intoya zikubaha inkuru. Ingagi y’ingabo iruta izindi mu 
    myaka, ubwo iba irengeje imyaka mirongo ine, ni yo iba umukuru 
    w’umuryango. Iyo ishaje cyane itagishobora kuyobora izindi, ingabo 
    yindi isheshe akanguhe iyakira uwo murimo. Ikaba yazitegeka kwimuka 
    nk’iyo aho zabaga hatakiboneka ibyo zirya cyangwa se hatangiye 
    kuboneka abahigi benshi. Ingore na zo zirubahana ku buryo ingore 
    imwe ishobora kuyobokwa n’izindi.

    Nanone nk’uko tuvuga ngo umuntu ni we wihesha agaciro n’icyubahiro, 
    ingagi na zo ni ko zibibona. Umutware wazo kugira ngo yubahwe, ni 

    uko aba ayobora neza. Akamenya gutabara ingagi zaguye mu mutego. 

    Akongera umubare w’ingagi zigize agatsiko, cyanecyane areshya 
    ingore mu tundi dutsiko, zikaba zakwiyizira mu ke. Akagira igitsure 
    gituma yakiza nk’izirwanye cyangwa izenderanyije. Ngo hari igihe 
    iz’ibyana zenderanya zigashaka kurwana kandi wenda zatangiye zikina 
    dore ko ngo zibikunda cyane, nyamara zabona inkuru muri zo cyangwa 
    umutware wazo azirebye ikijisho zikamwara zikabireka.
    Ibindi ingagi zifite bitangaje, ni nko kubabazwa n’urupfu rwa mugenzi 
    wazo, kurwaza umurwayi zirinda kumusiga wenyine, kwisokoza 
    ubwoya, cyanecyane ingore, guheka abana bazo mu mugongo, guseka 
    iyo zishimye n’ibindi. 

    Ingagi zashoboraga kuba zaratsembwe n’abahigi iyo Nyiramacibiri 
    atigomwa byinshi ngo yemere guhara ubuzima bwe azitangire. 
    Nashimirwe kuba yaremeye kuza kwibanira na zo mu ishyamba 
    ryuzuyemo ibisura byinshi, mu mbeho kandi ikabije yo mu birunga, 
    asize ababyeyi n’inshuti muri Amerika. 

    Ni urugero rwiza kuri mwebwe abakibyiruka, kuko mugomba 
    guhaguruka mugashakashaka namwe mukavumbura. 

     

    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     1. Ikantarange                                      5. Kwenderanya
     2. Kuyobokwa                                      6. Kureba ikijisho
     3. Kureshya                                             7. Kwicuza
     4. Igitsure
    b) Imyitozo y’inyunguramagambo
     1. Aya magambo uko ari abirabiri ataniye he?
     a) Ikirunga/umusozi                              g) Ibirori/ikirori 
     b) Ubutaka/ibitaka                                 h) Amadovize/amafaranga 

     c) Agaciro/igiciro                                     i) Ingabo/umugabo


    d) Ikigo/urugo                                         j) Ingore/umugore
     e) Umuhigi/umushimusi                   k) Uburebure/ubutumburuke.
     f) Ubwoko/amoko
     2. Iyo bavuze aya magambo vumva iki?
     a) Urusobe rw’ibinyabuzima          e) Imitubu 
     b) Inyamabere                                      f) Ibimera 
     c) Ibikururanda                                     g) Ibiguruka 
     d) Udukoko                                            h) Ingugunnyi.
     3. Muri aya magambo toranyamo ayo ugenda wuzurisha 
    imbonerahamwe ikurikiraho: 
     Ingagi, isandi, umusambi, inzovu, umukenke, umunyinya, 
    impongo, twiga, imbeba, urumende, urukwavu, umuntu, 
    inturusu, umwumbati, ishaka, uruyuki, inda, igiheri, impyisi, 
    inkima, ikirunga umusozi, ikigagari, umuko, uruziramire, 

    umubu, urutozi, urucaca, pasipalumu, inshira, ibiyaga.


    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo mu magambo yanyu bwite

     1. Pariki y’ibirunga iherereye he?
     2. Ifite uwuhe mwihariko ku isi no muri Afurika?
     3. Vuga amateka yayo mu mirongo itarenze itanu. 
     4. Nyiramacibiri ni muntu ki? 

     5. Ni ibihe binyabuzima biba muri iyi pariki? 


    6. Ni iki kitwereka ko ingagi zifite gahunda mu mibereho yazo? 
     7. Ni iyihe ngagi itegeka izindi? 
     8. Zisimburana ryari kuri uwo murimo wo gutegeka? 
     9. Umutware w’ingagi agenza ate kugira ngo yubahwe? 
     10. Erekana ukuntu ingagi zijya kugira imico nk’iy’abantu. 
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko?

     3. Kora inshamake y’uyu mwandiko mu mirongo icumi


    Ahantu haba nyaburanga kubera ibyiza bibereye ijisho bihagaragara. 
    U Rwanda ni igihugu gitatse ibyiza byinshi kamere byahogoje isi yose. 
    Gitatswe n’imisozi miremire, ibibaya, inzuzi, imigezi n’ibiyaga, inyamaswa 
    z’ingeri zose n’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye. Abagenda u 
    Rwanda bakunda gutungurwa kandi bagatangazwa no kuba rutuwe 
    n’abaturage bafite umuco umwe, ururimi rumwe n’imigenzo imwe. Ibi 
    ni ibintu bidasanzwe mu bihugu byinshi byo ku isi. Ariko kandi uwasuye 
    u Rwanda, kugira ngo arusheho kurumenya kuko ari igihugu kihariye, 
    hari ahantu henshi atakwibuza gusura kuko haba hamukurura. Aho ni 

    ho twita ahantu nyaburanga kandi ni henshi. 

    Aho uzi ibiyaga by’ibivandimwe bya Burera na Ruhondo munsi y’ikirunga 
    cya Muhabura? Uzi ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe i Nyarushishi n’ingoro 
    ya Bikiramariya Umunyamibabaro i Kibeho? Nonese niba utaragera 
    mu Rukari ngo urebe inyubako gakondo z’Abanyarwanda uracyakora 
    iki? Wari wabona Muhazi ku mugoroba izuba rirenga? Naho se imirima 
    y’icyayi, ureba ukabona ibereye ijisho! Naho se ibere rya Bigogwe?
    Ahantu nyaburanga watemberera mu rwa Gasabo ntiwahavuga ngo 
    uhamareyo. Gusa, aho ni hamwe mu ho twarambagije wasura uramutse 
    ubonye akanya. Nawe kandi habaye hari aho uzi ntubuzwa kuharatira 
    bagenzi bawe ubagezaho uko wahasanze. Mu hantu nyaburanga 
    wavuga ntiwakwibagirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Pariki 
    y’Igihugu y’Akagera. Niba utararabukwa ibirunga ngo ube warabonye 
    ingagi waratanzwe. Kugukumbuza ni ukukwereka amashusho nawe 
    ukaribagira. Iyi ni ingagi ibangikanye n’ikirunga cya Karisimbi, kimwe 
    gisumba ibindi biri kumwe nka Gahinga, Sabyinyo, Muhabura na Bisoke 
    kuko kiri ku butumburuke bwa metero 4.507. Iri sunzu ryererana si imvi 
    cyangwa ifu y’imyumbati, ahubwo ni yo masimbi ujya wumva atamirije 

    impinga ya Karisimbi ari na ho iryo zina rituruka. 


    Ukiri aha mu majyaruguru, ntiwabura no gusura amashyuza mu Karere 
    ka Rubavu. Gusa si ho abarizwa honyine kuko uyasanga no mu Karere 
    ka Karongi n’aka Rusizi. Amashyuza ni amazi ashyushye aturuka 
    hasi mu butaka akagera hejuru arimo kubira. Ugize amahirwe wese 
    yo kuyasura asanga ari ibintu bitangaje. Abaturiye amashyuza mu 
    myemerere yabo, bavuga ko afite izindi ngufu zihariye, ngo abavura 
    indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, amavunane, rubagimpande, 

    indwara z’imitsi, n’izindi ndwara, akaba ari yo mpamvu usanga abantu

    b’ingeri zose bayidumbaguzamo, bayagaramamo abandi na bo 
    bayavoma bakayajyana mu ngo zabo. Bamwe mu babasha kuyasura 
    usanga bayotsamo ibiribwa nk’ibijumba, imyumbati, ibitoki byashya 

    bakabisomeza ayo mazi ashyushye. 


    Wari wabara iki se ntarakugeza ku Karwa k’Amahoro. Wageze mu 
    Karere ka Karongi, ukaza utagasuye nta mahoro wagira bitewe n’uko 
    usanga abantu babyiganira mu bwato butwara abakajyaho. Ngaho 
    irebere nawe uvuge ahandi wabonye heza nk’aha hantu.
    Wageze ku Karwa k’Amahoro unyurwa n’akayaga gahuhera gaturuka 
    mu kiyaga cya Kivu. Ni wo mutima w’uburanga n’ubwiza bw’iki kiyaga. 
    Aka karwa kari mu Kivu hagati, mu rugendo rw’iminota nka 20 mu 
    bwato uvuye ku nkombe. Ni kamwe mu turwa 16 turi mu Karere ka 
    Karongi. Iyo wagasuye ureba zimwe mu nyamanswa zirimo inkende 
    ukanabasha kwitegera ikiyaga neza ureba n’amashyamba meza 
    yakimezeho. Wahageze ntiwabura kuhifotoreza ngo ubike urwibutso 
    rw’ibihe bidasanzwe wahagiriye. 
    Nanone ubwo wageze ku Kivu menya ko kiza ku mwanya wa 
    gatandatu mu bunini muri Afurika. Ntuhave utageze ku mucanga ngo 
    wumve akayaga gahuha gahuhera kagaba ituze ritaha ku mutima 
    nk’uko umuririmbyi yabicuranze. Ntuziteshe kugarama mu ntebe 
    zihateguye zigutegereje ngo witegereze amazi y’urubogobogo afata 
    ibara rihindagurika bitewe n’ikirere. Uzambwire ko hari ahandi nka ho 

    wabonye.

    Inyubako ndende cyane wabonye kugeza ubu ni iyihe niba utaragera 

    muri Kigali? 


    Uwo munara w’Umujyi wa Kigali wawucaho utararamye ngo urebe 
    ukuntu ibicu byiruka ku ijuru ukitaza uwuhunga ugira ngo ukuguye 
    hejuru? Ngaho ihere ijisho umbwire ko atari ikirori? Benshi mu basura 
    Kigali batayiherutse bavuga ko uyu mugi ugenda utera imbere cyane. 
    Hari abavuga ko batungurwa cyane n’inyubako nyinshi nziza zigenda 
    zirushaho kwiyongera. Umunara w’Umujyi wa Kigali (Kigali City 
    Tower) ni wo muturirwa usumba iyindi muri Kigali. Ufite inyubako 18 
    zigerekeranye ukaba mu nyubako nziza ziheruka kubakwa vuba aha. 

    Reka tunanyarukire mu Rugando ku Kimihurura turahasanga Kigali 
    Komveshoni (Kigali Convention Center) n’icyumba cyayo k’inama ifite 
    ishusho imeze nk’iy’inzu nyarwanda ya gakondo, yihinduranya amabara 
    iyo bumaze kwira! Aha gakondo yahujwe na kijyambere maze amata 
    abyara amavuta! Erega iyo nzu ni yo yakiriye inama ya 27 y’Abakuru 
    b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kuva ku itariki ya 
    10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016.

    Nakubwiye ko uwarata ahantu nyaburanga mu Rwanda ataharangiza. 
    Gusa reka tunyarukire no ku ngoro y’ Ubugeni n’Ubuhanzi iri i Nyanza 
    mu Rukari. Nitugerayo turahasanga byinshi kandi bishya birimo inka 
    z’inyarwanda zizwi ku izina ry’“Inyambo”. Hari n’abatahira benshi 

    bazitaho bavuga amazina y’inka bakanaririmbira abashyitsi amahamba 

    mu ngoro y’umwami. Ayo mahamba n’amazina y’inka hamwe n’imurikwa 
    ry’inyambo ni ibyongera kwerekana ko uhasanga umuco nyarwanda 
    ukawibonera n’amaso imbona nkubone. Turanasobanurirwa neza 
    iby’umunsi w’umuganura wizihizwa muri Kanama buri mwaka. Uwo 
    munsi ugaragaza imigenzo n’imihango yakorwaga ibwami no mu 
    mpande zitandukanye z’igihugu. Turanasura icyumba cy’abana kiswe 
    “Reka gikure”, cyakira cyanecyane abana bari hagati y’imyaka ine 
    na cumi n’itanu, hagamijwe gutuma bagira ubumenyi mu bijyanye 
    n’imibanire, umuco n’ubuhanzi bizanwa n’amatsiko, guhimba, kwibaza 
    n’ubumenyi rusange bw’abana. Turasura n’ibihangano bishushanyije 
    by’abana b’Abanyarwanda byuzuye mu bice bimwe by’iki cyumba 
    kugira ngo tuzabone uko tubishishikariza abana b’Abanyarwanda.

    Ducumbikiye aha atari uko aho dusura hashize. Turashaka kuguha 
    umwanya ngo nawe utubwire aho watugereye ari ho huzuza uru 
    rugendo rwo kurambagira igihugu cyose. Ngaho haguruka ukigende, 
    ukizenguruke ukimenye neza uzabone icyo ubwira abandi, ejo ba 
    mukerarugendo batakikurusha kandi warakivukiyemo. Ugire urugendo 

    ruhire! 


    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     1. Guhogoza                          14. Rubagimpande 
     2. Gukurura                             15. Kwidumbaguza
     3. Kumarayo                            16. Gusomeza 
     4. Kurambagiza                      17. Kubara
     5. Kurabukwa                          18. Akarwa 
     6. Gukumbuza                        19. Kwitegera
     7. Kuribagira                            20. Akabyiniriro
     8. Kubangikana                     21. Kurambagira
     9. Gutamiriza                           22. Amahamba 
     10. Amasimbi                          23. Amazina y’inka
     11. Amashyuza                        24. Umutahira 
     12. Ingeri                                    25. Umuganura.

     13. Amavunane 

    b) Koresha aya magambo akurikira mu nteruro wihimbiye 
    ukurikije icyo asobanura mu mwandiko:
     1. Guhogoza                            6. Kwidumbaguza
     2. Kurambagira                      7. Gusomeza
     3. Kuribagira                          8. Kwitegera 
     4. Gutamiriza                        9. Kurambagiza
     5. Amashyuza                      10. Umuganura.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite
     1. Ahantu nyaburanga twabonye hagaragara iki kihariye?
     2. Pariki n’ahantu nyaburanga bitaniye he?
     3. Pariki n’ahantu nyaburanga bimariye iki igihugu cyacu?
     4. Toranya muri aya mashusho akurikira afite aho akwibutsa 

    wasomye mu mwandiko. 


    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo kuri iyi nsanganyamatsiko:
     Utekereza iki kuri iyi nteruro: “Ubwiza bw’ahantu cyangwa bw’ikintu 
    buba mu ijisho ry’uhareba cyangwa ukireba.” Tanga ingero 

    zumvikanisha neza igitekerezo cyawe. 

    Umunsi wo kwita abana b’ingagi izina wizihirizwa mu Kinigi mu birometero 
    cumi na bitanu uturutse mu mugi wa Musanze. Iki gikorwa abaturage 

    baturiye Pariki y’Ibirunga bakigiramo uruhare bafatanyije n’abashyitsi 

    baba bitabiriye uwo munsi. Ubuheruka uyu munsi wabanjirijwe no gutaha 
    isomero ry’Umurenge wa Kinigi nk’igikorwa kegerejwe abaturage kivuye 
    mu gusaranganya inyungu z’ibiva muri pariki. 
    Mu gihe k’icyumweru hatanzwe ibiganiro ku kurinda urusobe 
    rw’ibinyabuzima, hatahwa ibikorwa remezo byubatswe n’Ikigo k’Igihugu 
    Gishinzwe Iterambere (RDB) ku mafaranga kigenera abaturage baturiye 
    pariki, n’amasosiyete agera kuri mirongo itandatu y’abikorera akorana 
    na ba mukerarugendo abajyana gusura mu Rukari, Kibeho, Nyungwe 
    na Pariki y’Akagera.

    Usibye abaturage, kwita izina byitabirwa kandi n’abashyitsi bavuye 
    imihanda yose. Haba hari ba mukerarugendo n’abandi b’ubusa binjiza 
    amadovize mu Gihugu n’imifuka y’abakozi babitaho ikarushaho 
    kubyibuha. Mbese kwita izina abana b’ingagi ni umunsi ukomeye 
    by’umwihariko ku Banyamusanze. Ari abanyabugeni, ari abahoze ari ba 
    rushimusi muri Pariki y’Ibirunga bagera kuri magana inani bibumbiye mu 
    makoperative y’ubukorikori n’ubugeni, ari abanyamahoteri n’abatwara 
    ba mukerarugendo, bakorera amafaranga atandukanye n’ayo bakorera 
    mu bindi bihe. Abo ba rushimusi bigishijwe ubukorikori n’ubugeni none 
    burabatunze n’imiryango yabo.

    Kuri uwo munsi, abanyabugeni n’abanyabukorikori bacururiza ku 
    muhanda uva Musanze ugana mu Kinigi bunguka amafaranga menshi, 
    ku buryo buri wese ashobora kwinjiza ibihumbi ijana na mirongo itanu. 

    Mu mahoteri usanga ibyumba byashize, ibiryo bikaribwa, inzoga 
    zikanyobwa. Mbese ibintu byose biba bigenda neza cyane, n’abahinzi 
    bakabona isoko ry’umusaruro wabo kuko amahoteri aba akeneye ibyo 
    kugaburira abo bashyitsi. Ikindi, amasosiyete atwara ba mukerarugendo 
    na yo abona akazi kenshi bitandukanye n’indi minsi. Mu Mugi wa Musanze 
    ndetse no mu Murenge wa Kinigi ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo 
    habarurwa amahoteri agera kuri makumyabiri acumbikira cyanecyane 
    ba mukerarugendo. 

    Ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga bwahinduye 
    ubuzima bw’abantu bagera ku gihumbi na magana atanu, bubaha 
    akazi hafi ya bose bakesha amaramuko yabo ya buri munsi. Muri 
    bo hari abatwaza ibikapu ba mukerarugendo n’abakora ibikorwa 

    by’ubukorikori n’ubugeni.

    Inyungu zikomoka kuri pariki zigera ku baturage bose bayituriye. 
    Miriyoni zisaga ijana na cumi zashowe mu bikorwa remezo nk’amashuri, 
    imiyoboro y’amazi ndetse n’amashyirahamwe y’abaturage yongererwa 
    ubushobozi. Imirimo yose ijyanye n’ubukerarugendo yaba iyo mu 
    mahoteri cyangwa iyo kubaka urukuta rubuza inyamaswa konera 
    abaturage ikorwa n’abatuye mu murenge wa Kinigi. Uyu murenge 
    wahawe imiyoboro y’amazi kandi wubakirwa amashuri meza ubikesha 
    iryo saranganya ry’inyungu z’ibiva muri pariki. Kubera iyi poritiki 
    yo gusaranganya inyungu z’ibiva muri pariki yatangiye muri 2005, 
    abayituriye barushijeho kubona ko ari iyabo bagira uruhare mu 
    kuyibungabunga, bishimira ibyo yabagejejeho. 

    Akamaro k’ubukerarugendo mu Rwanda rero ni ntagereranywa 
    kuko igihugu kihungukira byinshi birimo kugaragaza isura nziza 
    mu iterambere, ubukungu n’umutekano. Gusa hari ibintu by’ingenzi 
    bigomba kwitabwaho kugira ngo ubukerarugendo butadindira n’ibyo 
    bwari butegerejweho bikagenda nka Nyomberi. 

    Gukurura ba mukerarugendo bisaba kubizeza umutekano no kubakira 
    neza. Umuntu ukeneye kureba ingagi zo mu Birunga nta handi yazibona 
    ataje mu Rwanda. Ahaza kuko ashobora kuhabona umutekano usesuye. 
    Nta mukerarugendo waba afite amakuru y’uko ahantu runaka hatari 
    umutekano usesuye ngo abe yafata umwanzuro wo kuhatemberera azi 
    neza ko ashobora kuhagirira amakuba. 

    Abaturage ndetse n’abanyeshuri bakeneye kumenya akamaro 
    k’ubukerarugendo n’uruhare rwabwo mu guhindura ubuzima bwabo 
    n’ubw’igihugu. Ubukangurambaga bugomba gukorwa ubutitsa ngo 
    bamenye uko bitwara imbere y’ababasura n’imbere y’imico mishya 
    bababonaho.

    Guteza imbere ubukerarugendo ni no gukangurira abanyagihugu 
    gukunda gusura ibyiza bigitatse. Ntibikwiye kumva ko umukerarugendo 
    ari umuntu uturutse mu bihugu bya kure gusa. Ibyiza nyaburanga bitatse 
    igihugu ntibikwiye kuba umwihariko w’abanyamahanga cyanecyane 
    abazungu. N’abenegihugu bakeneye gutembera no kwinezeza. Ni yo 
    mpamvu abanyagihugu akenshi bagabanyirizwa igiciro cyo gutemberera 
    ahari ibyiza nyaburanga ugereranyije n’abanyamahanga. 

    I. Inyunguramagambo
    Koresha mu nteruro zawe bwite amagambo akurikira:
     1. Gukesha amaramuko                4. Ubutitsa
     2. Kudindira                                        5. Inzitizi
     3. Ubukangurambaga                      6. Kugenda nka nyomberi 
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Hitamo igisubizo kiri cyo muri bitatu byatanzwe kuri buri 
    nomero.
     1. Umunsi wo kwita izina abana b’ingagi uba ugamije:
     a) Guhuza abaturiye Pariki y’Ibirunga mu birori bakishima 
    bakarya bakanywa.
     b) Guteza imbere ubukerarugendo no kwinjiriza igihungu 
    amadovize atuma giteza imbere ibikorwa remezo 
    bitandukanye.
     c) Kurwanya ba rushimusi bangiza Pariki y’Ibirunga.
     2. Ubukerarugendo bufitiye inyungu:
     a) Leta yonyine yo yakira amadovize.
     b) Abaturiye pariki bo binjiza amafaranga bakura ku 
    banyamahanga.
     c) Abanyarwanda bose kuko amadovize yinjijwe akoreshwa mu 
    gutunganya ibikorwa remezo bidufitiye akamaro twese.
     3. Igituma ba mukerarugendo bakunda u Rwanda ni uko:
     a) Rwateye imbere mu bukungu
     b) Abaturage bavuga ururimi rumwe
     c) Hari umutekano usesuye kandi bakaba banakirwa neza
     4. Ubukerarugendo bufitiye akamaro kanini ubukungu 
    bw’u Rwanda kuko:
     a) Bugaragaza isura nziza yarwo.
     b) Burata ubukungu bwarwo.

     c) Bwinjiza amadovize menshi.

    5. Kugira ngo ubukerarugendo burusheho guteza imbere 
    ubukungu bw’u Rwanda:

     a) Abanyarwanda bose bogomba kububonamo akazi.
     b) Hagomba gukoramo abantu babihugukiwe kandi babyigiye.
     c) Hagomba kongerwa ibiciro ku basura pariki.
     6. Umukerarugendo ni:
     a) Umunyamahanga gusa uvuye kure uzerera areba imisozi 
    n’amashyamba.
     b) Umuntu wese wirirwa azerera bwakwira akarara ku gasozi 
    cyangwa mu ihoteri.
     c) Umunyamahanga cyangwa umwenegihugu utanga 
    amafaranga kugira ngo asure ibyiza nyaburanga biri mu 
    gihugu mu rwego rwo gutembera no kwinezeza.
     7. Abaturage bahugurirwa ubukerarugendo kugira ngo:
     a) Bage bitondera abazungu batembera igihugu batabaha 
    amafaranga ava mu iterabwoba.
     b) Basabe amadovize abanyamahanga barebye ibintu byabo.
     c) Bamenye uko bakira neza ba mukerarugendo n’uko bacagura 
    mu mico babazanira bagafata itabatesha agaciro.
     8. Ibiciro by’ubukerarugendo biba bito ku benegihugu: 
     a) kuko nta mafaranga bagira.
     b) kuko baba bareba ibintu by’iwabo.
     c) kugira ngo barusheho kubwitabira.
     9. Mu birori byo kwita izina abana b’ingagi: 
     a) Nta ba mukerarugendo baba barimo.
     b) Nta mafaranga baca kuko aba ari umunsi mukuru.
     c) Hinjizwa amafaranga n’andi y’ubusa.
     10. U Rwanda, Uganda na Kenya byashyizeho urwandiko 
    rw’inzira rumwe:

     a) Kuko biri mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika 
    y’Iburasirazuba.
     b) Kugira ngo byongere ibyinjizwa n’ubukerarugendo bityo 
    n’ababonamo akazi biyongere ku buryo bugaragara.
     c) Kuko bifite umugambi wo guhinduka igihugu kimwe.

    11. Kwita izina byitabirwa:
     a) N’abanyamusanze gusa.
     b) Na ba mukerarugendo bonyine kuko ari bo biba byateguriwe.
     c) N’abantu bavuye hirya no hino.
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ikibazo gikurikira:
     Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:
     Musanga hakorwa iki kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwakira 
    neza ba mukerarugendo kandi banasobanukirwe n’akamaro 
    k’ubukerarugendo ku Gihugu cyacu?
    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro
    Shushanya ikarita y’u Rwanda ushyiremo ahantu nyaburanga 
    hatanu mu ho wavumbuye mu myandiko wize.
    6.7. Ubwoko bw’amagambo adahinduka: 
    icyungo
    Soma aka gace k’umwandiko maze uvuge imiterere 
    n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye.
    Nubwo amagambo yavugwaga bwose, nubwo amatorero 
    anyuranye yakomeje kwiyereka ndetse n’intore zigahamiriza, 
    nakomeje gutekereza no kwibaza kuri izo ngagi n’ibyo zakoraga 
    nsanga bitangaje. Niko kwibwiriza negera umwarimu wigisha ku 
    kigo cyacu ngo ansobanurire ibyo nakomezaga kubona. Namubajije 

    ukuntu utwo twana tw’ingagi turi bumenye kwisubiza mu rugo 

    kandi tutazanye na za nyina. Na we ntiyantengushye yampaye 
    igisubizo gisobanutse ko izo nitaga ingagi zitari zo ahubwo bari 
    abana b’abantu bambaye nk’ingagi. Bakaba bari bahagarariye 
    ingagi nyirizina kuko zo zitashoboye kuza mu birori.
    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Ubona amagambo yanditse atsindagiye afite uwuhe mumaro mu 
    nteruro? Wayita iki?
    2. Shaka andi magambo akoreshwa kimwe n’aya ku buryo yajya mu 
    bwoko bumwe.
    Inshoza y’icyungo
    Icyungo ni ijambo ritagoragozwa rihuza amagambo abiri afitanye isano: 
    izina n’irindi zina, ntera n’indi, inshinga n’indi nshinga, ikinyazina n’ikindi 
    kinyazina cyangwa rigahuza ibice by’interuro.
    Amagambo aba adahinduka iyo yandikwa kimwe buri gihe. Ni ukuvuga 
    ko adashobora kugoragozwa. Ijambo ritagoragozwa ni iridashobora 
    kugira inteko, rigahora ari rimwe ryaba riherekeje ijambo riri mu bwinshi 
    cyangwa riri mu bumwe. Rero ibyungo biri mu magambo adahinduka. 
    Ibyungo birimo amoko abiri:
    1. Ubwoko bwa mbere ni ubw’ibyungo biva mu nteruro igahindura 
    igitekerezo cyangwa ikagitakaza.
    Gereranya izi nteruro ebyirebyiri:
    a) – Aririmba nk’ufite agahinda. (Ufite agahinda na we baririmba 
    kimwe.)
     – Aririmba ufite agahinda. (Ufite agahinda ni we aririmba.) 
    b) – Yandakariye boshye mbifitemo uruhare. (Nta ruhare mbifitemo 
    ariko ntibyamubujije kundakarira.)
     – Yandakariye mbifitemo uruhare. (Afite impamvu zo 
    kundakarira kuko mbifitemo uruhare.)

    Mu nteruro za kabiri muri aya matsinda yombi y’interuro, nta 
    gereranya ririmo kuko icyungo “nka” cyavuyemo. N’ibisobanuro byazo 
    bitandukanye n’ibisobanuro by’interuro za mbere kuko bivuga ibindi.
    2. Ubwoko bwa kabiri ni ubw’ibyungo biva mu nteruro ntihindure 
    igitekerezo.
    Gereranya izi nteruruo zikurikira ebyirebyiri zikurikirana. 
    a) – Urahinga kandi ushonje?
     – Urahinga ushonje?
    b) – Yandebye maze araseka.
     – Yandebye araseka.
    c) – Arabwirwa ariko ntiyumva.
     – Arabwirwa ntiyumva.
    Izi nteruro uko zikurikirana, ebyirebyiri zisobanura kimwe zaba zirimo 
    ibyungo: “kandi”, “maze” na “ariko” cyangwa bitarimo.
    Amatsinda y’ibyungo akurikije igisobanuro cyabyo
    1. Icyungo na kifashishwa mu kunga cyangwa guhekeranya no 
    kwifashisha.
     Ingero:
     a) Kalisa na Mulisa ni impanga.
     b) Intare n’ingwe ni inyamaswa z’inkazi.
     c) Agenda n’igare iyo agiye ku kazi. 
    Ikitonderwa:
     Icyungo na kigira impindurantego no ikoreshwa imbere y’imbundo, 
    y’indangahantu n’imbere y’umugereka w’ahantu:
     a) Kuzamuka no kumanuka birabusanye. 
     b) Yambujije ibwami no ku karubanda.
     c) Aracisha hepfo no haruguru!
    2. Ibyungo byifashishwa mu kugereranya: nka, boshye:
     a) Agenda nk’uwenda kugwa.
     b) Yikorera nka ruvakwaya.

     c) Arakorora boshye impongo!

    3. Ibyungo byuzuza: ko, ngo
     a) Ndashaka ko muva hano.
     b) Aravuze ngo mukore mutikoresheje.
    4. Ibyungo byifashishwa mu guhitamo: cyangwa, keretse
     a) Birye cyangwa ubireke nta byo wahinze.
     b) Sinumva keretse uvuze cyane.
    5. Ibyungo byifashishwa mu kubangikanya cyangwa mu 
    kubusanya:
    uretse ko, nyamara, nkanswe
     a) Ndamukunda uretse ko atabizi.
     b) Urangaya nyamara ntundusha guhinga neza.
     c) Nange byansinze maze iminsi niga nkanswe uriya udaheruka 
    kureba mu ikaye!
    6. Ibyungo byifashishwa mu kongeraho: kandi, ndetse
     a) Ariga kandi agakora muri hoteri.
     b) Ndamwirukana ndetse noye kumuhemba.
    7. Icyungo kiziganya: iyo
     – Iyo mbimenya simba naje.
    8. Ibyungo byifashishwa mu kuvuga impamvu cyangwa 
    inkurikizi
    : kuko, kugira ngo, none
     a) Yibye none baramufunze.
     b) Ruhuka kuko wakoze.
     c) Ndaje kugira ngo dufatanye.
    9. Icyungo kifashishwa mu kwivuguruza: nako
     – Mpereza, nako mperekeza ndagiye.
    Umwitozo
    Simbuza utudomo dutatu icyungo gikwiye ukuye muri ibi 
    bikurikira: na, no, nko, nka, nkanswe, keretse, cyangwa, kuko, 
    nako, none, kugira ngo, ndetse, kandi

    1. Kamana … Safari baravukana.
    2. … inyange zirapfa … ibyiyone!
    3. Ntira … ntiza igare nyarukire ku maduka.

    4. Yanze kuza … namutumiye.

    5. Aragenda … ku rukuta akubitaho agahanga!
    6. Namuzanye … umubaze icyamuteye kwivumbura.
    7. Nta kica … irungu.
    8. Yasize akinze … urufunguzo ararubuze.
    9. Nta cyo nakora … ubanje kunsobanurira.
    10. Ntiwandenganya … waje utanteguje.
    11. Genda … urorere.
    12. Erega hano mwahahinduye … mu kabari!

    13. Nibishoboka ndaza kugusura … nkuzanire n’umwuzukuru wawe.

    Ku wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2014, mu Kinigi mu Karere ka 
    Musanze, habereye ku nshuro ya cumi umuhango wo kwita izina 

    abana b’ingagi cumi n’umunani. 

    Najyanyeyo n’abandi banyeshuri twigana mu mwaka wa gatandatu. 
    Uwo munsi wahuriranye n’ikiruhuko kuko twizihizaga umunsi mukuru 
    w’ubwigenge bw’Igihugu cyacu. Ari abanyeshuri ari n’abaturage twese 
    twari twabukereye. Gusa icyanshimishije cyane ni uko umuntu wese 
    wabaga yahageze yahabwaga icyo kurya n’icyo kunywa nta vangura, 
    kandi buri wese akanywa icyo ashaka. Uyu mwaka, insanganyamatsiko 
    yagenewe umuhango wo Kwita Izina ni “Kubungabunga ibidukikije 
    haterwa inkunga abafatanyabikorwa mu kurinda umutungo kamere 
    wacu.” Ni mu gihe ingagi zo mu birunga zizwiho gukurura ba 
    mukerarugendo benshi bava mu bice bitandukanye by’isi. Igituma 
    duhamagarirwa kubungabunga ubuzima bwazo ni uko zisigaye hake ku 
    isi, harimo aha muri Pariki y’Ibirunga, ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, 
    Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Uganda.

    Kuva mu gitondo kugeza hafi saa tanu z’amanywa, mu muhanda uva 
    mu mugi wa Musanze werekeza mu Kinigi abantu bari uruvunganzoka, 
    bagenda umwe ku wundi, kandi bose bishimye. Mu gihe twari 
    tugitegereje abayobozi, abitabiriye ibirori bagendaga bahabwa icyayi, 
    ababishoboye bagafata agakawa, kuko mu Kinigi haba imbeho nyinshi 
    cyane. Hari amatorero n’andi y’ubusa yakomezaga gusimburana 

    asusurutsa abantu bari bateraniye aho.

    Hari intore, abahanzi batandukanye baririmba ku giti cyabo ndetse habaye 
    n’irushanwa ryo kubyina. Byatumye mbona abahanzi batandukanye 
    imbonankubone, kuko ubundi najyaga numva kenshi indirimbo zabo kuri 
    radiyo. Nahise numva nange ngomba kuzaba umuhanzi. 
    Abayobozi bamaze kuhagera, buri wese mu bafashe ijambo yashimiye 
    abitabiriye uwo muhango anasaba imbaga yari iteraniye aho 
    guharanira ubusugire bw’ingagi cyanecyane ko zinasigaye hake cyane 
    ku isi. Nyuma yaho hakurikiyeho kwita amazina abana b’ingagi. Nge 
    njyayo sinumvaga ukuntu ingagi ziza kuza zikajya mu birori maze 
    bakazita amazina zarangiza zigataha mu ishyamba. Ihurizo rikomeye 
    ryari ukuntu abana b’ingagi bari buze cyangwa niba turi bubasange mu 
    ishyamba. Namwe se si ko mwabikekaga? Mbandikiye iyi nkuru ngo 
    abatarahageze mwumve uko byagenze.
    Abana b’ingagi ntaramenya ko bari abana b’abantu bihinduye ingagi 
    nagiye kubona mbona barahasesekaye, bajya mu myanya. Nahise 
    ntangara cyane ndiyamira. Uwo bajyaga kwita izina yaratambukaga 
    akigira imbere abantu bakamubona bakamufotora. Natangajwe 
    cyane n’uburyo ingagi zizi ubwenge nk’ubw’abantu neza neza. Zimwe 
    bamaraga kuzita zigaseka, zikigaragura aho mu kibuga ndetse 
    zikadukorera n’amasiporo, tukazikomera mu mashyi twishimye. Na zo 
    zikishima, zarangiza zikamenya gusubira mu mwanya wazo! 
    Nakomeje gutangara ntangarira utwo tugagi duto, uko twumvira 
    n’uko twubahiriza ibijyanye n’umuhango nk’aho ari abantu! Iyo 
    bahamagaraga yigiraga imbere bakavuga se na nyina, barangiza kuyita 
    izina igasubira mu mwanya wayo, hakaza indi. Natangajwe no kumva 
    abanyamahanga bita ingagi amazina y’Ikinyarwanda. Ayo nibuka 
    ni “Birashoboka, Masunzu, Ndengera, Imikino, Inkindi, Nkurunziza, 
    Nakure na Nkundurwanda, Twiyubake na Kwigira, Isange, Tebuka, 
    Ubukombe na Mboza.”

    Mu magambo yahavugiwe igikorwa kigana ku musozo, hibanzwe 
    cyanecyane ku kamaro Pariki y’Ibirunga ifitiye abayituriye n’ubufatanye 
    bugomba kuba hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo umusaruro 
    itanga urusheho kubageraho no kubagirira akamaro. Mu bikorwa 

    bakesha uwo musaruro harimo kubaka amashuri, kugeza amazi meza 
    ku baturiye ibirunga n’ibindi. Abanyarwanda bakanguriwe kurushaho 
    gusura ingagi cyanecyane ko bafite amahirwe yo kuba muri bake 
    bazisigaranye ku isi. Umunyanijeriya yavuze ko ingagi z’iwabo baziriye 
    bakazitsemba twese tugwa mu kantu! Rubanda rurarya da! N’ukuntu 
    ingagi iteye neza neza nk’umuntu bagatinyuka bakayirya? Yewe, 
    agahugu umuco n’akandi umuco koko!

    Mbere y’uko intore zihamiriza ngo zisoze ibirori byacu nk’uko bisanzwe 
    mu Kinyarwanda, umushyitsi mukuru, umugabo munini w’amasoso 
    wambaye n’amataratara, yahawe ijambo yongera gushimangira ko 
    ingufu zizakomeza gushyirwa buri munsi mu kurushaho kubungabunga 
    ubusugire bw’ingagi zo mu birunga. Ni n’icyo cyansigayemo cyonyine!

    Nubwo amagambo yavugwaga bwose, nubwo amatorero anyuranye 
    yakomeje kwiyereka ndetse n’intore zigahamiriza, nakomeje gutekereza 
    no kwibaza kuri izo ngagi n’ibyo zakoraga nsanga bitangaje. Niko 
    kwibwiriza negera umwarimu wigisha ku kigo cyacu ngo ansobanurire 
    ibyo nakomezaga kubona. Namubajije ukuntu utwo twana tw’ingagi 
    turi bumenye kwisubiza mu rugo kandi tutazanye na za nyina. Na we 
    ntiyantengushye yampaye igisubizo gisobanutse ko izo nitaga ingagi 
    zitari zo ahubwo bari abana b’abantu bambaye nk’ingagi. Bakaba bari 
    bahagarariye ingagi nyirizina kuko zo zitashoboye kuza mu birori.

    Nange ngatangare ukuntu inyamaswa yitwara nk’umuntu kuva ibirori 
    bitangira kugera birangira! Ubwo ni bwo nasobanukiwe, naho ubundi 
    nari ngiye gutaha numva ko ingagi ari abantu neza neza. 
    Uko bimeze kose byari bishimishije, nawe nubona akanya ibirori 

    by’ubutaha ntibizagucike.

    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko:

     1. Twari twabukereye                    6. Kwiyamirira
     2. Insanganyamatsiko                    7. Agahugu umuco akandi umuco
     3. Uruvunganzoka                         8. Kwiyereka
     4. Gususurutsa                                 9. Gutenguha.
     5. Gusesekara
    b) Koresha, mu nteruro, aya magambo akurikira:
     1. Twabukereye
     2. Kwiyereka. 
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite:
     1. Ibirori bivugwa mu mwandiko bishingiye ku ki? 
     2. Ibyo birori byabereye he kandi byitabirwa na ba nde? 
     3. Uyu muhango ko ukorwa buri mwaka uba ugamije iki? 
     4. Sobanura muri make uko umuhango wo kwita izina abana 
    b’ingagi ugenda. 
     5. Mu mazina yahawe ingagi haragaragaramo ibihe byifuzo? 
     6. Ni iki gishobora kuba cyaratumye ingagi z’ahandi zicika? 
     7. Kuki utubwira iyi nkuru yavuze aya magambo ngo “agahugu 
    umuco akandi umuco”? 
     8. Ubara iyi nkuru ni muntu ki? 
     9. Ikibazo yakomeje kwibaza ni ikihe? Yaje kugisubizwa ate? 

     10. Ubutumire aduha asoza inkuru ye ni ubuhe?

    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Erekana ibice by’ingenzi bigize uyu mwandiko, uvuge aho buri 
    gice gitangirira n’aho kirangirira.
     2. Uyu mwandiko wawita iki ukurikije uko utangira, ibivugwamo 
    n’uko urangira?
    6.9. Inkuru
    a) Ibiranga inkuru
    Inkuru irangwa n’ibi bikurikira:
    1. Ubara inkuru/umubarankuru.
    2. Igihe n’aho ibintu byabereye.
    3. Uko ibyabaye byatangiye.
    4. Uko ibyabaye byagenze.
    5. Abagize uruhare mu byabaye.
    6. Uko byarangiye.
    b) Kubara inkuru ni iki?
    – Kubara inkuru ni ukugeza ku bandi ibyo umuntu yabonye cyangwa 
    yumvise abyanditse cyangwa abivuze. Kuvuga ibyo wabonye ni ko 
    kubara inkuru.
    – Iyo ubara inkuru uba uri umubarankuru ukavuga ibyo wabonye uko 
    byagenze. 
    – Kugira ngo inkuru ibe yuzuye igomba kugaragaza uruhererekane 
    rw’ibikorwa, uwabikoze cyangwa ababikoze, aho byabereye, igihe 
    byabereye, uko byagenze, impamvu yabiteye n’uko byarangiye. 
    – Burya aba afite ibibazo agenda asubiza atabizi: Habaye iki? Ni nde 
    wabigizemo uruhare? Ni iki cyabigizemo uruhare? Byabereye he? 
    Hari ryari? Byagenze bite? Kubera iki? 
    – Igihe ubara inkuru, ushobora kubikora muri ngenga ya mbere niba 
    ibyo uvuga cyangwa wandika byabaye warabigizemo uruhare. 

    Urugero: Abana b’ingagi koko nagiye kubona mbona barahasesekaye, 
    bajya mu myanya.
    – Mu gihe utabigizemo uruhare, witabaza ngenga ya kabiri cyangwa 
    iya gatatu. 
     Urugero: Abana b’ingagi koko ukabona barahasesekaye, bakajya 
    mu myanya.
     Urugero: Abana b’ingagi koko abona barahasesekaye, bajya mu 
    myanya.
    – By’umwihariko iyo wandika inkuru, ubanza kuyikorera imbata. 
    Intangiriro: Kuvuga muri make icyo ugiye kuvugaho
     Igihimba: Kuvuga uko ibikorwa byagiye bikurikirana kuva ku cya 
    mbere kugera ku cya nyuma, buri gikorwa kikiharira igika

     Umusozo: Inshamake y’ibyabaye n’isomo bitanga.

    Umwitozo
    Guhanga bandika
     Umaze gusoma imyandiko no kureba amashusho kuri pariki z’Igihugu 
    n’ahantu nyaburanga. Ni nk’aho wasuye aho hantu naho waba wari 
    utarahagera. Andika inkuru kuri uru rugendo ugaragaza ibyiza 
    wabonye hamwe muri aha hantu ugereranyije n’ibyo wari warumvise 

    bahakubwiraho.

    6.10. Ubwoko amagambo adahinduka: 
    imigereka/ ingera
    Musome aka gace k’umwandiko maze mugerageze gutahura 
    imiterere n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye:
     Kuva mu gitondo kugeza hafi saa tanu z’amanywa, mu muhanda uva 
    mu mugi wa Musanze werekeza mu Kinigi abantu bari uruvunganzoka, 
    bagenda umwe ku wundi, bishimye, kandi bambaye neza. Twahageze 
    kare maze mu gihe twari tugitegereje abayobozi, abitabiriye ibirori 
    bagendaga bahabwa icyayi, ababishoboye bagafata agakawa, kuko 
    mu Kinigi haba imbeho nyinshi cyane. Hari amatorero n’andi y’ubusa 
    yakomezaga gusimburana asusurutsa abantu bari bateraniye aho.
    Ibibazo byo gusubiza: 
    1. Amagambo yanditse atsindagiye urumva avuga iki?
    2. Yongera iki mu nteruro?
    3. Wayita iki uhereye ku miterere n’umumaro wayo?
    4. Ukurikije icyo asobanura ubona aya magambo wayashyira mu moko 
    angahe? 
    a) Inshoza y’umugereka/ingera
    Umugereka ni ijambo ritagoragozwa, risobanura izina, ntera, inshinga, 
    cyangwa undi mugereka. Ni ijambo ryumvikanisha uburyo, igihe, inshuro 
    ikintu gikorwa cyangwa ahantu gikorerwa.
    b) Amoko y’imigereka/ingera
    1. Umugereka w’uburyo
     a) Uyu mwana aririmba neza.
     b) Noneho ko Kibwa asa nabi?
     c) Humura ndavuga buhoro.
     d) Gira vuba tugende tudakererwa.
    2. Umugereka w’igihe

     a) Nageze hano kare.

    b) Mbe Bihehe ko ugenda nijoro?
     c) Uyu mugabo muzi kuva kera.
    3. Umugereka w’inshuro
     a) Vuga rimwe gusa mbasohore.
     b) Ubunyereri bunyigeze kabiri.
     c) Nturenze inshuro eshanu z’ako kebo.
    4. Umugereka w’ahantu
     a) Aryamye hejuru y’ameza.
     b) Agiye hakurya y’uruzi.

     c) Ipusi ikunda munsi y’ameza.

    Imyitozo:
    Subiza ibi bibazo bikurikira:
     1. Shaka iyindi migereka y’uburyo uyikoreshe mu nteruro zawe 
    bwite. 
     2. Shaka iyindi migereka y’igihe uyikoreshe mu nteruro zawe 
    bwite. 
     3. Shaka iyindi migereka y’inshuro uyikoreshe mu nteruro zawe 
    bwite. 
     4. Shaka iyindi migereka y’ahantu uyikoreshe mu nteruro zawe 

    bwite. 

    Mfashe ko:
    – Ubukerarugendo bufitiye Igihugu cyacu akamaro kanini. Bwinjiriza 
    Igihugu amadovize, butuma ibidukikije bibungabungwa ndetse 
    abaturiye ibyiza nyaburanga n’Abanyarwanda muri rusange 
    bakegerezwa ibikorwa remezo. Biryo tugomba kubungabunga 
    ibidukikije.
    – Hari amagambo yabugenewe ku mwami no ku ngoma. Kubera 
    ko umwami yari yubashywe cyane ndetse n’ingoma na yo yari 
    yubashywe cyane.
    – Pariki y’Akagera irimo ibyiza byinshi bitatse u Rwanda. Twavugamo 
    indyanyama n’indyabyatsi, inyoni, umwuka mwiza, ibiti by’amoko 

    menshi, ibiyaga n’ibindi.

    – Pariki y’Ibirunga ituwe n’ingagi zikurura ba mukerarugendo benshi. 
    – Hari ahantu henshi nyaburanga mu Rwanda. Twavuga nk’i Kibeho, 
    kuri Muhazi n’ahandi henshi.
    – Hari amagambo y’ibyungo n’imigereka adahinduka ngo yisanishe 
    mu nteruro.
     Urugero: – Nubwo utambonye, ni ubwo bunyobwa nashakaga.

    – Nubwo ugiye ni utwo tunyobwa nashakaga

    6.11. Isuzuma risoza umutwe wa 

    gatandatu
    Akamaro k’ubukerarugendo 
    Ubwiza bw’u Rwanda buhera mu murwa mukuru warwo wa Kigali. 
    Isuku yawo ni cyo gitego yatsinze indi migi yo muri aka karere ndetse 
    no mu mahanga. Imiturirwa igenda yiyongera ubutitsa, imihanda mishya 
    ishyirwamo kaburimbo, kandi hagateganywa umwanya w’ubusitani 
    n’uwo guteramo ibiti kugira ngo Kigali ikomeze kugira akuka keza. 
    Iri terambere rijyana n’isuku, ni ryo rituma n’umubare w’abashyitsi 
    bagenderera u Rwanda ukomeje kwiyongera ubutitsa. Abenshi kandi 
    baza mu rwego rw’ubukerarugendo, baje kwirebera ibyiza bitatse u 
    Rwanda.

    Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu byinjiza amafaranga menshi mu 
    gihugu. Bushobora gufasha mu kurwanya ubukene, kandi bugafasha 
    igihugu gutera imbere iyo bwitaweho.
    Mu bihugu byinshi, ubukerarugendo bufite uruhare rukomeye mu 
    iterambere kubera ko bufasha igihugu kubona amafaranga y’amadovize, 
    kandi bugatuma abenegihugu babona imirimo.Mu bihugu bikiri mu 
    nzira y’amajyambere n’icyacu kirimo, ubukerarugendo bufite akamaro 
    cyane.

    Mu bintu bikurura ba mukerarugendo mu bihugu byacu harimo: 
    ikirere kiza kidashyuha cyane kandi ntigikonje bikabije, imisozi iteye 

    amabengeza, n’ibinyabuzima bitandukanye. Ibyo usanga biboneka 

    cyane mu byaro byacu. Ibintu ba mukerarugendo bakenera usanga 
    bidahenze. Akenshi bakenera ibintu bikorwa n’abanyabukorikori bacu, 
    abanyabugeni, ababoshyi n’abakora imitako itandukanye. Impamvu ni 
    uko ibyo baba bakeneye ari ibyo batabona iwabo. Kubera izo mpamvu, 
    ubukerarugendo bwadufasha kwihangira imirimo kandi itagombera 
    igishoro kiremereye.
    Ubukerarugendo bufasha kandi izindi nzego z’ubukungu gutera imbere, 
    harimo amahoteri, amaresitora n’utubari.
    Ubukerarugendo budufasha no kumenya agaciro k’umuco wacu. Imbyino 
    zacu n’ibihangano gakondo, iyo tubona bikunzwe n’abanyamahanga, 
    bidutera natwe ishema kumva ko bidufitiye akamaro, maze bikadutera 
    umwete wo kubisigasira. 
    Ba mukerarugendo rero baje gusura ibyiza biri muri pariki zacu, zirimo 
    iy’Akagera na Nyungwe, ariko cyanecyane ingagi zo mu birunga. Hari 
    kandi n’abazanwa no kwirebera ahari amahirwe mu ishoramari kubera 
    uburyo u Rwanda ruborohereza. Kuri abo yiyongeraho abaza baje 
    kwitabira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda. Aba bose ni ko 
    baba bakeneye aho kwidagadurira, kugura ibicuruzwa bitandukanye, 
    ariko kandi iyo izuba rirenze, aba bashyitsi bakenera aho barambika 
    umusaya muri hoteri zitandukanye.
    Abo bashyitsi rero bafite akamaro gakomeye ku Rwanda rwacu. 
    Bakwiye kwakirwa neza kuko ari abashyitsi b’imena iwacu. Kubakira 
    neza ni ukumenya kubavugisha mu kinyabupfura kandi tukababanira 
    kivandimwe. Iyo basuye igihugu cyacu ni twe bigirira akamaro. 
    Namwe rero banyeshuri nimucike ku ngeso zo kubona abazungu 
    mukabashungera nk’aho ari ibikoko. Kubakomera ngo “muzungu, 
    muzungu”, ni ukugaragaza ubujiji n’uburere buke. Ingeso yo 
    kubasabirizaho na yo muyicikeho, ahubwo mutekereze icyo mwakora 
    cyatuma namwe bababona nk’abana b’abanyabukorikori. 
    Ibyo mwakora birahari. Hari nko kubaka inzu no gukora imodoka mu 
    bikenyeri, gushushanya ibintu bitandukanye ndetse no kubayobora mu 
    gihe babikeneye. Muge kandi mukoresha indimi mwiga mu mashuri 

    muganire na bo, kuko muziga kugira ngo muzikoreshe. Nimubigenza 
    mutyo, muzaba mwigaragaje nk’abana barezwe kandi bashyira mu 
    bikowa ibyo bize. 
    I. Inyunguramagambo
    1. Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:
     a) Abanyabukorikori d) Gusigasira 
     b) Abanyabugeni e) Gushungera
     c) Igishoro f) Kubakomera.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    1. Ni iki gituma abanyamahanga basura u Rwanda bagenda biyongera? 
    2. Abasura u Rwanda bazanwa n’iki? 
    3. Ubukerarugendo bufitiye Igihugu cyacu akamaro kanini? Sobanura.
    4. Ni ubuhe bufasha abanyamahanga basura u Rwanda baba bakeneye? 
    5. Ni gute dukwiye kwakira ba mukerarugendo?
    6. Uramutse utuye aho ba mukerarugendo bakunze gutemberera 
    wakora iki kugira ngo nawe ugire icyo wabagurisha aho kubasabiriza?
    III. Ikibonezamvugo
    1. Soma neza aka gace k’umwandiko utahuremo ibyungo 
    n’imigereka ubigaragaze. 
     Mu bintu bikurura ba mukerarugendo mu bihugu byacu harimo: 
    ikirere kiza kidashyuha cyane kandi ntigikonje bikabije, imisozi iteye 
    amabengeza, n’ibinyabuzima bitandukanye. Ibyo usanga biboneka 
    cyane mu byaro byacu. Ibintu ba mukerarugendo bakenera usanga 
    bidahenze. Akenshi bakenera ibintu bikorwa n’abanyabukorikori 
    bacu, abanyabugeni, ababoshyi n’abakora imitako itandukanye. 
    Impamvu ni uko ibyo baba bakeneye ari ibyo batabona iwabo. Kubera 
    izo mpamvu, ubukerarugendo bwadufasha kwihangira imirimo kandi 

    itagombera igishoro kiremereye.

    IV. Ikeshamvugo
    1. Huza imvugo ziri mu ruhushya A n’ibisobanuro byazo biri 

    mu ruhushya B

    2. Uzuza izi nteruro ukurikije uko bita imvugo cyangwa urusaku 

    rw’ibintu bikurikira: 


    IV. Kubara inkuru: 
    Tekereza ku hantu waba warigeze kujya mu rugendo: ku isoko, mu munsi 
    mukuru, gusura abantu, cyangwa urundi rugendo urwo ari rwo rwose 
    maze uhereye ku biranga inkuru twize, utubwire inkuru y’uko byagenze 

    utarengeje ipaji ebyiri.

    Imyandiko y’inyongera
    Umuvugo: Dore inama banyeshuri
    Niba wiga uri mu ishuri
    Uramenye imirimo wasize iwanyu
    Uramenye impamba baguhaye
    Umenye gukurikirana ibyo wiga
    Ubwo wirinde kubura byose.

    Umenye amategeko agenwa n’ishuri
    Ko bayakurikiza uko yatanzwe
    N’amafaranga agurwa ibyo ukeneye
    Yari akwiye gukora ibindi
    Wite ku masomo yakujyanye.

    Niba uvuye kwiga kandi
    Ntugatinzwe no gusamara
    Jya ukina wiruka ugana iwanyu
    Ubafashe imirimo y’umugoroba
    Uzi ko itavunanye ariko ni myinshi.

    Usenge Imana iteka ryose
    Ni yo mubyeyi usumba byose
    Ni umukungu utunze byose
    Ihorana ubuntu igabira bose
    Irinda iwanyu mu bihe byose.
    Mwana kunda umurezi wawe

    Ari na we mwarimu ukwigisha
    Uzajye umwumvira muri byose
    Ashinzwe ubwenge n’umuco byawe
    Ni umubyeyi ungana so na nyoko.

    Arakwitangira buri munsi
    Amasomo atanga akayategura
    Akanayagenera imfashanyigisho

    Wamara kwicarana n’abandi

    Akayaguhana umutima mwiza.
    Uhorane umwete uge umwigana.
    Ijambo ryose avuze uritore
    Riba ribumbiyemo ubuhamya
    Cyangwa inama z’ingirakamaro
    Zizakugenga ubuzima bwawe bwose.

    MINISITERI Y’UBUREZI 2000, Gusoma 6, Igitabo Cy’umunyeshuri Imprimerie Scolaire, 

    urup. 6-7. 

    Insigamigani: Byahumiye ku mirari!

    Iyi mvugo bayikoresha iyo babonye umuntu wongereye andi matwara na yo 
    adahwitse ku mico bari basanzwe bakemanga; ni bwo bagira bati: “Noneho 
    yahumiye ku mirari.” Wakomotse kuri Rwamanzi w’Umunyagisaka, ari kwa 
    Cyirima Rujugira i Ntora mu Bwanacyambwe (Kigali); ahayinga umwaka wa 
    1700.

    Kuri iyo ngoma, i Gisaka hateye inzara ndende ihaba icyorezo. 
    Abanyagisaka bagumya guhaha mu bihugu byegeranye. Ubwo 
    bahahishaga impu z’ingwe kuko ari cyo gihahishwa bari bagishobora 
    kubona ku bw’umuhigo n’umutego w’inyamaswa. Inzara irakomeza 
    ica ibintu biratinda. Bigeze aho umugabo witwa Muhoza wari se wabo 
    wa Kimenyi Rwahashya umwami w’i Gisaka, abura icyo ahahisha, 
    ahaguruka iwe ajya gusaba umuhungu wabo impu zo guhahisha. Agezeyo 
    aramubwira ati: “Inzara yandembeje, none nje kugusaba impu z’ingwe 
    zo guhahisha!” Kimenyi aramwumvira, aramwitegereza mu bumenyi 
    bwe, dore ko yitwaga Kimenyi; ati: “Kandi gahu k’ingwe nkwambara 
    nkutinya.” Ubwo yamuhanuriraga ko mu nda ye hazakomoka umwami 
    uzatsinda i Gisaka.

    Muhoza yumvise amubwiye atyo ararakara. Aramubaza ati: “Mwana 
    wange ni uko umbwiye?” Yungamo iti: “Iyi nzara irantsinda ahandi 
    itantsinze mu gihugu cya data na sogokuru”. Arikubita arataha, ariko 
    ataha adatashye. Bigeze nijoro aracika, acikana n’abana be barimo 
    umukobwa we Rwesero na mwishywa we Rwamanzi; bacikira mu 
    Rwanda. Baraza basanga Cyirima i Ntora mu Bwanacyambwe; aho 
    niho ubu bita ku Gisozi, bahatunguka ku gasusuruko.
    Muhoza atuma umugabo Mutamura kumuvunyishiriza ibwami; ati: 
    “Genda umbwirire Cyirima, uti Muhoza aragushaka ngo mubonane”. 

    Mutemura ajya kuvuga ubutumwa. Cyirima yumvise ko ari Muhoza 
    aratangara, ati: “Ubwo se Muhoza azanwe n’iki? Yatangazwaga n’uko 
    yari asanzwe azi ko ari se wabo wa Kimenyi, ntiyumve ikimugenza mu 
    Rwanda. Abwira Mutemura ati: “Hogi umubwire muzane”. Aragenda 
    amuzana mu rugo, bamwiteguranye icyubahiro kinini. Bararamukanya, 
    bamuha intebe aricara, bazana inzoga baramuha, ayisangira na 
    Mutemura kuko nta mwami wasangiraga.
    Haciyeho iminsi, Cyirima ajya kumusura. Agezeyo abona umukobwa 
    we Rwesero aramubenguka, aramushima aramurongora, babyarana 
    Ndabarasa, wamuzunguye ku ngoma akitwa Kigeli. Ubwo bwa bumenyi 
    bwa Kimenyi rero buba buruzuye, bwa bundi yabwiraga Muhoza ati: 
    “Kandi gahu k’ingwe nkwambara nkutinya”.

    Dore rero ko Muhoza yari yaracikanye n’uwo mukobwa we Rwesero 
    na mwishywa we Rwamanzi, bombi barebaga imirari, ni cyo gituma 
    Abanyarwanda bakuru, bavuga ko imirari yaturutse i Gisaka. 

    Rwamanzi uwo yari umukogoto wo kuboneza imyambi, akamenya no 
    kwizibukira akaburarugero. Aho amariye kumenyana n’Intarindwa 
    (umutwe w’ingabo za Cyirima), bajya kumasha hamwe agumya 
    guhamya, arusha benshi mu Ntarindwa. Bamaze kumasha bajya 
    kurasa impiru, ngo barebe urusha abandi kwizibukira, na bwo 
    Rwamanzi arabarusha. Havamo umugabo wo mu Ntarindwa witwaga 
    Sebuharara, ati: “Nimureke murase, niyizibukira araba aturusha twese”. 
    Bose barabyemera. Bajyana mu ruhando, Rwamanzi aritanganika, 
    Sebuharara aramuforera, arinjiza, ararekera. Rwamanzi agize ngo 
    arizibukira, undi aba yamugemye impiru mu jisho rwagati. Ripfa 
    ubwo, arahumiriza. Abahungu bariyamirira bati: “Rwamanzi ahumiye 
    ku mirari!” Barabikuririza, bijya mu bitaramo, babiharara mu mvugo 
    birarimbanya, bigeza ubwo bihindutse umugani. Nuko babona umuntu 
    usanzwe atari yibereyeho agwiriwe n’indi nsongerezi, bati: “Naka 
    yahumiye ku mirari”! Naho byaba ari ibintu bizambijwe n’indi nkomyi 
    y’inkonkobotsi, bati: “Byahumiye ku mirari”. 

    Guhumira ku mirari = kongera ibibi mu bindi.

    Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirari 
    by’insigamigani, igitabo cya kabiri, urup. 101-102

    Insigamigani: Arata inyuma ya Huye
    “Arata inyuma ya Huye!”, ni imvugo bavuga iyo babonye umuntu 
    uhondogera abatamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto 
    y’Umurundi, ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka; ahagana mu mwaka 
    wa 1700. 
    Igihe kimwe Yuhi Mazimpaka yashatse gutera Umurundi witwaga 
    Rusengo rwa Kanagu. Bageze kwa Rusengo arabanesha, ingabo 
    ziratabaruka. Noneho ibwami babibonye batyo baragisha (baraguriza 
    icyatsinda Rusengo); bereza umusozi witwa Huye. Ubwo Nyarwaya 
    asubira kwa Rusengo na none ari we mugaba; ariko agenda yitwa 
    Huye. 
    Mu ngabo batabaranye hakabamo Umurundi bari baranyaze kwa 
    Rusengo amambere. Bageze mu nzira ahamagara Nyarwaya, ati: 
    “Nyarwaya!” Nyarwaya aramwiyama. Umurundi ati: “Umva mwana 
    w’umwami”, Nyarwaya, ati: “Unyita umwana w’umwami umbonye mu 
    ngoma?” Ati: “Mbe mugirwa w’umwami ko nguhamagara ntunyitabe!” 
    Nyarwaya, ati: “Unyita umugirwa umbonye mu bigega?” 

    Umurundi ararakara; ati: “Nyihorera nitugera mu ngoro ngari mu 
    ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye!” Nyarwaya, ati: 
    “Nyabusa si ukwanga kukwitaba, ahubwo ni uko natabaye nitwa 
    Huye”. Umurundi ati: “Ubwo bwose kubwira intumva byabaye guta 
    amagambo inyuma ya Huye?” Barakomeza baratabara. Bageze kwa 
    Rusengo basanga yagiye kurarira i Kuzi kwa Mutaga. Umurundi 
    atangira gutata kuko ari we wari uzi iby’iwabo. 

    Rusengo arashyira araza. Umurundi abwira Nyarwaya, ati: “Rusengo 
    yaje”. Ubwo Nyarwaya yambara imyambaro y’ubugaba, ajya imbere 
    y’ingabo yitwaje intorezo; batera Rusengo. Batungutseyo, Rusengo 
    akubise Nyarwaya amaso agira ubwoba; aramubaza ati: “Mbe mwana 
    w’umwami!” Nyarwaya, ati: “Winyita umwana w’umwami ntumbonye 
    mu ngoma!” 

    Rusengo, ati: “Mbe mugirwa w’umwami!” Nyarwaya, ati: “Unyita 
    umugirwa w’ibwami umbonye mu bigega?” Rusengo, ati: “Izina 
    nguhamagaye ko uryanga ubundi witwa nde?” Nyarwaya, ati: “Nabishe 

    nahindutse, nitwa Huye!” Rusengo, ati: “Uhinduka ngo ubigenze ute?”

    Nyarwaya, ati: “Uko mbigenza urabyibonera!” Ati: “Naje ndi Huye 
    Karuretwa Imanzi y’Uburunga, nyamunyaga amagana amapfizi 
    agapfana umurindo; naje ndi umugabo Rwakigenda, mugabo ugenda 
    ishyamba; mugabo uvoma urugina mu magara y’undi mugabo. 
    Naje wanjwe ay’ubusa nta bwo ngusiga naje!” Rusengo yumvise 
    amagambo ya Nyarwaya biramurakaza. Arihandagaza, ati: “Ndi Kibibi 
    kibunga, ndi Kigera cya Bizoza, ndi Kirashi nyamukanura, naragerereje 
    mva i Burundi ngeze i Bunyabungo ngira Umukara w’iya Ntegeyimana 
    utihonda ubusenzi nk’inyarwanda; ngira Sine riba mu misange y’epfo, 
    iyo inka zipfa ntizipfe ubusa zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi, 
    ibirapfarapfa bikagurwa imisagavu n’imigombora; akabyosa Ntoki 
    zitoba inkwanzi, (umugore we) umukobwa wa Ntawumwanga; ati: 
    “Ngira na Nyiri imiringa, irindwi, umukobwa wa Nyamurinda, waje 
    ku mpeshyi no ku ruhira, ukabanza ari urutembabarenzi; ati: “Ngira 
    n’Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke rwamugeza 
    mu isezeraniro rukamusoka isonga y’ururimi, Nyiri u Burundi ati: 
    “Sabwa”. 
    Ubwo bahera ko barasakirana bararwana. Rusengo akubita Nyarwaya 
    inshuro amusumiye; agiye kumusubirana i Kuzi kwa Mutaga, wa 
    murundi agoboka Nyarwaya afata Rusengo amaguru; Nyarwaya 
    aramubyukana amukubita intorezo ye amuca igihanga. Wa murundi 
    abwira Nyarwaya ati: “Sinakubwiye ko nitugera mu ngoro ngari mu 
    ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye!”. 

    Nuko amaze kumwica, banyaga Umukara w’iya Ntegeyimana, 
    anyaga Sine riba mu misange y’epfo iyo inka zipfa ntizipfe ubusa 
    zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi, ibirapfarapfa bikagurwa 
    imisagavu n’imigombora, akabyosa Ntoki zitoba inkwanzi, umukobwa 
    wa Ntawumwanga; anyaga Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa 
    umusore mu museke rwamugeza mu isezerano rukamusoka isonga 
    y’ururimi nyir’u Burundi, ati: “Sabwa”; anyaga Nyiri imiringa irindwi 
    umukobwa wa Nyamurinda waje ku mpeshyi no ku ruhira akabanza ari 
    urutembabarenzi; anyaga n’ibindi baratabaruka. 

    Bageze kwa Mazimpaka bamurika iminyago n’igihanga cya Rusengo; ariko 
    Nyarwaya ntiyamurikira se za nka n’abagore yanyaze. Aragororerwa 
    kuko yagize ubugabo akica Rusengo. Amaze kugororerwa abarezi 

    baca hirya bamurega ko yasigaranye ibyiza yakuye kwa Rusengo. 

    Mazimpaka atumiza Nyarwaya, ahageze baramufata baramuboha. 
    Wa murundi wamutabaruye amusanga ku ngoyi; yambara ubusa aza 
    asaba Mazimpaka amata. 

    Undi arayamuhamagariza. Umugabo amaze kuyanywa, ati: “Reka 
    ninywere amata, umwana w’umwami anera ingoyi ngo arazira 
    imbwakazi z’abapfakazi bo kwa Rusengo”. Mazimpaka abyumvise 
    arababara, ati: “ubonye ngo nihorere umwana ubusa kandi yarangiriye 
    akamaro!” Amuca ku ngoyi ayisubizaho abamuregaga. 
    Nyarwaya amaze kuva ku ngoyi yibuka akamaro wa murundi ahora 
    amugirira: yibuka ko yamukuye mu iriba abashi bagiye kumwica, 
    yibuka ko yamutangiriye i Kuzi, Rusengo agiye kumujyana kwa Mutaga 
    kurarira, yibuka n’iyo ngoyi amuciyeho, ahera ko aramugororera 
    amuha inka n’ingabo. 
    Amaze kumugororera ba barezi basubira kwa Mazimpaka barega wa 
    murundi ngo ni umurozi wa Nyarwaya. Umurundi arafatwa arabohwa. 
    Bamaze kumuboha Nyarwaya arashengera, asanga aboheye mu nkike. 
    Amurebye, ati: “Wa murundi ko arareba nk’umurozi!” 

    Umurundi aramusubiza, ati: “Koko Abanyarwanda muri ba “mutisasirwa”: 
    nakurengeye bakuroshye mu iriba mbonye ureba nk’umwana w’umwami 
    nkuvanamo ndakuzana, nkurengera Rusengo agiye kukujyana kwa 
    Mutaga kurarira ubutagaruka, nkurengera so amaze kukubohera 
    amahamihami, umaze kunshima urangororera, none igihugu kibonye 
    unkijije kimpindura umurozi nawe wibagirwa akamaro kange umpinduye 
    umurozi?” Nyarwaya abyumvise yihutira gukoma yombi; abwira se 
    ati: “Ndagusaba ko umurundi wange ashoka; yirabura agatangwa 
    ariko adapfuye azize ubusa!” Mazimpaka abyumva vuba; ati: “Koko 
    nibamushore wenda yaba arengana!” 

    Bamushora inkoko barayitega basanga yeze. Imaze kwera bamuca ku 
    mugozi. Umurundi ahakwa na Nyarwaya arakira asazira mu Rwanda, 
    arusigamo umugani wa “ntibisasirwa” n’uwo guta inyuma ya Huye; 
    igihe yahamagaraga Nyarwaya atazi ko bamuhimbye irya Huye, 
    undi akamwihorera. Ngiyo inkomoko yo kuvuga ngo: “Naka arata 
    (amagambo) inyuma ya Huye”. Guta inyuma ya Huye = Kubwira 
    intumva. 

                                                MURIHANO, B., 1988, Ibirari by’Insigamigani, Kigali, urup. 48.

    Twiyungure amagambo
    Agahugu umuco akandi umuco: Abantu bagenda bagira 
    umwihariko wabo kandi bakumva ubabereye.
    Akabyiniriro: Agahimbano.
    Akanunga: Agasozi gato, gatumburutse. 
    Akarengane: uguhohotera umuntu hatubahirizwa uburenganzira 
    bwe.
    Amacakubiri: Gusubiranamo kw’abantu bakicamo ibice. 
    Amagorofa: Amazu agerekeranye bita umuturirwa.
    Amahamba: Indirimbo abashumba baririmba bacyuye inka.
    Amahoteri: Amazu yo mu rwego rwo hejuru acumbikira abashyitsi, 
    akanafatirwamo amafunguro.
    Amahugu:Uburiganya, ubwambuzi.
    Amajyambere: Ibikorwa biteza abantu imbere bakava mu bukene.
    Amarwa: Ikigage gisembuye/Inzoga isembuye ikozwe mu masaka 
    y’amamera, bakayita ikigage cyangwa amarwa.
    Amashyuza: Amazi aturuka mu butaka abira kubera gushyuha 
    cyane.
    Amasimbi: Urubura rwererana, ibintu byererana kandi bikonje 
    cyane bihanuka mu kirere bimeze nk’amahindu bikirunda mu 
    mpinga z’imisozi miremire bikahaguma kubera ubukonje bwinshi.
    Amavunane: Umunaniro ukabije utuma umuntu yumva yacitse 
    intege. 
    Amayombo: Inzogera bambika imbwa y’impigi.
    Amazi meza y’urubogobogo: Amazi asa neza, atarimo imyanda 
    kandi atagira ibara.
    Amazina y’inka: Ibisingizo by’inka y’inyambo iruta izindi mu bwiza 
    imaze kubyara.
    Aramusenda: Aramwirukana, amwohereza iwabo, baratandukana, 
    aramwanga..

    Araterura: Atangira kuvuga.

    Azahutse mu magorwa: Avuye mu ngorane.
    Bamuhinyura: Bamugaya.
    Baracyavunishwa: Baracyakoreshwa imirimo ivunanye.
    Baramushikiraga: Bazaga kumureba ari benshi kandi bafite 
    amatsiko.
    Gucika intege: kunanirwa kwihangana.
    Gufata ingamba: Gufata ibyemezo.
    Gufungura: Kurya, gufata ibyo kurya(ifunguro).
    Guha icyuho: Guha inzira, gutuma ikintu kitagombaga kwinjira 
    ahantu kihanyura, uba ufunguye ahantu kandi hari hafunze.
    Guha umuntu akato: Kumwigizayo, kumunena, kudatuma ahegera.
    Guhakana ugatsemba: Kwanga kwemera ibyo bakuvugaho 
    ukanangira.
    Guhigura: Kugera ku ntego wihaye, kurangiza gukora ibyo 
    wagambiriye, wahigiye. 
    Guhogoza: Kuvugisha menshi.
    Guhuza umugambi: Kujya inama, gufatira hamwe gahunda.
    Gukomatanya: Gukorera icyarimwe ibintu byinshi. Guhuriza 
    hamwe ibintu.
    Gukumbuza: Gutuma umuntu yibuka, akifuza kongera kubona ibyo 
    yakundaga.
    Gukuramo inda: Gusohoka mu nda ibyara k’umwana utaragera 
    igihe, utarakura, akiri urusoro.
    Gukurura: Kugira ubushobozi bwo gutuma abantu baza kukureba, 
    gutera amatsiko.
    Gukwena: Guseka umuntu umumwaza cyane.
    Gusakuma: Guhuza ibintu binyuranye, akenshi bitakagombye 
    guhuzwa, gufata ibintu byose nta kurobanura.
    Gusama inda: Gutwara inda.
    Gusatira: Kwegera cyane umuntu cyangwa ikintu mu buryo bwo 
    kukibangamira. 
    Gusesekara: Kugera ahantu n’imbaraga.
    Gusesa akanguhe: Gusaza, kuba uri mukuru warabonye byinshi ku 

    buryo wagira abandi inama.

    Gusigana: Kujya impaka zo gukora umurimo buri wese yanga 
    kuwukora.
    Gusomeza: Kurya ikintu ukajya urenzaho amazi, amata cyangwa 
    ikindi kinyobwa ubisikanya icyo kurya n’icyo kunywa.
    Gususurutsa: Gushyushya, kubuza abantu kwigunga.
    Gutamiriza: Kwambara nk’umutako.
    Gutarama: Gusabana abantu baganira cyanecyane baririmba, 
    babyina bifashishije ibihangano by’ubuvanganzo. Ibi byakundaga 
    gukorwa nimugoroba abagize umuryango bateranye, bicaye 
    ku ziko. Muri iki gihe ibitaramo biba bigizwe n’indirimbo 
    z’amatorero.
    Gutenguha: Kutitabira gukora icyo wari wiyemeje gukora.
    Gutirimuka: Kuba umaze akanya gato uvuye ahantu. 
    Gutoha: Gushisha. 
    Ibirwa: Ubutaka buri hagati mu mazi. Urugero nk’ikirwa cya 
    Nkombo mu kiyaga cya Kivu.
    Ibitekerezo: Ibyo umuntu atekereza.
    Ibyinshi byotsa amatama: Iyo ugize inda nini ushaka kubona 
    byinshi mu nzira mbi birakugaruka.
    Ibyiyumvo: Ugushimishwa cyangwa ukubabazwa n’ibyo ubona, 
    ibigukozeho, ibyo utamiye; ibiguhumuriye cyangwa se 
    ibigukozeho.
    Icyanya: Ahagenewe kuba inyamaswa z’ishyamba, pariki.
    Icyuho: Umwanya urimo ubusa akenshi ujya hagati mu kintu, kubura 
    igihuza cyangwa icyunga ibintu, igihombo.
    Icyumba cy’umukobwa: Icyumba kigenewe abakobwa ku ishuri, 
    bakifashisha mu gihe bari mu mihango; aho biyitaho mu isuku.
    Igihango: Amasezerano akomeye wagiranye n’umuntu 
    mwanywanye ku buryo kuyarengaho byakugiraho ingaruka 
    mbi. Uwo mwanywanye (guca kunda) wirindaga kumuhemukira 
    kugira ngo igihango kitazagukurikirana.
    Igiti k’inganzamarumbu: Igiti kinini cyane mu mubyimba kimaze 

    imyaka myinshi cyane.

    Igitsure: Indoro ituma uwo uyirebye yikosora.
    Ikantarange: Kure, mu mahanga ya kure.
    Ikenewabo: Ikimenyane gishingiye ku masano abantu bafitanye 
    cyangwa ku kindi kintu bahuriyeho.
    Ikigembe: Igice k’icumu cyo hejuru kibwataraye gikozwe mu cyuma 
    kibanza imbere iyo bariteye inyamaswa cyangwa ababisha ku 
    rugamba.
    Ikigwari: Umunyamwete muke, umunebwe.
    Ikintu giteye amabengeza: Ikintu gisa neza.
    Ikirangirire: Umuntu uzwi cyane.
    Ikiraro: Iteme, inzira ihuza ahantu habiri hatandukanyijwe 
    n’umwanya ushyirwaho ibiti cyangwa ibyuma na sima kugira ngo 
    bashobore kuhambuka.
    Imbogamizi: Ikintu kibangamira umuntu, kimubuza kugera ku cyo 
    yifuza. 
    Imburagihe: Igihe kitaragera.
    Imibonano mpuzabitsina idakingiye: Uguhuza ibitsina hagati 
    y’umukobwa n’umuhungu cyangwa umugabo n’umugore nta 
    gakingirizo bakoresheje.
    Imihigo: Intego umuntu arahirira kuzageraho akora ibi n’ibi mu gihe 
    iki n’iki.
    Imisango: Amagambo bavuga mu mihango y’ubukwe.
    Imizinga: Imitiba y’inzuki.
    Impano: Ibyo umuntu aha undi nta kiguzi.
    Impingane: Ibintu bigoye gukora.
    Impundu: Amajwi y’urwunge arimo amarangamutima avuzwa 
    n’abategarugori bagaragaza ibyishimo, akenshi na kenshi habaye 
    nk’ibirori.
    Inararibonye: Umuntu ukuze, wabonye byinshi bikamwigisha, 
    bigatuma amenya gushishoza.
    Inda zitateguwe: Gutwara inda utarabiteganyije, utiteguye kwakira 
    umwana uzavuka.

    Indangagaciro: Imico myiza ikwiye kuranga umuntu warezwe neza 
    nk’ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ibindi.
    Indonke: Ubukire cyangwa ubundi butunzi umuntu ashaka kugeraho 
    aciye mu nzira zitari nziza nko kwaka ruswa n’ibindi.
    Inganji: Imiyoborere idatsindwa.
    Ingara z’iminyinya: Ni amashami y’iminyinya yakuze cyane 
    agatwikira ahantu hanini. Ubusanzwe urugara ni umwanya 
    urenga ku munwa w’ikintu nk’ingofero y’urugara, isafuriya 
    y’urugara.
    Ingeri: Ibyiciro, amatsinda.
    Ingumba y’inka: Inka itakibyara kandi itaraba ibuguma. 
    Inkengero: Inkuka z’umugezi cyangwa ikiyaga. Banakoresha iri 
    jambo bashaka kuvuga ahegereye umuhanda cyangwa ikindi 
    kintu.
    Inkombe: Inkengero y’uruzi cyangwa ikiyaga.
    Inkwano: Inka cyangwa amafaranga batanga kwa se w’umukobwa 
    kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gushyingiranwa.
    Insanganyamatsiko: Igitekerezo k’ingenzi abantu baganiraho.
    Inshike: Umuntu wapfushije abana bose bakamushiraho.
    Intabire: Ahantu hahinze neza ariko batarateramo imyaka.
    Intego: Icyo umuntu agambirira kugeraho, ikemezo umuntu afata 
    kugira ngo kimufashe kugera ku cyo ashaka kugeraho. 
    Inteko: Aho abatware bicaye. Biva ku nshinga guteka bivuga 
    kwicara k’umwami (aho umwami atetse ijabiro).
    Intyoza: Umuntu uzi kuvuga neza, agatatura amagambo n’ingingo.
    Ipfunwe: Ikimwaro gitewe n’uko utatunganyije ibyo wari ushinzwe 
    cyangwa n’uko utameze nk’abandi.
    Kugira irari: Kwifuza ikintu iki n’iki wifuza kurya, kwishimishamo, 
    n’ibindi. 
    Ishimishamubiri: Irari ryo gushimisha umubiri umuntu yishora 
    mu mibonano mpuzabitsina, arya cyangwa anywa ibimunezeza 
    akarenza urugero. 

    Ishyamba ry’inzitane: Ahantu hameze ibiti byegeranye kandi 
    bisobekeranye ku buryo kuhinjira biba bitoroshye.
    Ishyamba rya kimeza: Ishyamba rigizwe n’ibiti bitigeze biterwa, 
    byimejeje.
    Ishyo: Inka cyangwa se imbogo nyinshi ziteraniye hamwe.
    Isuka rugori: Isuka bitwaza bagiye gufata irembo iwabo 
    w’umukobwa.
    Itaba: Ku musozi ahantu hasa n’ahitse ariko na none hategamye.
    Itsinda: Abantu bari hamwe, mu gikorwa kimwe cyangwa intego 
    imwe.
    Izenezene: Ubwirasi, agasuzuguro.
    Katabirora: Izina rihabwa umuntu utagira isoni zo guhemuka, 
    zo kutubahiriza amasezerano, akenshi akaba yakwambura 
    ntiyishyure nk’amafaranga yagurijwe.
    Kirazira: Ni ibintu bibujijwe gukora mu muco.
    Ku karubanda: Ku muharuro hirengeye aho abantu bose 
    bemerewe kugera, akenshi ni ho umwami yabonaniraga 
    n’abaturage akahakemurira ibibazo byabo.
    Kubangikana: Kuba iruhande rw’ikintu, gutegana.
    Kubara: Kuvuga ibyo wabonye cyangwa wumvise.
    Kubera umuntu ibamba: Kumwangira ibyo agusaba, ugatsemba.
    Kubwika: Guhisha, guceceka.
    Kubwiriza uwo mu mugongo: Guha uwo urera cyangwa umwana 
    wawe urugero rwiza cyangwa rubi. 
    Kudidimanga: Kuvuga udasohora neza amagambo, usubira mu 
    migemo cyangwa amagambo nk’umwana wiga kuvuga.
    Kugambirira: Gushaka, kugira igitekerezo.
    Kugamburuza: Kuvana ku izima, gutuma umuntu agaragaza icyo 
    yashakaga guhisha cyangwa avuga icyo yahishaga.
    Kugandisha: Guca intege, kunebwesha umukozi ntarangize neza 
    umurimo yahawe.
    Kuganza: Kurusha abandi cyane.
    Kugwa agacuho: Kunanirwa cyane.

    Kujarajara: Kutaguma hamwe ukagenda mu nzira nyinshi; aha ni 

    ugukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi. 
    Kujya mu mihango: Ni igihe cya buri kwezi kimara hafi iminsi ine; 
    abakobwa batakaza amaraso, kujya imugongo.
    Kumarayo: Kurangiza.
    Kumucaho inshuro: Kumukorera akabahemba ibyo bajya guteka.
    Kunoza umugambi: Kwemeranya uko ikintu kizakorwa.
    Kurabukwa: Kubona umuntu cyangwa ikintu mu kanya gato.
    Kurambagira: Kuzenguruka, gutembera, k’umwami.
    Kureba ikijisho: Kureba nabi umuntu, ugamije kumubuza gukora 
    nabi, cyangwa kumubuza gukora ikibi.
    Kwicuza: Kubabazwa n’ibibi wakoze.
    Kureshya: Gukurura umuntu cyangwa ikintu kubera ko wakunzwe, 
    gushukashuka umuntu ngo umwigarurire.
    Kuribagira (ijisho): Kwitegereza cyane, ibintu cyangwa abantu bari 
    mu gikorwa.
    Kuriganya: Kwambura umuntu ukoresheje amayeri.
    Kurwicira: Kwiyemeza icyaha, kwihamya icyaha.
    Kuvunyisha: Gusaba uburenganzira bwo kwinjira ahantu, 
    kujya kubaza kwa sebukwe umunsi bazaguhekera umugeni 
    bakamugushyikiriza (kujya kumvikana ku munsi w’ubukwe).
    Kuvutsa: Kwambura, kubuza umuntu uburenganzira.
    Kuyobokwa: Gukurikirwa kubera icyubahiro, kubahwa.
    Kuziba icyuho: kujya mu mwanya w’umuntu cyangwa se ikintu 
    kidahari.
    Kwagika: Gushyira imitiba y’inzuki/imizinga mu giti cyangwa ahandi 
    hantu utegereje ko yinjiramo inzuki.
    Kwenderanya: Kwiyenza bikurura amahane.
    Kwiba uhetse: Gukora amakosa abo uruta bakureba, gutanga 
    urugero rubi.
    Kwidumbaguza: Koga umubiri wose wivuruguta mu mugezi 
    cyangwa mu kidendezi, cy’amazi.
    Kwirara: Kudashyira imbaraga mu byo ukora, kudohoka.

    Kwisumbura: Kuzamuka mu ntera, kujya ku rwego rwo hejuru 
    y’urwo wari ufite. 
    Kwitarura: Kwigira hirya gato y’umuntu cyangwa ikintu.
    Kwitegera: Kuba imbere y’ikintu ukireba uko cyakabaye.
    Kwivamo: Kwimenera ibanga, kuvugisha ukuri utabizi kubera ko 
    baguteze umutego ntubimenye.
    Kwiyamirira: Gutangarira ikintu.
    Kwiyandarika: Gukora ibikorwa bibi akenshi biganisha ku buraya, 
    ubusinzi, ku burara n’ibindi.
    Kwiyereka: Kubyina, kwerekana ibirori uko wabiteguye, guseruka 
    mu mikino imbere y’abandi.
    Kwiyumvira: Gutekereza ariko ujijinganya, ugisha imitima inama, 
    wibaza niba ukora ibyo bakubwiye cyangwa niba utabikora.
    Mu gikari: Inyuma y’inzu mu rugo hatemerewe kugerwa n’ubonetse 
    wese
    Mu museke: Mu museso wa kare, hatangiye gucya ariko izuba 
    ritararasa.
    Musumbashyamba: Izina rihabwa twiga kubera ijosi ryayo 
    muremure cyane, utuma isumba ibiti byo mu ishyama irimo.
    Ntakatubemo: Age kure yacu.
    Ntawukandamije undi: Ntawuhohoteye undi, ntawuvunishije undi.
    Rubagimpande: Indwara itera kubabara mu ngingo nko mu 
    nkokora, amavi n’intoki, hakiyongeraho no kugagara ijosi 
    cyanecyane mu gitondo cyangwa igihe umuntu amaze umwanya 
    aruhuka.
    Rushimusi: Umuntu uhiga atabyemerewe, akiba inyamaswa 
    zibujijwe guhigwa.
    Ruswa: Impongano waka abantu ngo ubakorere iki n’iki kandi kiri 
    mu nshingano zawe, wagombye kugikora nta cyo watse.
    Rwabunga: Ikintu kinini cyane, izina rihabwa inzovu kubera ubunini 
    bwayo bukabije. 
    Rwarikamavubi: Izina rihabwa imbogo bitewe n’uko amavubi 
    ayarika mu matwi. Iyo izuba rivuye akayidwinga izunguza 

    umutwe, abantu bakayivugiraho ngo ihora ijunditse umujinya 

    (irakaye) kubera ko izunguza umutwe yiyama ayo mavubi.
    Si ugusinda arasayisha: Akabya kunywa inzoga akarenza 
    urugero. Gusaya ni ukugwa ahantu hari ubutaka bujandamye 
    ugateberamo, bikaba ngombwa ko bagusayura.
    Twari twabukereye: Twari twambaye neza ngo tubyizihize, 
    twabyiteguye.
    Ubugumba: Kutabyara bitewe n’uburwayi bwamunze imyanya 
    myibarukiro cyagwa imyubakire y’umubiri uteye nabi.
    Uburyaryate: Ububabare butuma umuntu ashaka kwishimagura.
    Ubuso: Umwanya wose ikintu kiriho.
    Ubutindi: Imyitwarire igayitse ituma umuntu adatinya guhemuka, 
    ubuhemu
    Ubutita: Ubukonje bukabije.
    Ubuvanganzo: Uruhurirane rw’ibihangano nyabugeni burimo 
    indirimbo, imigani, ibyivugo, amahamba… Ibi bihangano 
    bishobora kuba nyandiko cyangwa nyemvugo. Kubera ko 
    abakurambere bacu batari bazi gusoma no kwandika, ibihangano 
    gakondo byari nyemvugo gusa.
    Urakomeje?: Uravugisha ukuri? Ntunkinisha?
    Ubwonko: Igice cy’umubiri kidufasha gutekereza, kigakoresha 
    n’izindi ngingo z’umubiri.
    Umubiri: Ibice by’umuntu birimo imikaya, amagufwa…
    Umugabo: Gihamya, umuntu cyangwa ikintu kemeza ibyabaye
    Umuganura: Wari umuhango wo gusangira no kwishimira 
    umusaruro mu gitaramo kiswe icy’umuganura. Wagiraga 
    n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyiruburumbuke 
    bakamutura urutete rw’imyaka yeze. Usigaye ukorwa mu rwego 
    rwo kwishimira umusaruro, Abanyarwanda bagahurira mu ngo 
    z’abakungu bagasangira ibyo kurya bakanywa n’amayoga.
    Umukerarugendo: Umuntu wiyemeje gukora urugendo agiye 
    gusura ibyiza bitatse aho agiye.
    Umunyamahugu: Umuntu wamenyereye kwambura, udashobora 

    kwishyura amafaranga yagurijwe, umuntu ushaka gutwara 
    iby’abandi abeshya ko ari ibye.
    Umunyana: Igisimba kimeze nk’inyana bivugwa ko cyazaga nijoro, 
    wakibona kirakinagira ukazabaho igihe kirekire, ukarama.
    Umurambi: Ahantu harehare harambitse, hatarimo imisozi.
    Umuranga: Uwamamaza ibikorwa by’umuntu cyangwa by’ikigo 
    runaka; na none ni umuntu ushakira undi umugeni.
    Umusemburo: Imvange y’ifu (amamera cyangwa amakoma) 
    basembuza umutobe/umusururu kugira ngo bishye bibe inzoga.
    Umushizi w’isoni: Umuntu ufite ingeso yo kuvuga nabi/gutukana.
    Umutahira: Umutahira wari umunyacyubahiro baremeraga 
    ubushyo bw’inyambo akaburagira, akabukenura bukazarinda 
    busaza. Umutahira yishyiriragaho abakozi bo kumufasha muri 
    uwo murimo bitwaga abarenzamase bakaragira (kwirirwa 
    inyuma y’inka), bagakuka, bagaca ibyarire, n’ibindi.
    Umutimanama: Ibyiyumviro, amarangamutima, ubwitonzi.
    Umwaga: Umunabi, umushiha.
    Urugendo shuri: Uruzinduko abantu bakorera ahandi hantu 
    bagamije kwiga.
    Uruhindu: Igikoresho kimeze nk’agacumu gato kiboha ibyibo.
    Urutoto: Amagambo menshi ahatira umuntu gukora ikintu runaka.
    Uruvunganzoka: Abantu benshi cyane bagana mu kerekezo kimwe 
    cyangwa banyuranamo.
    Ushamaje: Ushimishije abawurora.
    Wiraburirwaga: Bawukorerega imigenzo yo kwirabura bakagira 
    ibyo bigomwa bakundaga. Kwirabura: Kwari ukumara igihe 
    runaka abantu bazirikana uwabo wabaga yitabye Imana.
    Zishagawe: Zikikijwe, zishimiwe.


    Ibitabo byifashishijwe

    – IKIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA, 
    2015, Integanyanyigisho z’Ikinyarwanda mu kiciro cya kabiri cy’amashuri 
    abanza, REB, Kigali.
    – MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE, 1990, 
    Ikinyarwanda, Ikibonezamvugo: Iyigantego, Inshoza y’inshinga nyarwanda, 
    Isomo ryateguwe na Igiraneza Tewodomiri, BPES, Kigali.
    – MINISITERI Y’UBUREZI BW’IGIHUGU, 1976, Gusoma, umwaka wa 
    gatandatu, Hatier, Paris.
    – MINISITERI Y’UBUREZI, 2008, Ikinyarwanda: Imyandiko mfashanyigisho, 
    Igitabo cy’umunyeshuri, Umwaka wa mbere, NCDC, Kigali.
    – MINISITERI Y’UBUREZI, 2008, Ikinyarwanda: Imyandiko mfashanyigisho. 
    Igitabo cy’umunyeshuri, Umwaka wa kabiri, NCDC, Kigali.
    – IRST, 2000, Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda, Igatabo I-IV, 
    IRST, Kigali. 
    – MINISITERI Y’URUBYIRUKO, UMUCO NA SIPORO, 2005, Ibirari 
    by’Insigamigani, Icapiro ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda, Igitabo cya 
    kabiri, Icapiro rya 3, Printer set, Kigali.
    – MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE, 1988,
    Ikinyarwanda, Umwaka wa munani, Imprisco, Kigali.
    – MURIHANO, B., 1988, Ibirari by’Insigamigani, Kigali.
    – USAID, REB, EDC, DRAKKAR, Muze bana twandike dusome.
    Imbuga nkoranyambaga
    http://reb.rw/fileadmin/competence_based_curriculum/syllabi/Upper_
    Secondary/Ikinyarwanda_mu_mashami_y’indimi.pdf: ku wa 20/7-
    30/8/2016.
    http://umuco-nyarwanda.blogspot.com/: ku wa 2/7-3/8/2016.

    https://www.google.rw



    5 Gukorera mu mucyoTopic 7