Topic outline


  • 1. Gukora igihanaguzo k’ikibaho mu bitambaro 

    Igikorwa cya 1

    Gukora igihanaguzo mu bitambaro 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira:



    b. Vuga amazina y’ibikoresho byifashishwa kuri aya mashusho. 

    c. Wifashishije ibyo bikoresho kora igihanaguzo wigana uko byakozwe ku mashusho.

    Mvumbuye ko: 

    Iyo ukora igihanaguzo ukenera ibikoresho bikurikira: udutambaro, urushinge n’urudodo.


    Nshoboye: 

    – Gushyira urudodo mu rushinge no guhina agatambaro mo kabiri. 

    – Guteranya nkadoda agafuka.

     – Gutsindagira udutambaro mu gafuka. 

    – Kudoda umutwe wo hejuru w’agafuka karimo udutambaro. 

    – Guhanagura ikibaho nkoresheje igihanaguzo nakoze.


    Umwitozo 

    Tondeka ku buryo buboneye inzira zo gukora igihanaguzo k’ikibaho mu bitambaro. 

    1. Guteranya agafuka no kugatsindagiramo udutambaro. 

    2. Gushyira urudodo mu rushinge no guhina agatambaro. 

    3. Guhanagura ikibaho. 

    4. Kudoda umutwe wo hejuru w’agafuka.


    2. Kuboha imfubikajosi

    Igikorwa cya 1

    Kuboha imfubikajosi mu mboho bufuro 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 n’iya 8 akurikira: 



    b. Vuga amazina y’ibikoresho binyuranye biboneka kuri aya mashusho. 

    c. Ni ubuhe bwoko bw’imboho bwakoreshejwe ku mashusho? 

    d. Ifashishe ibyo bikoresho ubohe imfubikajosi wigana uko byakozwe ku mashusho. 

    Mvumbuye ko: 

    Iyo uboha imfubikajosi mu mboho bufuro ukenera ibikoresho bikurikira: inshinge zo kubohesha, ubudodo n’umukasi. 


    Nshoboye: 

    – Gukora ipfundo rinyerera. 

    – Gukora amano 50. 

    – Kuboha impindure n’impindurize. 

    – Kuboha kugeza ku burebure nifuza. 

    – Gusoza no gushyiraho inshunda. 

    – Gukata inshunda.


    Umwitozo 

    Tahura ibikoresho byo kuboha imfubikajosi biri muri uru rusobe. 


    Umukoro 

    Boha imfubikajosi mu mboho bufuro, uyihe ababyeyi bawe nk’impano.


    Igikorwa cya 2

    Kuboha imfubikajosi mu mboho nzirimwe 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 n’iya 8 akurikira:



    b. Tanga izina ry’igikoresho usanga mu ishusho ya 8. 

    c. Vuga ubwoko bw’imboho bwakoreshejwe. 

    d. Tegura ibikoresho wamenye ko wakwifashisha uboha imfubikajosi. 

    e. Boha imfubikajosi ukurikije intambwe z’ingenzi ubonye ku mashusho.

    Mvumbuye ko: 

    Iyo uboha imfubikajosi mu mboho nzirimwe ukenera ibikoresho bikurikira: inshinge zo kubohesha, ubudodo n’umukasi.

    Nshoboye:

    – Gukora ipfundo rinyerera. 

    – Gukora amano atarenga 50. 

    – Kuboha impindure n’impindurize. 

    – Kuboha kugeza ku burebure nifuza. 

    – Gusoza no gushyiraho inshunda. 

    – Kuringaniza inshunda.


    Nsuzuma ngusuzume 

    Boha imfubikajosi mu mboho bufuro nange nyibohe mu mboho nzirimwe. Turebe uwarushije undi.

    Imyitozo

    1. Vuga amoko y’imboho y’imfubikajosi: 

    2. Sobanura akamaro k’imfubikajosi: 

    a) Ku bayambara  

    b) Ku bayiboha

    Umukoro 

    Boha imfubikajosi mu mboho nzirimwe, uyihe ababyeyi bawe nk’impano.


    3. Kuboha umusambi mu bwatsi

    Igikorwa cya 1

    Gutegura ibikoresho 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


    b. Vuga amazina y’ibikoresho ubona ku mashusho 1, 2 na 3

    c. Sesengura ibiri gukorwa ku mashusho 1 na 2

    d. Sobanura ibiri gukorwa ku mashusho 3 na 4

    e. Mu gace k’iwanyu bifashisha iki iyo baboha umusambi? 

    Mvumbuye ko: 

    – Iyo uboha umusambi ukenera ibikoresho bikurikira: urukangaga, imigwegwe, icyuma, urwembe, amazi, ibuye. 

    – Iyo ugiye kuboha umusambi ubanza gutegura ibikoresho.


    Igikorwa cya 2

    Kuboha umusambi 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


    b. Rondora ibikoresho ubona kuri aya mashusho. 

    c. Vuga ibyiciro byo kuboha umusambi kugeza wuzuye bigaragara ku mashusho 1, 2, 3 na 4

    d. Boha umusambi uzatangaho impano. 


    Nshoboye 

    A. Gutegura ibikoresho biboheshwa umusambi ku buryo bukurikira: 

    – Guca urukangaga.                                     – Guca imigwegwe. 

    – Kuruhonda no kurwanika.                          – Kuyihwihura. 

    B. Kuboha umusambi nkora ibi bikurikira: 

    – Gutondera umusambi             

    – Kuboha utagoreka ingenge/umuhiro ukageza ku burebure wifuza. 

    – Gusoza umusambi no gukegeta umusambi wuzuye.


    Umukoro 

    a. Boha umusambi mu bwatsi uzawuhe ababyeyi nk’impano. 

    b. Boha umusambi mu birere uwutegure imbere y’igitanda uryamaho. 

    c. Tanga ingero z’ubundi bwatsi wabohamo umusambi uretse urukangaga.


    4. Kuboha uruhago (imvumba) mu birere 

    Igikorwa cya 1

    Gutegura ibikoresho 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


    b. Ni ibihe bikoresho ubona ku mashusho 1, 2, 3 na 4

    c. Ibikorwa biri ku mashusho bigamije iki? 

    d. Sobanura ibiri gukorwa ku mashusho 1, 2, 3 na 4

    e. Vuga impamvu ari ngombwa kubobeza ibirere mbere yo kubikoresha.


    Igikorwa cya 2

    Kuboha imvumba 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


    b. Tanga izina ry’ikibohwa kigaragara ku ishusho ya 4

    c. Sobanura ibiri gukorwa ku mashusho 1, 2, na 3

    c. Ifashishe ibikoresho wabonye ku mashusho ubohe imvumba ukurikiza uburyo bugaragara kuri aya mashusho.

    Mvumbuye ko: 

    – Iyo uboha imvumba wifashisha ibirere n’icyuma gikata. 

    – Kuboha imvumba hakorwa ibintu bibiri by’ingenzi ari byo: Gutegura ibikoresho no kuboha imvumba nyirizina.


    Nshoboye 

    – Guca ibirere mu rutoki. 

    – Kubobeza ibirere. 

    – Gusatura ibirere. 

    – Gutondera imvumba.

    – Guhinamo 2 mpiniye ku ngenge y’umuhiro wo gutondera. 

    – Kuboha imvumba nzenguruka. 

    – Gusoza no gukegeta imvumba. 

    – Kuboha umushumi no kuwushyiraho.


    Nsuzuma ngusuzume 

    Boha imvumba mu birere nange mbohe indi mu rukangaga n’imigwegwe turebe uwaboshye inziza. 

    Umukoro 

    Boha imvumba uzajya utwaramo ibyo bagutumye guhaha.


    5. Gukora ibinyampande mu mpapuro cyangwa mu bikarito 

    Igikorwa cya 1 

    Gukora kare 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7 uvuge ibyo uyabonaho: 

      

     b. Vuga izina ry’ikinyampande cyakozwe. 

    c. Vuga ibikoresho bikenerwa iyo ushaka gukora kare mu mpapuro cyangwa mu gikarito. 

    d. Sobanura ibiranga kare. 

    e. Kora kare mu rupapuro uyimanike mu ishuri.

    Mvumbuye ko: 

    Iyo ushaka gukora kare ukenera ibikoresho bikurikira: impapuro, ibikarito, umukasi, ameza, ikaramu y’igiti, amakaramu, marikeri, irati cyangwa inguni.

    Nshoboye 

    – Guca imfuruka igororotse nkoresheje inguni no gupima cm 10 za buri murongo ukoze iyo mfuruka. 

    – Guca indi mfuruka igororotse iteganye n’iyo naciye mbere. 

    – Kugenzura ikinyampande nakoze ko gifite impande 4 zingana n’imfuruka 4 zigororotse. 

    – Gukata kare nakoze nifashishije umukasi.


    Umwitozo 

    Tondeka ku buryo buboneye inzira zo gukora kare. 

    1. Gukata kare nakoze. 

    2. Guca indi mfuruka igororotse iteganye n’iyo naciye mbere. 

    3. Kugenzura ko impande zingana. 4. Guca imfuruka zigororotse.

    Umukoro 

    Kora kare mu gikarito uyimanike mu cyumba uraramo.


    Igikorwa cya 2 

    Gukora urukiramende

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7 akurikira: 

      

    b. Vuga izina ry’ikinyampande kiri ku ishusho ya 7

    c. Vuga ibikoresho bikenerwa iyo ushaka gukora urukiramende. 

    d. Sobanura ibiranga urukiramende.

    e. Kora urukiramende mu gikarito maze urumanike mu ishuri ryawe. 

    Mvumbuye ko: 

    Iyo ushaka gukora urukiramende ukenera ibikoresho bikurikira: impapuro cyangwa ibikarito, ameza, umukasi, ikaramu y’igiti, amakaramu, marikeri, irati cyangwa inguni.

    Nshoboye 

    – Guca imfuruka igororotse nkoresheje inguni no gupima cm 12 z’uburebure na cm 6 z’ubugari ku mirongo igize ya mfuruka. 

    – Guca indi mfuruka igororotse iteganye n’iya mbere, ngahuza imirongo y’imfuruka ya mbere n’imirongo y’imfuruka ya kabiri. 

    – Kugenzura ikinyampande nakoze ko gifite impande ebyirebyiri ziteganye kandi zingana n’imfuruka 4 zigororotse. 

    – Gukata urukiramende nakoze nifashishije umukasi.

    Umukoro 

    Kora urukiramende mu rupapuro urumanike mu cyumba uraramo.


    Igikorwa cya 3

    Gukora mpandeshatu 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 n’iya 8 akurikira: 

        

    b. Vuga izina ry’ikinyampande kiri ku ishusho ya 8

    c. Vuga ibikoresho bikenerwa iyo ushaka gukora mpandeshatu mu rupapuro cyangwa mu ikarito. 

    d. Sobanura ibiranga mpandeshatu. 

    e. Kora mpandeshatu mu gikarito uyimanike mu ishuri.

    Mvumbuye ko: 

    Iyo ushaka gukora mpandeshatu ukenera ibikoresho bikurikira: impapuro cyangwa ibikarito, ameza, umukasi, ikaramu y’igiti, amakaramu, marikeri, irati cyangwa inguni.


    Nshoboye 

    – Gushushanya kare cyangwa urukiramende nkoresheje inguni. 

    – Gushyira akadomo mu murongo w’uruhande rumwe rwa kare cyangwa urukiramende. 

    – Guhuza ako kadomo n’inguni yo ku murongo wo hasi wa kare cyangwa urukiramende. 

    – Kugenzura ko nakoze ikinyampande gifite impande 3. 

    – Gukata mpandeshatu nakoze.

    Umukoro 

    Kora mpandeshatu uyimanike mu cyumba uraramo.


    6. Kubumba ikibindi mu ibumba 

    Igikorwa cya 1

    Gutegura ibikoresho 

    a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira: 


    b. Sesengura ishusho ya 1 n’iya 2.


    Igikorwa cya 2 

    Kubumba ikibindi a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 n’iya 6 akurikira: 

      

    b. Vuga amazina y’ibikoresho bigaragara ku mashusho. 

    c. Wifashishije ibikoresho biboneka ku mashusho, bumba ikibindi ukurikiza intambwe wabonye.

    Mvumbuye ko: 

    Iyo ushaka kubumba ikibindi ukenera ibikoresho bikurikira: ibumba, amazi, insibo, igikubyo, urujyo, n’inkogoto.


    Nshoboye 

    – Gukata ibumba.   

    – Kubumba urugara. 

    – Kubumba indiba.    

    – Gusena.

    – Kubumba umubyimba.

    Umwitozo 

    Tahura ibikoresho bikenerwa mu kubumba ikibindi.

    Umukoro 

    Bumba akabindi ugashyiremo ubutaka maze uteremo ururabo uzaha ababyeyi bawe.


    Umukoro 

    Bumba akabindi ugashyiremo ubutaka maze uteremo ururabo uzaha ababyeyi bawe.


    7. Gukora imodoka y’igikinisho mu mikwege 

    Igikorwa 

    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, n’iya 8 akurikira.



    b. Vuga amazina y’ibikoresho bigaragara ku mashusho. 

    c. Wifashishije ibyo bikoresho kora imodoka mu mikwege ukurikiza intambwe wabonye kuri ayo mashusho.

    Mvumbuye ko: 

    Iyo ushaka gukora imodoka ukenera ibikoresho bikurikira: imikwege, imikoba, amapine, imifuniko y’amacupa, imigano ikora amoritiseri, urwembe.


    Nshoboye 

    – Kugonda umukwege ngakora igice cyo hasi. 

    – Kugonda umukwege ngakora igice cyo hejuru. 

    – Gukora imitambiko ihuza impande ebyiri z’igice cyo hejuru uringaniza ku bugari bw’igice cyo hasi.

     – Gukora igice gifasha amapine y’imbere gukata. 

    – Gufatishaho icyo gice gifasha amapine y’imbere gukata. 

    – Gukora amapine. – Gushyiraho amapine.

    Umwitozo 

    Tahura ibikoresho bikenerwa mu gukora imodoka y’igikinisho. 


    Umukoro 

    Kora imodoka mu mikwege yo mu bwoko bw’ivatiri uzayihe mubyara wawe nk’impano.


    8. Isuzuma risoza umutwe wa 1 

    1. Boha: 

    a. Imfubikajosi mu mboho bufuro. 

    b. Imfubikajosi mu mboho nzirimwe. 

    c. Umusambi. 

    d. Imvumba. 

    2. Kora ibinyampande bikurikira mu mpapuro cyangwa mu bikarito: 

    a. Kare 

    b. Urukiramende 

    c. Mpandeshatu 

    3. Kora imodoka mu mikwege 

    4. Bumba akabindi gato. 

    5. Rondora ibikoresho wakwifashisha ugiye gukora ibi bikurikira: 

    a. Kuboha umusambi 

    b. Kuboha imvumba 

    c. Gukora ibinyampande 

    d. Kubumba akabindi 

    e. Gukora imodoka 

    6. Sobanura akamaro k’ibikoresho by’ibanze bikurikira: 

    a. Imfubikajosi 

    b. Umusambi 

    c. Imvumba 

    d. Akabindi 

    e. Igihanaguzo k’ikibaho 

    7. Kora igihanaguzo k’ikibaho mu bitambaro


    • 1. Ibice bigize mwandikisho ya terefoni 

      Igikorwa cya 1 

      Gutandukanya ibice bigize mwandikisho ya terefoni 

      a. Itegereze amashusho akurikira:


      b. Vuga izina ry’igice cya terefoni kiri mu kazu k’umutuku ku materefoni witegereje.

      c. Vuga ibice by’ingenzi ubona kuri icyo gice byanditse mu mabara akurikira: 

      1. Ubururu   2. Umweru   3. Umutuku 

      Mvumbuye ko: 

      Mwandikisho ya terefoni igizwe n’ibice bikurikira: 

      1. Inyuguti 2. Imibare 3. Ibimenyetso byihariye.

      Umwitozo 

      1. Tanga ingero 5: 

      a. Z’inyuguti                      b. Z’imibare 

      c. Z’ibimenyetso ubona kuri mwandikisho ya terefoni witegereje ku rupapuro rubanza.


      Igikorwa cya 2 

      Kwinjira mu gice k’imibare kuri mwandikisho 

      a. Itegereze amashusho akurikira:


      b. Erekana aho unyura kugira ngo ugere ku gice k’imibare ya mwandikisho. 

      c. Mwandikisho witegereje iriho imibare ingahe? 

      d. Imibare iri kuri mwandikisho itangirira ku wuhe mubare ikarangirira ku wuhe? 

      e. Vuga akamaro k’imibare iri kuri mwandikisho witegereje.

      Mvumbuye ko: 

      • Iyo winjira ku gice k’imibare cya mwandikisho ya terefoni ukanda kuri button yanditseho imibare 123

      • Imibare iri kuri mwandikisho ya terefoni ari 10 (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 0). 

      • Imibare iri kuri mwandikisho itangirira kuri 1 ikarangirira kuri 0. (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 0). Akamaro k’iyo mibare ni ugukora ibi bikurikira: 

      – Kwandika inomero za terefoni 

      – Kwandika amafaranga 

      – Kwandika umubare w’ibanga 

      – Kwandika isaha n’iminota (igihe) 

      – Kwandika amatariki


      Igikorwa cya 3 

      Kwinjira mu gice k’inyuguti kuri mwandikisho 

      a. Itegereze amashusho akurikira.


      b. Erekana kuri mwandikisho aho unyura kugira ngo ugere ku gice k’inyuguti. 

      c. Vuga umubare w’inyuguti ziri kuri iyi mwandikisho. 

      d. Ni akahe kamaro k’inyuguti ziri kuri mwandikisho witegereje?

      Mvumbuye ko: 

      Iyo winjira ku gice k’inyuguti cya mwandikisho ukanda kuri ABC 

      Mwandikisho igizwe n’inyuguti 26 zifashishwa mu  kwandika amagambo.


      Igikorwa cya 4 

      Gutandukanya akamaro k’ibimenyetso byihariye kuri mwandikisho ya terefoni 

      a. Itegereze iyi mwandikisho ikurikira:


      b. Sobanura akamaro k’ibimenyetso bizengurutswe n’umurongo utukura.

      Mvumbuye ko: 

      Akamaro k’ibimenyetso biri kuri mwandikisho ya terefoni gakubiye mu mbonerahamwe ikurikira: 




      2. Kwandika, kohereza no kwakira ubutumwa bugufi

      Igikorwa cya 1 

      Kwandika no kohereza ubutumwa bugufi 

      a) Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira:


      b) Igana inzira zo kwandika ubutumwa bugufi maze uvuge icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3

      c) Vuga ishusho ya porogaramu yo kwandika ubutumwa bugufi.

      Mvumbuye ko: 

      Ishusho igaragaza porogaramu yo kwandika ubutumwa bugufi ari 2

      Kwandika ubutumwa bugufi muri terefoni ukora ibi bikurikira: 

      – Gukanda kuri “button” ya “menu”. 

      – Gukanda ku gashusho ka porogaramu yo kwandika ubutumwa bugufi (sms/messages)

      – Gukanda kuri “button” yo kwandika ubutumwa bushya  .


      Nyuma yo gukora inzira zerekanywe ku mashusho 1, 2 na 3, komereza ku byo ubona ku mashusho 4, 5 na 6 kandi ugaragaze icyo uvumbuye. 

      Mvumbuye ko: 

      Nyuma yo gukora inzira ziri ku mashusho 1, 2 na 3, inzira ziri ku mashusho 4, 5 na 6 ari izi zikurikira:

      – Kwandika ubutumwa ukoresheje mwandikisho. 

      – Kwandika inomero z’uwo ugiye kubwoherereza.Ugakanda kuri “button” ya “send”

      – Guhitamo umurongo w’itumanaho ushaka gukoresha (MTN, Airtel, Tigo), ukabona ubutumwa bukwereka ko ibyo wohereje byagiye cyangwa bitagiye.

      Umwitozo 

      Ifashishe terefoni uhawe n’umwarimu wawe wandikire ababyeyi ubutumwa bugufi ubabwira ko wageze ku ishuri.

      Reka nisuzume 

      Ukoresheje terefoni uhawe n’umwarimu wawe andikira ababyeyi bawe ubutumwa bugufi, ubabwira uko wize.


      Igikorwa cya 2:

      Kwakira ubutumwa bugufi 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:

        

      b. Hitamo ishusho igaragaza ko umuntu yakiriye ubutumwa bugufi. 

      c. Igana unagaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3 na 4

      Mvumbuye ko:

       – Ishusho igaragaza ko haje ubutumwa bugufi ari 1. 

      – Gusoma ubutumwa bugufi kuri terefoni ukora ibi bikurikira: 

      • Gukanda ku gashusho ka porogaramu yo kwandika ubutumwa bugufi (sms/ messages)    

      • Gukanda ku butumwa bushya bwaje. 

      • Gusoma ubwo butumwa.

      Nsuzuma ngusuzume 

      Dukoreshe terefoni unyandikire ubutumwa bugufi ubunyoherereze nange ngusubize.


      3. Kubika inomero no guhamagara 

      Igikorwa cya 1 

      Kubika inomero muri terefoni 

      a) Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4 na 5 akurikira:


      b) Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3.

      Mvumbuye ko: 

      – Ishusho igaragaza porogaramu yo kubika inomero muri terefoni ari 2 

      – Kubika inomero muri terifoni ukora ibi bikurikira: 

      • Gukanda kuri “button” ya “menu” 

      • Gukanda ku gashusho ka porogaramu yo kubika inomero (contacts). 

      • Gukanda kuri “button” yo gushyiramo inomero nshya .


      c. Gerageza kwigana ibyo ubona ku mashusho 4 na 5 kandi ugaragaze icyo uvumbuye.

      Mvumbuye ko: 

      Nyuma yo gukora inzira ziri ku mashusho 1, 2 na 3, inzira ziri ku mashusho 4 na 5 ari izi zikurikira: 

      • Guhitamo aho ubika inomero. Ingero: Terefoni, “simcard”, “google” n’ahandi. 

      • Kwandika inomero n’amazina hanyuma ugakanda kuri   (Add new contact) nk’uko bigaragazwa n’imibare 1 , 2 na 3 .

      Umwitozo 

      Wifashishije terefoni baza inshuti yawe mwigana inomero z’ababyeyi be maze uzibike.

      Reka nisuzume 

      Biranyoroheye kwandika no kubika inomero za terefoni?


      Igikorwa cya 2 

      Guhamagara kuri terefoni 

      a) Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


      b) Hitamo ishusho igaragaza porogaramu yo guhamagara. 

      c) Igana unagaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3.

      Mvumbuye ko: 

      – Ishusho igaragaza porogaramu yo guhamagara ari 2 

      – Guhamagara inomero ya terefoni ukora ibi bikurikira: 

      • Gukanda kuri “button” ya “menu”

      • Gukanda ku kimenyenso kihariye cya porogaramu yo guhamagara kuri terefoni. 

      • Gushyiramo inomero nshaka guhamagara.

      d) Igana ibyo ubona ku mashusho 4, 5 na 6 kandi ugaragaze icyo uvumbuye. 


      Mvumbuye ko: 

      Nyuma yo gukora inzira ziri ku mashusho 1, 2 na 3, inzira ziri ku mashusho 4, 5 na 6 ni izi zikurikira: 

      • Guhitamo umurongo w’itumanaho (MTN, Tigo, Airtel, …) 

      • Gutegereza ko uwo uhamagaye akwitaba, mukavugana. 

      • Gukanda “buton”  isoza guhamagara.


      Imyitozo 

      1. Wifashishije terefoni baza mugenzi wawe inomero ye, umuhamagare umubaze ko ibyo yize yabyumvise. 

      2. Wifashishije terefoni andika inomero z’ababyeyi bawe, ubahamagare ubabwire ko wamenye gukoresha terefoni. 

      3. Hitamo inomero imwe mu ziri muri terefoni maze uyihamagare. 

      4. Reba inomero zahamagaye muri terefoni utabashije kwitaba maze uhamagaremo imwe muri zo.


      4. Gufata amafoto n’amajwi ukoresheje terefoni

      Igikorwa cya 1: 

      Gufata amafoto 

      a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 


      b. Hitamo ishusho igaragaza porogaramu yo gufotora. 

      c. Igana ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3.

      Mvumbuye ko: 

      – Ishusho igaragaza porogaramu yo gufotora ari 2. 

      – Gufotora ukoresheje terefoni ukora ibi bikurikira: 

      • Gukanda kuri “button” ya “menu” .

      • Gukanda ku gashusho ka porogaramu yo gufotora (camera). 

      • Kureba ko icyo ushaka gufotora ukibona neza maze ugakanda kuri “button” yo gufotora

      Imyitozo 

      a. Koresha terefoni ufotore bagenzi bawe mwigana. 

      b. Fata ifoto y’ikibaho mwigiraho uyereke abandi.

      Umukoro 

      Koresha terefoni ufotore inzu mubamo.


      Igikorwa cya 2 

      Gufata amajwi 

      a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 


      b. Hitamo ishusho igaragaza porogaramu yo gufata amajwi. 

      c. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3

      Mvumbuye ko: 

      – Ishusho igaragaza porogaramu yo gufata amajwi ari 2.

      – Gufata amajwi ukoresheje terefoni ukora ibi bikurikira: 

      • Gukanda kuri “button” ya “menu”

      • Gukanda ku gashusho ka porogaramu yo gufata amajwi (Sound Rec). 

      • Gukanda kuri “button” itukura • (gutangira gufata amajwi).

      d. Itegereze amashusho 4 na 5 akurikira:


      e. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 4 na 5.

      Mvumbuye ko: 

      Nyuma yo gukora inzira ziri ku mashusho 1, 2 na 3, ukomereza kuri izi nzira zikurikira: 

      • Guhagarika gufata amajwi ukanda kuri “button” yo guhagarika

      • Kubika amajwi wafashe ukanda kuri “button” ya hanyuma ugakanda “save”.

      Umwitozo 

      Wifashishije terefoni ririmba, kandi wifate amajwi.  

      Reka nisuzume 

      Nsabe mugenzi wange aririmbe, mufate amajwi nkoresheje terefoni, hanyuma numve ko nayafashe neza.

      Nsuzuma ngusuzume 

      Mfata amajwi nange nyagufate dukoresheje terefoni maze twumve ko twamenye gufata amajwi neza.


      5. Terefoni mu ikoranabuhanga rusange

      Igikorwa cya 1

      Kohereza amafaranga kuri “MTN Mobile money” 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8 na 9 akurikira:



      b. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8 n’iya 9.

      Mvumbuye ko: 

      Kohereza amafaranga ukoresheje terefoni bikorwa ku buryo bukurikira: 

      • Guhamagara *182# 

      • Guhitamo umurongo w’itumanaho wa “MTN”. 

      • Guhitamo ururimi ugakanda “send”. 

      • Guhitamo kohereza [ushyiramo 1 ugakanda “send”]. 

      • Guhitamo niba uwo woherereza ari muri “Mobile money” [ushyiramo 1, ugakanda “send”]. 

      • Kwandika inomero ya terefoni, ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’amafaranga, ugakanda “send”. 

      • Kwandika impamvu ugakanda “send”. 

      • Gushyiramo umubare w’ibanga nyuma yo kugenzura ko amazina, inomero n’amafaranga bihuye n’ibyo ushaka, ugakanda “send”. 

      Ikitonderwa: Ubona ubutumwa bukwereka uko ibyo umaze gukora byagenze.


      Igikorwa cya 2 

      Uko bareba amafaranga asigaye kuri konti ya Mobile money 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7 akurikira: 

          

       b. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, na 7.

      Mvumbuye ko: 

      Kureba amafaranga ari kuri konti ya “Mobile money”, ukora ibi bikurikira: 

      • Guhamagara *182# 

      • Guhitamo umurongo w’itumanaho wa MTN. 

      • Guhitamo ururimi, ugakanda “send”.

      • Guhitamo konti ya “Mobile money” wandika 6 ugakanda “button” ya “send”. 

      • Guhitamo amafaranga asigaye wandika 1 maze ugakanda “send”. 

      • Gushyiramo umubare w’ibanga ugakanda “send”. 

      Ikitonderwa: Ubona ubutumwa bukwereka amafaranga usigaranye.


      Igikorwa cya 3

      Kohereza amafaranga kuri “Tigo Cash” 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7 akurikira: 

                            

      b. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7.

      Mvumbuye ko: 

      Kohereza amafaranga kuri terefoni ukoresheje “Tigo Cash” ukora ibi bikurikira: • Guhamagara *500# 

      • Guhitamo umurongo w’itumanaho rya Tigo 

      • Guhitamo “Ohereza amafaranga”, wandika 1 ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “Kohereza kuri inomero ya terefoni”, wandika 1, ugakanda “send”. 

      • Kwandika inomero ushaka koherezaho amafaranga ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’amafaranga ushaka koherereza,  ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’ibanga nyuma yo kugenzura ko amazina, inomero n’amafaranga bihuye n’ibyo ushaka, maze ugakanda “send”. 

      Ikitonderwa: Ubona ubutumwa bukwereka ibyo umaze gukora uko byagenze.


      Igikorwa cya 4 

      Uko ureba amafaranga asigaye kuri konti ya “Tigo Cash” 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7 akurikira: 

        

                   

      b. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6 na 7.

      Mvumbuye ko: 

      Kureba amafaranga asigaye kuri konti ya “Tigo Cash” ukora ibi bikurikira: 

      • Guhamagara *500# • Guhitamo umurongo w’itumanaho wa Tigo. 

      • Guhitamo “Konti yange”, wandika 5 hanyuma ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “Kureba amafaranga usigaranye”, wandika 1, ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’ibanga, ugakanda “send”. 

      Ikitonderwa: Gusoma ubutumwa bwerekana amafaranga asigaye kuri konti ya “Tigo Cash”.


      Igikorwa cya 5

      Kugura umuriro ukoresheje terefoni 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, na 6 akurikira: 

          

      b. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 na 8.

      Mvumbuye ko: 

      Kugura umuriro ukoresheje “MTN Mobile money” ukora ibi bikurikira: 

      • Guhamagara *182#.

      • Guhitamo umurongo w’itumanaho wa MTN. 

      • Guhitamo ururimi, ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “kugura” wandika 2, ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “kugura umuriro” wandika 2 ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’amafaranga ushaka kwishyura umuriro, ugakanda “send”. 

      • Kwandika inomero ya konteri, ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’ibanga nyuma yo kugenzura ko inomero ya mubazi n’amafaranga bihuye n’ibyo ushaka, ugakanda “send”, 

      Ikitonderwa: Ubona ubutumwa bukwereka uko ibyo umaze gukora byagenze.


      Imyitozo 

      a. Koresha terefoni, ugure umuriro ukoresheje “Tigo Cash”. 

      b. Koresha terefoni, ugure umuriro ukoresheje “Airtel money”.

      Nsuzuma ngusuzume 

      Koresha terefoni, ugure umuriro uwohereze muri mubazi y’iwacu, nange ngure umuriro nohereze muri mubazi y’iwanyu maze turebe uwabikoze neza.


      Igikorwa cya 6

      Kugura ifatabuguzi rya tereviziyo (TV) kuri “MTN Mobile money” 

      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9 na 10


                                                             

      b. Igana kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9 n’iya 10 

      Mvumbuye ko: 

      Kugura ifatabuguzi rya “Startimes” ukoresheje “Mobile money” ukora ibi bikurikira: 

      • Guhamagara *182#.

      • Guhitamo umurongo w’itumanaho wa MTN 

      • Guhitamo ururimi, ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “kwishyura” wandika 3, ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “ifatabuguzi rya TV” wandika 1, ugakanda “send”. 

      • Guhitamo “Startimes” wandika 1, ugakanda “send” 

      • Kwandika inomero y’ikarita y’ifatabuguzi, ugakanda “send”. 

      • Kwandika umubare w’amafaranga, ugakanda “send”. 

      • Kwandika impamvu, ugakanda “send”. 

      • Kugenzura ko inomero y’ifatabuguzi n’amafaranga bihuye n’ibyo ushaka 

      • Kwandika umubare w’ibanga, ugakanda “send” Ikitonderwa: Ubona ubutumwa ku byo umaze gukora.


      6. Isuzuma risoza umutwe wa 2 

      1. Itegereze amashusho akurikira ugaragaze izina rya buri gice kizengurutswe n’umurongo utukura ku ishusho 1 na 2.

        

      2. Vuga akamaro k’ibimenyetso byihariye bikurikira 

       a. * na #                   b.                    c. Space

      3. Sobanura akamaro k’ibi bikurikira: 

      a. Igice k’inyuguti. b. Igice k’ibimenyetso byihariye. c. Igice k’imibare. 

      4. Vuga akamaro k’ibice byagaragajwe ku ishusho ikurikira: 

                                               

      5. Koresha terefoni ubike inomero yahamagaye idasanzwe muri terefoni. 

      6. Vuga ibintu binyuranye wakora ukoresheje *182#: 

      a. “MTN Mobile money”              b. “Airtel money” 

      7. Ganiriza bagenzi bawe akamaro ka terefoni. 

      8. Koresha terefoni uhamagare umubyeyi wawe umubwire ko mwize gukoresha terefoni. 

      9. Sobanura uko ibi bikurikira bikorwa : 

      a. Guhamagara inomero idasanzwe muri terefoni 

      b. Guhamagara inomero isanzwe muri terefoni. 

      c. Kugura ifatabuguzi rya  “DSTV” ukoresheje “MTN Mobile money”. 

      d. Kugura ifatabuguzi rya “AZAM TV” ukoresheje “Airtel money”. 

      e. Kugura ifatabuguzi rya “Startimes” ukoresheje “Tigo Cash”. 

      10. Usibye kugura ikarita yo guhamagara, kugura umuriro no kugura ifatabuguzi rya tereviziyo, tanga ibindi bintu ushobora kugura ukoresheje “MTN Mobile money”, “Tigo Cash” cyangwa “Airtel money”. 

      11. Sobanura inzira zikurikizwa iyo ufata: 

      a. Amajwi ukoresheje terefoni.            b. Amashusho ukoresheje terefoni. 

      12. Andika ubutumwa bugufi ubwoherereze umubyeyi wawe maze uze gusoma igisubizo uhawe. 

      13. Koresha terefoni wohereze amafaranga ku inomero uhawe.


      • 1. Porogaramu (program) yo gukoresha mwandikisho 

        Igikorwa cya 1

        Gutandukanya ibice by’ingenzi bigize mwandikisho ya mudasobwa XO 

        a. Itegereze iyi shusho ikurikira:


        b. Vuga ibice by’ingenzi byerekanywe mu tuzu dutandukanye kuri mwandikisho.

        Mvumbuye ko: 

        Mwandikisho ya mudasobwa XO igira ibice by’ingenzi bikurikira: 

        a. Igice k’inyuguti. 

        b. Igice k’imibare. 

        c. Igice k’ibimenyetso byihariye:


        Igikorwa cya 2

        Gusesengura igice k’inyuguti kuri mwandikisho  ya mudasobwa XO 

        a. Itegereze iyi shusho ikurikira:


        b. Inyuguti ziri kuri mwandikisho ni zingahe? 

        c. Mwandikisho ibaho imirongo ingahe y’inyuguti? 

        Mvumbuye ko: 

        Kuri Mwandikisho ya mudasobwa XO hariho inyuguti 26 zikoze imirongo itatu. 

        1. Umurongo wo hejuru  uriho inyuguti zikurikira: 

                         Q  W  E  R  T  Y  U  I  O  P 

        2. Umurongo wo hagati uriho inyuguti zikurikira: 

                             A  S  D  F  G  H  J  K  L 

        3. Umurongo wo hasi uriho inyuguti zikurikira: 

                                Z  X  C  V  B  N  M 


         Igikorwa cya 3

        Kurondora imibare iri kuri mwandikisho ya mudasobwa XO 

        a. Itegereze iyi mwandikisho ikurikira: 


        b. Mwandikisho ya mudasobwa XO igizwe n’imibare ingahe? 

        Mvumbuye ko: 

        Mwandikisho ya mudasobwa XO iriho imibare 10 itondetse gutya 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 0.

        Reka nisuzume 

        1. Mbonye ibice bingahe by’ingenzi bigize mwandikisho ya mudasobwa XO? 

        2. Mvumbuye izihe nyuguti ku murongo wo hejuru kuri mwandikisho ya mudasobwa XO? 

        3. Mbonye inyuguti zingahe ku murongo wo hagati kuri mwandikisho ya mudasobwa XO?


        Igikorwa cya 4

        Gutandukanya akamaro k’ibimenyetso byihariye biri kuri mwandikisho ya mudasobwa XO.

        a. Itegereze iyi shusho ikurikira: 


        b. Vuga amazina y’ibimenyetso byerekanywe n’imibare ikurikira: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10.

        Mvumbuye ko: 

        Kuri mwandikisho ya mudasobwa XO tuhabona ibimenyetso bitandukanye harimo: 

        1 – Aho bashakishiriza. 

        2 – Aho bagabanyiriza cyangwa bongerera urumuri. 

        3 – Aho bagabanyiriza cyangwa bongerera ijwi. 

        4 – Aho bagabanyiriza cyangwa bongerera “window” kuri “screen” ya mudasobwa. 

        5 – Aho basibira. 

        6 – Aho bakora bemeza cyangwa bajya ku murongo ukurikira iyo wandika. 

        7 – Amerekezo (kujya iburyo, ibumoso, hejuru no hasi). 

        8 – Ahasiga umwanya hagati y’amagambo abiri. 

        9 – Ahatuma wandika ibimenyetso. 

        10 – Ahatuma wandika inyuguti nkuru cyangwa nto.


        2. Porogaramu (program) ya “typing turtle”

        Igikorwa cya 1

        Gufungura porogaramu (program) ya “typing turtle” 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, na 3 akurikira: 


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Gufungura porogaramu (program) ya “typing turtle” kuri mudasobwa XO ukora ibi bikurikira; 

        • Kujya kuri “Home view” ya mudasobwa yawe. 

        • Gushyira “pointer”  kuri porogaramu ya “typing turtle”

        • Gukanda kuri “start new”.


        Igikorwa cya 2 

        Gukoresha porogaramu ya “typing turtle”. 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4

        Mvumbuye ko: 

        Kugira ngo ugere ku nyemezabushobozi muri “typing turtle” ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Gukanda inshuro ebyiri ikimenyetso gisiga umwanya, ukoresheje urutoki rwa nyangufi nyirazo rw’iburyo. 

        • Gukanda inshuro ebyiri kuri “button” ya “Enter” ukoresheje urutoki rwa meme rw’iburyo.


        Igikorwa cya 3 

        Kwandika inyuguti ziri ku murongo wo hagati kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (The home row) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, na 3 akurikira:

            

         b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika inyuguti ziri ku murongo wo hagati muri “typing turtle”, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “typing turtle”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “Enter” ukoresheje urutoki weretswe kuri mwandikisho. 

        • Kwandika inyuguti baguhaye ukoresheje urutoki rukwiye, maze ukareba amanota uhabwa (WPM).

        Reka nisuzume 

        Ni izihe nyuguti mbonye ku murongo wo hagati kuri mwandikisho ya mudasobwa XO muri “typing turtle”? 


        Igikorwa cya 4

        Kwandika amagambo akozwe n’inyuguti ziri ku murongo wo hagati kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (Home row balloons) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika amagambo ari ku murongo wo hagati muri “typing turtle”, ukora ibi bikurikira:

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “Home Row”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Kwandika amagambo baguhaye ari mu dupurizo, maze ukareba amanota ugira (score).

        Reka nisuzume 

        Nshoboye kwandika amagambo 10 mpawe mu dupurizo muri “typing turtle”? 


        Igikorwa cya 5 

        Kwandika inyuguti ziri ku murongo wo hejuru kuri mwandikisho ya mudasobwa XO  (The Top Row) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika inyuguti ziri ku murongo wo hejuru muri “typing turtle”, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “Home Row Balloons”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “Enter” ukoresheje urutoki weretswe kuri mwandikisho ya mudasobwa yawe, ukandika inyuguti wahawe maze ukareba amanota ugira (WPM).

        Reka nisuzume 

        Nshoboye kwandika inyuguti zo ku murongo wo hejuru kuri mwandikisho ya mudasobwa XO muri “typing turtle”?


        Igikorwa cya 6

        Kwandika amagambo akozwe n’inyuguti ziri ku murongo wo hejuru n’uwo hagati kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (The Top Row Balloons) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika amagambo ari ku murongo wo hejuru muri “typing turtle”, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “The Top Row”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Kwandika amagambo baguhaye mu dupurizo, ukareba amanota ugira (score).


        Igikorwa cya 7 

        Kwandika inyuguti ziri ku murongo wo hasi kuri mwandikisho ya mudasobwa XO  (The Bottom Row) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika inyuguti ziri ku murongo wo hasi kuri mwandikisho ya mudasobwa XO muri “typing turtle”, ukora ibi bikurikira:

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “The Row Balloons”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”.

        • Gukanda kuri “button” ya “Enter” ukoresheje urutoki weretswe kuri mwandikisho. Kwandika inyuguti baguhaye ukoresheje urutoki rukwiye maze ukareba amanota uhabwa (WPM).

        Reka nisuzume 

        Ndigana kwandika inyuguti zo ku murongo wo hasi kuri mwandikisho ya mudasobwa XO muri “typing turtle”.


        Igikorwa cya 8

        Kwandika amagambo akozwe n’inyuguti ziri ku mirongo yose kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (Alphabet Balloons) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku mashusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika amagambo akozwe n’inyuguti ziri ku mirongo yose ya mwandikisho ya mudasobwa XO ari mu dupurizo muri “typing turtle”, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “The bottom Row”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Kwandika amagambo baguhaye mu dupurizo maze ukareba amanota ugira (score).


        Igikorwa 9

        Kwandika inyuguti nkuru ukoresheje ikiganza k’ibumoso kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (Left Hand Capitals) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika inyuguti nkuru muri “typing turtle” ukoresheje ikiganza k’ibumoso kuri mwandikisho ya mudasobwa XO, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “Alphabet Balloons”.

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “Enter” kuri mwandikisho ya mudasobwa XO. 

        • Gukanda kuri “button” ya “shift” kuri mwandikisho ukoresheje urutoki rwa meme rw’iburyo, ukandika inyuguti wahawe maze ukareba amanota ugira (WPM).


        Igikorwa cya 10

        Kwandika inyuguti nkuru ukoresheje ikiganza  k’iburyo kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (Right Hand Capitals) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


        b. Igane ugaragaza icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika inyuguti nkuru muri “typing turtle” ukoresheje ikiganza k’iburyo kuri mwandikisho ya mudasobwa XO, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “Left Hand Capitals Balloons”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “Enter” kuri mwandikisho ya mudasobwa XO. 

        • Gukanda kuri “button” ya “shift” kuri mwandikisho ukoresheje urutoki rwa meme rw’ibumoso, ukandika inyuguti wahawe maze ukareba amanota ugira (WPM).

        Reka nisuzume 

        Ndandika inyuguti nkuru 10 muri “typing turtle” nkoresheje ikiganza k’iburyo. 


        Igikorwa cya 11

        Kwandika amagambo afite inyuguti nkuru muri “typing turtle” kuri mwandikisho ya mudasobwa XO (Capital Balloons) a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira:

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Kwandika amagambo afite inyuguti nkuru muri “typing turtle” kuri mwandikisho ya mudasobwa XO ari mu dupurizo, ukora ibi bikurikira: 

        • Gukanda kuri “button” ya “next” ku idirishya ribanza rya “Right Hand Capitals ballons”. 

        • Gukanda kuri “button” ya “start lesson”. 

        • Kwandika amagambo baguhaye mu dupurizo, maze ukareba amanota ugira (score).


        3. Porogaramu (program) ya “write activity”

        Igikorwa cya 1

        Gufungura “Write Activity” 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira:

            

        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2 na 3.

        Mvumbuye ko: 

        Gufungura porogaramu (program) ya “Write Activity” muri mudasobwa XO ukora ibi bikurikira: 

        • Kujya kuri “home view” ya mudasobwa yawe 

        • Gushyira “pointer”  kuri porogaramu (program) ya “Write Activity” 

        • Gukanda kuri “button” ya “start new”.


        Igikorwa cya 2

        Gutandukanya ibice by’ingenzi bigize porogaramu (program) ya (Write Activity) 

        a. Itegereze ishusho ikurikira: 


        b. Porogaramu (program) ya “Write Activity” igizwe n’ibice bingahe? 

        c. Rondora ibice by’ingenzi byerekanwe n’inyuguti a na b ku ishusho.

        Mvumbuye ko: 

        Porogaramu (program) ya “Write Activity” igizwe n’ibice 2 by’ingenzi bikurikira: 

        • Igice kiriho utuyoboro. 

        • Igice bandikamo.


        Igikorwa cya 3

        Kunoza inyandiko muri porogaramu (program) ya “Write Activity” 

        a. Itegereze ishusho ikurikira:


        b. Vuga akamaro k’igice kerekanwa n’akambi kuri iyi shusho. 

        c. Rondora ibigize igice kizengurutswe n’umurongo w’ubururu kuri iyi shusho. 

        d. Vuga akamaro ka buri gice kizengurutswe n’umurongo w’ubururu kuri iyi shusho.

        Mvumbuye ko: 

        – Akambi kerekana igice kinoza inyandiko muri porogaramu (program) ya “Write Activity”. 

        – Igice kinoza inyandiko kigizwe n’ibi bikurikira:

        • Aho bahindurira ubwoko bw’inyandiko

        • Aho bahindurira ingano y’inyandiko

        • Aho gutsindagirira inyandiko B 

        • Aho kuberamisha inyandiko

        • Aho guca umurongo ku nyandiko U 

        • Aho guhindurira ibara ry’inyandiko.


        Igikorwa cya 4

        Guhindura ubwoko bw’inyandiko 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Guhindura ubwoko bw’inyandiko muri “Write Activity” ukora ibi bikurikira: 

        • Kwandika inyandiko 

        • Guhitamo inyandiko ushaka guhindura (selection) 

        • Gukanda kuri TT • Guhitamo ubwoko bw’inyandiko 

        • Gukanda ubwoko bw’inyandiko uhisemo.

        Umwitozo 

        Igane inyandiko izi nteruro zanditsemo: 

        a. Ndi umunyarwanda

        b. Kurwana ni bibi. 

        c. Umwana mwiza akunda igihugu ke.


        Igikorwa cya 5

        Guhindura ingano y’inyandiko 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Guhindura ingano y’inyandiko muri “Write Activity” ukora ibi bikurikira: 

        • Kwandika inyandiko. 

        • Guhitamo inyandiko ushaka guhindurira ingano (selection). 

        • Gukanda kuri TT. 

        • Guhitamo ingano y’inyandiko ushaka .

        Umwitozo 

        Igane inyandiko izi nteruro zanditsemo: 

        a. Isuku ni isoko y’ubuzima. 

        b. Nkwiye gusura umuturanyi urwaye.


        Igikorwa cya 6

        Guhindura inyandiko uyitsindagira 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Guhindura inyandiko uyitsindagira muri “Write Activity” ukora ibi bikurikira: 

        • Kwandika inyandiko 

        • Guhitamo inyandiko ushaka gutsindagira (selection) 

        • Gukanda kuri TT 

        • Gukanda kuri B.

        Umwitozo 

        Igane inyandiko izi nteruro zanditsemo: 

        a. Inshuti yange mudasobwa. 

        b. Buri wese arashoboye.


        Igikorwa cya 7

        Guhindura inyandiko uyiberamisha 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Guhindura inyandiko uyiberamisha muri “Write Activity” ukora ibi bikurikira: 

        • Kwandika inyandiko 

        • Guhitamo inyandiko ushaka kuberamisha (selection) 

        • Gukanda kuri TT 

        • Gukanda kuri I.

        Umwitozo 

        Igane inyandiko izi nteruro zanditsemo: 

        a. Intore ntiganya

        b. Ikinyarwanda ni ururimi rukoreshwa mu Rwanda.


        Igikorwa cya 8

        Guca umurongo ku nyandiko 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Guca umurongo ku nyandiko muri “Write Activity” ukora ibi bikurikira: 

        • Kwandika inyandiko 

        • Guhitamo inyandiko ushaka gucaho umurongo (selection) 

        • Gukanda kuri TT • Gukanda kuri U.


        Umwitozo 

        Igane inyandiko izi nteruro zanditsemo: 

        a. Kwigira ni ishema ryacu. b. U Rwanda ruragendwa.


        Igikorwa cya 9

        Guhindura ibara ry’inyandiko 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Guhindura ibara ry’inyandiko muri “Write Activity” ukora ibi bikurikira: 

        • Kwandika inyandiko 

        • Guhitamo inyandiko ushaka guhindurira ibara (selection) 

        • Gukanda kuri TT 

        • Gukanda kuri “button”  ugahitamo ibara ushaka.


        Imyitozo 

        1. Igane inyandiko izi nteruro zanditsemo: 

                 a. Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda. 

                 b. Rwanda nziza. 

        2. Andika amagambo akurikira udahinduye inyandiko yanditsemo. 

                 Ubutabera  Uburezi  Ubworozi  Ubuvuzi Ubuhinzi  Ubwikorezi


        4. Porogaramu (program) ya “record activity” 

        Igikorwa cya 1 

        Gufungura “Record Activity” 

        a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2 na 3

        Mvumbuye ko: 

        Gufungura porogaramu (program) ya “Record Activity” muri mudasobwa XO ukora ibi bikurikira: 

        • Kujya kuri “home view” ya mudasobwa yawe. 

        • Gushyira “pointer” porogaramu (program) ya “Record Activity” 

        • Gukanda kuri “button” ya “start new”.


        Igikorwa cya 2

        Gufata ifoto muri “Record Activity” 

        a. Itegereze ishusho ikurikira:


        b. Igane kandi ugaragaze icyo uvumbuye kuri iyi ishusho.

        Mvumbuye ko: 

        Gufata ifoto ukoresheje mudasobwa XO, ufungura porogaramu (program) ya “Record Activity” ugakora ibi bikurikira: 

        • Guhitamo “button” ya “camera” yerekanwe n’inyuguti a ku ishusho. Ukareba ko icyo ushaka gufotora uri kukibona neza. 

        • Gukanda kuri “button” yo gufotora yerekanywe n’inyuguti b ku ishusho.

        Umwitozo

        Fata ifoto ukoresheje mudasobwa XO yawe.


        Igikorwa cya 3

        Gufata amajwi n’amashusho muri “Record Activity” 

        a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira:


        b. Igane kandi unagaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1 na 2.

        Mvumbuye ko: 

        Gufata amajwi n’amashusho ukoresheje mudasobwa XO, ufungura porogaramu (program) ya “Record Activity” ugakora ibi bikurikira: 

        • Guhitamo “button” ya “video” yerekanywe n’inyuguti ya a ku ishusho. Ukareba ko icyo ushaka gukamera uri kukibona neza. 

        • Gukanda kuri “button” ya “record”  yerekanywe n’inyuguti b ku ishusho. 

        • Gukanda kuri “button” itukura yerekanywe n’inyuguti c ku ishusho maze ukabika ibyo umaze gufata.

        Umwitozo 

        Fata “video” y’igikorwa uri gukora ukoresheje mudasobwa XO yawe.


        Igikorwa cya 4

        Gufata amajwi muri “Record Activity” 

        a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira:


        b. Igane kandi unagaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1 na 2.

        Mvumbuye ko: 

        Gufata amajwi ukoresheje mudasobwa XO, ufungura porogaramu (program) ya “Record Activity” ugakora ibi bikurikira: 

        • Guhitamo “button” ya “audio” yerekanywe n’inyuguti ya a ku ishusho. 

        • Gukanda kuri “button” ya “record” yerekanywe n’inyuguti b ku ishusho. 

        • Gukanda kuri “button” itukura yerekanywe n’inyuguti c ku ishusho maze ukabika ibyo umaze gufata.

        Umwitozo

        Vuga ufata n’amajwi amezi y’umwaka mu kinyarwanda ukoresheje mudasobwa XO.


        Igikorwa cya 5

        Kwita izina ibyafashwe (ifoto, amajwi n’amashusho) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


        b. Igane kandi unagaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4

        Mvumbuye ko: 

        Kwita izina ibyafashwe muri mudasobwa XO, ukora ibi bikurikira: 

        • Kujya kuri “home view” ya mudasobwa XO. 

        • Gufungura ububiko (Journal). 

        • Guhitamo icyo ushaka kwita izina (Double click). 

        • Gusiba izina ry’icyo ushaka kwita ukandika izina rishya. 

        • Gukanda “button” ya “Enter” kuri mwandikisho.


        Igikorwa cya 6

        Gusiba ibyafashwe (ifoto, amajwi n’amashusho) 

        a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


        b. Igane kandi unagaragaze icyo uvumbuye ku ishusho 1, 2, 3 na 4.

        Mvumbuye ko: 

        Gusiba ibyafashwe muri mudasobwa XO ukora ibi bikurikira: 

        • Kujya kuri “home view” ya mudasobwa XO. 

        • Gufungura ububiko (Journal). 

        • Gushyira “pointer” ku cyo ushaka gusiba, ugakanda “button” ya “erase”. 

        • Gukanda “erase” ku kadirishya baguhaye, ibyo usibye bigahita biva mu bubiko (journal).

        5. Isuzuma risoza umutwe wa 3 

        1. Andika inkuru ikurikira muri write activity: Umunsi umwe Gakwisi yajyanye na Mahoro mu isoko. Bagenda baganira ku buryo batsinze mu ishuri. Gakwisi yaguze amakayi n’amakaramu, Mahoro yaguze inkweto za siporo kuko izo yari afite zari zishaje. Nk’abana bafite uburere, bamaze kugura ibyabajyanye mu isoko bahita bataha basubira mu rugo. 

        2. Ifate amajwi n’amashusho uri kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda nziza” ukoresheje mudasobwa XO. 

        3. Siba ifoto wafashe uyu munsi. 

        4. Ukoresheje “typing turtle”, andika: 

                  a. Inyuguti ziri ku murongo wo hagati kuri mwandikisho. 

                  b. Amagambo agizwe n’inyuguti zo ku murongo wo hagati n’uwo hejuru ari mu dupurizo uhabwa. 

                  c. Inyuguti nkuru ukoresheje ikiganza k’iburyo. 

                  d. Amagambo ari mu dupurizo uhawe afite inyuguti nkuru ukoresheje ibiganza byombi. 

        5. Koresha mudasobwa XO wifate “video” maze uyite izina ushaka. 

        6. Jya aho wabitse indirimbo yubahiriza Igihugu uyite “Rwanda nziza”.







        • Gutegura neza amazi yo kunywa

          Igikorwa cya 1 

          Guteka, kuyungurura no kubika amazi yo kunywa 

          a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


          b. Ni ibihe bikoresho amashusho agaragaza muri iki gikorwa cya 1? 

          c. Ni ayahe mashusho yerekana ibikurikira:

                            1. Amazi yabize. 

                            2. Kuyungurura amazi. 

                            3. Kubika amazi apfundikiye. 

          d. Sukura amazi yo kunywa ukurikije intambwe ziri ku mashusho. 

          Mvumbuye ko: 

          Utegura amazi yo kunywa ukora ibi bikurikira: 

          • Gusukura ibikoresho uri bukenere byose. 

          • Kuyateka apfundikiye akabira neza. 

          • Gutereka amazi yabize kugeza abaye akazuyazi. 

          • Kuyungurura amazi n’akayunguruzo gasukuye. 

          • Kubika amazi apfundikiye mu gikoresho gisukuye. 

          • Kuyanywesha igikombe cyangwa ikirahuri gisukuye neza.

          Niyemeje ko: 

          – Nzajya nywa amazi atetse neza, ayunguruye kandi abikanye isuku. 

          – Nzirinda kunywa amazi mabi kuko atera indwara nka korera, impiswi, inzoka, macinyamyambi, tifoyide n’izindi.

          Reka nisuzume 

          Nshoboye gusukura amazi yo kunywa? 

          Umukoro 

          Ganiriza ababyeyi n’abaturanyi uko bateka, bayungurura amazi yo kunywa n’uko bayabika.


          Igikorwa cya 2 

          Gusukura amazi yo kunywa ukoresheje imiti

          a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


          b. Vuga amazina y’ibikoresho byo gusukura amazi yo kunywa wabonye ku mashusho. 

          c. Vuga inomero y’amashusho avuga ibi bikurikira. 

                     1. Gucugusa amazi yashyizwemo umuti. 

                     2. Gutegereza ko umuti ukora. 

          d. Ukurikije amashusho, sobanura uko umuti usukura amazi ukoreshwa. 

          Mvumbuye ko: 

          Ngomba gusukura amazi nkoresheje siro (sur’eau) ku buryo bukurikira: 

          – Gutegurana isuku ibikoresho uri bukenere. 

          – Gupima siro (sur’eau) ukoresheje agafuniko ku gipimo gitegetswe. 

          – Gushyira siro (sur’eau) mu mazi wateganije gusukura. 

          – Gucugusa kugeza siro (sur’eau) yivanze neza n’amazi.

          – Gutereka amazi avanze na siro (sur’eau) ahabugenewe kandi apfundikiye neza maze ugategereza iminota 30. 

          – Kunywesha amazi igikoresho gisukuye neza.

          Imyitozo 

          1. Fata amazi mu kajerikani gasa neza ka litiro 10. 

          2. Shyira mu mazi umuti wa siro (sur’eau) ukurikije ibi bipimo: Agafuniko kamwe gashyirwa muri litiro 20 z’amazi naho agace k’agafuniko kagashyirwa muri litiro 10 z’amazi. 

          3. Yungurura amazi ukoresheje akayunguruzo gasukuye.

          2. Isuzuma risoza umutwe wa 4 

          1. Sobanura uko basukura amazi bakoresheje umuti wa siro (sur’eau). 

          2. Vuga indwara uzi iterwa no kunywa amazi yanduye. 

          3. Vuga umuti ukoreshwa mu gusukura amazi yo kunywa. 

          4. Kurikiranya inzira zo gutegura amazi yo kunywa. 

          5. Kuki bateka amazi? Bayateka bate? 

          6. Tondeka ibikorwa byo gusukura amazi uhereye ku gikorwa kibanza 

                    a. Gupfundikira amazi yo kunywa 

                    b. Kunywa amazi asukuye 

                    c. Gukaraba intoki 

                    d. Gusuka siro (sur’eau) mu mazi 

                    e. Kwiyegereza ibikoresho 

                    f. Gucugusa amazi 

          7. Vuga ibikoresho byose byifashishwa mu guteka amazi yo kunywa.




          • 1. Amoko y’ubutaka

            Igikorwa 

            a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira. 


            b. Vuga ubwoko bw’ubutaka buri ku ishusho 1, 2 na 3.

            Mvumbuye ko: 

            Ubutaka bubamo amoko atatu: 

            – Ubutaka bw’ibumba, bufatanye ntibwinjiremo amazi vuba. 

            – Ubutaka bw’urusenyi, butandukanye ndetse bwinjiramo amazi vuba. 

            – Ubutaka bw’imberabyombi buregeranye kandi bwinjiramo amazi buhorobuhoro.

            Umukoro 

            Uzane udupfunyika tw’ubutaka butandukanye buboneka iwanyu no mu nzira unyuramo ujya cyangwa uva ku ishuri. Ubwereke umwarimu na bagenzi bawe ubabwire n’amoko yabwo.


            2. Isuri

            Igikorwa cya 1 

            Gutandukanya amoko y’isuri

            a. Itegereze amashusho akurikira: 


            b. Vuga ibintu bitera isuri bigaragara ku mashusho 1, 2, 3 na 4

            c. Sobanura ibyo witegereje ku mashusho 1, 2, 3 na 4.

            Mvumbuye ko: 

            Isuri irimo amoko menshi: 

            a. Isuri iterwa n’amazi y’imvura: iterwa n’umuvu utwara ubutaka bw’aho unyuze. 

            b. Inkangu: Iterwa n’amazi menshi y’imvura. Amazi yinjira mu butaka imisozi ikariduka. 

            c. Isuri iterwa n’umwuzure. 

            d. Isuri iterwa n’umuyaga mwinshi cyane ukubura ubutaka bwose bwo hejuru hagasigara ubutaka bukomeye gusa. Isuri ntabwo itwara ubutaka gusa ahubwo itwara n’ibiburiho byose. Inkangu zisenya amazu n’imihanda, zigatwara ibimera ndetse n’ubuzima bw’abantu.

            Umukoro 

            Ganira n’ababyeyi bawe ibibi by’inkangu.


            Igikorwa cya 2 

            Gutandukanya ibitera isuri

            a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


              

            b. Vuga ibikorwa bitera isuri bigaragara kuri aya mashusho. 

            c. Ishusho ya 5 iragaragaza iki? 

            d. Vuga ibintu byangijwe n’amazi y’imvura biri ku ishusho ya 4.

            Mvumbuye ko: 

            Isuri iterwa n’ibi bikurikira: 

            – Gutema amashyamba 

            – Gutwika imisozi 

            – Gutwika amashyamba 

            – Umuyaga uhuha cyane 

            – Kuragira ku gasozi 

            – Amazi y’imvura


            Reka nisuzume 

            Ni gute nasobanura ibibi bya serwakira?

            Nsuzuma ngusuzume 

            Wambajije ingaruka zo gutwika amashyamba, mbwira nange ingaruka zo gutema amashyamba yo ku misozi ihanamye?

            Imyitozo 

            1. Sobanura ijambo “isuri”. 

            2. Kuki tugomba kororera amatungo mu biraro? 

            3. Uzuza interuro zikurikira n’ijambo rikwiye: 

             a. Abantu bateza isuri batema__. 

             b. __ aragiwe ku gasozi avanaho ibintu byose bitwikiriye __ bigatuma iyo imvura iguye cyangwa __ uhushye bitwara ubutaka. 

              c. Abantu batwika __ bateza isuri.


            Igikorwa cya 3 

            Gutandukanya uburyo bwo kurinda ubutaka isuri

            a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4 na 5 akurikira: 


            b. Vuga ibikorwa biri ku mashusho 1, 2, 3, 4 na 5

            c. Sobanura akamaro k’ibikorwa bigaragara ku mashusho 1, 2, 3, 4 na 5

            d. Ni ubuhe bwoko bw’ubwatsi uzi burinda ubutaka isuri?

            Mvumbuye ko: 

            Kurinda ubutaka isuri ugomba gukora ibi bikurikira: 

            1. Guca amaterasi y’indinganire. 

            2. Gusasira ibihingwa. 

            3. Gutera ibyatsi birwanya isuri nka setariya, tiribusakumu, urubingo cyangwa vetiveri, ahantu hahanamye. 

            4. Gutera ibiti aho babitemye.

            Umukoro 

            Iharike akarima gato maze urinde ubutaka bwako isuri.

            3. Isuzuma risoza umutwe wa 5 

            1. Subiza YEGO cyangwa OYA  

                      a. Guca amaterasi y’indinganire birwanya isuri. 

                      b. Si byiza gutera amashyamba ku misozi. c. Kororera mu biraro bitera isuri. 

                      d. Gutera ibiti bibana n’imyaka birinda isuri. 

                      e. Ibitonyanga by’imvura bitera isuri. 

                      f. Inkangu bivuga ahantu hahanamye.

                      g. Ibumba n’urusenyi si amoko y’ubutaka. 

                      h. Gutwika amashyamba birinda isuri. 

            2. Vuga amoko y’ibiti cyangwa ibyatsi batera ku mirwanyasuri. 

            3. Usibye ubutaka, vuga ibindi bintu isuri yangiza. 

            4. Sobanura ijambo “inkangu”. 

            5. Vuga amoko y’isuri akunze kuboneka aho utuye. 

            6. Vuga ubundi buryo butari ku mashusho bukoreshwa mu kurinda ubutaka isuri. 

            7. Vuga akamaro ko gusasira imyaka. 

            8. Tanga ingero z’ibyatsi by’amatungo bihingwa mu gace utuyemo. 

            9. Erekana uburyo bukoreshwa bwo kurinda ubutaka isuri mu gace mutuyemo.


            • 1. Inyamaswa zifite urutirigongo 

              Igikorwa cya 1 

              a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8 na 9 akurikira:


              b. Vuga amazina y’inyamaswa witegereje ku mashusho. 

              c. Sobanura icyo inyamaswa ziri ku mashusho zihuriyeho. 

              d. Ifi, inzoka n’imitubu zigira amagufwa mu mibiri yazo?

              Mvumbuye ko: 

              Inyamaswa zifite urutirigongo ni inyamaswa zifite igikanka (amagufwa) imbere mu mubiri.

               Ingero: ihene, inka, imbwa, inzoka, ingona, akanyamasyo, igikona, inyoni, umutubu, igikeri, ifi n’ibindi.


              2. Inyamaswa zidafite urutirigongo

              Igikorwa 

              a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


              b. Inyamaswa witegereje ku mashusho zihuriye ku ki?

              Mvumbuye ko: 

              – Zimwe muri zo umubiri wazo ugabanyijemo ibice bitatu by’ingenzi: Umutwe, igihimba n’inda. 

              – Izindi umubiri wazo ugabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi.

                      Ingero: Uruyuki, ikinyabwoya, ikinyugunyugu, ikinyamujonjorerwa, umunyorogoto, urutozi.






              • 1. Ingingo z’umubiri w’umuntu

                Igikorwa

                Kwerekana aho ingingo z’umubiri w’umuntu ziherereye 

                a. Itegereze aya mashusho akurikira:

                    

                b. Vuga izina ry’aho amagufwa ahurira.

                c. Vuga izina rya buri ngingo yerekanywe ku mashusho.

                Mvumbuye ko: 

                Ingingo ari aho amagufwa ahurira. 



                2. Amagufwa y’umubiri w’umuntu

                Igikorwa cya 1 

                Gutandukanya amagufwa y’umutwe 

                a. Itegereze iyi shusho ikurikira:

                                             

                b. Vuga igice cy’umubiri w’umuntu iyi shusho yerekana.

                c. Vuga izina rya buri gufwa iyi shusho yerekana.

                Mvumbuye ko: 

                Umutwe w’umuntu ugizwe n’amagufwa y’ingenzi akurikira: 

                Igufwa ry’agahanga (i) 

                Amagufwa abiri y’igitwariro/Amagufwa ya nyiramivumbi (vi) ahereye ku mpande z’umutwe agahurira hagati yawo 

                Igufwa ry’impanga (v) riherereye ahagana hejuru y’irugu (agatwe k’inyuma) 

                Igufwa ry’umusaya (ii) (amagufwa yo mu misaya) 

                • Amagufwa agize ibinogori by’amaso (iii) 

                • Amagufwa y’amajigo (viii) 

                Amagufwa y’urwasaya (iv) 

                Amagufwa y’izuru (vii)


                Igikorwa cya 2

                Gutandukanya amagufwa y’igihimba 

                a. Itegereze iyi shusho ikurikira:

                                       

                b. Ni ikihe gice cy’umubiri w’umuntu iyi shusho yerekana? 

                c. Vuga amazina  y’amagufwa yerekanywe ku ishusho 

                Mvumbuye ko: 

                Iyi shusho yerekana igihimba cy’umubiri w’umuntu. Amagufwa y’igihimba ari aya akurikira: 

                • Igufwa ry’urwano (i) 

                • Inkoro (ii) 

                • Amagufwa y’imbavu (iii) 

                • Ingoro y’uruti rw’umugongo (iv) 

                • Igufwa ry’amayunguyungu (v)


                Igikorwa cya 3 

                Gutandukanya amagufwa y’amaboko 

                a. Itegereze iyi shusho ikurikira:

                        

                b. Amagufwa yerekanywe kuri iyi shusho witegereje ni ay’ikihe gice cy’umubiri w’umuntu? 

                c. Amagufwa 2 ari hagati ya ii na iv yerekeza ku zihe ntoki? 

                d. Vuga izina ry’amagufwa yerekanywe ku ishusho.

                Mvumbuye ko: 

                Akaboko kagizwe n’aya magufwa akurikira: 

                • Igufwa ry’ikizigira (i)                        • Amagufwa y’intoki (vi) 

                • Irijyagahera (iii)                               • Amagufwa y’ubujana (iv) 

                • Amagufwa y’ikiganza (v)                 • Irijyagikumwe (ii)


                Igikorwa cya 4 

                Gutandukanya amagufwa y’amaguru 

                a. Itegereze iyi shusho ikurikira:

                            

                b. Amagufwa yerekanywe kuri iyi shusho witegereje ni ay’ikihe gice cy’umubiri w’umuntu? 

                c. Vuga izina ry’igufwa risumba ayandi kuri iyi shusho?

                Mvumbuye ko: 

                Amagufwa y’amaguru agizwe na: 

                • Igufwa ry’itako (i)                        • Ubujana bw’ikirenge (v) 

                • Ingasire y’ivi (ii)                          • Amagufwa y’ikirenge (vi) 

                • Ruseke (iii)                                 • Amagufwa y’amano (vii) 

                • Irijyagatsinsino (iv) 

                   Ikitonderwa: Igufwa ry’itako ni ryo gufwa rirerire kurusha ayandi.


                3. Imikaya y’umubiri w’umuntu

                Igikorwa cya 1 

                Kuvumbura imikaya y’umutwe 

                a. Itegereze ishusho ikurikira:

                          

                b. Ni ikihe gice cy’umubiri w’umuntu ishusho yerekana? 

                c. Ni iki gitwikiriye amagufwa y’umutwe kuri iyi shusho? 

                d. Sobanura akamaro k’imikaya.

                Mvumbuye ko: 

                • Amagufwa y’umutwe w’umuntu atwikiriwe n’imihore izwi ku izina ry’imikaya. 

                • Imikaya tuyisanga hose ku magufwa y’umutwe. 

                • Imikaya ni yo ituma ingingo zibasha kugira icyo zikora nko gufata, kugenda, guterura, kwizunguza no guhina.


                Igikorwa cya 2 

                Gutandukanya imikaya y’igihimba 

                a. Itegereze aya mashusho akurikira:

                      

                b. Ni ikihe gice cy’umubiri w’umuntu aya mashusho yerekana? 

                c. Vuga amazina y’imikaya igaragajwe n’ibimenyetso (i, ii, iii, iv).

                Mvumbuye ko: 

                Igihimba cy’umubiri w’umuntu kigizwe n’imikaya y’ingenzi ikurikira: 

                Umukamba w’inda, imikaya y’igituza, imikaya y’umugongo n’imikaya y’amabuno. 

                Imikaya y’igituza (i): Igenzura imiyego y’igihimba cyo haruguru 

                Umukamba w’inda (ii): Igenzura imiyego y’inda 

                Imikaya y’umugongo (iii): Igenzura imiyego y’umugongo. 

                Imikaya y’amabuno (iv): Ifasha umuntu kwicara


                Igikorwa cya 3 

                Gutandukanya imikaya y’amaguru 

                a. Itegereze iyi shusho ikurikira:

                             

                b. Ni ikihe gice cy’umubiri w’umuntu iyi shusho yerekana?

                c. Vuga amazina y’imikaya y’ingenzi ari kuri iyi shusho.

                Mvumbuye ko: 

                Akaguru kagizwe n’imikaya y’ingenzi ikurikira: 

                • Imikaya y’itako (I) (umuhore w’itako). 

                • Imfundiko (ii). 

                • Imikaya y’agatsinsino (iii).


                Igikorwa cya 4 

                Gutandukanya mikaya y’amaboko 

                a. Itegereze ishusho ikurikira: 

                                   

                b. Ni ikihe gice cy’umubiri w’umuntu iyi shusho yerekana?

                c. Vuga amazina y’imikaya y’ingenzi iri kuri iyi ishusho.

                Mvumbuye ko: 

                Akaboko kagizwe n’imikaya y’ingenzi ikurikira: 

                • Imikaya y’ikizigira (ii) 

                • Imikaya y’ukuboko (iii) 

                • Imikaya y’ikiganza (iv) 

                • Imikaya y’urushyi rw’ukuboko (i)


                4. Isano iri hagati y’ingingo, imikaya n’amagufwa 

                Igikorwa 

                a. Itegereze ishusho ikurikira:

                          

                b. Vuga ibintu by’ingenzi byerekanywe kuri iyi shusho. 

                c. Sobanura isano iri hagati y’ibintu 3 by’ingenzi bigaragara kuri iyi shusho.

                Mvumbuye ko: 

                Umubiri w’umuntu ugizwe n’amagufwa atuma ugira iforomo yawo. Ingingo ziri aho amagufwa atwikiriwe n’imihore ahurira mu mubiri.


                5. Gufata neza ingingo, imikaya n’amagufwa

                Igikorwa 

                a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira: 

                     

                b. Abana bari ku mashusho 1 na 2 bari gukora iki? 

                c. Sobanura akamaro k’imyitozo ngororamubiri ku muntu.

                Mvumbuye ko: 

                Gufata neza imikaya, ingingo n’amagufwa tugomba 

                • Gukora imyitozo ngororamubiri

                • Kurya indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.


                6. Isuzuma risoza umutwe wa 7 

                1. Uzurisha amagambo abura  

                             a. Amagufwa y’igitwariro yitwa ___ 

                             b. ___ni ryo gufwa rirerire ry’igikanka cy’umuntu. 

                2. Wakora iki kugira ngo ufate neza ingingo, imikaya n’amagufwa by’umubiri wawe? 

                3. Vuga ingingo zose zigize akaguru k’umuntu. 

                4. Sobanura akamaro k’amagufwa. 

                5. Vuga amagufwa akikije amaso.

                6. Andika amazina y’amagufwa yerekanywe:

                               

                7. Amagufwa akurikira aherereye he? 

                              a. Igufwa ry’urutirigongo: 

                              b. Akanyamurizo: 

                8. Sobanura amagambo akurikira: 

                               a. Ingingo 

                               b. Nyiramivumbi 

                9. Itegereze iki gikanka cy’amagufwa y’umuntu hanyuma ugishushanye maze wandike izina ku magufwa i, ii, iii, iv na v.

                                      

                10. Vuga akamaro k’imikaya.



                • 1. Igisobanuro k’ingufu

                  Igikorwa 

                  Gusobanura ijambo “ingufu” 

                  a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 n’iya 6 akurikira: 


                  b. Ni iki gituma ibikorwa biri ku mashusho bishoboka? 

                                 1. Uriya mutaka ugiye kugurutswa n’iki? 

                                 2. Imyenda yanitse yumishwa n’iki? 

                  c. Ni iki gifasha gukora ibi bikurikira: 

                                 1. Guteka ibiryo bigashya? 

                                 2. Gukina umupira? 

                  d. Hari andi moko y’ingufu atagaragaye ku mashusho witegereje? Yavuge. 

                  Mvumbuye ko: 

                  Ingufu ari ubushobozi bwo gukora umurimo. 

                  urugero: 

                             – Ingufu zifasha mu miyego y’abantu n’ibintu.   

                             – Ingufu zitanga urumuri, ubushyuhe n’ibindi.


                  2. Inkomoko z’ingufu

                  Igikorwa 

                  Kurondora aho ingufu zikomoka 

                  a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira:


                  b. Vuga amazina y’ibintu bitanga ingufu zikoreshwa mu guteka ibyo kurya. 

                  c. Tanga ingero z’ibintu bitanga ingufu zigendesha ibinyabiziga. 

                  d. Uretse ibitanga ingufu byagaragajwe ku mashusho, tanga ingero z’ibindi bintu uzi bitanga ingufu.

                  Mvumbuye ko: 

                  • Amakara, inkwi na gazi bitanga ubushyuhe buhisha ibyo kurya. 

                  • Risansi na mazutu bitanga ingufu zituma ibinyabiziga bigenda.


                  3. Amoko y’ingufu n’ingero z’aho zikoreshwa

                  Igikorwa cya 1 

                  Gutandukanya amoko y’ingufu 

                  a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 

                     

                  b. Ni izihe ngufu zikoreshwa mu bikorwa amashusho yerekana? 

                  c. Sobanura inkomoko y’urumuri rugaragara ku mashusho. 

                  d. Usibye izuba, hari ibindi bintu uzi bishobora gutanga urumuri? 

                  e. Ingufu zikomoka ku zuba zimara iki?

                  Mvumbuye ko: 

                  Ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, zitanga urumuri n’ubushyuhe. Urumuri n’ubushyuhe bikomoka ku zuba bidufasha muri ibi bikurikira: 

                  • Kumisha imyenda 

                  • Gutanga amashanyarazi 

                  • Gufasha ibimera gukura neza


                  Igikorwa cya 2

                  Gusobanura inkomoko y’ubushyuhe 

                  a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


                  b. Ni izihe ngufu zikoreshwa mu bikorwa bigaragara ku mashusho 1, 2, 3 na 4

                  b. Ingufu z’ibikorwa bigaragara mu mashusho zikomoka he? 

                  c. Kuki ibimera byo ku ishusho ya 4 byumye?

                  Mvumbuye ko: 

                  Ubushyuhe ari ingufu zituruka ku zuba, ku mashanyarazi no ku bicanwa. Ubushyuhe budufasha kotsa ibigori, guteka,  gutera ipasi n’ibindi. 

                  Ikitonderwa: Ubushyuhe bukomoka ku zuba iyo bubaye bwinshi, butera amapfa.


                  Igikorwa cya 3 

                  Kurondora ibikoresho bitanga ijwi 

                  a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira: 


                  b. Ni ubuhe bwoko bw’ingufu amashusho 1 na 2 atwibutsa? 

                  c. Abantu bari ku ishusho ya kabiri bari gukora iki? 

                  d. Vuga ibikoresho by’umuziki amashusho 1 na 2 yerekana. 

                  e. Sobanura itandukaniro riri hagati y’ijwi n’urusaku.

                  Mvumbuye ko: 

                  • Ubwoko bw’ingufu buri ku mashusho ari ijwi. 

                  • Ijwi ni ingufu twumvisha amatwi. 

                  • Indangururamajwi n’ibikoresho by’umuziki, bigeza ijwi kure. 

                  • Urusaku ni uruhurirane rw’amajwi menshi adafite injyana. 

                  • Indangururamajwi iyo iri kuvuga iratigita.

                  Reka nisuzume 

                  Mu gihe k’ikiruhuko mu ijwi riranguruye ndabwira abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatatu ko: “Uyu munsi ari twe dutoragura imyanda” ahakikije ikigo cyacu.


                  Igikorwa cya 4

                  Gusobanura akamaro k’amashanyarazi 

                  a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 10 na 11 akurikira: 


                    

                  b. Ni ubuhe bwoko bw’ingufu usanga ku bikorwa biri ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 10 na 11

                  c. Vuga amazina y’ibikoresho wabonye kuri aya mashusho.

                  Mvumbuye ko: 

                  Amashanyarazi ari ingufu zitanga urumuri kandi zigatuma ibikoresho bitandukanye bikora. 

                  Urugero: radiyo, tereviziyo, mudasobwa, imashini zo mu nganda n’ibindi.


                  Igikorwa cya 5 

                  Gusobanura akamaro k’umuyaga a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira: 

                    

                  b. Ni ubuhe bwoko bw’ingufu amashusho atwereka? 

                  Mvumbuye ko: 

                  Umuyaga ari ingufu: 

                  • zitanga amashanyarazi 

                  • zifatisha imbabura 

                  • zumisha imyenda

                  Umukoro 

                  Nugera mu rugo ukore ibi bikurikira: Gushyira ibishyimbo ku nkoko ubigosore maze usobanure uko byagenze.


                  Igikorwa cya 6

                  Gusobanura akamaro k’ingufu z’ubumara/ubutabire 

                  a. Mwitegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira. 

                    

                  b. Ni izihe ngufu zikoreshwa mu bikorwa aya mashusho atwereka? 

                  c. Kugira ngo amata y’inshyushyu ahinduke ikivuguto bigenda bite? 

                  d. Kuki bashyira ifu y’amasaka mu mutobe?

                  Mvumbuye ko: 

                  Ingufu z’ubumara/ ubutabire zigaragara iyo ibintu bihindutsemo ibindi. 

                  Urugero: 

                  – Kuvura kw’amata y’inshyushyu agahinduka ikivuguto. 

                  – Guhinduka urwagwa k’umutobe.

                   – Guhinduka ikigage kw’igikoma.


                  Igikorwa cya 7

                  Gusobanura uko ingufu za rukuruzi zikora 

                  a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira: 


                  b. Ni izihe ngufu zigaragara ku mashusho zikoreshwa mu gufata biriya bikoresho? 

                  c. Ni ibihe bikoresho biri ku mashusho byakuruwe na rukuruzi? Kubera iki? 

                  d. Vuga bikoresho biri ku mashusho bitakuruwe na rukuruzi.

                  Mvumbuye ko: 

                  Rukuruzi ari ingufu zishobora gukurura ibyuma bikoze mu butare. 

                  – Rukuruzi ntikurura ibintu n’ibyuma bitarimo ubutare.

                  Reka nisuzume 

                  Ni ibihe bikoresho dufite iwacu cyangwa ku ishuri ryacu bishobora gukururwa na rukuruzi?

                  Umwitozo 

                  Fata rukuruzi uyikoze ku bintu bikurikira: 

                  – Igiceri                     – Urushinge 

                  – Umusumari            – Igikwasi 

                  – Agafashi k’impapuro Sobanura uko wabibonye. 


                  Igikorwa cya 8

                  Gutandukanya amoko y’imiyego y’ibintu 

                  a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


                  b. Ni ubuhe bwoko bw’ingufu zigaragazwa ku bikorwa biri ku mashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6?

                  Mvumbuye ko: 

                  – Ibintu byimuwe mu mwanya byarimo. 

                  – Ingufu zimura ibintu mu mwanya byarimo zitwa imiyego y’ibintu

                  Ingero: 

                  • Guterura utujerekani           • Kunyonga igare              

                  • Gusunika ingorofani            • Guterura isuka uhinga

                  Umukoro 

                  Nugera mu rugo uterure akajerekani ka litiro 5 ukoresheje akaboko kamwe. Kikorere ku mutwe maze uzabwire bagenzi bawe icyo bisaba kugira ngo ukore icyo gikorwa.


                  8. Isuzuma risoza umutwe wa 8 

                  1. Ingufu ni iki? 

                  2. Ni ayahe moko y’ingufu uzi? 

                  3. Tanga ingero 2 z’aho ingufu zikurikira zikoreshwa: 

                                          a. Rukuruzi                                e. Ijwi 

                                          b. Ubumara/ubutabire                f. Ubushyuhe 

                                          c. Umuyaga                               g. Urumuri rw’izuba 

                                         d. Amashanyarazi 

                  4. Erekana ubwoko bw’ingufu bukoreshwa iyo umuntu akora ibintu bikurikira: 

                                        a. Kwumisha imyenda itose           d. Guteka amandazi 

                                        b. Gutera ipasi                               e. Gusunika igare ripakiye 

                                        c. Kugosora amasaka                    f. Kuvuza ingoma 

                  5. Vuga ibintu ubona ku ishuri bitanga ingufu. 

                  6. Ni ibihe bintu biboneka aho mutuye bitanga ingufu? 

                  7. Vuga akamaro k’ingufu. 

                  8. Tanga ingero 4 z’ibintu bitanga ingufu. 

                  9. Vuga akamaro k’ingufu z’umuyaga.


                  • 1. Igisobanuro cy’amashanyarazi 

                    Igikorwa cya 1 

                    Gusobanura ijambo “amashanyarazi” 

                    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4 na 5 akurikira. 



                     b. Ni ibihe bikoresho bibyara amashanyarazi wabonye ku mashusho?

                    Mvumbuye ko: 

                    Amashanyarazi ari ingufu zibyarwa n’ukwikaraga kw’ibyuma biri mu nda ya moteri, zikanyura mu nsinga.

                    Amashanyarazi ni ingufu zishobora kubyarwa n’uguhindurwa kw’imirasire y’izuba n’ibindi.


                    2. Akamaro k’amashanyarazi

                    Igikorwa cya 2 

                    Kurondora akamaro k’amashanyarazi 

                    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 n’iya 8 akurikira: 


                     

                    b. Sesengura ibyo amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 na 8 yerekana. 

                    b. Sobanura akamaro k’amashanyarazi kagaragara ku mashusho. 

                    c. Uretse ibyagaragajwe ku mashusho, vuga akandi kamaro k’amashanyarazi uzi.

                    Mvumbuye ko: 

                    Amashanyarazi adufasha gukora akazi kanoze mu mirimo itandukanye: 

                    a. Guteka ibyo kurya ku ishyiga ry’amashanyarazi. 

                    b. Kugorora imyambaro. 

                    c. Kumesa imyenda. 

                    d. Gusharija terefoni, mudasobwa, itoroshi n’ibindi. 

                    e. Kogosha. 

                    f. Gusya ibinyampeke. 

                    g. Gusudira ibyuma. 

                    h. Amashanyarazi ni yo atuma ibikoresho nka mudasobwa, radiyo, tereviziyo, ibikoresho by’umuziki n’ibindi bikora. 

                    i. Amashanyarazi adufasha gukora akazi kanoze amasaha yose.

                    Imyitozo 

                        1. Amashanyarazi amariye iki abantu? 

                        2. Tanga ingero 4 z’ibintu bikoresha amashanyarazi.

                    Nsuzuma ngusuzume 

                         a. Iwanyu amashanyarazi abamariye iki? 

                         b. Ku ishuri amashanyarazi atumariye iki?


                    3. Ibikoresho bikoresha amashanyarazi

                    Igikorwa

                    Kurondora ibikoresho by’amashanyarazi 

                    a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 na 8 akurikira: 


                    b. Rondora ibikoresho amashusho yerekana  bikoresha amashanyarazi. 

                    c. Vuga ibindi bikoresho uzi bikoresha amashanyarazi bitagaragaye ku mashusho.

                    Mvumbuye ko: 

                    Ibikoresho bikoresha amashanyarazi harimo ibi bikurikira: 

                          a. Imashini zisokoza n’izogosha imisatsi 

                          b. Imashini ishyushya amazi 

                          c. Akamashini gashyushya ibiribwa 

                          d. Tereviziyo 

                          e. Mudasobwa 

                          f. Imashini isudira 

                          g. Imashini ikata umugati 

                          h. Imashini isya imyaka n’ibindi

                    Umwitozo 

                    Vuga ibikoresho bikoresha amashanyarazi mutunze iwanyu.

                    Reka nisuzume 

                    Ni ikihe gikoresho gikoresha amashanyarazi nzi gukoresha? 

                    Nsuzuma ngusuzume 

                    1. Vuga ibikoresho bikoreshwa amashanyarazi biboneka ku kigo twigaho. 

                    2. Nsobanurira impamvu bacomeka ipasi mbere yo kuyikoresha. 

                    3. Mbwira uko bigenda iyo umuriro w’amashanyarazi ubuze wumvaga iradiyo icometse ku mashanyarazi.


                    4. Ibyago bikomoka ku mashanyarazi 

                    Igikorwa

                    Kurondora ibyago bikomoka ku mashanyarazi 

                    a. Itegereze amashusho 1 na 2 akurikira: 


                    b. Sesengura ibikorwa bigaragazwa n’amashusho 1 na 2

                    c. Vuga ibyago wabonye byatewe n’amashanyarazi ku mashusho. 

                    d. Vuga ibindi byago biterwa n’amashanyarazi bitagaragaye ku mashusho.

                    Mvumbuye ko: 

                    Ibyago bikomoka ku mashanyarazi ari ibi bikurikira: 

                    – Gutwika/kwangiza ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi. 

                    – Gutwika inzu n’ibiyirimo 

                    – Gukubitwa/gufatwa/kwicwa n’umuriro w’amashanyarazi.

                    Nsuzuma ngusuzume 

                    Mbwira ibibi by’amashanyarazi nange nkubwire ibyiza byayo.


                    5. Uburyo bwo kwirinda ibyago bikomoka ku mashanyarazi

                    Igikorwa

                    Kugaragaza uburyo bwo kwirinda ibyago bikomoka ku mashanyarazi 

                    a. Mwitegereze amashusho 1, 2, 3, 4 na 5 akurikira: 


                    b. Ni ubuhe buryo bwo kwirinda ibyago bikomoka ku mashanyarazi bugaragara ku mashusho? 

                    c. Ni ibihe bikorwa byateza ibyago bikomoka ku mashanyarazi bigaragara ku mashusho?

                    Mvumbuye ko: 

                    1. Kizira: 

                         – Kwinjiza ibyuma cyangwa ibiti muri purize. 

                         – Kurira amapironi y’amashanyarazi. 

                         – Gukora ku nkono iri ku ishyiga ry’amashanyarazi utambaye inkweto. 

                    2. Buri gikoresho gikoreshwa n’amashanyarazi gicomekwa ku mashini iringaniza umuriro.


                    Imyitozo 

                    1. Sobanura uko wakwirinda ibyago bikomoka ku mashanyarazi. 

                    2. Kuki tugomba kwirinda gukubaganya insinga z’amashanyarazi? 

                    3. Ca akaziga ku myitwarire myiza 

                                a. Gucomeka igikoresho ku mashanyarazi n’intoki zitose. 

                                b. Gucomokora ipasi ku mashanyarazi umaze kuyikoresha. 

                                c. Kwitabira kuri terefoni icometse ku mashanyarazi. 

                                d. Gukinisha Purize. 

                                e. Gukata umugozi wa terefoni icometse ku mashanyarazi.

                    Reka nisuzume 

                    a. Amashanyarazi dukoresha anyura mu n’iki? 

                    b. Kuki ngomba kwirinda gukinisha insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi?

                    Nsuzuma ngusuzume 

                    Hitamo ibikorwa bibi mpitemo ibyiza tubyandike. 

                       a. Gucana amatara y’umuriro w’amashanyarazi ukoresha intoki zitose. 

                       b. Gucokoza insinga zifite umuriro w’amashanyarazi. 

                       c. Kurira ibiti bisaranganya amashanyarazi. 

                       d. Gucomokora igikoresho ku mashanyarazi ubanje kuzimya  umuriro winjiramo. 




                    • 1. Igisobanuro cya rukuruzi Igikorwa

                      Gusobanura ijambo “Rukuruzi” 

                      a. Itegereze amashusho 1, 2 na 3 akurikira:


                      b. Vuga amazina y’ibyo witegereje ku mashusho. 

                      c. Ni iki gifashe igikwasi ku ishusho ya 3?

                      Mvumbuye ko: 

                      Rukuruzi (Sumaku) ari igikoresho gifite ubushobozi bwo gukurura ubutare n’ibindi bikoresho byose bikoze mu butare.


                      2. Ingufu za rukuruzi n’ibiziranga Igikorwa

                      Gutandukanya ibiranga ingufu za Rukuruzi 

                      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira:


                      b. Sobanura ibigaragara ku ishusho 1, 2, 3 na 4

                      c. Ni ryari rukuruzi zikururana cyangwa zisunikana? 

                      d. Ese ingufu za rukuruzi zambukiranya urupapuro? 

                      Mvumbuye ko: 

                      1. Rukuruzi zikururana iyo imitwe itandukanye yegeranye. 

                      2. Rukuruzi zirasunikana iyo imitwe isa yegeranye. 

                      3. Ingufu za rukuruzi zambukiranya ibindi bikoresho bikoze mu mpapuro, mu kirahure, mu rubaho no muri parasitiki.

                      Imyitozo 

                      a. Fata rukuruzi. Yegereze hejuru y’ibiceri by’amafaranga cyangwa utundi tuntu dukoze mu butare maze uvuge uko byagenze. 

                      b. Fata rukuruzi ebyiri, uhuze imitwe yazo isa maze uvuge uko bigenze. 

                      c. Fata rukuruzi ebyiri, huza imitwe yazo idasa uvuge uko bigenze. 

                      d. Fata rukuruzi, uyifunge mu rupapuro maze uyegereze hejuru y’udusumari, ibiceri n’utundi tuntu dukoze mu butare uvuge uko bigenze. 


                      3. Ibikoresho bikururwa na rukuruzi Igikorwa cya 1

                      Kurondora ibikoresho bikururwa na rukuruzi 

                      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3, 4, 5 na 6 akurikira: 


                      b. Rondora ibintu bikururwa na rukuruzi biri kuri aya mashusho. 

                      c. Ibikoresho byagaragajwe ku mashusho bihuriye kuki?

                      Mvumbuye ko: 

                      Rukuruzi ikurura ibikoresho byose bikozwe mu butare. 

                           Ingero: Urukero, inshinge, urwembe, ibikwasi, imfunguzo n’ibindi.

                      Umwitozo 

                      Fata ibiceri, udusumari, udufashi tw’impapuro, imfunguzo, inshinge, ibikwasi, inzembe ubikozeho rukuruzi (sumaku) witegereze uvuge uko bigenda.

                      Reka nisuzume 

                      Twavumbuye ko ibikoresho bikururwa na rukuruzi bikoze mu ki? 


                      4. Ibikoresho bidakururwa na rukuruzi

                      Igikorwa

                      Kurondora ibikoresho bidakururwa na rukuruzi 

                      a. Itegereze amashusho 1, 2, 3 na 4 akurikira: 


                      b. Rondora ibintu bidakururwa na rukuruzi biri ku mashusho.

                      Mvumbuye ko: 

                      Rukuruzi idakurura ibikoresho bidakoze mu butare cyangwa bidafite ubutare. 

                      Ingero z’ibikoresho bidakururwa na rukuruzi: Ibikozwe muri parasitiki, mu biti, mu birahuri, mu mpapuro no mu bindi byuma bitarimo ubutare.

                      Imyitozo 

                      a. Fata akarati k’igiti n’uduti utwegereze rukuruzi. Vuga uko bigenze. 

                      b. Fata udufuniko tw’amakaramu n’udufuniko tw’amacupa ya purasitiki ubyegereze rukuruzi maze uvuge uko bigenze. 

                      c. Fata amakaramu n’ibindi bikoze mu kirahure ubyegereze rukuruzi maze uvuge uko bigenze.


                      5. Ibibi by’ingufu za rukuruzi 

                      Igikorwa

                      Gusesengura ibibi by’ingufu za rukuruzi 

                      Soma inkuru ikurikira maze usubize ibibazo.

                      Bahenda na Mariza ni abacuranzi babigize umwuga. Umunsi umwe Bahenda yagiye gucurangira umuryango wari wagize  umunsi mukuru. Agezeyo ashyira CD, DVD na furashi kuri bafure nini ajya gucana imashini itanga umuriro. Agarutse yafashe CD ibitseho indirimbo z’ibirori, ayishyira muri mudasobwa. Ashatse indirimbo arazibura. Arebye kuri furashi asanga nta kintu kiriho biramuyobera. Mariza yumvise ko CD, DVD na Furashi byarambitswe kuri bafure amenya ko ibyariho byose byasibwe na Rukuruzi iba muri bafure.

                      Ibibazo ku nkuru 

                      1. Iyi nkuru iravuga ku ki ? 

                      2. Vuga ibikoresho byangizwa na rukuruzi biri mu nkuru. 

                      3. Ni ibihe bikoresho bindi uzi bitari mu mwandiko byangizwa na rukuruzi?

                      Mvumbuye ko: 

                      Rukuruzi (Sumaku) yangiza: CD (Sede), DVD (Dividi) flash disk (Furashi disiki) n’ibindi.

                      Reka nisuzume 

                      Ni ibihe bikoresho bishobora kwangizwa na rukuruzi (sumaku) biri iwacu mu rugo cyangwa biboneka ku ishuri ryacu?


                      6. Ibikoresho bikora nka rukuruzi 

                      Igikorwa

                      Kurondora ibikoresho bikora nka rukuruzi 

                      a. Itegereze aya mashusho akurikira: 


                      b. Ishusho ya 1 iriho iki?                    c. Ishusho ya 2 iriho iki? 

                      d. Vuga ibintu bifashe ku gikoresho kiri ku ishusho ya 2.

                      Mvumbuye ko: 

                      Ibikoresho bikora nka rukuruzi ari: 

                      – Utwuma dufungura amavisi, 

                      – Mikoro ya radiyo, indangururamajwi n’ibindi



                      11. Isuzuma risoza umwaka wa gatatu 

                      1. Wifashishije urushinge, ibitambaro n’urudodo kora igihanaguzo cyo guhanagura ikibaho. 

                      2. Boha imfubikajosi mu mboho bufuro cyangwa nzirimwe ugeze kuri cm10 z’uburebure. 

                      3. Boha agasambi mu bwatsi cyangwa mu birere gafite cm 10 kuri cm 10. 

                      4. Boha imvumba ukoresheje ibirere ifite cm 10 z’ubuhagarike. 

                      5. Sobanura muri make uko wakora kare mu mpapuro cyangwa mu bikarito. 

                      6. Kora urukiramende na mpandeshatu mu mpapuro cyangwa mu bikarito uzimanike mu cyumba cyawe . 

                      7. Bumba akabindi gato. 

                      8. Kora imodoka mu mikwege uge uyikinisha mu kiruhuko. 

                      9. Oherereza inshuti zawe ubutumwa bugufi uzitumira mu munsi mukuru w’amavuko yawe. 

                      10. Reba muri terefoni ubike inomero udasanganwe zose zaguhamagaye. 

                      11. Koresha indangururamajwi uhamagare bagenzi bawe bari mu kibuga bakina baze binjire mu ishuri. 

                      12. Koresha terefoni ufate amashusho n’amajwi  ya mugenzi wawe ari kuvuga umuvugo. 

                      13. Ohereza amafaranga yo gutera inkunga ikigo cyanyu ukoresheje “Mobile money”, “Tigo cash” cyangwa “Airtel money”. 

                      14. Gura umuriro wa F 1000 ukoresheje “Mobile money”, “tigo cash” cyangwa “airtel money”. 

                      15. Vuga akamaro k’ibi bimenyetso.


                      16. Andika interuro ikurikira uyitsindagire, uyiberamishe uyicaho umurongo n’urangiza uyishyire mu ibara ry’ubururu “Abana twese dufite uburenganzira bungana”. 

                      17. Koresha mudasobwa ufate amashusho n’amajwi  ya bagenzi bawe  bari kuririmba indirimbo y’igihugu. 

                      18. Tanga ingero 2 z’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi. 

                      19. Vuga amoko y’ubutaka uzi. 

                      20. Tanga ingero 4 z’ibyakorwa kugira ngo ubutaka burindwe isuri. 

                      21. Vuga ibintu by’ingenzi biranga inyamaswa zikurikira :  

                                 a.Inyamaswa zifite urutirigongo 

                                 b.Inyamaswa zidafite urutirigongo 

                      22. Sobanura ibyo usabwa gukora kugira ngo ufate neza imikaya, ingingo n’amagufwa. 

                      23. Vuga amoko y’ingufu atangwa n’ibi bikurikira:   a.Izuba  b.Umuyaga c.Amakara 

                      24. Sobanura akamaro k’ingufu ku buzima bw’abantu. 

                      25. Amashanyarazi amariye iki abantu mu buzima bwabo. 

                      26. Sobanura uko rukuruzi ikora. 

                      27. Vuga uko ibintu bikurikira bikorwa: a.Kwandika amagambo ari mu dupurizo b.Gufungura porogaramu ya typing turtle. 

                      28. Vuga ibice bigize porogaramu ya “write activity”. 

                      29. Tanga ingero z’ibintu bigaragaza ko habaho ingufu z’ubumara/ubutabire.

                            .